Ese Yesu ni Imana?
ABANTU benshi babona ko Ubutatu “ari inyigisho y’ibanze y’amadini yemera Kristo.” Inyigisho y’Ubutatu ivuga ko Data, Umwana n’umwuka wera ari abaperisona batatu mu Mana imwe. Karidinali John O’Connor yagize icyo avuga ku nyigisho y’Ubutatu agira ati “turabizi ko Ubutatu ari iyobera rikomeye tutahita dusobanukirwa.” Kuki gusobanukirwa Ubutatu bigoye cyane?
Hari igitabo gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya cyagaragaje impamvu imwe ibitera. Icyo gitabo cyavuze ibirebana n’Ubutatu kigira kiti “iyo si inyigisho ya Bibiliya kubera ko nta hantu iboneka muri Bibiliya” (The Illustrated Bible Dictionary). Kubera ko Ubutatu “atari inyigisho ya Bibiliya,” abemera Ubutatu bagiye bashakisha imirongo yo muri Bibiliya, ndetse bakayigoreka, kugira ngo bashyigikire iyo nyigisho.
Ese hari umurongo wa Bibiliya ushyigikira Ubutatu?
Umwe mu mirongo ya Bibiliya abemera Ubutatu bakunze gukoresha nabi, ni uwo muri Yohana 1:1. Muri Bibiliya yiswe King James Version, uwo murongo ugira uti “mu ntangiriro hariho Jambo, kandi Jambo yari kumwe n’Imana [mu Kigiriki, ton the·onʹ] kandi Jambo yari Imana [the·osʹ].” Muri uwo murongo, ijambo ry’Ikigiriki rihindurwamo imana ari ryo the·osʹ, ryanditswe mu buryo bubiri. Aho riboneka bwa mbere, ribanjirijwe n’akajambo ton, gasobanura ijambo biri kumwe. Aho ngaho, ijambo the·onʹ ryerekeza ku Mana Ishoborabyose. Aho iryo jambo riboneka ubwa kabiri, ntirifite ka kajambo karisobanura. Ese baba barakibagiwe?
Kuki gusobanukirwa inyigisho y’Ubutatu bigoye cyane?
Ivanjiri ya Yohana yanditswe mu Kigiriki cya rubanda (Koine). Urwo rurimi rufite amategeko yihariye arebana n’imikoreshereze y’indangansobanuzi. Intiti mu bya Bibiliya yitwa A. T. Robertson yavuze ko iyo ruhamwa n’izina ntera bijyanye Matayo 13:38, ahagira hati “umurima [mu Kigiriki, ho a·grosʹ] ni isi [mu Kigiriki, ho koʹsmos].” Ayo mategeko y’ikibonezamvugo adufasha gusobanukirwa ko isi na yo ari umurima.
bifite indangansobanuzi, “ayo magambo yombi aba asobanutse, agafatwa kimwe, kandi rimwe rikaba ari kimwe n’irindi, ku buryo yasimburana.” Robertson atanga urugero rwo muriNone se byagenda bite ruhamwa ifite indangansobanuzi, ariko izina ntera bijyanye rikaba nta yo rifite, nk’uko bimeze muri Yohana 1:1? Intiti yitwa James Allen Hewett, yatanze urugero kuri uwo murongo, maze aravuga ati “mu nteruro imeze ityo, ruhamwa n’izina ntera bijyanye ntibiba ari kimwe, biba bitandukanye, ku buryo kimwe kitaba ikindi.”
Kugira ngo Hewett abisobanure neza, yifashishije umurongo wo muri 1 Yohana 1:5 ugira uti “Imana ni umucyo.” Mu Kigiriki “Imana” ni ho the·osʹ, ni yo mpamvu ifite indangansobanuzi. Ariko ijambo phos ari ryo risobanura “umucyo,” ntiribanjirijwe n’indangansobanuzi. Hewett yaravuze ati “umuntu ashobora kuvuga ko buri gihe Imana irangwa n’umucyo; ariko buri gihe nta wavuga ko umucyo ari Imana.” Izindi ngero nk’izo ziboneka muri Yohana 4:24 hagira hati “Imana ni Umwuka,” no muri 1 Yohana 4:16 hagira hati “Imana ni urukundo.” Muri iyo mirongo yombi, ruhamwa zifite indangansobanuzi, ariko amazina ntera ari yo “Umwuka” n’“urukundo” nta ndangansobanuzi afite. Ku bw’ibyo, ruhamwa zombi n’amazina ntera bijyanye ntibishobora gusimburana. Nta wasobanura iyo mirongo avuga ngo “Umwuka ni Imana” cyangwa ngo “urukundo ni Imana.”
Ni gute twamenya “Jambo” uwo ari we?
Abahanga benshi b’Abagiriki n’abahinduzi ba Bibiliya bemera ko muri Yohana 1:1 hatagaragaza uwo “Jambo” ari we, ahubwo ko hagaragaza ibimuranga. Umuhinduzi wa Bibiliya witwa William Barclay yaravuze ati “kubera ko [intumwa Yohana] atashyize imbere y’ijambo theos indangansobanuzi, iryo jambo rigaragaza imimerere. . . . Aha ngaha, Yohana ntiyashakaga kuvuga ko Jambo ari Imana. Tubivuze mu mvugo yoroheje, Yohana ntiyashakaga kuvuga ko Yesu ari Imana.” Intiti yitwa Jason David BeDuhn na we yaravuze ati “mu nteruro y’Ikigiriki, iyo udashyize imbere y’ijambo theos indangansobanuzi nk’uko bimeze muri Yohana 1:1c, abasomyi bumva ko ushaka kuvuga ‘imana.’ . . . Kuba nta ndangansobanuzi iriho bituma ijambo theos ritandukana na ho theos, nk’uko mu Kinyarwanda ‘imana’ itangiwe n’inyuguti nto itandukanye n’‘Imana’ itangiwe n’inyuguti nkuru.” BeDuhn yakomeje agira ati “muri Yohana 1:1, Jambo si we Mana imwe rukumbi, ahubwo ni imana; mu yandi magambo, ameze nk’Imana.” Cyangwa nk’uko umuhanga witwa Joseph Henry Thayer wagize uruhare mu guhindura Bibiliya yitwa American Standard Version yabivuze, “Logos [cyangwa Jambo] yari nk’Imana; ntiyari Imana ubwayo.”
Yesu yagaragaje neza itandukaniro riri hagati ye na Se
Ese kumenya Imana ni “iyobera rikomeye cyane”? Yesu si ko yayibonaga. Mu isengesho Yesu yatuye Se, yagaragaje neza ko batandukanye. Yaravuze ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Niba twizera Yesu kandi tukaba dusobanukiwe inyigisho zo muri Bibiliya, tuzamwubaha tuzirikana ko ari Umwana w’Imana umeze nk’Imana. Nanone tuzasenga Yehova, we “Mana y’ukuri yonyine.”