Igiti gifite ‘ibibabi bituma’
Igiti gifite ‘ibibabi bituma’
ESE wigeze kubona ahantu hari ibiti bitoshye? Ushobora kuba wemera ko icyo ari kimwe mu bintu byiza wabonye. Ese iyo ubonye ibiti byinshi by’inganzamarumbo bifite ibibabi byinshi, ushobora gutekereza ko muri ako gace hateye amapfa? Oya. Ahubwo watekereza ko aho hantu hari amazi menshi atuma ibyo biti bitoha kandi bikaba byiza.
Birakwiriye ko Bibiliya igereranya abantu bafite ukwizera gukomeye n’ibiti by’inganzamarumbo kandi bitoshye. Urugero, reka dusuzume amagambo meza ari mu mirongo itatu ibanza yo muri Zaburi ya mbere.
Iyo mirongo igira iti “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”
Muri Yeremiya 17:7, 8 na ho hagira hati “hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
Muri iyo mirongo yo muri Zaburi no muri Yeremiya, ibiti ni urugero rugaragaza uko bigendekera umuntu ukora ibyiza, akishimira amategeko y’Imana kandi akayiringira mu buryo bwuzuye. Ibyo bituma twibaza tuti “kuki twavuga ko mu buryo bw’umwuka umuntu nk’uwo aba ameze nk’igiti gitohagiye?” Nimucyo dusuzume iyo mirongo tubyitondeye cyane.
‘Igiti cyatewe hafi y’imigezi’
Ibiti bivugwa hano, bivugwaho ko byatewe ‘hafi y’imigezi’ cyangwa “hafi y’amazi.” Ntabwo ari hafi y’uruzi cyangwa umugezi umwe. Imvugo nk’iyo y’ikigereranyo iboneka no muri Yesaya 44:3, 4, aho Yehova Imana yavuze ukuntu yari kwita ku Bayahudi bihannye, bari bavuye mu bunyage i Babuloni. Binyuze ku muhanuzi Yesaya, Yehova yaravuze ati “uwishwe n’inyota nzamusukiraho amazi, nzatembesha imigezi ku butaka bwumye. . . . Bazamera nk’uko imikinga yo ku migezi imerera mu bwatsi.” ‘Imigezi’ ivugwa hano ivugwaho kuba ituma abo Imana irinda kandi ikabayobora bakura bakamera nk’iminyinya itoshye bita imikinga.
Ndetse no muri iki gihe, ushobora gusanga mu turere dukorerwamo imirimo y’ubuhinzi hari imigende cyangwa imigezi itemba iturutse ku masoko y’amazi menshi, urugero nk’amariba maremare, inzuzi, ibiyaga cyangwa ibitega. Muri rusange, iyo migende cyangwa imigezi ikoreshwa mu bikorwa byo kuhira imirima cyangwa imyaka. Rimwe na rimwe, iyo miyoboro ijyana amazi mu mirima y’ibiti by’imbuto. Hari n’igihe ku ruhande rumwe iyo migende ikoreshwa mu kuhira imirima, ku rundi ruhande igakoreshwa mu kuhira ibiti bitohagiye biteye ku mirongo, wenda hagamijwe
kwerekana aho isambu y’umuntu igarukira.Ibiti biteye iruhande rw’iyo migezi biba bimeze bite? Muri Zaburi 1:3 havuga ibihereranye n’igiti hagira hati “cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.” Mu bihugu bivugwa muri Bibiliya, habagayo ibiti by’imitini, iby’amakomamanga, iby’imitapuwa, iby’imikindo, n’iby’imyelayo. Nubwo igiti cy’umutini gishobora gukura kikagera kuri metero 9 kandi kikagaba amashami impande zose, ibyinshi mu biti by’imbuto ntibikunze kuba birebire cyane. Ariko kandi, bishobora gutoha bikaba byiza, bikera imbuto nyinshi mu gihe cyabyo.
Kera ibiti by’imikinga binini byameraga ku nkombe z’inzuzi n’imigezi yo muri Siriya no muri Palesitina. Incuro nyinshi iyo Bibiliya ivuga imikinga, iyigaragaza iri “ku migezi” (Abalewi 23:40). Hari ubundi bwoko bw’imikinga washoboraga gusanga bwarameze ahantu hari amazi menshi (Ezekiyeli 17:5). Ibyo biti binini kandi bitoshye bigaragaza neza igitekerezo umwanditsi wa zaburi hamwe na Yeremiya bashakaga kumvikanisha. Bigaragaza ko abashaka gukurikiza amategeko y’Imana no kuyiringira mu buryo bwuzuye bazakomeza kumererwa neza mu buryo bw’umwuka, kandi ko ‘ibyo bazakora byose bizababera byiza.’ Ese twese ntitwifuza kugira icyo tugeraho mu buzima?
Uko twakwishimira amategeko ya Yehova
Muri iki gihe abantu bakoresha uburyo bwinshi kugira ngo bagire icyo bageraho. Bishora mu bikorwa bitandukanye biringiye kuzaba ibirangirire n’abakire. Nyamara incuro nyinshi baba bishuka kandi bituma bamanjirwa. Ariko se ni iki gishobora gutuma umuntu anyurwa by’ukuri kandi akagira ibyishimo birambye mu mibereho ye? Amagambo Yesu yavuze mu Kibwiriza cyo ku Musozi, atanga igisubizo. Yesu yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Matayo 5:3). Mu by’ukuri, ibyishimo nyakuri ntibizanwa no kugira ibintu byinshi, ahubwo bizanwa no kwemera ko dukeneye kugirana n’Imana imishyikirano myiza kandi tukabigeraho. Ibyo rero bituma tumererwa neza mu buryo bw’umwuka, mbese tukamera nk’ibiti bitohagiye, byera imbuto zabyo mu gihe cyabyo. Ni gute dushobora gushisha mu buryo bw’umwuka?
Dukurikije uko umwanditsi wa zaburi yabivuze, mbere na mbere hari ibintu tugomba kwirinda. Muri ibyo bintu yavuzemo “imigambi y’ababi,” ‘inzira y’abanyabyaha’ no ‘kwicarana n’abakobanyi.’ Kugira ngo tugire ibyishimo, tugomba kwirinda abakobanyi cyangwa abirengagiza amategeko y’Imana.
Nanone, tugomba kwishimira amategeko ya Yehova. Ese iyo twishimira ikintu cyangwa umurimo runaka, ntiduhora dushakisha uburyo bwo kuwukora? Ubwo rero, kwishimira amategeko y’Imana bisobanura kwishimira cyane Ijambo ry’Imana, tukagira icyifuzo cyo kurimenya no kurushaho kurisobanukirwa.
Ikindi dukwiriye gukora, ni ukurisoma no ‘kuryibwira ku manywa na nijoro.’ Ibyo bisobanura ko tugomba gusoma Bibiliya buri gihe kandi tugatekereza ku byo dusoma. Tugomba kumva Ijambo ry’Imana ritumereye nk’uko ryari rimereye umwanditsi wa zaburi waririmbye ati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, ni yo nibwira umunsi ukira.”—Zaburi 119:97.
Ni koko, nitugira ubumenyi nyakuri kuri Yehova Imana, tukamusobanukirwa, tukamwiringira mu buryo bwuzuye kandi tukiringira amasezerano ye, tuzamererwa neza mu buryo bw’umwuka nta kabuza. Muri ubwo buryo, tuzamera nk’umuntu wari ufite ibyishimo wavuzwe n’umwanditsi wa zaburi. Uwo mwanditsi yaravuze ati “icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”