Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mu gihe uwo wakundaga apfuye

Mu gihe uwo wakundaga apfuye

Mu gihe uwo wakundaga apfuye

Ku wa Kabiri nimugoroba, tariki ya 17 Nyakanga 2007, mu ma saa moya, indege itwara abagenzi yari igeze ku kibuga gikoreshwa cyane cyo muri Brezili kiri mu mugi wa São Paulo rwagati, yataye inzira yambukiranya umuhanda munini, maze igonga inzu babikagamo imizigo. Iyo mpanuka yahitanye abantu bagera kuri 200.

BAVUGA ko iyo ari yo mpanuka mbi cyane y’indege yabaye muri Brezili. Abantu bayiburiyemo ababo bakundaga, ntibazayibagirwa. Claudete ni umwe mu bapfushije abantu muri iyo mpanuka. Icyo gihe yarimo areba televiziyo, maze yumva bavuga iby’impanuka y’indege. Umuhungu we Renato w’imyaka 26 yari muri iyo ndege, kandi yiteguraga kurongora mu kwezi k’Ukwakira. Claudete wari wataye umutwe yagerageje kuvugisha uwo muhungu we kuri telefoni igendanwa, ariko ntiyitaba. Yahise yitura hasi ararira cyane.

Antje yapfushije umufiyanse we mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabaye muri Mutarama 1986. Akimara kumva iyo nkuru, yahise ata umutwe. Yaravuze ati “mu mizo ya mbere sinabyemeraga. Nibwiraga ko narose nabi, nkavuga nti ‘buriya ndaza gukanguka nsange atari byo.’ Naratitiye kandi numvaga mbabara cyane ku buryo numvaga meze nk’uwo bakubise ikintu ku nda.” Antje yamaze imyaka itatu arwaye indwara yo kwiheba. Nubwo hashize imyaka irenga 20 iyo mpanuka ibaye, iyo yibutse ibyabaye aratitira.

Ntiwabona amagambo asobanura ukuntu umuntu agira agahinda, ntiyemere ibyabaye, agata umutwe kandi akiheba, bitewe no gupfusha umuntu mu buryo nk’ubwo butunguranye kandi bubabaje cyane. Icyakora, n’iyo umuntu apfushije uwo yakundaga yari abyiteze, wenda nk’iyo yari amaze igihe kirekire arwaye, ashobora kugira agahinda kenshi. Nta muntu n’umwe upfusha uwo yakundaga abyiteguye neza. Nyina wa Nanci yapfuye mu mwaka wa 2002 amaze igihe kirekire arwaye. Ariko umunsi Nanci apfusha nyina, yicaye hasi aho yari ku bitaro, amera nk’utaye umutwe. Yabonaga ubuzima nta cyo buvuze. Ubu hashize imyaka itanu ibyo bibaye, ariko n’ubu iyo atekereje nyina, ararira.

Dr. Holly G. Prigerson yaravuze ati “iyo umuntu yapfushije ntabwo ajya ashira agahinda, ahubwo arakamenyera.” Niba warapfushije uwo wakundaga, haba mu buryo butunguranye cyangwa yarabanje kurwara, ushobora kwibaza uti “ese kugira agahinda ni ibintu bisanzwe? Umuntu yakora iki kugira ngo yihanganire agahinda yatewe no gupfusha? Ese nzongera kubona umuntu wanjye wapfuye?” Ibyo bibazo hamwe n’ibindi ushobora kuba wibaza, turabisuzuma mu ngingo ikurikira.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

EVERTON DE FREITAS/​AFP/​Getty Images