Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwihanganira umubabaro

Kwihanganira umubabaro

Kwihanganira umubabaro

‘Abahungu [ba Yakobo] n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamumare umubabaro, ariko yanga kumarwa umubabaro ati “nzarinda nsanga umwana wanjye ikuzimu nkirira.” Nuko se aramuririra.’​—ITANGIRIRO 37:35.

UMUKURAMBERE Yakobo yababajwe cyane n’urupfu rw’umwana we. Yumvaga azarinda apfa agifite agahinda. Kimwe na Yakobo, nawe ushobora kuba wumva ko agahinda watewe no gupfusha uwo wakundaga ari kenshi ku buryo katazashira. Ese kugira agahinda kenshi byaba byerekana ko byanze bikunze utizera Imana? Ibyo si ko biri.

Bibiliya igaragaza ko Yakobo yari umuntu ufite ukwizera. Yakobo avugwaho kuba yari afite ukwizera gukomeye, kimwe na sekuru Aburahamu na se Isaka (Abaheburayo 11:8, 9, 13). Ibyo tubyemezwa n’uko hari igihe yamaze ijoro ryose akirana n’umumarayika kugira ngo amuhe umugisha uvuye ku Mana (Itangiriro 32:25-31). Biragaragara ko Yakobo yari afitanye na Yehova imishyikirano yihariye. None se iyi nkuru ivuga iby’agahinda ka Yakobo itwigisha iki? Umuntu ashobora kuba afite ukwizera gukomeye, ariko yapfusha uwo yakundaga ntibimubuze kugira umubabaro n’agahinda. Birasanzwe ko iyo dupfushije uwo twakundaga tugira agahinda.

Agahinda ni iki?

Agahinda gashobora kutugiraho ingaruka zitandukanye, ariko kuri benshi kagaragazwa n’uko bagira umubabaro udasanzwe. Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku witwa Leonardo. Igihe yari afite imyaka 14 yapfushije se, yishwe n’indwara ifata umutima n’imyanya y’ubuhumekero. Leonardo ntazibagirwa igihe nyina wabo yamumenyeshaga iyo nkuru. Yabanje kubihakana avuga ko ari ukubeshya. Nubwo yiboneye umurambo wa se ku irimbi, yumvaga ari nk’inzozi. Leonardo yamaze hafi amezi atandatu atararira. Incuro nyinshi yagiraga atya agasanga ategereje ko se ava ku kazi. Byatwaye umwaka wose kugira ngo yemere rwose ko se yapfuye. Amaze kubyemera yagize irungu rikabije, ku buryo n’ibintu bisanzwe, nko kugera mu rugo agasanga nta muntu uhari byamwibutsaga ko se atakiriho. Iyo byagendaga bityo, incuro nyinshi yaraturikaga akarira. Urupfu rwa se rwamuteye agahinda kenshi.

Ibyabaye kuri Leonardo bigaragaza neza ko umuntu ashobora kugira agahinda kenshi. Igishimishije ni uko agahinda gashobora gushira. Ariko kandi, gashobora gushira hashize igihe kirekire. Nk’uko igikomere cyo ku mubiri gikira hashize igihe, ni ko iyo umuntu apfushije uwo yakundaga ashira agahinda hashize igihe. Umuntu ashobora kumara amezi cyangwa imyaka agifite agahinda. Ariko agahinda kenshi ugira mu mizo ya mbere kagenda kagabanuka uko igihe gihita, ndetse no kumva ubuzima nta cyo bukumariye bikagenda bigabanuka.

Ariko kandi, abantu bavuga ko kugaragaza agahinda ari kimwe mu bintu bituma umuntu agenda yoroherwa kandi akamenyera imimerere yindi aba agezemo. Uba ubona ahahoze umuntu hari icyuho. Ubwo rero tuba tugomba kumenyera kubaho tutari kumwe na we. Kuvuga agahinda ufite bishobora gutuma wumva uruhutse. Birumvikana ko abantu bose batababara kimwe. Icyakora, icyo tutashidikanyaho ni uko kureka kugaragaza agahinda ufite bishobora kukugiraho ingaruka mbi mu bwenge, mu byiyumvo no mu mubiri. None se ni gute ushobora kugaragaza agahinda mu buryo bukwiriye? Bibiliya ikubiyemo inama z’ingirakamaro. *

Kwihanganira agahinda

Abantu benshi bapfushije ababo babonye ko kuvuga bishobora gutuma umuntu aruhuka. Urugero, zirikana amagambo y’umugabo uvugwa muri Bibiliya witwaga Yobu, wapfushije abana icumi bose, kandi akihanganira n’andi makuba. Yagize ati “umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye, nta bwo nzibuza gutaka, nzavuga mbitewe n’umubabaro wo mu mutima wanjye” (Yobu 1:2, 18, 19; 10:1). Zirikana ko Yobu yifuzaga “gutaka.” Yari gutaka ate? Yagize ati “nzavuga.”

Paulo wapfushije nyina, yaravuze ati “kimwe mu bintu byamfashije kwihanganira urupfu rwa mama, ni ukumuvuga.” Bityo rero, kwegera incuti yawe wiringira ukayibwira uko wiyumva bishobora gutuma wumva uruhutse (Imigani 17:17). Uwitwa Yone amaze gupfusha nyina, yasabye abavandimwe b’Abakristo kujya bamusura kenshi. Yagize ati “kuvuga byatumye umubabaro wanjye ugabanuka.” Nawe ushobora kwibonera ko kubwira umuntu ibyiyumvo byawe na we akagutega amatwi bituma kwihanganira agahinda birushaho kukorohera.

Kwandika na byo bishobora kudufasha kuruhuka. Abantu bumva kuvuga ibyiyumvo byabo bigoye, bashobora kubona ko kubigaragaza mu nyandiko ari byo byoroshye. Nyuma y’urupfu rwa Sawuli na Yonatani, umugabo wizerwa Dawidi yanditse ibirebana n’agahinda ke mu ndirimbo y’amaganya yahimbye. Iyo ndirimbo y’amaganya yaje kwandikwa muri Bibiliya, mu gitabo cya kabiri cya Samweli.—2 Samweli 1:17-27.

Kurira na byo bishobora gutuma umuntu yumva aruhutse. Bibiliya igira iti “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo . . . [hari] igihe cyo kurira” (Umubwiriza 3:1, 4). Koko rero, iyo umuntu twakundaga apfuye, aba ari “igihe cyo kurira.” Kurira tubitewe n’agahinda ntibyagombye kudutera isoni. Bibiliya ivuga ingero nyinshi z’abagabo n’abagore bizerwa barize babitewe n’agahinda (Itangiriro 23:2; 2 Samweli 1:11, 12). Yesu Kristo ‘yararize’ igihe yageraga ku mva y’incuti ye Lazaro wari uherutse gupfa.—Yohana 11:33, 35.

Guhangana n’agahinda bisaba kwihangana, kubera ko ibyiyumvo byawe bishobora guhindagurika buri kanya. Ibuka ko kurira bidakwiriye kugutera isoni. Abantu benshi bizerwa babonye ko gusuka amarira bitewe n’agahinda ari ibintu bisanzwe kandi biba bikenewe kugira ngo umuntu yoroherwe.

Egera Imana

Bibiliya iratubwira iti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Isengesho ni kimwe mu bintu by’ingenzi bidufasha kwegera Imana. Ntugapfobye agaciro karyo. Bibiliya itanga isezerano rihumuriza rigira riti “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zaburi 34:19). Nanone iduha icyizere igira iti “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira” (Zaburi 55:23). Tekereza kuri ayo magambo. Nk’uko twigeze kubibona, abantu benshi biboneye ko kubwira incuti zabo uko biyumva bibagirira akamaro. None se ntibyarushaho kukugirira akamaro usutse agahinda kawe imbere y’Imana yawe, yo idusezeranya ko izahumuriza imitima yacu?—2 Abatesalonike 2:16, 17.

Paulo twigeze kuvuga yaravuze ati “iyo nabaga ntagishoboye kwihanganira umubabaro kandi numva ntashoboye guhangana na wo, narapfukamaga ngasenga Imana, nkayinginga ngo imfashe.” Paulo yemera adashidikanya ko amasengesho ye yamufashije. Nawe ushobora kuzibonera ko nusenga ubudacogora “Imana nyir’ihumure ryose” izaguha ubutwari n’imbaraga zo kwihanganira ako gahinda.—2 Abakorinto 1:3, 4; Abaroma 12:12.

Ibyiringiro by’umuzuko

Yesu yaravuze ati “ni jye kuzuka n’ubuzima. Unyizera wese naho yapfa, azaba muzima” (Yohana 11:25). Bibiliya yigisha ko abapfuye bazongera bakabaho. * Igihe Yesu yari hano ku isi, yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Hari igihe yazuye umukobwa w’imyaka 12. Ababyeyi b’uwo mwana babyakiriye bate? ‘Baratangaye cyane, basabwa n’ibyishimo byinshi’ (Mariko 5:42). Igihe uwo Mwami wo mu ijuru ari we Yesu Kristo azaba ategeka, azazura abantu benshi cyane bongere babe hano ku isi. Bazabaho mu mahoro kandi bakiranuka (Ibyakozwe 24:15; 2 Petero 3:13). Tekereza ukuntu bizaba bishimishije cyane kubona abantu bapfuye bagenda bazuka maze bakongera kubana na bene wabo!

Claudete wapfushije umwana we witwa Renato aguye mu mpanuka y’indege, yometse ifoto ye kuri firigo. Akunda kwitegereza iyo foto maze akavuga ati ‘tuzongera kubonana mu gihe cy’umuzuko.’ Leonardo ajya atekereza se yazutse ari mu isi nshya Imana yasezeranyije. Ni koko, ibyiringiro by’umuzuko birabahumuriza, bigahumuriza n’abandi bantu batabarika bapfushije ababo bakundaga. Nawe bishobora kuguhumuriza!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Ku birebana n’ukuntu wafasha abana guhangana n’ikibazo cyo gupfusha uwo bakundaga, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uko wafasha umwana wawe kwihanganira agahinda,” kuva ku ipaji ya 18 kugeza ku ya 20 muri iyi gazeti.

^ par. 19 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’ibyiringiro by’umuzuko Bibiliya itanga, reba igice cya 7 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 7]

“Imana nyir’ihumure ryose”

“Hasingizwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose.”—2 Abakorinto 1:3.

Uyu murongo wo muri Bibiliya ugaragaza ko Imana ishobora gufasha abagaragu bayo bizerwa kwihanganira ingorane iyo ari yo yose bahura na yo. Hari igihe Yehova ashobora kuduhumuriza akoresheje incuti zacu cyangwa abo duhuje ukwizera.

Leonardo wapfushije se, yibuka ibintu byamuteye inkunga kandi bikamuhumuriza. Igihe yari ageze mu rugo akibuka ko nta muntu n’umwe ururimo, yahise arira cyane. Yagiye mu busitani bwari hafi aho, yicara ku ntebe arakomeza ararira. Mu gihe yarimo arira, yinginze Imana ngo imufashe. Nuko agiye kubona abona imodoka ihagaze iruhande rwe, maze abona uwari uyitwaye ari Umukristo mugenzi we. Uwo muvandimwe yari yashyiriye abantu ibicuruzwa, agarutse arayoba. Kuba Leonardo yari kumwe n’uwo muvandimwe, ubwabyo byaramuhumurije.

Hari igihe umugabo wari warapfushije umugore yumvise afite irungu kandi yihebye cyane. Yararize cyane kubera ko yumvaga ibintu byose nta cyo bimaze. Yinginze Imana ngo imufashe. Igihe yarimo asenga, yumvise telefoni. Umwuzukuru we ni we wari umuhamagaye. Yaravuze ati “ikiganiro kigufi twagiranye cyari gihagije kugira ngo nongere kugira imbaraga. Nahise numva ko kuba yarampamagaye byari igisubizo cy’isengesho ryanjye.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]

Uko wahumuriza abandi

“[Imana] iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo dushobore guhumuriza abari mu makuba y’uburyo bwose, binyuze ku ihumure Imana iduhumurisha natwe.”—2 Abakorinto 1:4.

Abakristo b’ukuri benshi bagiye bibonera ukuri kw’ayo magambo. Kubera ko bahumurijwe igihe bapfushaga abo bakundaga, biboneye ko bafite ubushobozi bwo guhumuriza abandi no kubatera inkunga.

Reka dufate urugero rwa Claudete ukunda gusura abantu kugira ngo ababwire ibirebana n’imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya. Mbere y’uko apfusha umwana we w’umuhungu, yajyaga asura umugore wari warapfushije umwana. Uwo mwana yari yarishwe na kanseri yo mu maraso. Uwo mugore yarishimaga iyo Claudete yabaga yamusuye, ariko agatekereza ko Claudete adashobora kwiyumvisha neza agahinda ke. Claudete na we yaje gupfusha umwana. Hashize igihe gito, uwo mugore na we ajya kumusura kugira ngo arebe niba yarakomeje kwizera Imana na nyuma yo gupfusha umwana. Agezeyo, yatangajwe n’uko Claudete yari agifite ukwizera gukomeye, none ubu bigana Bibiliya kandi uwo mugore ahumurizwa n’Ijambo ry’Imana.

Leonardo amaze gupfusha se, yafashe umwanzuro wo kwiga ururimi rw’amarenga kugira ngo ageze ku bantu batumva ubutumwa buhumuriza bwo muri Bibiliya. Yabonye ko imihati yashyizeho kugira ngo afashe abantu batumva yamugiriye akamaro cyane. Yaravuze ati “kimwe mu bintu byamfashije guhangana n’agahinda nari mfite, ni ugufasha abantu batumva bakiga ibyerekeye Imana. Nakoresheje igihe kinini n’imbaraga nyinshi kugira ngo mbafashe. Umubabaro nari mfite wahindutse ibyishimo igihe nabonaga umuntu wa mbere nigishije Bibiliya abatizwa! Mvugishije ukuri, ni bwo bwa mbere numvise nishimye cyane kuva papa yapfa.”—Ibyakozwe 20:35.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Kuvuga uko wiyumva bishobora gutuma wumva uruhutse

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Kwandika bishobora kugufasha kugaragaza agahinda kawe

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Gusoma ibihereranye n’ibyiringiro by’umuzuko bishobora kutubera isoko nyakuri y’ihumure

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Yesu yasezeranyije ko abamwizera bazazuka