Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza

Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza

Urubuga rw’abakiri bato

Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza

Amabwiriza: Korera uyu mwitozo ahantu hatuje. Mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya, ujye umera nk’aho urimo ureba ibyabaye. Sa n’ureba uko ibintu byari byifashe. Gerageza kumva amajwi ajyaniranye n’ibyo bintu. Sa n’ubona ko ibivugwa muri izo nkuru birimo biba.

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE.​—SOMA MURI MATAYO 15:21-28.

Watekereje ko uwo mugore yumvaga ameze ate?

․․․․․

‘Wumvise’ Yesu yarakoresheje irihe jwi igihe yavugaga amagambo aboneka mu mirongo ikurikira?

24 ․․․․․ 26 ․․․․․ 28 ․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Ni kangahe Yesu yerekanye mu magambo cyangwa mu bikorwa ko atari bukize umukobwa wa wa mugore?

․․․․․

Kuki Yesu yabanje kwanga gukiza wa mukobwa?

․․․․․

Ni iki cyatumye Yesu agera aho akamukiza?

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

No kuba Yesu ashyira mu gaciro.

․․․․․

N’uko wakwigana uwo muco mu mishyikirano ugirana n’abandi.

․․․․․

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE.​—SOMA MURI MARIKO 8:22-25.

Uratekereza ko ari ibihe bintu bishobora kuba byaragaragaraga cyangwa bikumvikanira mu mudugudu no hanze yawo?

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Uratekereza ko ari iyihe mpamvu yatumye Yesu afata uwo mugabo akamujyana hanze y’umudugudu mbere y’uko amukiza?

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

N’ibyiyumvo Yesu agirira abamugaye nubwo we nta bumuga yigeze.

․․․․․

NI IBIHE BINTU BIRI MURI IZI NKURU EBYIRI ZA BIBILIYA BYAGUKOZE KU MUTIMA KURUSHA IBINDI, KANDI KUKI?

․․․․․