Uko urupfu rwa Yesu rushobora kugukiza
HASHIZE imyaka hafi 2.000 umuntu w’inzirakarengane apfuye kugira ngo abandi babeho. Ibyo byabaye kuri Pasika y’Abayahudi yo mu mwaka wa 33. Uwo muntu ni nde? Ni Yesu w’i Nazareti. Hanyuma se, ni nde icyo gikorwa gihebuje cyo kwemera gupfira abandi gishobora kugirira akamaro? Ni abantu bose. Hari umurongo uzwi cyane wo muri Bibiliya uvuga muri make iby’icyo gitambo kirokora ubuzima, ugira uti “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.
Nubwo abantu benshi bazi uwo murongo w’Ibyanditswe, abazi neza icyo usobanura ni bake. Baribaza bati “ariko se koko dukeneye igitambo cya Kristo? Ni mu buhe buryo urupfu rw’umuntu umwe rushobora kurinda abantu kurimbuka kwari kubategereje?” Bibiliya itanga ibisubizo byiza kandi byumvikana by’ibyo bibazo.
Uko urupfu rwaje kwibasira abantu
Hari abantu bavuga ko abantu baremewe kuba mu isi igihe gito, bagaca mu bigeragezo, bakagira ibyishimo mu rugero runaka, hanyuma bagapfa bakajya ahantu heza cyane. Abo bantu babona ko urupfu rwari mu mugambi Imana ifitiye abantu. Icyakora, Bibiliya yo igaragaza ko impamvu ituma urupfu rwibasira abantu atari iyo. Igira iti ‘uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha’ (Abaroma 5:12). Uwo murongo ugaragaza ko icyaha ari cyo gituma abantu bapfa. None se, uwo “muntu umwe” watumye urupfu ruterwa n’icyaha rugera ku bantu bose ni nde?
Hari inkoranyamagambo ivuga ko abahanga mu bya siyansi hafi ya bose bemera ko abantu bose bafite inkomoko imwe, kandi Bibiliya igaragaza neza ko iyo nkomoko ari wa “muntu umwe” (The World Book Encyclopedia). Mu Itangiriro 1:27 hagira hati “Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana; umugabo n’umugore ni ko yabaremye.” Ku bw’ibyo, Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore ba mbere ari bo bari agahebuzo mu biremwa byose Imana Ishoborabyose yaremye.
Inkuru yo mu Itangiriro itanga ibindi bisobanuro birambuye ku bihereranye n’ubuzima bw’abantu nyuma y’uko Yehova Imana arema umuntu wa mbere. Birashishikaje kuba muri iyo nkuru yose nta hantu na hamwe Imana yigeze
ivuga iby’urupfu, uretse aho yavugaga ko bari kuzapfa ari uko banze kumvira (Itangiriro 2:16, 17). Yashakaga ko abantu babaho iteka muri paradizo nziza cyane ku isi, bishimye kandi bafite amagara mazima. Ntiyashakaga ko bagerwaho n’ingaruka mbi zizanwa no gusaza hanyuma bagapfa. None se urupfu rwaje kwibasira abantu bose rute?Mu Itangiriro igice cya 3 harimo inkuru ivuga ukuntu umugabo n’umugore ba mbere biyemeje kutumvira uwari warabahaye ubuzima, ari we Yehova Imana. Ibyo byatumye Imana ibaha ibihano yari yarababwiye mbere hose. Yabwiye umugabo iti “uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19). Nk’uko Imana yari yarabivuze, abo bantu babiri banze kumvira Imana, amaherezo barapfuye.
Icyakora, umugabo n’umugore ba mbere si bo bonyine bagezweho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kutumvira kwabo kwatumye ababakomotseho batagira ubuzima butunganye bagombaga kugira. Yehova yari yarabwiye Adamu na Eva ati “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi” (Itangiriro 1:28). Uwo mugambi wa Yehova wanarebaga abantu bari kuzakomoka kuri Adamu na Eva. Nyuma y’igihe, abantu bari kuzuzura isi, bakagira ubuzima burangwa n’ibyishimo bitagereranywa, kandi ntibari kuzigera bapfa. Ariko kandi, umukurambere wabo Adamu, wa “muntu umwe,” yabagize imbata z’icyaha. Ibyo byagombaga gutuma bapfa byanze bikunze. Intumwa Pawulo wari warakomotse kuri wa muntu wa mbere yaranditse ati “jye ndi uwa kamere; nagurishirijwe gutwarwa n’icyaha.”—Abaroma 7:14.
Kimwe na ba bagizi ba nabi baherutse kwangiza igihangano cy’agaciro katagereranywa, Adamu na we igihe yakoraga icyaha yangije bikabije ibiremwa by’Imana bihebuje, ni ukuvuga abantu. Abana ba Adamu na bo baje kubyara abandi bana, bagira abuzukuru, bikomeza bityo. Abavukaga bose, barakuraga, bakabyara, hanyuma bagapfa. Kuki se abo bose bapfuye? Ni ukubera ko bose bakomotse kuri Adamu. Bibiliya iravuga iti ‘icyaha cy’umuntu umwe cyatumye abantu benshi bapfa’ (Abaroma 5:15). Uburwayi, gusaza, kamere ibogamira ku gukora ibibi ndetse n’urupfu, ni ingaruka zibabaje ziterwa no kuba Adamu yarahemukiye umuryango we. Mu muryango we natwe twese turimo.
Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Roma, yavuze ibirebana n’imimerere ibabaje abantu badatunganye barimo, na we ubwe arimo, n’ukuntu bari bahanganye n’ingaruka mbi cyane z’icyaha. Yariyamiriye ati “mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa! Ni nde Abaroma 7:14-25). Koko rero, Umuremyi wacu yateganyije uburyo bwo kudukiza binyuriye ku Mwana we, Yesu Kristo.
uzankiza uyu mubiri untera urupfu?” Ese icyo si ikibazo cyiza? Ni nde wari gukiza Pawulo ingoyi y’icyaha n’urupfu, ndetse agakiza n’abandi bose babyifuza cyane? Pawulo ubwe yatanze igisubizo agira ati “Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu!” (Uruhare Yesu afite mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu
Yesu yagaragaje uruhare afite mu mugambi wo gukiza abantu ingoyi y’icyaha kizana urupfu. Yaravuze ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Ni gute ubuzima bwa Yesu bwabaye incungu? Ni mu buhe buryo urupfu rwe rudufitiye akamaro?
Bibiliya ivuga ko Yesu “atigeze akora icyaha,” kandi ko ‘yatandukanyijwe n’abanyabyaha.’ Mu buzima bwa Yesu bwose, yumviraga Amategeko y’Imana adaciye ku ruhande (Abaheburayo 4:15; 7:26). Bityo rero, Yesu atandukanye na Adamu kuko we atapfuye azira icyaha cyangwa kutumvira (Ezekiyeli 18:4). Ahubwo, Yesu yemeye gupfa urupfu rutari rumukwiriye kugira ngo asohoze umugambi wa Se wo gukiza abantu icyaha n’urupfu. Nk’uko twigeze kubivuga, Yesu yemeye kuza ku isi kugira ngo ‘atange ubugingo bwe ngo bube incungu.’ Yesu abitewe n’urukundo rutigeze rugirwa n’undi muntu uwo ari we wese, ‘yasogongereye abantu bose urupfu,’ ku bushake.—Abaheburayo 2:9.
Ubuzima Yesu yatanze ho incungu bwari bufite agaciro kangana n’ak’ubwo Adamu yatakaje igihe yakoraga icyaha. Urupfu rwa Yesu rwagize izihe ngaruka? Yehova yemeye ko icyo gitambo kiba “incungu ya bose” (1 Timoteyo 2:6). Mu by’ukuri, Imana yakoresheje agaciro k’ubuzima bwa Yesu kugira ngo icungure cyangwa ibature ikiremwamuntu mu bubata bw’icyaha n’urupfu.
Bibiliya ikunda kuvuga ibirebana n’icyo gikorwa gikomeye cyane cy’urukundo Umuremyi w’abantu yabagaragarije. Pawulo yibukije Abakristo ko ‘baguzwe ku giciro cyinshi’ (1 Abakorinto 6:20; 7:23). Petero yanditse avuga ko Imana itatanze izahabu cyangwa ifeza, ko ahubwo yatanze amaraso y’Umwana wayo kugira ngo ivane Abakristo mu buzima bujyana ku rupfu (1 Petero 1:18, 19). Yehova, ashingiye ku gitambo cy’incungu Kristo yatanze, yateganyije uburyo bwo kurokora abantu kugira ngo batazarimbuka.
Ese uzemera kungukirwa n’incungu Kristo yatanze?
Intumwa Yohana yanditse ibirebana n’inyungu zitabarika duheshwa n’incungu Kristo yatanze, agira ati “[Yesu Kristo] ni we gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ariko si ibyaha byacu gusa, ahubwo nanone n’iby’isi yose” (1 Yohana 2:2). Abantu bose bashobora kungukirwa n’incungu Kristo yatanze. Ariko se ibyo byaba bivuze ko buri wese azungukirwa n’icyo gitambo kitagereranywa nta cyo akoze? Oya. Ibuka inkuru ya ba bantu barokowe twavuze mu ngingo ibanza. Abantu bashakaga gutabara abari baheze muri cya kirombe bamanuye akantu gakozwe mu byuma kameze nk’urutete bakageza aho bari bari, ariko buri wese muri bo yagombaga kukajyamo kugira ngo bamukize. Mu buryo nk’ubwo, abantu bifuza kungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Kristo ntibashobora kwiyicarira gusa ngo imigisha y’Imana izizana. Bagomba kugira icyo bakora.
Imana ishaka ko umuntu akora iki? Muri Yohana 3:36 hagira hati “uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka; utumvira Umwana ntazabona ubuzima, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.” Imana idusaba kwizera igitambo cya Kristo. Ariko si ibyo gusa. Bibiliya igira iti “kandi iki ni cyo kitumenyesha ko twamumenye: ni uko dukomeza kwitondera amategeko ye” (1 Yohana 2:3). Birumvikana rero ko ikintu cy’ingenzi gisabwa kugira ngo umuntu akizwe icyaha n’urupfu ari ukwizera igitambo cya Kristo no kumvira amategeko ye.
Uburyo bw’ingenzi cyane umuntu ashobora kugaragazamo ko yizera incungu Yesu yatanze, ni ugushimira ko Yesu yadupfiriye, tukabigaragaza twizihiza urupfu rwe nk’uko yabitegetse. Mbere y’uko Yesu apfa, yatangije umuhango wo gusangira ifunguro ryari rifite ikindi rigereranya ari kumwe n’intumwa ze z’indahemuka, maze arazibwira ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Abahamya ba Yehova baha agaciro gakomeye imishyikirano myiza bafitanye n’Umwana w’Imana, kandi bumvira iryo tegeko. Uyu mwaka, Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo ruzizihizwa ku wa Gatandatu, ku itariki ya 22 Werurwe, izuba rirenze. Turagutumirira rwose kuzifatanya muri ayo materaniro adasanzwe kugira ngo wumvire iryo tegeko Yesu yatanze. Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bashobora kukumenyesha neza igihe n’aho ibyo birori bizabera. Mu gihe cy’Urwibutso, uzamenya icyo ushobora gukora kugira ngo incungu Kristo yatanze igukize urupfu rwazanywe n’icyaha cya Adamu.
Muri iki gihe, abantu bake cyane ni bo basobanukiwe neza ukuntu Umuremyi wabo hamwe n’Umwana we bigomwe cyane kugira ngo baturinde kurimbuka. Abantu biringira icyo gitambo bagira ibyishimo abandi batagira. Intumwa Petero yanditse avuga ibihereranye n’Abakristo bagenzi be ati “[Yesu] muramwizera kandi mukishima cyane, mufite ibyishimo bitavugwa kandi bihebuje; kuko muzabona ingororano yo kwizera kwanyu, ni ukuvuga gukizwa k’ubugingo bwanyu” (1 Petero 1:8, 9). Kwitoza gukunda Yesu Kristo no kwizera igitambo cy’incungu yatanze, bishobora gutuma ugira ibyishimo mu mibereho yawe muri iki gihe, kandi ukiringira ko mu gihe kizaza uzakizwa icyaha n’urupfu.