Ni umwungeri ukwitaho
Egera Imana
Ni umwungeri ukwitaho
‘ESE Imana inyitaho?’ Niba warigeze kwibaza icyo kibazo, si wowe wenyine wacyibajije. Abenshi muri twe bajya bahura n’ingorane ndetse n’ibibazo, kandi rimwe na rimwe dushobora kwibaza niba Umuremyi w’iri sanzure rinini ry’ikirere atwitaho. Ku bw’ibyo, dore icyo dukeneye kumenya: ese Yehova Imana atwitaho buri wese ku giti cye? Yesu azi Yehova kurusha undi muntu uwo ari we wese. Igihe Yesu yari ku isi, yatanze urugero rusubiza icyo kibazo mu buryo bukora ku mutima.
Yesu yaciye umugani ugaragaza ukuntu umwungeri yita ku ntama ze, agira ati “umuntu aramutse afite intama ijana, imwe ikazimira, ntiyasiga izindi mirongo icyenda n’icyenda ku misozi akajya gushaka iyazimiye? Kandi iyo ayibonye, ndababwira ukuri yuko ayishimira cyane kurusha izo mirongo icyenda n’icyenda zitazimiye. Uko ni ko na Data wo mu ijuru atifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka” (Matayo 18:12-14). Nimucyo turebe uko Yesu yakoresheje urwo rugero agaragaza ko Yehova yita mu buryo burangwa n’ubwuzu kuri buri wese mu bamusenga.
Ubusanzwe, umwungeri yumvaga ko afite inshingano yo kwita kuri buri ntama yo mu mukumbi we. Intama yabaga yatannye, yagombaga kumenya iyo ari yo. Yabaga azi izina rya buri ntama (Yohana 10:3). Umwungeri wabaga yita ku ntama ze, ntiyagombaga gutuza atarabona intama yazimiye ngo ayigarure mu mukumbi. Ibyo ntibivuga ko iyo yabaga agiye gushaka iyazimiye, 99 zisigaye yabaga azishyize mu kaga. Incuro nyinshi, abungeri bararagiranaga, bakareka imikumbi yabo ikivanga. * Ku bw’ibyo, uwo mwungeri wabaga yagiye gushaka intama yazimiye, izisigaye yashoboraga kuzisigira abungeri bagenzi be. Iyo yasangaga intama yabaga yazimiye itakomeretse, yarishimaga. Iyo ntama yabaga ifite ubwoba yayitereraga ku bitugu akayigarura mu mukumbi, aho yabaga idashobora guhura n’akaga kandi ifite umutekano.—Luka 15:5, 6.
Yesu yasobanuye uwo mugani avuga ko Imana idashaka ko “hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.” Mbere yaho, Yesu yari yahaye abigishwa umuburo wo kwirinda gusitaza ‘umwe muri abo bato bamwizera’ (Matayo 18:6). None se, uwo mugani wa Yesu utwigisha iki ku birebana na Yehova? Utwigisha ko Yehova ari Umwungeri wita kuri buri ntama mu buryo bwimbitse, hakubiyemo n’‘abato’ ubona basa naho badafite agaciro ukurikije uko isi ibona ibintu. Koko rero, buri wese mu basenga Imana arihariye kandi afite agaciro mu maso yayo.
Niba wifuza kumenya ko ufite agaciro mu maso y’Imana, turagutera inkunga yo kwiga byinshi kurushaho ku birebana n’Umwungeri Mukuru ari we Yehova Imana, ndetse n’ukuntu wamwegera. Nubigenza utyo, ushobora kuzagira icyizere nk’icy’intumwa Petero wiyumviye Yesu aca uwo mugani. Nyuma yaho, Petero yaranditse ati ‘mwikoreze [Imana] imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.’—1 Petero 5:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 3 Kuvangura imikumbi ntibyateraga ikibazo, kubera ko buri ntama yabaga izi ijwi ry’umwungeri wayo.—Yohana 10:4.