Ikintu gisabwa n’abantu bo ku isi hose
Ikintu gisabwa n’abantu bo ku isi hose
TEKEREZA abantu babarirwa muri miriyoni amagana cyangwa miriyari barimo basaba ikintu kimwe. Abo bantu barasaba ko umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi yabaha ikintu runaka cyihariye. Ariko kandi, abantu bake cyane ni bo basobanukiwe neza icyo basaba. Ese ibyo bintu bishobora kubaho? Ahubwo bibaho buri munsi. Ese ni iki abo bantu bose basaba? Barasaba ko Ubwami bw’Imana buza.
Dukurikije uko umuntu umwe yabivuze, ugereranyije, hari amadini agera ku 37.000 yiyita aya gikristo, avuga ko Yesu Kristo ari we Muyobozi wayo. Ayo madini afite abayoboke barenga miriyari ebyiri. Abenshi muri bo bajya bavuga isengesho bakunda kwita Data wa Twese cyangwa Isengesho ry’Umwami. Ese iryo sengesho urarizi? Iryo sengesho Yesu yigishije abigishwa be ritangira rigira riti “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi.”—Matayo 6:9, 10.
Abantu bamaze imyaka ibarirwa mu magana basubiramo ayo magambo mu gihe basenga bari mu nsengero zabo. Nanone bagiye bayasubiramo mu rwego rw’umuryango cyangwa buri wese ku giti cye, mu bihe byiza ndetse no mu bibi. Bagiye bavuga ayo magambo nta buryarya kandi binginga. Abandi benshi bayafashe mu mutwe kandi bajya bayasubiramo buri gihe, nubwo baba batayasobanukiwe neza cyangwa batanayasobanukiwe rwose. Abo bayoboke b’amadini yiyita aya gikristo si bo bonyine biringira ko ubwo Bwami bw’Imana buzaza, kandi si bo bonyine basenga basaba ko buza.
Abo mu madini atari aya gikristo na bo barabusaba
Isengesho rizwi cyane ryo mu idini rya kiyahudi ni isengesho ry’ishavu ryitwa Kaddish. Nubwo iryo sengesho ritavuga mu buryo bweruye ibirebana n’urupfu cyangwa agahinda, rikunda kuvugwa mu gihe umuntu yapfushije uwo yakundaga. Iryo sengesho ririmo amagambo yo gusaba agira ati “turasaba [Imana] kugira ngo ishyireho Ubwami muri iki gihe cyawe . . . , ndetse igire vuba.” * Irindi sengesho ryo mu gihe cya kera ryavugirwaga mu isinagogi, ni irivuga ibirebana n’ibyiringiro by’Ubwami bwa Mesiya wari kuzaturuka mu nzu ya Dawidi.
Abandi bantu bo mu madini atari aya gikristo na bo bagiye bashishikazwa n’Ubwami bw’Imana. Hari ikinyamakuru cyavuze ko hari umuyobozi ukomeye wo mu kinyejana cya 19 wo mu idini ryo mu Buhinde wari ushishikajwe no guhuriza hamwe Abahindu, Abisilamu n’Abakristo, wagize ati “Ubwami nyakuri bw’Imana buzaza ari uko uburasirazuba n’uburengerazuba byahuye” (The Times of India). Nanone hari umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abisilamu ry’i Strathfield muri Ositaraliya, uherutse kwandikira ikinyamakuru agira ati “kimwe n’Abisilamu bose, nizera [ko] Yesu azagaruka agashyiraho Ubwami bw’Imana nyakuri.”
Nta gushidikanya, muri iki gihe abantu biringiye Ubwami bw’Imana kandi basenga basaba ko buza, barabarirwa muri za miriyari. Ariko zirikana iki kintu gishishikaje.
Ushobora kuba uzi ko abantu bandika iyi gazeti, ari bo Bahamya ba Yehova, bajya ku nzu n’inzu mu karere k’iwanyu baganira n’abantu ibirebana na Bibiliya. Mu gihe twandikaga iyi gazeti, uwo murimo wakorerwaga hirya no hino ku isi mu bihugu 236 no mu ndimi zisaga 400. Ingingo twibandaho mu gihe tubwiriza ni Ubwami bw’Imana. Zirikana kandi ko izina ryuzuye ry’iyi gazeti ari Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova. Akenshi tujya tubaza abantu niba bajya basenga basaba ubwo Bwami. Abenshi muri bo basubiza ko babikora. Ariko iyo ubabajije icyo ubwo Bwami ari cyo, abenshi barasubiza bati “simbizi.” Kandi n’iyo bagushubije, usanga ibisobanuro batanga bitumvikana ndetse batizeye ibyo bavuga.
Kuki abantu benshi basaba ikintu badashobora gusobanura? Ese byaba biterwa n’uko inyigisho y’Ubwami bw’Imana idasobanutse neza cyangwa ikaba itumvikana? Oya. Bibiliya isobanura ibirebana n’Ubwami mu buryo bwumvikana neza. Ikindi kandi, ubutumwa bwo muri Bibiliya buvuga ibirebana n’Ubwami bushobora kuguha ibyiringiro nyakuri muri ibi bihe bigoye. Mu ngingo ikurikira, tuzabona ukuntu Bibiliya isobanura neza ibirebana n’ibyo byiringiro. Nyuma yaho tuzasuzuma igihe isengesho Yesu yasenze asaba ko Ubwami buza rizasubirizwa.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Kimwe no mu isengesho ntangarugero Yesu yigishije, muri iryo sengesho ry’ishavu na ho harimo amagambo asaba ko izina ry’Imana ryakwezwa. Nubwo hari abantu bakijya impaka ku birebana no kumenya niba iryo sengesho ari iryo mu gihe cya Kristo cyangwa ari irya mbere yaho, kuba ririmo ibintu bimwe na bimwe biboneka no mu isengesho ntangarugero ntibyadutangaza. Isengesho rya Yesu si inzaduka kandi si ukuvuga ko ari isengesho ridasanzwe. Ikintu cyose cyasabwaga muri iryo sengesho cyabaga gishingiye ku Byanditswe, ibyo Byanditswe Abayahudi bose bakaba barashoboraga kubibona. Yesu yarimo atera inkunga Abayahudi bagenzi be ngo bajye basenga basaba ibintu bagomba kuba bari bamaze igihe kirekire basaba.