Ese wari ubizi?
Ese wari ubizi?
Abantu baragurisha inyenyeri basuye Yesu ryari?
Ivanjiri yanditswe na Matayo itubwira ko “abantu baragurisha inyenyeri baturutse iburasirazuba” baje gusura Yesu, bamuzaniye impano (Matayo 2:1-12). Bibiliya ntivuga umubare w’abo bantu baragurishaga inyenyeri cyangwa “abamaji” baje gusura Yesu akiri umwana. Kandi nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko bari batatu nk’uko abenshi babitekereza. Nanone kandi muri iyo nkuru yo muri Bibiliya nta mazina yabo abonekamo.
Hari igitabo cyatanze ibisobanuro ku murongo w’Ibyanditswe wo muri Matayo 2:11, kigira kiti “mu buryo butandukanye n’uko abantu benshi babitekereza, abo bamaji ntibasuye Yesu mu gihe kimwe na ba bashumba mu ijoro yavutsemo, igihe yari aho amatungo arira. Baje nyuma y’amezi make kandi bamusura ari ‘umwana’ uri mu ‘nzu’ ye” (New International Version Study Bible). Ikigaragaza ko ibyo ari ukuri, ni uko igihe Herode yashakishaga uko yakwica uwo mwana wari ukiri muto, yategetse abantu ngo bice abana bose b’abahungu b’i Betelehemu no mu turere twaho twose bari bamaze imyaka ibiri n’abari batarayigezaho. Herode ahitamo ko abana bari muri icyo kigero ari bo bicwa, yabaze “akurikije igihe abaragurisha inyenyeri bari bamubwiye, nk’uko yari yabasobanuje neza.”—Matayo 2:16.
Iyo abo bantu baragurishaga inyenyeri baza kuba barasuye Yesu mu ijoro yavutsemo, kandi bakamuzanira zahabu n’izindi mpano z’agaciro, uko bigaragara igihe Mariya yajyaga kumurika Yesu mu rusengero i Yerusalemu nyuma y’iminsi 40, ntiyari gutura inyoni ebyiri zonyine (Luka 2:22-24). Amategeko yateganyaga ko abantu b’abakene batashoboraga kubona umwana w’intama bashoboraga gutura izo nyoni ebyiri (Abalewi 12:6-8). Nyamara, izo mpano z’agaciro zari kuba ziziye igihe, kandi zari kugirira akamaro abari bagize umuryango wa Yesu, kuko bari kubona ikibatunga igihe bari muri Egiputa.—Matayo 2:13-15.
Kuki kugera ku mva ya Lazaro byatwaye Yesu iminsi ine?
Birashoboka ko Yesu yabikoze ku bushake. Kuki dushobora kuvuga dutyo? Zirikana inkuru iri muri Yohana igice cya 11.
Lazaro wari incuti ya Yesu yari atuye i Betaniya. Igihe yari yarembye, bashiki be batumye kuri Yesu (Umurongo wa 1-3). Icyo gihe, ugereranyije, kuva aho Yesu yari ari kugera i Betaniya hari urugendo rw’iminsi ibiri (Yohana 10:40). Uko bigaragara, igihe inkuru yari hafi kugera kuri Yesu ni bwo Lazaro yapfuye. Yesu yakoze iki? ‘Yagumye aho yari ari ahamara iminsi ibiri,’ hanyuma abona kujya i Betaniya (Umurongo wa 6 n’uwa 7). Ku bw’ibyo, kuba yarategereje iminsi ibiri kandi agakora urugendo rw’iminsi ibiri, byatumye agera ku mva nyuma y’iminsi ine Lazaro apfuye.—Umurongo wa 17.
Mbere yaho, Yesu yari yarazuye abantu babiri. Umwe ni bwo yari akimara gupfa; naho undi uko bigaragara yamuzuye umunsi yapfiriyeho ariko nyuma y’igihe gito (Luka 7:11-17; 8:49-55). Ese Yesu yashoboraga kuzura umuntu wari umaze iminsi ine apfuye kandi n’umubiri waratangiye kubora? (Umurongo wa 39). Igishishikaje ni uko hari igitabo gisobanura ibya Bibiliya, kivuga ko hari imyizerere Abayahudi bamwe na bamwe bari bafite ivuga ko nta byiringiro “by’uko umuntu wabaga amaze iminsi ine apfuye [yashoboraga kuzuka]; icyo gihe ngo umubiri we wabaga watangiye kubora. Kandi bumvaga ko ubugingo bwamaraga iminsi itatu buri mu kirere bugendagenda hejuru y’umubiri, bwari bwagiye.”
Niba mu bari bateraniye kuri iyo mva hari abashidikanyaga kuri Yesu, bari bagiye kwibonera ububasha afite ku rupfu. Yesu yahagaze imbere y’imva ikinguye, arangurura ijwi ati “Lazaro, sohoka!” Hanyuma ‘uwari warapfuye arasohoka’ (Umurongo wa 43 n’uwa 44). Abantu benshi bizera ko iyo umuntu apfuye ubugingo bwe bukomeza kubaho, ariko inyigisho y’umuzuko igaragaza ko hari ibyiringiro nyakuri by’uko abapfuye bazazuka.—Ezekiyeli 18:4; Yohana 11:25.