Ibibazo by’abasomyi
Ni iki kigaragaza ko umugi wa kera wa Yeriko wagoswe igihe gito mbere yo gufatwa?
Dukurikije ibivugwa muri Yosuwa 6:10-15, 20, ingabo z’Abisirayeli zamaze iminsi itandatu zizenguruka Yeriko incuro imwe ku munsi. Ku munsi wa karindwi, zazengurutse uwo mugi incuro ndwi, maze Imana ituma inkuta zari zikomeye za Yeriko zisenyuka. Ibyo byatumye Abisirayeli binjira muri uwo mugi barawufata. Ese ibyataburuwe mu matongo bihuza no kuba Bibiliya ivuga ko Yeriko yamaze igihe gito igoswe?
Mu bihe bya kera, byari bisanzwe ko iyo ingabo zateraga umugi ugoswe n’inkuta zabanzaga kuwugota. Uko igihe zamaraga ziwugose cyabaga kingana kose, iyo zamaraga kuwufata zarawusahuraga, ndetse zigasahura n’ibiribwa byabaga bisigaye. Icyakora mu matongo y’umugi wa Yeriko, abashakashatsi babonyemo ibiribwa byinshi. Ku birebana n’ibyo, hari igitabo kivuga ibirebana n’amatongo yo mu duce tuvugwa muri Bibiliya cyagize kiti “uretse ibikoresho byari bikozwe mu ibumba, ibindi bintu byinshi byabonetse muri ayo matongo ni ibinyampeke. . . . Icyo ni ikintu cyihariye kiboneka mu nyandiko zivuga ibirebana n’ibyataburuwe mu matongo yo muri Palesitina. Wenda bashoboraga kubona ikibindi kimwe cy’ibinyampeke cyangwa bibiri, ariko kubona ibinyampeke byinshi bene ako kageni, ntibyari bisanzwe.”
Dukurikije ibivugwa muri Bibiliya, Abisirayeli bari bafite impamvu zumvikana zo kudasahura ibinyampeke byo muri Yeriko. Yehova yari yarabibabujije (Yos 6:17, 18). Abisirayeli bateye uwo mugi hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata, nyuma gato y’isarura, icyo gihe ibinyampeke bikaba byari byinshi (Yos 3:15-17; 5:10). Kuba muri uwo mugi harimo ibinyampeke byinshi, bigaragaza ko Abisirayeli bawugose igihe gito nk’uko Bibiliya ibivuga.