UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukwakira 2015
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 30 Ugushyingo kugeza ku ya 27 Ukuboza 2015.
‘Dukomeze kubaha cyane abantu bameze batyo’
Ni ba nde bafasha komite z’Inteko Nyobozi? Bakora iki?
Ese ubona ukuboko kw’Imana?
Iyo Bibiliya ivuze “ukuboko” kw’Imana iba yerekeza ku ki?
“Twongerere ukwizera”
Ese twe ubwacu twatuma ukwizera kwacu gukomera?
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Ntiyicuza umwanzuro yafashe akiri muto
Nikolai Dubovinsky, wakoreye Yehova mu budahemuka igihe umurimo wari warabuzanyijwe mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, yari afite inshingano yari ikomeye kuruta gufungwa.
Korera Yehova nta birangaza
Hashize imyaka igera kuri 60 Umunara w’Umurinzi uvuze ikintu cyabaye impamo.
Komeza gutekereza ku bintu by’umwuka
Ese uramutse udafite Bibiliya wakomeza kwigaburira mu buryo bw’umwuka?
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Kwegera Imana ni byo byiza kuri jye
Igihe Sarah Maiga yari afite imyaka icyenda, ntiyakomeje gukura, ariko yakomeje gukura mu buryo bw’umwuka.
“Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe”
Wabwirwa n’iki ko amakuru umuntu akoherereje ari ibinyoma, inkuru z’impimbano, iz’abatekamutwe, cyangwa ko ari amakuru atizewe?