Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

“Yehova yabazanye mu Bufaransa kugira ngo mumenye ukuri”

“Yehova yabazanye mu Bufaransa kugira ngo mumenye ukuri”

ANTOINE SKALECKI akiri muto yari afite ifarashi itaramuvaga iruhande. Yayihekeshaga nyiramugengeri bakanyura mu mihanda yijimye mu kirombe cyari kuri metero 500 munsi y’ubutaka. Se wa Antoine yari yaraguweho n’ikirombe aramugara, bituma umuryango we wohereza Antoine kujya gukora mu birombe, aho yamaraga amasaha icyenda ku munsi akora akazi katoroshye. Hari igihe Antoine na we yari agiye guhitanwa n’ikirombe cyaridutse.

Ibikoresho by’Abanyapolonye bakoraga mu birombe, hamwe n’ikirombe cy’i Dechy, kiri hafi y’ahitwa Sin-le-Noble, aho Antoine Skalecki yakoraga

Antoine ni umwe mu bana benshi bavukiye mu Bufaransa hagati y’umwaka wa 1920 n’uwa 1930, babyawe n’ababyeyi bari baraturutse muri Polonye. Ariko se kuki abantu bo muri Polonye bimukiraga mu Bufaransa? Igihe Polonye yongeraga kubona ubwigenge nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, icyo gihugu cyagize abaturage benshi cyane. U Bufaransa bwo bwari bwaratakaje abagabo bagera kuri miriyoni mu ntambara, bukaba bwari bukeneye cyane abo gukora mu birombe bya nyiramugengeri. Ku bw’ibyo, muri Nzeri 1919 u Bufaransa bwagiranye na Polonye amasezerano yemereraga abaturage bayo kwimukira mu Bufaransa. Mu mwaka wa 1931, mu Bufaransa hari abantu 507.800 baturutse muri Polonye, abenshi muri bo bakaba bari batuye mu turere turimo ibirombe two mu majyaruguru y’u Bufaransa.

Abo bimukira b’abanyamwete bo muri Polonye bazanye umuco w’iwabo, wari ukubiyemo gukunda Imana cyane. Antoine ubu ufite imyaka 90 yagize ati “sogokuru witwaga Joseph yubahaga cyane Ibyanditswe Byera, akaba yari yarabitojwe na se.” Ku cyumweru, imiryango y’abantu bari baraturutse muri Polonye bakoraga mu birombe bambaraga imyenda myiza bakajya gusenga, nk’uko babigenzaga iwabo, bikaba byaratumaga bamwe mu baturage bo mu Bufaransa batitaga ku by’Imana babaseka.

Abanyapolonye benshi babaga mu Bufaransa bahuriye n’Abigishwa ba Bibiliya bwa mbere mu gace bari batuyemo kitwa Nord-Pas-de-Calais. Abo Bigishwa ba Bibiliya babwirizanyaga umwete muri ako gace kuva mu mwaka wa 1904. Mu mwaka wa 1915, Umunara w’Umurinzi watangiye gusohoka buri kwezi mu rurimi rw’igipolonye, naho Nimukanguke itangira gusohoka muri urwo rurimi mu mwaka wa 1925. Imiryango myinshi yishimiraga inyigisho zishingiye ku Byanditswe zo muri ayo magazeti, kimwe n’igitabo (cyitwaga La Harpe de Dieu) cyakoreshwaga icyo gihe mu kwigisha abantu Bibiliya.

Nyirarume wa Antoine wagiye mu materaniro bwa mbere mu mwaka wa 1924, ni we watumye umuryango wa Antoine umenya iby’Abigishwa ba Bibiliya. Muri uwo mwaka, Abigishwa ba Bibiliya bagize ikoraniro rya mbere mu rurimi rw’igipolonye, ribera mu mugi wa Bruay-en-Artois. Hatarashira ukwezi iryo koraniro ribaye, Joseph F. Rutherford wari uhagarariye icyicaro gikuru yatanze disikuru muri uwo mugi, icyo gihe hakaba harateranye abantu 2.000. Umuvandimwe Rutherford yakozwe ku mutima n’umubare w’abantu bari bateranye, abenshi muri bo bakaba bari baraturutse muri Polonye, maze arababwira ati “Yehova yabazanye mu Bufaransa kugira ngo mumenye ukuri. Mwe n’abana banyu mugomba gufasha Abafaransa. Hari abantu benshi batarabwirizwa, kandi Yehova azatuma haboneka ababwiriza bo gukora uwo murimo.”

Uko ni ko Yehova Imana yabigenje. Abo Bakristo b’Abanyapolonye bakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza, nk’uko bakoranaga umwete mu birombe. Bamwe muri bo basubiye mu gihugu cyabo kugira ngo bageze ku bandi ukuri kw’agaciro kenshi bari baramenye. Teofil Piaskowski, Szczepan Kosiak na Jan Zabuda ni bamwe mu bavuye mu Bufaransa bakajya kubwiriza ubutumwa bwiza muri Polonye.

Ariko kandi, ababwiriza benshi bavugaga igipolonye bagumye mu Bufaransa, bakomeza kubwirizanya ishyaka bafatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Bufaransa. Mu ikoraniro ryabereye ahitwa Sin-le-Noble mu mwaka wa 1926, mu ruhande rw’abavugaga igipolonye hateranye abantu 1.000, naho mu ruhande rw’abavugaga igifaransa haterana abantu 300. Igitabo nyamwaka 1929 (mu cyongereza) cyagize kiti “muri uwo mwaka abavandimwe 332 b’Abanyapolonye biyeguriye Yehova barabatizwa.” Mbere y’uko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangira, amatorero 32 mu matorero 84 yari mu Bufaransa, yakoreshaga ururimi rw’igipolonye.

Abavandimwe na bashiki bacu b’Abanyapolonye babaga mu Bufaransa bagiye mu ikoraniro. Kuri iyo modoka handitseho ngo “Abahamya ba Yehova”

Mu mwaka wa 1947, Abahamya ba Yehova benshi b’Abanyapolonye bemeye gusubira mu gihugu cyabo babisabwe na leta yabo. Icyakora bamaze no kugenda, imihati bo na bagenzi babo b’Abafaransa bashyizeho yagaragajwe n’uko muri uwo mwaka umubare w’ababwiriza b’Ubwami wiyongereyeho 10 ku ijana. Nyuma yaho habaye ukwiyongera kwa 20, 23 ndetse na 40 ku ijana hagati y’umwaka wa 1948 n’uwa 1950. Kugira ngo ibiro by’ishami by’u Bufaransa bitoze abo babwiriza bashya, byashyizeho abagenzuzi b’akarere ba mbere mu mwaka wa 1948. Mu bagenzuzi batanu batoranyijwe, bane bavugaga ururimi rw’igipolonye, kandi Antoine Skalecki yari umwe muri bo.

Abahamya ba Yehova benshi bo mu Bufaransa baracyafite amazina y’igipolonye bakomora kuri ba sekuruza bakoranaga umwete mu birombe no mu murimo wo kubwiriza. Muri iki gihe nabwo, hari abantu benshi bimukiye mu Bufaransa barimo biga ukuri. Abo babwiriza baturutse mu bindi bihugu, bafata umwanzuro wo gusubira iwabo cyangwa uwo kuguma mu Bufaransa, bakomeza kubwirizanya umwete kimwe n’abandi babwiriza b’Ubwami bababanjirije, urugero nk’abaturutse muri Polonye.Byavuye mu bubiko bwacu mu Bufaransa.