Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza gutegereza

Komeza gutegereza

‘Niyo yasa n’itinze, ukomeze kuyitegereza.’HAB 2:3.

INDIRIMBO: 128, 45

1, 2. Ni iki cyagiye kiranga abagaragu ba Yehova?

ABAGARAGU ba Yehova bagiye bamara igihe kirekire bategereje ko ubuhanuzi busohora. Urugero, Yeremiya yahanuye ko Abanyababuloni bari kurimbura u Buyuda, kandi uko ni ko byagenze mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu (Yer 25:8-11). Yesaya yahanuye ko Yehova yari kugarura Abayahudi bari kuba barajyanywe mu bunyage. Yaravuze ati “hahirwa abakomeza kumutegereza bose” (Yes 30:18). Mika na we yiringiraga ko amasezerano ya Yehova yari gusohora. Yagize ati “nzakomeza guhanga amaso Yehova” (Mika 7:7). Nanone kandi, mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, abagaragu b’Imana bari bategereje ko ubuhanuzi buvuga ibirebana na Mesiya cyangwa Kristo busohora.Luka 3:15; 1 Pet 1:10-12. *

2 Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe na bo bakomeje gutegereza, kuko hari ubundi buhanuzi buvuga ibirebana na Mesiya bugomba gusohora. Vuba aha, Yehova azakiza abagize ubwoko bwe iyi si mbi akoresheje Ubwami bwa Mesiya. Azarimbura ababi kandi avaneho imibabaro yose (1 Yoh 5:19). Nimucyo rero dukomeze kuba maso, tuzirikana ko iyi si igeze ku iherezo ryayo.

3. Ni ikihe kibazo dushobora kwibaza niba tumaze imyaka myinshi dutegereje imperuka?

3 Twe abagaragu ba Yehova twifuza cyane kubona ibyo Imana ishaka ‘bikorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru’ (Mat 6:10). Ariko niba tumaze imyaka myinshi dutegereje imperuka, dushobora gutangira kwibaza tuti “kuki twagombye gukomeza gutegereza?” Reka tubirebe.

KUKI TUGOMBA GUKOMEZA GUTEGEREZA?

4. Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma dukomeza kuba maso?

4 Bibiliya igaragaza neza imitekerereze twagombye kugira mu gihe dutegereje iherezo ry’iyi si. Yesu yasabye abigishwa be ‘gukomeza kuba maso’ (Mat 24:42; Luka 21:34-36). Kuba Yesu yaravuze atyo, ubwabyo byagombye gutuma dukomeza gutegereza. Ku birebana n’ibyo, umuryango wa Yehova utubera icyitegererezo. Ibitabo utwandikira byagiye bidushishikariza ‘gutegereza kandi tugahoza mu bwenge bwacu ukuhaba k’umunsi wa Yehova,’ ndetse tugakomeza gutekereza ku isi nshya Imana yadusezeranyije.Soma muri 2 Petero 3:11-13.

5. Kuki tugomba gukomeza gutegereza umunsi wa Yehova?

5 Niba abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere baragombaga gukomeza gutegereza umunsi wa Yehova, twe biratureba cyane kurushaho. Kubera iki? Ni ukubera ko ikimenyetso Yesu yatanze kigaragaza ko yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana kuva mu mwaka wa 1914. Nanone kandi, kigaragaza ko tugeze ku “iherezo rya gahunda y’ibintu.” Urugero, nk’uko Yesu yabihanuye, ku isi ibintu bigenda birushaho kuzamba kandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami burimo burabwirizwa ku isi hose (Mat 24:3, 7-14, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Tugomba kumenya ko imperuka ishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose, kubera ko Yesu atavuze igihe iminsi y’imperuka yari kumara.

6. Kuki twakwitega ko ibintu bizagenda birushaho kuzamba uko tugenda twegereza imperuka?

6 Ushobora kwibaza uti “ese ‘iherezo rya gahunda y’ibintu’ ntiryaba ryerekeza ku gihe kizaza ubwo ibintu bizarushaho kuba bibi?” Bibiliya igaragaza ko “mu minsi y’imperuka” ububi buzarushaho kwiyongera (2 Tim 3:1, 13; Mat 24:21; Ibyah 12:12). Ku bw’ibyo, nubwo ibintu ari bibi muri iki gihe, tuzi ko bizagenda birushaho kuzamba.

7. Muri Matayo 24:37-39 hagaragaza iki ku birebana n’ukuntu ibintu byari kuba bimeze mu minsi y’imperuka?

7 Ariko se utekereza ko ibintu bizaba bibi mu rugero rungana iki mbere y’uko ‘umubabaro ukomeye’ utangira (Ibyah 7:14)? Urugero, ese utekereza ko muri buri gihugu hazaba hari intambara, abantu hafi ya bose badafite ibyokurya cyangwa barwaye? Bigenze bityo, abantu bose ndetse n’abadashishikazwa n’ibyo Bibiliya ivuga, bakwemera ko ubuhanuzi bwa Bibiliya burimo busohora. Nyamara, Yesu yavuze ko igihe yari kuba ahari abantu benshi batari ‘kubyitaho,’ bakikomereza ibikorwa byabo bisanzwe kugeza igihe umunsi wa Yehova wari kubatungurira. (Soma muri Matayo 24:37-39.) Bityo rero, Ibyanditswe ntibigaragaza ko mu minsi y’imperuka ibintu byari kuba bibi cyane ku buryo abantu bari kwemera byanze bikunze ko iherezo ryegereje.Luka 17:20; 2 Pet 3:3, 4.

8. Ni iki abantu bumvira itegeko rya Yesu ryo ‘gukomeza kuba maso’ bemera badashidikanya?

8 Ikimenyetso Yesu yatanze cyari gutuma abigishwa be bamenya aho ibihe bigeze. Kandi koko ‘bakomeje kuba maso’ (Mat 24:27, 42). Kuva mu mwaka wa 1914, ibintu bigize icyo kimenyetso byagiye bisohora. Biragaragara rero ko ubu turi ku “iherezo rya gahunda y’ibintu.” Yehova yamaze kugena igihe azarimburira iyi si mbi ya Satani.

9. Kuki twagombye gukomeza gutegereza iherezo ry’iyi si?

9 None se kuki twagombye gukomeza gutegereza? Dukomeza gutegereza kubera ko twumvira Yesu Kristo. Nanone kandi, tubiterwa n’uko tubona ikimenyetso kigaragaza ko ahari. Kuba dukomeza gutegereza ntibiterwa n’uko twemera ibintu buhumyi, ahubwo biterwa n’uko dufite ibimenyetso bifatika bishingiye ku Byanditswe bidushishikariza gukomeza kuba maso, dutegereje iherezo ry’iyi si mbi.

TUZATEGEREZA KUGEZA RYARI?

10, 11. (a) Kuki Yesu yasabye abigishwa be ‘gukomeza kuba maso’? (b) Yesu yabwiye abigishwa be ko ari iki cyari kubafasha igihe imperuka yari kuba itaje mu gihe batekerezaga? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

10 Abenshi muri twe bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova mu budahemuka, kandi bategereje ko umunsi we uza. Uko igihe tumaze dutegereje cyaba kingana kose, ntitugomba gucogora. Tugomba guhora turi maso kugira ngo Yesu naza kurimbura isi ya Satani azasange twiteguye. Wibuke ko yateye abigishwa be inkunga agira ati “mwitonde, mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera. Bimeze nk’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure, wavuye mu nzu ye akayisigira abagaragu be, buri wese akamuha umurimo agomba gukora, agategeka n’umurinzi w’irembo gukomeza kuba maso. Nuko rero mukomeze kuba maso kuko mutazi igihe nyir’inzu azazira, niba azaza nimugoroba cyangwa mu gicuku cyangwa mu nkoko cyangwa mu rukerera; kugira ngo naza atunguranye atazasanga musinziriye. Ariko ibyo mbabwira ndabibwira bose: mukomeze kuba maso.”Mar 13:33-37.

11 Igihe abigishwa ba Yesu bamenyaga ko yatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914, basobanukiwe ko imperuka yashoboraga kuza igihe icyo ari cyo cyose. Ku bw’ibyo, bayiteguye barushaho gukora byinshi mu murimo wo kubwiriza. Yesu yagaragaje ko yashoboraga no kuza atinze, ni ukuvuga “mu nkoko cyangwa mu rukerera.” Mu gihe yari kuba atinze se, ni iki cyari gufasha abigishwa be? Yarababwiye ati “mukomeze kuba maso.” Bityo rero, nubwo twaba twumva ko tumaze igihe kirekire dutegereje, ibyo ntibyaba bisobanura ko imperuka itazaza vuba, cyangwa ko izaza tutakiriho.

12. Ni iki Habakuki yabajije Yehova, kandi se yamushubije iki?

12 Mu gihe umuhanuzi Habakuki yahanuraga ko Yerusalemu yari kurimbuka, yakomeje gutegereza yihanganye. Ubwo yatangiraga guhanura, hari hashize imyaka myinshi abantu baburiwe ko uwo mugi wari kuzarimburwa. Ibintu byari byarabaye bibi ku buryo ‘umubi yari agose umukiranutsi, n’ubutabera bwaragoretswe.’ Ntibitangaje rero kuba Habakuki yarabajije ati “Yehova we, nzageza ryari ngutakira?” Aho kugira ngo Yehova ahite asubiza icyo kibazo, yijeje uwo muhanuzi we wizerwa ko iryo rimbuka ryari ryarahanuwe ‘ritari gutinda.’ Imana yasabye Habakuki ‘gukomeza gutegereza.’Soma muri Habakuki 1:1-4; 2:3.

13. Ni iyihe mitekerereze Habakuki yashoboraga kugira, ariko se kuki byari kuba bidakwiriye?

13 Tekereza iyo Habakuki aza gucika intege maze agatekereza ati “maze imyaka myinshi ntegereje ko Yerusalemu irimbuka. Ndabona bitazaba vuba. Ntabwo ari ngombwa ko nkomeza kubibwira abantu nk’aho bigiye guhita biba. Abandi na bo bazabikore.” Iyo Habakuki aza kugira ibitekerezo nk’ibyo ntaba yarakomeje kwemerwa na Yehova, kandi yashoboraga no gupfa igihe Abanyababuloni barimburaga Yerusalemu.

14. Kuki tuzashimira Yehova ko yaduhaye umuburo wo gukomeza gutegereza imperuka?

14 Sa n’uwireba uri mu isi nshya. Ibintu byose byari byarahanuwe ku birebana n’iminsi y’imperuka byarasohoye nk’uko Yehova yabivuze. Ibyo bitumye urushaho kumwiringira, ndetse urushijeho kwizera ko n’ibindi bintu byose yasezeranyije azabisohoza. (Soma muri Yosuwa 23:14.) Ushimiye Imana kubera ko yazanye imperuka mu gihe gikwiriye kandi ko yaburiye abagize ubwoko bwayo kugira ngo bakomeze kuyitegereza.Ibyak 1:7; 1 Pet 4:7.

ICYO TUGOMBA GUKORA MU GIHE DUTEGEREJE

Ese ubwiriza ubutumwa bwiza ubigiranye umwete? (Reba paragarafu ya 15)

15, 16. Kuki twagombye kubwirizanya umwete muri iyi minsi y’imperuka?

15 Umuryango wa Yehova ukomeza kutwibutsa ko umurimo we ari wo tugomba gushyira mu mwanya wa mbere. Ibyo bituma dukomeza guhugira mu murimo w’Imana kandi tukumva ko ubutumwa tubwiriza bwihutirwa. Tuzi neza ko ibigize ikimenyetso Yesu yatanze bisohora muri iki gihe, kandi ko imperuka yegereje cyane. Ni yo mpamvu dukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo tubwiriza ubutumwa bwiza tubigiranye umwete.Mat 6:33; Mar 13:10.

16 Hari mushiki wacu wagize ati ‘kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bishobora kuzatuma abantu barokoka umunsi w’imperuka wegereje.’ Asobanukiwe icyo kurokoka bisaba, kuko we n’umugabo we barokotse impanuka ikomeye cyane yabaye igihe ubwato bw’akataraboneka barimo bwarohamaga mu mwaka wa 1945. Ndetse n’igihe umuntu ari mu kaga nk’ako, ashobora kutamenya igifite agaciro kurusha ibindi. Uwo mushiki wacu yibuka ko hari umugore wakomezaga kurira ati “amavarisi yanjye weee! Amavarisi yanjye! Inigi zanjye n’amaherena yanjye weee! Inigi zanjye n’amaherena yanjye birarohamye! Ibintu byanjye byose ndabibuze!” Icyakora hari abandi bagenzi babonaga ko ubuzima ari bwo bw’ingenzi kuruta ibindi byose, maze bakora uko bashoboye kose kugira ngo barokore abantu. Kimwe n’abo bagenzi batarangwaga n’ubwikunde, natwe dukora uko dushoboye kose kugira ngo dufashe abantu. Dukomeza kuzirikana ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa, maze tugafasha abandi kugira ngo bazarokoke umunsi w’imperuka wegereje.

Ese ufata imyanzuro myiza kugira ngo hatagira igituma udakomeza kumva ko ibintu byihutirwa? (Reba paragarafu ya 17)

17. Kuki twemera ko imperuka ishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose?

17 Ibintu bibera ku isi bigaragaza neza ko ubuhanuzi bwa Bibiliya burimo busohora, kandi ko iherezo ry’iyi si mbi ryegereje cyane. Ku bw’ibyo, ntitwagombye kumva ko hasigaye igihe kinini mbere y’uko “ya mahembe icumi” na “ya nyamaswa y’inkazi” bivugwa mu Byahishuwe 17:16 bihindukirana Babuloni Ikomeye, ari yo madini yose y’ikinyoma. Wibuke ko Imana ‘izashyira’ igitekerezo cyo kurimbura Babuloni “mu mutima wabyo,” kandi ko bishobora kuba vuba no mu gihe icyo ari cyo cyose (Ibyah 17:17). Iherezo ry’iyi si ntiriri kure. Ni yo mpamvu twagombye kumvira umuburo wa Yesu ugira uti “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’imihangayiko y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukazabagwa gitumo umeze nk’umutego” (Luka 21:34, 35; Ibyah 16:15). Nimucyo twiyemeze gukorera Yehova tuzirikana ko ibintu byihutirwa, twizeye rwose ko ‘agira icyo amarira abakomeza kumutegereza.’Yes 64:4.

18. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Mu gihe dutegereje imperuka y’iyi si mbi, nimucyo dukomeze kumvira inama twahawe n’umwigishwa Yuda. Yagize ati “mwebwe bakundwa, nimwiyubake mu byo kwizera kwanyu kwera cyane kandi musenge muyobowe n’umwuka wera, mugume mu rukundo rw’Imana, mutegereje imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo, mwiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka” (Yuda 20, 21). None se twagaragaza dute ko dutegereje isi nshya Imana yadusezeranyije? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

^ par. 1 Reba bumwe mu buhanuzi buvuga ibirebana na Mesiya n’ukuntu bwasohoye, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 200.