Tujye dukora ibihuje n’isengesho ntangarugero —Igice cya I
“Izina ryawe niryezwe.”
1. Twakoresha dute isengesho riri muri Matayo 6:9-13 mu murimo wo kubwiriza?
ABANTU benshi bashobora kuvuga mu mutwe Isengesho ry’Umwami. Iyo tubwiriza ku nzu n’inzu, akenshi tuganira n’abantu kuri iryo sengesho, kugira ngo tubafashe gusobanukirwa ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi nyakuri buzatuma ku isi haba ihinduka rihebuje. Nanone kandi, dushobora gukoresha amagambo agira ati “izina ryawe niryezwe” dushaka kwereka abantu ko Imana ifite izina, kandi ko tugomba kubona ko ari iryera.
2. Tubwirwa n’iki ko Yesu atashakaga ko twajya dusubiramo isengesho ntangarugero ijambo ku ijambo mu gihe dusenga?
2 Ese Yesu yashakaga ko twajya dusubiramo iryo sengesho ijambo ku ijambo mu gihe dusenga, nk’uko bikorwa n’abantu benshi bo mu madini yiyita aya gikristo? Oya. Mbere y’uko Yesu avuga iryo sengesho ry’icyitegererezo, yagize ati “mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo” (Mat 6:7). Nyuma yaho, yarisubiyemo ariko akoresheje amagambo atandukanye n’ayo yakoresheje mbere (Luka 11:1-4). Ku bw’ibyo, Yesu yatwigishije ibintu tugomba gusenga dusaba n’uko byagombye gukurikirana bitewe n’agaciro kabyo. Birakwiriye rwose ko ryitwa isengesho ntangarugero.
3. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza mu gihe dusuzuma isengesho ntangarugero?
3 Muri iki gice no mu kizakurikiraho, tuzasuzuma ibivugwa mu isengesho ntangarugero. Mu gihe tuzaba tubisuzuma, uzibaze uti “iri sengesho ryamfasha rite kunonosora amasengesho yanjye?” Icy’ingenzi kurushaho uzibaze uti “ese nkora ibihuje n’ibivugwamo?”
“DATA URI MU IJURU”
4. Imvugo ngo “Data” itwibutsa iki, kandi se ni mu buhe buryo Yehova ari “Data”?
4 Kubera ko iryo sengesho rya Yesu ari icyitegererezo, kuba tuvuga tuti “Data” bitwibutsa ko turi mu ‘muryango w’abavandimwe’ bakundana by’ukuri (1 Pet 2:17). Mbega ibintu bihebuje! Abakristo basutsweho umwuka bakaba abana b’Imana bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, bita Yehova “Data” mu buryo bwihariye (Rom 8:15-17). Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose na bo bashobora kwita Yehova “Data.” Ni we wabahaye ubuzima, kandi aha abamusenga by’ukuri ibyo bakenera. Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bazaba abana b’Imana mu buryo bwuzuye bamaze kugera ku butungane, na nyuma yo kubera Yehova indahemuka mu kigeragezo cya nyuma.
5, 6. Ni iyihe mpano nziza ababyeyi bashobora guha abana babo, kandi se buri mwana agomba gukoresha ate iyo mpano? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
5 Iyo ababyeyi bigishije abana babo gusenga kandi bakabafasha kubona ko Yehova ari Data wo mu ijuru utwitaho, baba babahaye impano nziza. Umugenzuzi usura amatorero muri Afurika y’Epfo yagize ati “kuva abakobwa bacu bavuka, buri joro nasengeraga hamwe na bo, uretse gusa iyo nabaga ntari mu rugo. Abakobwa bacu bakunda kuvuga ko batibuka neza amagambo yo muri ayo masengesho. Icyakora, bibuka ko iyo twabaga dusenga habaga harangwa umwuka mwiza, bakibuka ukuntu twahaga agaciro icyo gihe cyo gushyikirana na Data Yehova, n’ukuntu twumvaga dutuje kandi dufite umutekano. Bamaze kumenya gusenga, nabateye inkunga yo kujya basenga mu ijwi riranguruye kugira ngo numve ibyo babwiraga Yehova. Ubwo bwari uburyo buhebuje bwatumaga menya bimwe mu byabaga biri mu mitima yabo. Hanyuma nabigishaga mu bugwaneza gushyira mu masengesho yabo ibintu by’ingenzi bivugwa mu isengesho ntangarugero kugira ngo agire ireme.”
6 Ntibitangaje rero ko abakobwa b’uwo muvandimwe bakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ubu bafite ingo nziza, kandi bo n’abagabo babo bakorera Imana umurimo w’igihe cyose. Nta mpano nziza ababyeyi baha abana babo yaruta iyo kubafasha kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Birumvikana ko buri mwana ku giti cye agomba kugira icyo akora kugira ngo akomeze kugirana na we iyo mishyikirano y’agaciro kenshi. Ibyo bisaba ko bakunda izina ry’Imana, mbese bakaryubaha cyane.
“IZINA RYAWE NIRYEZWE”
7. Ni iki kidutera ishema, ariko se ni iki dusabwa?
7 Duterwa ishema no kuba tuzi izina ry’Imana kandi tukaba turi “ubwoko bwitirirwa izina ryayo” (Ibyak 15:14; Yes 43:10). Dusenga Data wo mu ijuru tugira tuti “izina ryawe niryezwe.” Tunasenga Yehova tumusaba kudufasha kugira ngo tudakora cyangwa tukavuga ikintu cyasuzuguza izina rye ryera. Ntitwifuza kumera nka bamwe mu bantu bo mu kinyejana cya mbere batakoraga ibihuje n’ibyo babwirizaga. Intumwa Pawulo yabandikiye agira ati “izina ry’Imana ritukwa mu banyamahanga biturutse kuri mwe.”
8, 9. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Yehova aha imigisha abantu bifuza kweza izina rye.
8 Twifuza kweza izina ry’Imana. Igihe mushiki wacu wo muri Noruveje yapfushaga umugabo mu buryo butunguranye, yasigaranye umuhungu w’imyaka ibiri. Yagize ati “cyari igihe kigoye cyane. Buri munsi narasengaga, hafi buri saha, ngasaba Yehova imbaraga zo gukomeza kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro, kugira ngo ntatuma Satani abona impamvu yo kumutuka bitewe n’imyanzuro mibi nafashe cyangwa bitewe n’uko nabaye umuhemu. Nashakaga kweza izina rya Yehova, kandi nashakaga ko umuhungu wanjye yazongera kubona se muri Paradizo.”
9 Ese Yehova yaba yarashubije ayo masengesho azira ubwikunde? Yego rwose. Uwo mushiki wacu yafashijwe n’uko yakomeje kwifatanya n’abo bahuje ukwizera. Imyaka itanu nyuma yaho, yashakanye n’umusaza w’itorero. Ubu umuhungu we afite imyaka 20, kandi yarabatijwe. Yagize ati “nishimira ko umugabo wanjye yamfashije kumurera.”
10. Ni iki kigomba gukorwa kugira ngo izina ry’Imana ryezwe mu buryo bwuzuye?
10 Ni iki kigomba gukorwa kugira ngo izina ry’Imana ryezwe mu buryo bwuzuye kandi rikurweho umugayo? Kugira ngo ibyo bishoboke, Yehova azavanaho abantu bose basuzugura ubutegetsi bwe bw’ikirenga babigambiriye. (Soma muri Ezekiyeli 38:22, 23.) Abantu bazagezwa ku butungane. Twifuza cyane kubona igihe abantu bose n’abamarayika bazaba beza izina rya Yehova. Hanyuma, Data wo mu ijuru udukunda ‘azaba byose kuri bose.’
“UBWAMI BWAWE NIBUZE”
11, 12. Ni iki Abakristo b’ukuri basobanukiwe ku mpera z’ikinyejana cya 19?
11 Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, intumwa ze zaramubajije ziti “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?” Yesu yabashubije ko igihe cyari kitaragera kugira ngo bamenye igihe Ubwami bw’Imana bwari gutangirira gutegeka. Yabwiye abigishwa be ko bagombaga kwibanda ku murimo w’ingenzi wo kubwiriza. (Soma mu Byakozwe 1:6-8.) Nanone ariko, Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza, kandi bagategerezanya amatsiko icyo gihe. Ku bw’ibyo, kuva mu gihe cy’intumwa Abakristo bagiye basenga basaba ko buza.
12 Igihe Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu bwari hafi gutangira gutegeka mu ijuru, Yehova yafashije abagize ubwoko bwe gusobanukirwa umwaka byari kubera. Mu mwaka wa 1876, hari ingingo yanditswe na Charles Taze Russell yasohotse mu kanyamakuru kavugaga ibirebana na Bibiliya (Scrutateur de la Bible). Iyo ngingo yari ifite umutwe ugira uti “Ibihe by’Abanyamahanga: bizarangira ryari?,” yagaragaje ko umwaka wa 1914 wari kuba umwaka wihariye. Iyo ngingo yashyize isano hagati y’ “ibihe birindwi” bivugwa mu buhanuzi bwa Daniyeli, n’ “ibihe byagenwe by’amahanga” byavuzwe na Yesu. *
13. Ni iki cyabaye mu mwaka wa 1914, kandi se ibibera ku isi kuva icyo gihe bigaragaza iki?
13 Mu mwaka wa 1914, habaye intambara Mat 24:3-8; Luka 21:10, 11). Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko Umwami Yesu Kristo ‘yahawe ikamba’ mu mwaka wa 1914. ‘Yarasohotse agenda anesha kugira ngo aneshe burundu’ (Ibyah 6:2). Yejeje ijuru igihe yarwanyaga Satani n’abadayimoni be, bakajugunywa ku isi. Kuva icyo gihe, abantu biboneye isohozwa ry’aya magambo yahumetswe agira ati “wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito.”
14. (a) Kuki bikiri ngombwa ko dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza? (b) Ni iyihe nshingano ihebuje dufite?
14 Ubuhanuzi buri mu Byahishuwe 12:7-
“IBYO USHAKA BIKORWE MU ISI”
15, 16. Ese gusenga dusaba ko ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi birahagije? Sobanura.
15 Hari igihe ibyo Imana ishaka byakorwaga hano ku isi mu buryo bwuzuye, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 6.000. Iyo ni yo mpamvu Yehova yavuze ko ibintu byose ‘byari byiza cyane’ (Intang 1:31). Hanyuma Satani yarigometse, kandi kuva icyo gihe ugereranyije abantu bake gusa ni bo bagiye bakora ibyo Imana ishaka. Ariko duterwa ishema no kuba muri iki gihe ku isi hari Abahamya miriyoni umunani basenga basaba ko ibyo Imana ishaka byakorwa ku isi, kandi bakihatira gukora ibihuje n’iryo sengesho. Babaho mu buryo bushimisha Imana kandi bakigisha abandi ibirebana n’Ubwami bwayo babigiranye umwete.
16 Urugero, mushiki wacu wabatijwe mu mwaka wa 1948 kandi akaba umumisiyonari muri Afurika, yagize ati “nkunda gusenga nsaba ko abantu bose bagereranywa n’intama babwirizwa kandi bagafashwa kumenya Yehova amazi atararenga inkombe. Nanone iyo ngiye kubwiriza umuntu, nsaba Yehova ubwenge kugira ngo nshobore kumugera ku mutima. Naho ku birebana n’abantu bagereranywa n’intama bamaze kubwirizwa, nsenga Yehova musaba ko yahira imihati dushyiraho tubitaho.” Ntibitangaje kuba uwo mushiki wacu ufite imyaka 80 yarageze kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza, kandi akaba yarafashije abantu benshi bakaba Abahamya ba Yehova, abifashijwemo n’abandi babwiriza. Nta gushidikanya ko ushobora gutekereza no ku zindi ngero z’abantu bakora ibyo Imana ishaka babigiranye umwete, nubwo baba bahanganye n’inzitizi ziterwa n’imyaka y’iza bukuru.
17. Wumva umeze ute iyo utekereje ibintu Yehova azakora asubiza amasengesho tuvuga tumusaba ko ibyo ashaka byakorwa ku isi?
17 Tuzakomeza gusenga dusaba ko ibyo Imana ishaka bikorwa kugeza igihe abanzi b’Ubwami bw’Imana bazavanirwa ku isi. Hanyuma tuzibonera ukuntu ibyo Imana ishaka bizakorwa ku isi mu buryo bwuzuye, igihe abantu babarirwa muri za miriyari bazazukira ku isi izaba yahindutse paradizo. Yesu yaravuze ati “ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi [ryanjye] bakavamo” (Yoh 5:28, 29). Tekereza ukuntu tuzishimira kwakira abacu twakundaga bapfuye! Imana “izahanagura amarira yose ku maso [yacu]” (Ibyah 21:4). Abenshi mu bazazuka bazaba ari “abakiranirwa,” ni ukuvuga abantu bapfuye bataramenya ukuri ku birebana na Yehova Imana n’Umwana we. Tuzishimira kumenyesha abazazuka ibirebana n’ibyo Imana ishaka n’umugambi wayo, bityo tubafashe kuzuza ibisabwa kugira ngo babone ‘ubuzima bw’iteka.’
18. Ni ibihe bintu abantu bakeneye cyane kurusha ibindi?
18 Ubwami bw’Imana nibuza, buzeza izina ryayo, kandi abantu bose n’abamarayika bazunga ubumwe mu gusenga Yehova. Ku bw’ibyo, igihe ibintu bitatu bya mbere dusenga dusaba mu isengesho ntangarugero bizasohorera, abantu bazaba babonye ibintu bakeneye cyane kurusha ibindi. Hagati aho, hari ibindi bintu bine by’ingenzi dukeneye bivugwa mu isengesho ntangarugero rya Yesu. Tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
^ par. 12 Niba ushaka kumenya uko ubwo buhanuzi bwasohoye mu mwaka wa 1914 igihe Ubwami bw’Imana buyobowe na Mesiya bwavukaga, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 215-218.