Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Babonye’ ibyasezeranyijwe

‘Babonye’ ibyasezeranyijwe

‘Ntibigeze babona [isohozwa ry’]ibyasezeranyijwe. Ahubwo babibonaga biri kure.’HEB 11:13.

1. Kuba dufite ubushobozi bwo gusa n’abareba ibintu tutigeze tubona bidufitiye akahe kamaro? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

UBUSHOBOZI dufite bwo gusa n’abareba ibintu tutigeze tubona ni impano twahawe n’Imana. Butuma twishyiriraho intego zihuje n’ubwenge kandi tugategerezanya amatsiko ibintu byiza bizaza. Yehova ashobora kubona uko bizagenda mu gihe kizaza, kandi mu Byanditswe yatweretse mbere y’igihe ibintu bizaba. Dufite ubushobozi bwo gusa n’abareba ibizaba. Mu by’ukuri, ubushobozi dufite bwo gusa n’abareba ibitaboneka butuma tugira ukwizera.2 Kor 4:18.

2, 3. (a) Gusa n’abareba ibizaba bitugirira akahe kamaro? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

2 Birumvikana ko hari igihe dusa n’abareba ibintu bitazigera bibaho. Urugero, iyo akana k’agakobwa kabaye nk’akibona kagendera ku kinyugunyugu, kaba kibeshya. Ariko igihe Hana yatekerezaga uko byari kugenda ubwo yari kuba ajyanye umuhungu we Samweli gukorera mu ihema ry’ibonaniro, yari afite icyo ashingiraho. Yari ashingiye ku byo yari yariyemeje, kandi ibyo byamufashije guhora atekereza ku ntego ye (1 Sam 1:22). Iyo dusa n’abareba ibyo Imana yasezeranyije, tuba dutekereza ku bintu bizabaho byanze bikunze.2 Pet 1:19-21.

3 Nta gushidikanya ko abantu benshi b’indahemuka bo mu bihe bya Bibiliya basaga n’abareba ibintu Imana yasezeranyije. Kuba abo bantu barasaga n’abareba imigisha bari kuzabona byabagiriye akahe kamaro? Kandi se gutekereza ku bintu bihebuje Imana yasezeranyije abantu bumvira bitugirira akahe kamaro?

GUSA N’ABAREBA IBYO BARI BIRINGIYE BYAKOMEJE UKWIZERA KWABO

4. Ni iki Abeli yashingiyeho asa n’ureba iby’igihe cyari kuza?

4 Ese Abeli, umuntu wa mbere wabaye uwizerwa, yasaga n’ureba ikintu runaka Yehova yari yarasezeranyije? Abeli ntiyari azi neza uko isezerano rikubiye mu byo Imana yabwiye inzoka ryari gusohora. Imana yarayibwiye iti “nzashyira urwango hagati yawe n’umugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Intang 3:14, 15). Ariko kandi, Abeli ashobora kuba yaratekereje cyane kuri iryo sezerano maze akiyumvisha ko hari umuntu wari ‘kuzakomeretswa agatsinsino’ kugira ngo abantu bagere ku butungane nk’ubwo Adamu na Eva bari bafite mbere y’uko bakora icyaha. Abeli yizeraga ko ibyo Imana yasezeranyije byose byari gusohora, kandi igihe yatambaga igitambo Yehova yaracyishimiye.Soma mu Ntangiriro 4:3-5; Abaheburayo 11:4.

5. Kuba Enoki yarasaga n’ureba ibyari kuzaba byamugiriye akahe kamaro?

5 Enoki wari indahemuka yagaragaje ukwizera nubwo yari akikijwe n’abantu batubahaga Imana, bayivugagaho amagambo y’urukozasoni bayituka. Enoki yarahumekewe maze ahanura ko Yehova yari kuzana “n’abera be uduhumbi n’uduhumbagiza, aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose, no guhamya icyaha abatubaha Imana bose ku bw’ibikorwa bibi bakoze batubaha Imana, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka” (Yuda 14, 15). Kubera ko Enoki yari afite ukwizera, ashobora kuba yarasaga n’ureba isi itakirimo abantu batubaha Imana.Soma mu Baheburayo 11:5, 6.

6. Ni iki Nowa ashobora kuba yarakomeje gutekerezaho nyuma y’Umwuzure?

6 Ukwizera ni ko kwatumye Nowa arokoka Umwuzure (Heb 11:7). Nyuma y’Umwuzure, ukwizera kwatumye atanga ibitambo by’amatungo (Intang 8:20). Kimwe na Abeli, nta gushidikanya ko yizeraga ko amaherezo abantu bari kuzavanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Ubwo ibintu byongeraga kuba bibi ku isi nyuma y’Umwuzure, mu gihe Nimurodi yarwanyaga Yehova, Nowa yakomeje kugira ukwizera n’ibyiringiro (Intang 10:8-12). Ashobora kuba yaratekerezaga ku gihe abantu bazavanirwaho ubutegetsi bubakandamiza, kandi bakavanirwaho icyaha n’urupfu twarazwe, maze bikamukomeza. Natwe dushobora gusa n’abareba icyo gihe gihebuje, kandi rwose kiri bugufi.Rom 6:23.

BASAGA N’ABAREBA IGIHE AMASEZERANO Y’IMANA AZABA YASOHOYE

7. Ni ibihe bintu byari kuzaba Aburahamu, Isaka na Yakobo bashobora kuba barasaga n’abareba?

7 Aburahamu, Isaka na Yakobo bashobora kuba barasaga n’abareba igihe kizaza gihebuje, kuko Imana yari yarabasezeranyije ko amahanga yose yo ku isi yari kuzahabwa imigisha binyuze ku rubyaro rwabo (Intang 22:18; 26:4; 28:14). Abari gukomoka kuri abo bakurambere bari kuba benshi maze bagatura mu Gihugu cy’Isezerano Imana yari kubaha (Intang 15:5-7). Ukwizera kwatumaga abo bagabo batinyaga Imana basa n’abareba urubyaro rwabo rwaramaze kuragwa icyo gihugu. Mu by’ukuri, kuva Adamu na Eva bakora icyaha, Yehova yagiye afasha abagaragu be b’indahemuka gusobanukirwa ko hari igihe abantu bazongera kugira ubuzima butunganye.

8. Ni iki cyafashije Aburahamu kugaragaza ukwizera gukomeye?

8 Ubushobozi Aburahamu yari afite bwo gusa n’ureba ibyo Imana yari yaramusezeranyije bushobora kuba ari bwo bwatumye akora ibintu bikomeye byagaragazaga ukwizera. Ibyanditswe bigaragaza ko nubwo Aburahamu n’abandi bagaragu b’Imana bizerwa ‘batigeze babona ibyasezeranyijwe, babibonye biri kure kandi barabyishimira.’ (Soma mu Baheburayo 11:8-13.) Kubera ko Aburahamu yari azi ko igihe cyose Yehova yagiye asohoza ibyo yasezeranyije, yizeraga adashidikanya ko n’ibindi byose yasezeranyije yari kuzabisohoza.

9. Kwizera amasezerano y’Imana byafashije bite Aburahamu?

9 Kuba Aburahamu yarizeraga amasezerano y’Imana byatumye arushaho kwiyemeza gukora ibyo ishaka. Ukwizera kwatumye ava mu mugi wa Uri, kandi yanze gutura burundu mu mugi uwo ari wo wose wo mu gihugu cy’i Kanani. Kimwe na Uri, iyo migi yari ifite urufatiro rujegajega bitewe n’uko abayobozi bayo batakoreraga Yehova (Yos 24:2). Yakomeje ‘gutegereza umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri, umugi wubatswe n’Imana ikawuhanga’ (Heb 11:10). Aburahamu yasaga n’uwireba atuye ahantu hategekwa na Yehova. Abeli, Enoki, Nowa, Aburahamu n’abandi nka bo, bizeraga ko abapfuye bazazuka, kandi bari bategereje kuzaba ku isi iyobowe n’Ubwami bw’Imana, ni ukuvuga “umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri.” Gutekereza kuri iyo migisha byatumaga barushaho kwizera Yehova.Soma mu Baheburayo 11:15, 16.

10. Kuba Sara yari ategerezanyije amatsiko igihe cyari kuza byamufashije bite?

10 Reka dusuzume urugero rwa Sara, umugore wa Aburahamu. Igihe yari afite imyaka 90 kandi nta mwana afite, ibintu byiza yari yiteze mu gihe cyari kuza byatumye akora ibintu byagaragazaga ukwizera. Mu by’ukuri, yasaga n’ureba abamukomotseho baramaze guhabwa imigisha Yehova yari yarabasezeranyije (Heb 11:11, 12). Ni iki cyatumaga agira icyizere nk’icyo? Yehova yari yarabwiye umugabo we ati “nzamuha umugisha kandi azakubyarira umwana w’umuhungu. Nzamuha umugisha kandi azakomokwaho n’amahanga; abami b’amahanga bazamukomokaho” (Intang 17:16). Igihe Sara yari amaze kubyara Isaka, yari afite impamvu zifatika zo kwiringira ko n’andi masezerano Imana yari yarahaye Aburahamu yari gusohora. Gutekereza ku bintu bihebuje Imana yadusezeranyije bishobora gutuma natwe tugira ukwizera gukomeye.

YAKOMEZAGA GUTUMBIRA INGORORANO

11, 12. Ni iki cyatumye Mose akunda Yehova?

11 Mose na we yizeraga amasezerano ya Yehova kandi akamukunda cyane. Igihe Mose yari akiri muto, aba mu rugo rw’umwami wa Egiputa, byari byoroshye ko atangira gukunda ubutunzi no gushaka kugira ububasha. Ariko uko bigaragara, ababyeyi ba Mose bari baramwigishije ibihereranye na Yehova n’umugambi we wo kuvana Abaheburayo mu bucakara, maze akabaha Igihugu cy’Isezerano (Intang 13:14, 15; Kuva 2:5-10). Niba Mose yarakundaga gutekereza ku migisha abari bagize ubwoko bw’Imana bari kuzabona, ese utekereza ko mu mutima we yari kumva ashaka kugira ububasha, cyangwa yari kumva akunze Yehova?

12 Ibyanditswe bigira biti “kwizera ni ko kwatumye Mose, ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo, agahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha, kuko yabonaga ko gutukwa ari uwasutsweho amavuta ari ubutunzi bukomeye cyane kuruta ubutunzi bwo muri Egiputa, kuko yatumbiraga ingororano yari kuzahabwa.”Heb 11:24-26.

13. Gutekereza cyane ku byo Imana yari yarasezeranyije byagiriye Mose akahe kamaro?

13 Uko Mose yarushagaho gutekereza cyane ku byo Yehova yari yarasezeranyije Abisirayeli, ni na ko yarushagaho kumwizera no kumukunda. Kimwe n’abandi batinyaga Imana, ashobora kuba yarasaga n’ureba igihe Yehova yari kuvana abantu mu bubata bw’urupfu (Yobu 14:14, 15; Heb 11:17-19). Ntibitangaje rero kuba Mose yarakunze Imana, yo yagiriraga impuhwe Abaheburayo n’abandi bantu bose. Ukwizera n’urukundo ni byo byatumye akorera Yehova ubuzima bwe bwose (Guteg 6:4, 5). Ndetse n’igihe Farawo yashakaga kwica Mose, ukwizera kwe, urukundo yakundaga Imana, wenda no kuba yarasaga n’ureba ibintu byiza byari kuzabaho mu gihe cyari kuza, byatumye ahangana n’icyo kibazo abigiranye ubutwari.Kuva 10:28, 29.

SA N’UREBA IBYO UBWAMI BW’IMANA BUZAKORA

14. Ni iki abantu batekereza ku birebana n’igihe kizaza?

14 Abantu benshi muri iki gihe basa n’abareba iby’igihe kizaza mu buryo budahuje n’ukuri. Urugero, nubwo baba ari abakene, basa n’abireba babaye abakire, bafite umutekano usesuye, kandi mu by’ukuri ubuzima bw’abantu ‘bwuzuyemo ibyago n’imibabaro’ (Zab 90:10). Bumva ko bashobora kubaho badafite imihangayiko bayobowe n’ubutegetsi bw’abantu, mu gihe Bibiliya yo igaragaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro nyakuri by’abantu (Dan 2:44). Abantu benshi batekereza ko Imana itazarimbura iyi si mbi, ariko Bibiliya yo si ko ibivuga (Zef 1:18; 1 Yoh 2:15-17). Ibyiringiro nk’ibyo by’abantu birengagiza umugambi wa Yehova urebana n’igihe kizaza, biba ari inzozi gusa.

Ese ushobora gusa n’uwireba uri mu isi nshya? (Reba paragarafu ya 15)

15. (a) Iyo Abakristo babaye nk’abareba ibintu biringiye kuzabona bibagirira akahe kamaro? (b) Vuga kimwe mu bintu utegereje kuzabona igihe Imana izaba yashohoje amasezerano yayo.

15 Twebwe Abakristo twumva turushijeho kugira imbaraga iyo tubaye nk’abareba ibintu twiringiye kuzabona, twaba tuzajya mu ijuru cyangwa tuzaba ku isi. Ese ushobora gusa n’uwireba wamaze kubona ibyo Imana yadusezeranyije? Nta gushidikanya ko gutekereza ku byo uzakora igihe Imana izaba yashohoje amasezerano yayo bituma ugira ibyishimo. Wenda usa n’uwireba ufite ubuzima bw’iteka ku isi. Tekereza urimo ufatanya n’abandi guhindura uyu mubumbe wacu paradizo. Abaturanyi bawe bose bakunda Yehova nk’uko nawe umukunda. Ufite amagara mazima, imbaraga, kandi nta kintu kiguhangayikishije. Abahagarariye imirimo yo guhindura isi paradizo batuma wishimira ubuzima kubera ko bakwitaho babikuye ku mutima. Ikindi kandi, wishimira gukoresha ubushobozi n’ubuhanga ufite kuko ikintu cyose ukoze kigirira abandi akamaro, kandi kigahesha Imana ikuzo. Urugero, wenda urimo urafasha abazuka kumenya Yehova (Yoh 17:3; Ibyak 24:15). Ibyo rwose si inzozi. Ibintu nk’ibyo bishimishije uba usa n’ureba bishingiye ku nyigisho zo mu Byanditswe zivuga ibirebana n’igihe kizaza.Yes 11:9; 25:8; 33:24; 35:5-7; 65:22.

IMPAMVU TUGOMBA KUVUGA IBIREBANA N’IBYIRINGIRO BYACU

16, 17. Iyo tubwira abandi ibirebana n’ibyiringiro byacu bitugirira akahe kamaro?

16 Iyo tubwira Abakristo bagenzi bacu ibirebana n’ibyo twifuza kuzakora mu isi nshya, dusa n’abareba neza kurushaho iby’igihe kizaza. Nubwo nta n’umwe muri twe uzi neza icyo azakora, iyo tuvuga ibyo dushobora kuzakora tuba duterana inkunga, kandi tuba tugaragaza ko twizera ko ibyo Imana yasezeranyije bizasohora. Igihe intumwa Pawulo yasuraga abavandimwe be b’i Roma, nta gushidikanya ko ‘bateranye inkunga,’ kandi natwe ni ko tubigenza muri ibi bihe biruhije.Rom 1:11, 12.

17 Gusa n’abareba iby’igihe kizaza bishobora no gutuma ibibazo duhanganye na byo bitaduca intege. Hari igihe intumwa Petero yari ahangayitse maze abwira Yesu ati “dore twebwe twasize byose turagukurikira. None se ubwo bizatugendekera bite?” Yesu yafashije Petero n’abandi bari aho gusa n’abareba iby’igihe kizaza, agira ati “ndababwira ukuri ko mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’ubwami cumi n’ebyiri, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli. Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azabona ibibikubye incuro nyinshi kandi aragwe ubuzima bw’iteka” (Mat 19:27-29). Bityo rero, Petero n’abandi bigishwa bashoboraga gusa n’abareba uruhare bazagira mu butegetsi buzategeka isi maze bukazanira abantu bumvira imigisha ihebuje.

18. Gutekereza ku isohozwa ry’amasezerano y’Imana bitugirira akahe kamaro muri iki gihe?

18 Gutekereza ku isohozwa ry’amasezerano y’Imana byagiye bigirira akamaro abagaragu bayo bo ku isi. Abeli yari azi ibintu bihagije ku birebana n’imigambi y’Imana, ku buryo byatumye asa n’ureba ibintu byiza byari kuza, maze agira ukwizera n’ibyiringiro bihamye. Aburahamu yabaye nk’ureba igihe amasezerano ya Yehova ahereranye n’ “urubyaro” rwasezeranyijwe yari kuba yasohoye, bituma yumvira Yehova no mu gihe bitari bimworoheye (Intang 3:15). Mose “yatumbiraga ingororano yari kuzahabwa,” bituma akora ibintu byagaragazaga ukwizera kandi arushaho gukunda Yehova (Heb 11:26). Nidukoresha ubushobozi dufite bwo gusa n’abareba isohozwa ry’ibyo Yehova yasezeranyije, bizatuma natwe turushaho kumwizera no kumukunda. Mu gice gikurikira tuzasuzuma ubundi buryo twakoreshamo iyo mpano Imana yaduhaye.