Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wafata imyanzuro myiza mu gihe cy’ubusore

Uko wafata imyanzuro myiza mu gihe cy’ubusore

‘Mwa basore mwe namwe nkumi, nimusingize izina rya Yehova.’—ZAB 148:12, 13.

1. Ni ibihe bintu bishimishije Abakristo benshi bakiri bato bakora?

TURI mu bihe bishishikaje. Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni baturuka mu mahanga yose bahindukirira ugusenga k’ukuri kuruta ikindi gihe cyose (Ibyah 7:9, 10). Abakiri bato benshi bibonera ibintu bishimishije mu gihe bafasha abandi gusobanukirwa inyigisho zo muri Bibiliya zirokora ubuzima (Ibyah 22:17). Hari abakiri bato bigisha abantu Bibiliya, bakabafasha kurushaho kugira ubuzima bwiza. Abandi bo babwirizanya umwete ubutumwa bwiza mu mafasi akoresha indimi z’amahanga (Zab 110:3; Yes 52:7). Wakora iki kugira ngo urusheho kwifatanya mu murimo ukorwa n’abagize ubwoko bwa Yehova?

2. Urugero rwa Timoteyo rugaragaza rute ko Yehova aba yiteguye guha inshingano abakiri bato? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

2 Kubera ko ukiri muto, ushobora kugira amahitamo yazatuma ukora byinshi mu murimo w’Imana. Urugero, Timoteyo w’i Lusitira yafashe imyanzuro myiza, ku buryo igihe yari hafi kugira imyaka 20 cyangwa ayirengejeho gato, yabaye umumisiyonari (Ibyak 16:1-3). Uko bigaragara, amezi make nyuma yaho, ubwo intumwa Pawulo yari amaze guhura n’ibitotezo bikomeye bigatuma ava mu itorero ry’i Tesalonike ryari rikimara kuvuka, yasabye Timoteyo wari ukiri muto gusubira i Tesalonike kugira ngo atere inkunga abavandimwe (Ibyak 17:5-15; 1 Tes 3:1, 2, 6). Ese uriyumvisha uko Timoteyo agomba kuba yarumvise ameze igihe yahabwaga iyo nshingano?

 UMWANZURO W’INGENZI KURUTA INDI YOSE

3. Ni uwuhe mwanzuro w’ingenzi kuruta indi yose ushobora gufata, kandi se wawufata ryari?

3 Iyo ukiri muto, ni bwo uba ushobora gufata imyanzuro y’ingenzi. Ariko kandi, umwanzuro w’ingenzi kuruta indi yose wafata ni uwo gukorera Yehova. Igihe cyiza cyo kuwufata ni ikihe? Yehova agira ati “jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe” (Umubw 12:1). Uburyo bumwe rukumbi bwo ‘kwibuka’ Yehova ni ukumukorera mu buryo bwuzuye (Guteg 10:12). Umwanzuro wo gukorera Imana ubigiranye umutima wawe wose ni wo mwanzuro w’ingenzi kuruta indi yose ushobora gufata. Ni wo igihe cyawe kizaza gishingiyeho.—Zab 71:5.

4. Uretse umwanzuro wo gukorera Yehova, ni iyihe myanzuro y’ingenzi yindi izagena uko uzakorera Imana?

4 Birumvikana ko umwanzuro wo gukorera Yehova atari wo wonyine uzagena uko igihe cyawe kizaza kizaba kimeze. Urugero, ushobora no gutekereza niba uzashaka, uwo uzashakana na we n’akazi uzakora. Iyo ni imyanzuro y’ingenzi, ariko byaba byiza ubanje guhitamo kuzakorera Yehova mu buryo bwuzuye (Guteg 30:19, 20). Kubera iki? Ni ukubera ko iyo myanzuro yose ifitanye isano. Umwanzuro uzafata ku birebana n’ishyingiranwa n’akazi, ni wo uzagena uko uzakorera Imana. (Gereranya na Luka 14:16-20.) Ku rundi ruhande, icyifuzo cyawe cyo gukorera Imana ni cyo kizagena amahitamo uzagira ku birebana n’ishyingiranwa hamwe n’akazi. Ku bw’ibyo rero, banza uhitemo ikintu wifuza kuzashyira mu mwanya wa mbere.—Fili 1:10.

NI IKI UZAKORESHA UBUSORE BWAWE

5, 6. Tanga urugero rugaragaza ukuntu gufata imyanzuro myiza bishobora gutuma nyuma yaho umuntu yibonera ibintu bishimishije. (Reba nanone ingingo iri muri iyi gazeti, igira iti “Icyo nahisemo nkiri muto.”)

5 Niba uhisemo gukorera Imana, menya ibyo yifuza ko ukora, hanyuma uhitemo uko uzabikora. Hari umuvandimwe wo mu Buyapani wanditse ati “igihe nari mfite imyaka 14, najyanye kubwiriza n’umusaza w’itorero, aza kubona ko ntishimiraga umurimo wo kubwiriza. Yambwiye atuje ati ‘Yuichiro, jya mu rugo, wicare maze utekereze witonze ku byo Yehova yagukoreye.’ Uko ni ko nabigenje. Mu by’ukuri, namaze iminsi runaka mbitekerezaho kandi mbishyira mu isengesho. Buhoro buhoro, nahinduye uko nabonaga ibintu. Bidatinze, natangiye kwishimira gukorera Yehova. Nashimishwaga no gusoma inkuru zivuga ibirebana n’umurimo w’ubumisiyonari, kandi natangiye gutekereza uko nakorera Imana mu buryo bwuzuye kurushaho.”

6 Yuichiro yakomeje agira ati “natangiye gufata imyanzuro yari gutuma nshobora kuzakorera Yehova mu kindi gihugu. Urugero, nahisemo kwiga icyongereza. Igihe narangizaga amashuri yisumbuye, nahisemo akazi katansabaga gukora igihe cyose ko kwigisha icyongereza, kugira ngo nshobore gukora umurimo w’ubupayiniya. Maze kugira imyaka 20, natangiye kwiga ikimongole, kandi nashoboye gusura itsinda ry’ababwiriza bavugaga ururimi rw’ikimongole. Imyaka ibiri nyuma yaho, ni ukuvuga mu mwaka wa 2007, nasuye igihugu cya Mongoliya. Igihe najyanaga kubwiriza na bamwe mu bapayiniya maze nkibonera ukuntu abantu benshi bashakaga kumenya ukuri, nifuje kuhimukira kugira ngo mbafashe. Nasubiye mu Buyapani kugira ngo nitegure. Ubu nkora umurimo w’ubupayiniya mu gihugu cya Mongoliya kuva muri Mata 2008. Ubuzima bw’ino ntibworoshye. Ariko kandi, abantu bitabira ubutumwa bwiza, kandi mbafasha kwegera Yehova. Numva ubuzima nahisemo ari bwo bwiza kuruta ubundi.”

7. Ni ayahe mahitamo tugomba kugira, kandi se ni uruhe rugero Mose yadusigiye?

7 Buri Muhamya wa Yehova wese aba agomba guhitamo uko azakoresha ubuzima bwe (Yos 24:15). Ntidushobora kugutegeka gushaka, ngo tukubwire uwo muzashakana,  cyangwa ngo tuguhitiremo akazi uzakora. Ese uzahitamo gukora akazi kadasaba kuba warize amashuri menshi? Mwebwe Bakristo bakiri bato, bamwe muri mwe bashobora kuba baba mu duce dukennye, abandi bakaba baba mu migi ikize. Aho mwaba muba hose, mufite kamere zitandukanye cyane, ubushobozi butandukanye, ibyababayeho n’ibibashishikaza si bimwe, kandi ntimunganya ukwizera. Mushobora kuba mutandukanye cyane, kimwe n’uko abasore b’Abaheburayo babaga muri Egiputa ya kera bari batandukanye na Mose. Yari afite ibintu byose byiza kuko yari umwana w’umukobwa w’umwami, mu gihe abandi basore b’Abaheburayo bo bari abacakara (Kuva 1:13, 14; Ibyak 7:21, 22). Bagombaga gufata imyanzuro itoroshye, kandi nawe ni uko (Kuva 19:4-6). Buri wese yagombaga guhitamo uko yari kuzakoresha ubuzima bwe. Mose yahisemo neza.—Soma mu Baheburayo 11:24-27.

8. Ni iki cyafasha abakiri bato gufata imyanzuro myiza?

8 Yehova agufasha guhitamo neza mu gihe ukiri muto. Akwigisha amahame yo muri Bibiliya ushobora gukurikiza bitewe n’imimerere urimo (Zab 32:8). Byongeye kandi, ababyeyi bawe b’Abakristo n’abasaza b’itorero bashobora kugufasha gutekereza uko wakurikiza ayo mahame (Imig 1:8, 9). Nimucyo dusuzume amahame atatu yo muri Bibiliya yagufasha kugira amahitamo meza azakugirira akamaro mu gihe kizaza.

AMAHAME ATATU YO MURI BIBILIYA YAGUFASHA

9. (a) Ni mu buhe buryo Yehova atwubaha akaduha umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye? (b) ‘Gushaka mbere na mbere Ubwami’ biguha uburyo bwo gukora iki?

9 Shaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. (Soma muri Matayo 6:19-21, 24-26, 31-34.) Yehova arakubaha akaguha umudendezo wo kwihitiramo ibikunogeye. Ntagusaba kumara igihe cyawe cyose ubwiriza iby’Ubwami. Ariko Yesu yaduhaye ihame ry’ingenzi ridushishikariza gushaka mbere na mbere Ubwami. Gukurikiza ibyo yavuze bizatuma ubona uburyo bwo kugaragaza ko ukunda Imana, ko wita kuri bagenzi bawe, kandi ko wishimira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Ese imyanzuro uzafata ku birebana n’ishyingiranwa ndetse n’akazi, izagaragaza ko uhangayikishijwe no gushaka ubutunzi aho gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo?

10. Ni iki cyashimishaga Yesu, kandi se ni ayahe mahitamo azatuma wishima?

10 Bonera ibyishimo mu gufasha abandi. (Soma mu Byakozwe 20:20, 21, 24, 35.) Yesu yatwigishije iryo hame ry’ingenzi. Yarangwaga n’ibyishimo kubera ko yakoraga ibyo Se ashaka, aho gukora ibyo we ashaka. Yesu yishimiraga kubona abantu boroheje bitabira ubutumwa bwiza (Luka 10:21; Yoh 4:34). Wenda nawe wagize ibyishimo nk’ibyo biterwa no gufasha abandi. Nufata imyanzuro ikomeye ushingiye ku mahame Yesu yigishije, nta gushidikanya ko uzishima kandi ugashimisha Yehova.—Imig 27:11.

11. Kuki Baruki atakomeje kugira ibyishimo, kandi se ni iyihe nama Yehova yamugiriye?

11 Gukorera Yehova ni byo bituma tugira ibyishimo byinshi (Imig 16:20). Baruki umwanditsi wa Yeremiya yigeze gusa n’ubyibagirwa. Hari igihe yumvise atacyishimira umurimo yakoreraga Yehova. Yehova yaramubwiye ati ‘ukomeje kwishakira ibikomeye. Ntukomeze kubishaka. Dore ngiye guteza ibyago abantu bose, ariko nzarokora ubugingo bwawe aho uzajya hose’ (Yer 45:3, 5). Utekereza ko ari iki cyari gutuma Baruki agira ibyishimo? Ese ni ukwishakira ibikomeye cyangwa ni ugukomeza kuba umugaragu w’Imana wizerwa maze akarokoka irimbuka rya Yerusalemu?—Yak 1:12.

12. Ni ayahe mahitamo yatumye Ramiro agira ibyishimo?

12 Umuvandimwe witwa Ramiro yaboneye ibyishimo mu gukorera abandi. Yagize ati “navukiye mu muryango ukennye utuye mu misozi ya Andes. Igihe mukuru wanjye  yemeraga kundihira kaminuza, cyari ikintu gikomeye yari ankoreye. Ariko kandi, nari maze igihe gito mbatijwe, kandi hari umupayiniya wari waransabye ko twafatanya kubwiriza mu mugi muto. Nagiyeyo maze niga kogosha, hanyuma nshaka ahantu ho kogoshera kugira ngo nshobore kwibeshaho. Iyo twasabaga abantu kubigisha Bibiliya, abenshi babyemeraga bishimye. Nyuma yaho, natangiye kwifatanya n’itorero ryari rikimara gushingwa, rikoresha ururimi rw’abasangwabutaka. Ubu maze imyaka icumi nkora umurimo w’igihe cyose. Nta wundi murimo wari kuntera ibyishimo biruta ibyo ngira iyo mfasha abantu kumenya ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo kavukire.”

Ramiro yishimiye gukorera Yehova kuva akiri muto (Reba paragarafu ya 12)

13. Kuki igihe cy’ubusore ari cyo gihe cyiza cyo gukorera Yehova mu buryo bwuzuye?

13 Ishimire gukorera Yehova mu busore bwawe. (Soma mu Mubwiriza 12:1.) Ntugomba kumva ko ukwiriye kubanza kugira akazi keza ngo ubone gukorera Yehova. Igihe cy’ubusore ni cyo gihe cyiza cyo gutangira gukorera Yehova mu buryo bwuzuye. Abakiri bato benshi ntibaba bafite inshingano nyinshi z’umuryango, kandi baba bafite amagara mazima n’imbaraga byabafasha gusohoza inshingano zigoye. Ni iki wakwifuza gukorera Yehova ukiri muto? Birashoboka ko ufite intego yo kuba umupayiniya. Nanone ushobora kuba wifuza gukorera umurimo mu ifasi ikoresha ururimi rw’amahanga, cyangwa wifuza gukora byinshi kurushaho mu itorero ryawe. Uko intego ufite yo gukorera Imana yaba iri kose, uzakenera gushaka ibigutunga. Ibaze uti “ni akahe kazi nzakora, kandi se kazansaba kwiga amashuri angana iki?”

JYA WIFASHISHA AMAHAME YA BIBILIYA KUGIRA NGO UFATE IMYANZURO MYIZA

14. Ni iki ugomba kwitondera mu gihe uteganya iby’igihe kizaza?

14 Amahame atatu ya Bibiliya tumaze gusuzuma ashobora kuzagufasha mu gihe  uzaba uhitamo akazi. Nta gushidikanya ko abarimu bawe bashobora kuba bazi aho wabona akazi mu gace k’iwanyu. Biranashoboka ko hari ibigo bya leta bishobora kukurangira ahakenewe abakozi mu gace utuyemo cyangwa ahandi wifuza gukorera. Ibitekerezo abo bantu baguha bishobora kugufasha, ariko ukwiriye kwitonda. Abantu badakunda Yehova bashobora kugushishikariza gukunda isi (1 Yoh 2:15-17). Mu gihe utekereza ku bintu ushobora kugeraho muri iyi si, ntukibagirwe ko umutima wawe ushobora kugushuka mu buryo bworoshye.—Soma mu Migani 14:15; Yer 17:9.

15, 16. Ni nde wakugira inama nziza mu birebana no gushaka akazi?

15 Numara kumenya akazi gashobora kuboneka, uzaba ukeneye inama nziza kugira ngo uhitemo neza (Imig 1:5). Ni ba nde bagufasha gufata imyanzuro ikwiriye ku birebana n’akazi wifuza gukora bifashishije amahame ya Bibiliya? Jya utega amatwi abantu bakunda Yehova, bagukunda, bakuzi kandi bazi imimerere urimo. Bazagufasha gusuzuma ubushobozi bwawe n’intego zawe. Wenda ibyo bazakubwira bizagufasha kongera gutekereza ku ntego ufite. Niba ufite ababyeyi bakunda Yehova, bazarushaho kugufasha. Nanone kandi, abasaza bo mu itorero ryawe bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, ku buryo bashobora kugufasha. Byongeye kandi, jya uganira n’abapayiniya ndetse n’abagenzuzi basura amatorero. Kuki bahisemo gukora umurimo w’igihe cyose? Batangiye umurimo w’ubupayiniya bate, kandi se bakora iki kugira ngo babone ikibatunga? Umurimo wo kubwiriza bakora ubahesha iyihe migisha?—Imig 15:22.

16 Abakuzi neza bashobora kukugira inama zihuje n’ubwenge. Urugero, reka tuvuge ko ushaka kureka amashuri yisumbuye maze ugatangira umurimo w’ubupayiniya kubera ko gusa wumva kwiga bikunaniza. Umuntu ugukunda azatahura intego zawe, kandi agufashe kubona ko ishuri rigutoza kudapfa kugamburura, uwo akaba ari umuco w’ingenzi uzakenera kugira ngo ukorere Yehova mu buryo bwuzuye.—Zab 141:5; Imig 6:6-10.

17. Ni akahe kazi tutagombye gukora?

17 Buri muntu wese ukorera Yehova azahura n’ibibazo bishobora gutuma ukwizera kwe gucogora, bikaba byamutandukanya na Yehova (1 Kor 15:33; Kolo 2:8). Hari akazi gashobora guteza akaga mu buryo bw’umwuka kurusha akandi. Ese mu gace k’iwanyu hari abantu uzi baretse “ukwizera kwabo kukamera nk’ubwato bumenetse,” bitewe n’akazi bahisemo gukora (1 Tim 1:19)? Byaba byiza rwose wirinze akazi kazatuma udakomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana.—Imig 22:3.

JYA WISHIMIRA KO URI UMUKRISTO UKIRI MUTO

18, 19. Niba umuntu yumva adafite icyifuzo cyo gukorera Yehova, ni iki yagombye gukora?

18 Niba ufite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukorera Yehova, jya ukoresha uburyo bwose aguha bwo kumukorera ukiri muto. Jya ufata imyanzuro izatuma wishimira gukorera Yehova muri ibi bihe bishishikaje.—Zab 148:12, 13.

19 Ariko se, wakora iki niba wumva udafite icyifuzo cyo gukorera Yehova? Jya ukomeza gukora ibintu bituma ukwizera kwawe gukomera. Intumwa Pawulo amaze kuvuga ibirebana n’imihati yashyiragaho kugira ngo abeho mu buryo bushimisha Imana, yaranditse ati “niba mufite indi mitekerereze inyuranye n’iyo mu buryo ubwo ari bwo bwose, Imana izabahishurira iyo mitekerereze ikwiriye. Ibyo ari byo byose ariko, mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite” (Fili 3:15, 16). Jya ukomeza kuzirikana ko Imana igukunda kandi ko ikugira inama nziza. Yehova ashobora kugufasha ugafata imyanzuro myiza mu gihe cy’ubusore bwawe kurusha undi muntu uwo ari we wese.