Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwiriye kuba umuntu umeze ute?

Ukwiriye kuba umuntu umeze ute?

“Mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana!”—2 PET 3:11.

1, 2. Kugira ngo twemerwe n’Imana, tugomba kuba abantu bameze bate?

BIRASANZWE ko duhangayikishwa n’uko abandi batubona. Ese twebwe Abakristo ntitwagombye kurushaho guhangayikishwa n’uko Yehova atubona? Koko rero, ni we ukomeye kurusha abandi bose mu ijuru no mu isi, kandi aho ari ni ho hari “isoko y’ubuzima.”—Zab 36:9.

2 Igihe intumwa Petero yagaragazaga abo ‘dukwiriye kuba bo’ mu maso ya Yehova, yaduteye inkunga yo kugira “imyifatire irangwa n’ibikorwa byera n’ibyo kwiyegurira Imana.” (Soma muri 2 Petero 3:11.) Kugira ngo twemerwe n’Imana, tugomba kugira “imyifatire” irangwa n’ibikorwa byera, mbese tukaba abantu batanduye mu by’umuco, mu bwenge no mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi, tugomba kurangwa n’‘ibikorwa byo kwiyegurira Imana’ bigaragaza ko tuyubaha kandi ko tuyikunda cyane. Ku bw’ibyo, kugira ngo itwemere ntireba gusa imyifatire yacu, ahubwo inareba abo turi bo imbere mu mutima. Kubera ko Yehova ‘agenzura imitima,’ azi niba imyifatire yacu irangwa no kwera, kandi azi niba ari we wenyine twiyeguriye nta kindi tumubangikanyije na cyo.—1 Ngoma 29:17.

3. Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza ku birebana n’imishyikirano dufitanye n’Imana?

3 Satani ntaba ashaka ko twemerwa n’Imana. Mu by’ukuri, akora uko ashoboye kose kugira ngo atume tudakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Satani ntatinya gukoresha ibinyoma n’uburiganya kugira ngo adushuke maze atume twitandukanya n’Imana dusenga (Yoh 8:44; 2 Kor 11:13-15). Ku bw’ibyo, byaba byiza twibajije tuti “Satani ashuka abantu ate? Nakora iki kugira ngo ndinde imishyikirano mfitanye na Yehova?”

SATANI ASHUKA ABANTU ATE?

4. Ni iki Satani yibasira kugira ngo yangize imishyikirano dufitanye n’Imana, kandi kuki?

4 Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha, icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu” (Yak 1:14, 15). Kugira ngo Satani adutandukanye n’Imana, yibasira isoko y’ibyifuzo byacu, ni ukuvuga umutima wacu.

5, 6. (a) Ni iki Satani akoresha kugira ngo adushuke? (b) Ni ibihe bintu Satani akoresha kugira ngo atume tugira ibyifuzo bibi mu mitima yacu, kandi se amaze igihe kingana iki abikoresha?

5 Satani akoresha iki kugira ngo yibasire umutima wacu? Bibiliya igira iti “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yoh 5:19). Mu ntwaro Satani akoresha harimo “ibintu biri mu isi.” (Soma muri 1 Yohana 2:15, 16.) Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, Satani yagiye atuma ku isi habaho ibintu bituma agusha abantu mu bishuko. Kubera ko turi mu isi, tugomba kwirinda imitego ye ififitse.—Yoh 17:15.

6 Satani akoresha amayeri kugira ngo atume tugira ibyifuzo bibi mu mitima yacu. Intumwa Yohana yagaragaje ibintu bitatu Satani akoresha kugira ngo adushuke: (1) “irari ry’umubiri,” (2) “irari ry’amaso,” (3) “kurata ibyo umuntu atunze.” Satani yarabikoresheje kugira ngo ashuke Yesu mu butayu. Kubera ko Satani amaze imyaka myinshi akoresha iyo mitego, muri iki gihe ayikoresha neza kurushaho, akayikoresha akurikije ibyifuzo bya buri wese. Mbere yo gusuzuma ingamba twafata kugira ngo tuyirinde, nimucyo tubanze dusuzume uko Satani yakoresheje imwe muri yo agashuka Eva, ariko ntashobore gushuka Umwana w’Imana.

“IRARI RY’UMUBIRI”

“Irari ry’umubiri” ni ryo ryagushije Eva (Reba paragarafu ya 7)

7. Satani yakoresheje ate “irari ry’umubiri” kugira ngo ashuke Eva?

7 Kurya ni ikintu cy’ibanze abantu bakenera kugira ngo babeho. Umuremyi yatunganyije isi ku buryo ishobora gutanga ibyokurya byinshi. Satani ashobora kuririra ku cyifuzo gisanzwe cyo gushaka kurya, kugira ngo atubuze gukora ibyo Imana ishaka. Reka turebe uko yabikoreye Eva. (Soma mu Ntangiriro 3:1-6.) Satani yabwiye Eva ko yashoboraga kurya ku mbuto z’“igiti kimenyesha icyiza n’ikibi” ntapfe, amubwira ko umunsi yari kuziryaho, yari kumera nk’Imana (Intang 2:9). Ni nk’aho Satani yumvikanishaga ko Eva atari akeneye kumvira Imana kugira ngo abeho. Mbega ukuntu icyo cyari ikinyoma cyambaye ubusa! Igihe icyo gitekerezo cyari kimaze kwinjira mu bwenge bwa Eva, hari ibintu bibiri yashoboraga gukora: yashoboraga kucyanga, cyangwa agakomeza kukizirikana, maze akarushaho kwifuza kurya urwo rubuto. Nubwo yari yemerewe kurya ku mbuto z’ibindi biti byose byo muri ubwo busitani, yahisemo gukomeza gutekereza ku byo Satani yari yamubwiye ku birebana n’igiti cyari hagati muri ubwo busitani, maze ‘asoroma imbuto zacyo arazirya.’ Nguko uko Satani yatumye Eva yifuza ikintu Umuremyi we yari yaramubujije.

Yesu ntiyigeze yemera ko hagira ikintu na kimwe kimutesha umurongo (Reba paragarafu ya 8)

8. Satani yagerageje ate gushuka Yesu yuririye ku “irari ry’umubiri,” kandi se kuki nta cyo yagezeho?

8 Ayo ni na yo mayeri Satani yakoresheje igihe yageragezaga gushuka Yesu mu butayu. Igihe Yesu yari amaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya, Satani yashatse kuririra ku cyifuzo yari afite cyo kurya. Yaramubwiye ati “niba uri umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umugati” (Luka 4:1-3). Hari ibintu bibiri Yesu yashoboraga gukora: yashoboraga guhitamo kudakoresha imbaraga yari afite zo gukora ibitangaza kugira ngo ahaze icyifuzo yari afite cyo kurya, cyangwa se agahitamo kuzikoresha. Yesu yari azi ko atagombaga gukoresha izo mbaraga abitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde. Nubwo yari ashonje, kubona ibyokurya si byo yari gushyira mu mwanya wa mbere kurusha imishyikirano yari afitanye na Yehova. Yesu yaramushubije ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.’”—Mat 4:4; Luka 4:4.

“IRARI RY’AMASO”

9. Amagambo ngo “irari ry’amaso” yumvikanisha iki, kandi se ni mu buhe buryo Satani yuririye kuri icyo cyifuzo kugira ngo ashuke Eva?

9 Yohana yanavuze ko Satani akoresha “irari ry’amaso” kugira ngo ashuke abantu. Ayo magambo yumvikanisha ko umuntu ashobora gutangira kwifuza ikintu bitewe gusa n’uko akibonye. Ku birebana na Eva, Satani yuririye kuri icyo cyifuzo, aramubwira ati “amaso yanyu azahumuka.” Uko Eva yakomezaga kureba icyo giti cyabuzanyijwe, ni na ko yarushagaho kubona ko ari cyiza. Eva yabonye ko icyo giti cyari “kinogeye amaso.”

10. Satani yakoresheje ate “irari ry’amaso” kugira ngo ashuke Yesu, kandi se Yesu yabyitwayemo ate?

10 Bite se ku birebana na Yesu? Satani ‘yamweretse mu kanya gato ubwami bwose bwo mu isi yose ituwe, maze aramubwira ati “ndaguha gutwara ubu bwami bwose n’icyubahiro cyabwo”’ (Luka 4:5, 6). Yesu ntiyashoboraga kubona ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato akoresheje amaso ye asanzwe, ariko Satani ashobora kuba yaratekereje ko kumwereka icyubahiro cyabwo mu iyerekwa, byashoboraga kumukurura mu rugero runaka. Satani yaratinyutse aramubwira ati “niwikubita imbere yanjye ukandamya, bwose buraba ubwawe” (Luka 4:7). Yesu ntiyashakaga rwose kuba uwo Satani yifuzaga ko aba we. Yahise amusubiza adatindiganyije. Yaramubwiye ati “handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’”—Luka 4:8.

“KURATA IBYO UMUNTU ATUNZE”

11. Satani yashutse ate Eva?

11 Mu bintu by’isi Yohana yavuze harimo no “kurata ibyo umuntu atunze.” Birumvikana ko igihe Adamu na Eva bari ku isi bonyine, batari bafite uwo ‘baratira ibyo bari batunze.’ Ariko kandi, bagaragaje ubwibone. Igihe Satani yashukaga Eva, yamwumvishije ko hari ikintu cyiza cyane Imana yari yaramwimye. Satani yamubwiye ko umunsi yari kurya ku ‘giti kimenyesha icyiza n’ikibi,’ yari ‘kumera nk’Imana, akamenya icyiza n’ikibi’ (Intang 2:17; 3:5). Satani yumvikanishaga ko Eva yashoboraga kubaho atayobowe na Yehova. Uko bigaragara, ubwibone ni bwo bwatumye yemera icyo kinyoma. Yariye ku mbuto z’icyo giti cyabuzanyijwe, atekereza ko atari gupfa. Mbega ngo arishuka!

12. Ubundi buryo Satani yagerageje gushuka Yesu ni ubuhe, kandi se Yesu yabyitwayemo ate?

12 Mu buryo bunyuranye n’uko Eva yabigenje, Yesu we yatanze urugero rwiza mu birebana no kwicisha bugufi. Satani yagerageje Yesu mu bundi buryo, ariko yirinze no kuba yakora ikintu gitangaje cyari gutuma agerageza Imana. Iyo aza kubikora byari kuba ari ubwibone. Aho kubigenza atyo, yashubije mu buryo bwumvikana kandi adaciye ku ruhande, agira ati “byaravuzwe ngo ‘ntugomba kugerageza Yehova Imana yawe.’”—Soma muri Luka 4:9-12.

TWARINDA DUTE IMISHYIKIRANO DUFITANYE NA YEHOVA?

13, 14. Ni mu buhe buryo Satani agerageza kudushuka muri iki gihe?

13 Muri iki gihe, Satani akoresha amayeri nk’ayo yakoresheje ashuka Eva na Yesu. Satani yuririra ku “irari ry’umubiri” agakoresha isi ye kugira ngo ashishikarize abantu kwishora mu bwiyandarike, no kurya no kunywa birenze urugero. Akoresha “irari ry’amaso” kugira ngo arehereze abantu kureba porunogarafiya, cyane cyane kuri interineti. Nanone kandi, akoresha icyifuzo cyo “kurata ibyo umuntu atunze” kugira ngo agerageze gutuma abantu baba abibone, bifuze kuba abakomeye, ibyamamare, kandi biruke inyuma y’ubutunzi.

Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe wagombye kwibuka mu gihe uri muri iyi mimerere? (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

14 Twagereranya “ibintu biri mu isi” n’ibyambo umurobyi akoresha. Ifi ishobora gukururwa n’icyambo, ariko kiba kiri ku rurobo. Satani na we akoresha ibyo abantu babona ko ari ibintu bisanzwe kandi bakenera mu buzima bwa buri munsi, kugira ngo atume bakora ibinyuranye n’amategeko y’Imana. Icyakora, aduteza ibyo bishuko bififitse agamije gutuma tugira ibyifuzo bibi no kwangiza umutima wacu. Mu by’ukuri, Satani aba ashaka ko dutekereza ko kwita ku byo dukeneye no kwiberaho neza ari byo tugomba gushyira mu mwanya wa mbere tukabirutisha gukora ibyo Imana ishaka. Ese tuzagwa muri uwo mutego?

15. Twakwigana dute Yesu kugira ngo turwanye ibishuko bya Satani?

15 Nubwo Eva yemeye gushukwa na Satani, Yesu we yanze gushukwa na we. Buri gihe yamusubizaga akoresheje Ibyanditswe, agira ati “handitswe ngo” cyangwa ati “byaravuzwe ngo.” Nitwiga Bibiliya dushyizeho umwete tuzamenya neza Ibyanditswe, kandi dushobore kwibuka imirongo yadufasha gukomeza gutekereza neza mu gihe duhanganye n’ibishuko (Zab 1:1, 2). Kwibuka ingero zivugwa mu Byanditswe z’abantu bakomeje kubera Imana indahemuka bizadufasha kubigana (Rom 15:4). Kubaha Yehova by’ukuri, tugakunda ibyo akunda kandi tukanga ibyo yanga, bizaturinda.—Zab 97:10.

16, 17. ‘Ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ bugira izihe ngaruka ku bo turi bo?

16 Intumwa Pawulo yaduteye inkunga yo gukoresha ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ kugira ngo tube abantu bayoborwa n’imitekerereze y’Imana aho kuyoborwa n’imitekerereze y’isi (Rom 12:1, 2). Pawulo yatsindagirije akamaro ko kugenzura cyane ibyo dutekereza, agira ati “dusenya imitekerereze ikocamye n’ibintu byose byishyirira hejuru kurwanya ubumenyi buva ku Mana, kandi dufata mpiri ibitekerezo byose tugatuma byumvira Kristo” (2 Kor 10:5). Tugomba ‘gukomeza gutekereza’ ku bintu byubaka, kubera ko ibyo dutekereza bigira ingaruka zikomeye ku bo turi bo.—Fili 4:8.

17 Ntitwakwitega ko twaba abantu bera niba twinjiza mu bwenge bwacu ibitekerezo n’ibyifuzo bibi. Tugomba gukundisha Yehova ‘umutima utanduye’ (1 Tim 1:5). Ariko kandi, umutima urashukana, kandi dushobora kudatahura ko wibasiwe n’“ibintu biri mu isi” (Yer 17:9). Ku bw’ibyo, twagombye ‘gukomeza kwisuzuma tukareba niba tukiri mu byo kwizera, tugakomeza kwigerageza tukamenya uko duhagaze.’ Ibyo twabikora twisuzuma tutibereye, tubifashijwemo n’ibyo twiga muri Bibiliya.—2 Kor 13:5.

18, 19. Kuki twagombye kwiyemeza kuba abantu bameze nk’uko Yehova ashaka?

18 Ikindi kintu cyadufasha kurwanya “ibintu biri mu isi,” ni ukuzirikana amagambo Yohana yavuze ahumekewe, agira ati “isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose” (1 Yoh 2:17). Isi ya Satani isa n’aho izahoraho. Ariko kandi, umunsi umwe izarimbuka. Nta kintu cyo muri iyi si ya Satani kizahoraho. Kubizirikana bizatuma twirinda ibishuko bye.

19 Intumwa Petero adushishikariza kuba abantu Imana yemera mu gihe ‘dutegereza kandi tugahoza mu bwenge bwacu ukuhaba k’umunsi wa Yehova. Kuri uwo munsi ijuru rizashya rishonge, kandi ibintu birigize bizashyuha cyane bishonge’ (2 Pet 3:12). Vuba aha, uwo munsi uzagera, kandi Yehova azarimbura ibice byose bigize isi ya Satani. Hagati aho, Satani azakomeza gukoresha “ibintu biri mu isi” kugira ngo adushuke, nk’uko yashutse Eva na Yesu. Ntitugomba kumera nka Eva ngo dushake guhaza irari ryacu. Icyo gihe twaba twemeye ko Satani aba imana yacu. Tugomba kumera nka Yesu maze tukarwanya ibyo bishuko, uko byaba bidukurura kose. Nimucyo buri wese muri twe yiyemeze kuba umuntu umeze nk’uko Yehova ashaka.