Jya wishimira umuco wa Yehova w’ubudahemuka n’uwo kubabarira
“Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira. Ineza yuje urukundo ugaragariza abakwambaza bose ni nyinshi.”—ZAB 86:5.
1, 2. (a) Kuki twishimira incuti zirangwa n’ubudahemuka kandi zibabarira? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?
INCUTI nyakuri ni iyihe? Hari Umukristokazi witwa Ashley wagize ati “jye mbona ko incuti nyakuri ari umuntu uhora akuri hafi kandi akakubabarira mu gihe wakosheje.” Twese twishimira incuti zirangwa n’ubudahemuka kandi zibabarira. Zituma twumva dufite amahoro kandi dukunzwe.—Imig 17:17.
2 Yehova ni we Ncuti y’indahemuka kandi ibabarira kuruta izindi zose. Umwanditsi wa zaburi yabivuze agira ati “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira. Ineza yuje urukundo [cyangwa “urukundo rudahemuka”] ugaragariza abakwambaza bose ni nyinshi” (Zab 86:5). Ubudahemuka no kubabarira bisobanura iki? Yehova agaragaza ate iyo mico ihebuje? Twamwigana dute? Ibisubizo by’ibyo bibazo bizadufasha kurushaho gukunda Incuti yacu iruta izindi zose, ari yo Yehova. Nanone kandi, bizadufasha gushimangira ubucuti dufitanye na bagenzi bacu duhuje ukwizera.—1 Yoh 4:7, 8.
YEHOVA NI INDAHEMUKA
3. Kuba indahemuka bisobanura iki?
3 Ubudahemuka ni umuco ushishikaje ukubiyemo kwitanga, kuba uwizerwa no kutanamuka ku muntu cyangwa ku kintu. Umuntu w’indahemuka ntahindagurika. Ahubwo yizirika ku muntu (cyangwa ku kintu) abigiranye urukundo, akomatana n’uwo muntu (cyangwa n’icyo kintu), ndetse no mu mimerere igoye. Mu by’ukuri, Yehova ni we ‘ndahemuka’ kuruta abandi bose.—Ibyah 16:5.
4, 5. (a) Yehova agaragaza ate ko ari indahemuka? (b) Gutekereza ku bikorwa bigaragaza ko Imana ari indahemuka bishobora bite kutwongerera imbaraga?
4 Yehova agaragaza ate ko ari indahemuka? Ntiyigera atererana abagaragu be bizerwa. Umwe muri abo bagaragu be, ni ukuvuga Umwami Dawidi, yahamije ko Yehova ari indahemuka. (Soma muri 2 Samweli 22:26.) Mu bigeragezo Dawidi yahuye na byo, Yehova yakomeje kumubera indahemuka aramuyobora, aramurinda kandi aramukiza (2 Sam 22:1). Dawidi yari azi ko kuba Yehova ari indahemuka bitari amagambo gusa. Kuki Yehova yabereye Dawidi indahemuka? Ni ukubera ko Dawidi na we yari ‘umuntu w’indahemuka.’ Yehova yishimira ubudahemuka bw’abagaragu be, kandi bituma na we ababera indahemuka.—Imig 2:6-8.
5 Gutekereza ku bikorwa bigaragaza ko Yehova ari indahemuka bishobora kutwongerera imbaraga. Hari umuvandimwe wizerwa witwa Reed wagize ati “iyo nsomye ibintu Yehova yakoreye Dawidi igihe yari mu makuba, biramfasha cyane. Ndetse n’igihe Dawidi yahungaga, agenda yihishahisha mu buvumo, Yehova yakomeje kumushyigikira. Ibyo bintera inkunga cyane. Binyibutsa ko uko imimerere naba ndimo yaba iri kose n’ibibazo nahura na byo byose, Yehova azahora ari kumwe nanjye igihe cyose nzakomeza kumubera indahemuka.” Nta gushidikanya ko nawe ari uko wiyumva.—Rom 8:38, 39.
6. Ni mu buhe buryo bundi Yehova agaragaza ko ari indahemuka, kandi se bigirira abagaragu be akahe kamaro?
6 Ni mu buhe buryo bundi Yehova agaragaza ko ari indahemuka? Ntatezuka ku mahame ye. Atwizeza ko ‘n’igihe tuzaba tugeze mu za bukuru, azaba akiri wa wundi’ (Yes 46:4). Buri gihe afata imyanzuro ashingiye ku mahame ye adahindagurika agenga icyiza n’ikibi (Mal 3:6). Nanone kandi, Yehova agaragaza ko ari indahemuka asohoza amasezerano ye (Yes 55:11). Ku bw’ibyo, kuba Yehova ari indahemuka bigirira akamaro abagaragu be bose bizerwa. Mu buhe buryo? Iyo dukoze uko dushoboye kose tugakurikiza amahame ya Yehova, dushobora kwiringira ko azaduha imigisha adusezeranya.—Yes 48:17, 18.
TWIGANE UBUDAHEMUKA BWA YEHOVA
7. Twakwigana dute ubudahemuka bw’Imana?
7 Twakwigana dute ubudahemuka bwa Yehova? Twamwigana dufasha abafite ibibazo (Imig 3:27). Urugero, ese waba uzi mugenzi wawe muhuje ukwizera wacitse intege, wenda bitewe n’uburwayi, kurwanywa n’abagize umuryango we, cyangwa bitewe n’amakosa yakoze? Kuki utafata iya mbere ukamubwira “amagambo meza, ahumuriza” * (Zek 1:13)? Nubigenza utyo, uzaba ugaragaje ko uri incuti nyakuri kandi y’indahemuka, ya yindi “inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe.”—Imig 18:24.
8. Twakwigana dute ubudahemuka bwa Yehova, urugero nko mu ishyingiranwa?
8 Nanone kandi, dushobora kwigana ubudahemuka bwa Yehova dukomeza kubera indahemuka abo dukunda. Urugero, niba twarashatse, tuzi ko tugomba gukomeza kubera indahemuka uwo twashakanye (Imig 5:15-18). Ku bw’ibyo, twirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma dukora icyaha cy’ubuhehesi (Mat 5:28). Ikindi kandi, tubera indahemuka bagenzi bacu duhuje ukwizera twirinda kubavugaho amagambo y’amazimwe cyangwa kubasebya, tukirinda gukwirakwiza amagambo nk’ayo mabi cyangwa kuyategera amatwi.—Imig 12:18.
9, 10. (a) Ni nde cyane cyane twifuza gukomeza kubera indahemuka? (b) Kuki kumvira amategeko ya Yehova atari ko buri gihe bizajya bitworohera?
9 Ikiruta byose, twifuza gukomeza kubera Yehova indahemuka. Twabigeraho dute? Twabigeraho twihatira kubona ibintu nk’uko abibona, mbese tugakunda ibyo akunda kandi tukanga ibyo yanga, hanyuma tukabaho mu buryo buhuje n’uko ashaka. (Soma muri Zaburi ya 97:10.) Uko tugenda turushaho kugira ibitekerezo n’ibyiyumvo nk’ibya Yehova, ni na ko tuzarushaho kumvira amategeko ye.—Zab 119:104.
1 Kor 7:39). Mushiki wacu w’umuseribateri ashobora kubona ko abo bakorana batizera bahora bashaka kumuhuza n’uwo bumva ko yashakana na we. Uwo mushiki wacu ashobora kuba ahanganye n’ikibazo cyo kumva ari wenyine. Ariko kandi, akomeza gushyiraho imihati kugira ngo abere Yehova indahemuka. Ese ntitwishimira abantu nk’abo b’intangarugero mu kugaragaza ubudahemuka? Nta gushidikanya ko Yehova azagororera abantu bose bakomeza kumubera indahemuka nubwo baba bahanganye n’ibibazo.—Heb 11:6.
10 Mu by’ukuri, kumvira amategeko ya Yehova si ko buri gihe bizajya bitworohera. Hari igihe biba ngombwa ko duhatana kugira ngo dukomeze kuba indahemuka. Urugero, hari Abakristo b’abaseribateri baba bifuza gushaka, ariko bakaba batarabona uwo bakwiranye mu bagaragu ba Yehova (YEHOVA ARABABARIRA
11. Kubabarira bisobanura iki?
11 Umwe mu mico ihebuje ya Yehova ni ukuntu aba yiteguye kubabarira. Kubabarira bisobanura iki? Muri rusange, umuntu ubabarira ntakomeza kurakarira uwamukoshereje iyo yihannye by’ukuri. Ibyo ntibishatse kuvuga ko yirengagiza ikosa ryakozwe cyangwa ngo ahakane ko ryakozwe. Ahubwo ahitamo kutabika inzika. Ibyanditswe bitubwira ko Yehova ‘yiteguye kubabarira’ abihana by’ukuri.—Zab 86:5.
12. (a) Yehova agaragaza ate ko ababarira? (b) ‘Guhanagura’ ibyaha by’umuntu bisobanura iki?
12 Yehova agaragaza ate ko ababarira? Iyo Yehova ababariye, aba ababariye “rwose”; ababarira mu buryo bwuzuye kandi budasubirwaho (Yes 55:7). Tubwirwa n’iki ko Yehova ababarira mu buryo bwuzuye? Reka turebe gihamya dusanga mu Byakozwe 3:19. (Hasome.) Intumwa Petero yateye abari bamuteze amatwi inkunga yo ‘kwihana maze bagahindukira.’ Iyo umunyabyaha yihannye by’ukuri, ababazwa cyane n’amakosa yakoze. Nanone yiyemeza kutazongera kuyakora (2 Kor 7:10, 11). Byongeye kandi, iyo uwakoze icyaha yihannye by’ukuri ‘arahindukira,’ akareka ibikorwa bye bibi maze agakora ibishimisha Imana. Byari kugendekera bite abari bateze Petero amatwi iyo baza kwihana by’ukuri batyo? Petero yavuze ko ibyaha byabo byari ‘guhanagurwa.’ Iryo jambo rituruka ku ijambo ry’ikigiriki risobanura “gusiba.” Ku bw’ibyo, iyo Yehova ababariye umuntu, ni nk’aho aba asibye ibyaha bye. Aramubabarira mu buryo bwuzuye.—Heb 10:22; 1 Yoh 1:7.
13. Amagambo ngo “ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi” atwizeza iki?
13 Tubwirwa n’iki ko Yehova ababarira mu buryo budasubirwaho? Reka turebe ubuhanuzi bwa Yeremiya buvuga ibirebana n’isezerano rishya Yehova yagiranye n’Abakristo basutsweho umwuka, rituma abizera incungu bababarirwa by’ukuri. (Soma muri Yeremiya 31:34.) Yehova yagize ati “nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.” Ku bw’ibyo, Yehova atwizeza ko iyo atubabariye ibyaha, aba atazabituryoza nyuma yaho. Ntakomeza gutekereza kuri ibyo byaha kugira ngo ahore abiduhanira. Ahubwo Yehova atubabarira ibyo byaha maze akabishyira inyuma ye, mbese akabitubabarira mu buryo budasubirwaho.—Rom 4:7, 8.
14. Gutekereza ku muco wa Yehova wo kubabarira byaduhumuriza bite? Tanga urugero.
14 Gutekereza ku muco wa Yehova wo kubabarira bishobora kuduhumuriza. Reka dufate urugero. Mu myaka yashize, mushiki wacu turi bwite Elaine yigeze gucibwa mu itorero. Hashize imyaka runaka, yaragaruwe. Elaine agira ati “nubwo mu mutima wanjye niyumvishaga ko Yehova yambabariye kandi nkabibwira abandi, nahoraga numva mu buryo runaka ari kure yanjye, cyangwa nkumva ko abandi ari bo bafitanye imishyikirano ya bugufi na we.” Icyakora, Elaine yahumurijwe no gusoma kandi agatekereza kuri zimwe mu mvugo z’ikigereranyo zikoreshwa muri Bibiliya, zigaragaza ukuntu Yehova ababarira. Elaine yakomeje agira ati “numvise Yehova ankunda kandi akanyitaho abigiranye ubwuzu, mu rugero ntari narigeze byiyumvishamo mbere hose.” Yafashijwe cyane cyane n’amagambo agira ati “iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, ntitugomba kumva tugifite ikizinga cy’ibyo byaha mu gihe kiba gisigaye cy’ubuzima bwacu.” * Elaine agira ati “nasanze ntaremeraga ko Yehova ashobora kumbabarira mu buryo bwuzuye, kandi natekerezaga ko nari kwikorera uwo mutwaro ubuzima bwanjye bwose. Nubwo bizafata igihe, ubu natangiye kumva ko nshobora rwose kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, kandi numva naratuwe umutwaro nari nikoreye.” Mbega ukuntu Imana dukorera yuje urukundo kandi ibabarira!—Zab 103:9.
TWIGANE UMUCO WA YEHOVA WO KUBABARIRA
15. Twakwigana dute umuco wa Yehova wo kubabarira?
15 Dushobora kwigana umuco wa Yehova wo kubabarira duhitamo kubabarirana igihe cyose uwakosheje yihannye by’ukuri. (Soma muri Luka 17:3, 4.) Wibuke ko iyo Yehova atubabariye, yibagirwa ibyaha byacu mu buryo bw’uko atabituryoza nyuma yaho. Iyo tubabariye abandi, natwe dushobora kwibagirwa ibyo badukoreye tubishyira inyuma yacu, kandi ntituzongere kubigarukaho.
16. (a) Ese kubabarira bisobanura ko twirengagiza amakosa twakorewe cyangwa ngo twemere kurenganywa? Sobanura. (b) Ni iki tugomba gukora kugira ngo Imana itubabarire amakosa yacu?
16 Kubabarira ntibisobanura ko twirengagiza amakosa twakorewe cyangwa ngo twemere kurenganywa. Ahubwo bisobanura ko duhitamo kutabika inzika. Dukwiriye kwibuka ko, kugira ngo Imana itubabarire, tugomba kwigana umuco wayo wo kubabarira mu mibanire yacu n’abandi (Mat 6:14, 15). N’ubundi kandi, impuhwe za Yehova zituma yibuka ko “turi umukungugu” (Zab 103:14). Ku bw’ibyo se, impuhwe ntizagombye gutuma twihanganira intege nke z’abandi, maze tukabababarira tubivanye ku mutima?—Efe 4:32; Kolo 3:13.
17. Ni iki cyadufasha mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera adukoshereje?
17 Mu by’ukuri, kubabarira si ko buri gihe biba byoroshye. Uko bigaragara, hari n’Abakristo basutsweho umwuka bo mu kinyejana cya mbere bagiranye ibibazo, kubikemura birabagora (Fili 4:2). Ni iki cyadufasha mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera adukoshereje? Reka dufate urugero rwa Yobu. Igihe abiyitaga incuti ze, ari bo Elifazi, Biludadi na Zofari bamushinjaga ibinyoma, yarababaye cyane (Yobu 10:1; 19:2). Amaherezo, Yehova yacyashye abo bashinjaga Yobu ibinyoma. Imana yabategetse kumusanga, maze bagatamba ibitambo by’ibyaha byabo (Yobu 42:7-9). Ariko Yehova yanasabye Yobu kugira icyo akora. Yamusabye gukora iki? Yehova yamutegetse gusenga asabira abamushinjaga ibinyoma. Yobu yakoze ibyo Yehova yari amusabye, kandi Yehova yaramugororeye bitewe n’uko yari yemeye kubabarira. (Soma muri Yobu 42:10, 12, 16, 17.) Ibyo bitwigisha iki? Iyo dusenze dusabira uwadukoshereje tubivanye ku mutima, bishobora gutuma tudakomeza kubika inzika.
KOMEZA KWISHIMIRA IMICO YA YEHOVA MU BURYO BWUZUYE
18, 19. Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kwishimira imico ihebuje ya Yehova?
18 Nta gushidikanya ko twishimiye gusuzuma imwe mu mico ihebuje ya Yehova. Twabonye ko yishyikirwaho, ko atarobanura ku butoni, ko agira ubuntu, ko ashyira mu gaciro, ko ari indahemuka, kandi ko ababarira. Birumvikana ko hakiri byinshi byo kwiga ku bihereranye n’imico ye. Tuzishimira kumenya byinshi kurushaho ku byerekeye Yehova mu gihe cy’iteka ryose (Umubw 3:11). Twemeranya n’intumwa Pawulo wanditse ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse!” Ibyo ni na ko bimeze ku birebana n’umuco wa Yehova w’urukundo, n’indi mico ye itandatu twasuzumye.—Rom 11:33.
19 Nimucyo twese dukomeze kurushaho kwishimira imico ihebuje ya Yehova. Kugira ngo tuyishimire, tugomba kuyisobanukirwa, tukayitekerezaho, kandi tukitoza kuyigaragaza mu mibereho yacu (Efe 5:1). Nitubigenza dutyo, nta gushidikanya ko tuzarushaho kwemeranya n’umwanditsi wa zaburi waririmbye ati “jyeweho, kwegera Imana ni byo byiza kuri jye.”—Zab 73:28.
^ par. 7 Niba ushaka ibitekerezo byagufasha mu birebana n’ibyo, reba igice gifite umutwe uvuga ngo “Duterane Ishyaka ryo Gukundana n’Iry’Imirimo Myiza—Mu Buhe Buryo?,” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukwakira 1995.
^ par. 14 Reba igitabo Egera Yehova, igice cya 26, paragarafu ya 10.