INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Impamvu ubuzima bwacu bufite intego
UMUHUNGU wanjye Gary akimara kuvuka mu mwaka wa 1958, nahise mbona ko yari afite ikibazo. Icyakora, nyuma y’amezi icumi ni bwo abaganga bamenye indwara ye, kandi hashize imyaka itanu ni bwo impuguke mu by’ubuvuzi z’i Londres na zo zabyemeje. Nyuma y’imyaka icyenda Gary avutse, igihe umukobwa wanjye Louise yavukanaga ibimenyetso byerekana ko yari arwaye cyane kurusha Gary, narababaye cyane.
Abaganga bambwiye batuje bati “abana bawe bombi barwaye indwara ifata ibice bigize ingirabuzima fatizo bigena uko umuntu azaba ateye (LMBB *), kandi iyo ndwara ntikira.” Icyo gihe abantu ntibari bazi byinshi ku birebana n’iyo ndwara idasanzwe. Ikunze kurangwa no kutareba neza bikurikirwa no guhuma, umubyibuho ukabije, kugira indegeya, kudakura neza, kudakora neza kw’ibice by’umubiri, kurwara diyabete, kurwara rubagimpande no kugira impyiko zidakora neza. Ku bw’ibyo, kwita ku bana banjye byari kuba ikibazo kitoroshye. Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko umuntu 1 ku bantu 125.000 bo mu Bwongereza arwaye iyo ndwara, nubwo hari abandi benshi bashobora kuba bayifite, ariko idakomeye.
YEHOVA YATUBEREYE “IGIHOME KIREKIRE”
Nkimara gushaka, naganiriye n’Umuhamya wa Yehova maze mpita menya ko Abahamya bigisha ukuri. Ariko umugabo wanjye we ntiyari ashishikajwe n’ukuri. Twahoraga twimuka bitewe n’akazi yakoraga, ku buryo ntashoboraga kwifatanya n’itorero. Icyakora, nakomeje gusoma Bibiliya no gusenga Yehova. Igihe nasomaga amagambo avuga ko ‘Yehova azaba igihome kirekire gikingira umuntu wese ufite intimba, akaba igihome kirekire mu bihe by’amakuba,’ kandi ko ‘atazatererana abamushaka,’ byarampumurije cyane.—Zab 9:9, 10.
Kubera ko Gary atabonaga neza, igihe yari afite imyaka itandatu yagiye kwiga mu kigo cyitaga ku bafite ubwo bumuga, akaba yarigaga abayo. Icyo kigo cyari ku nkombe yo mu majyepfo y’u Bwongereza. Yakundaga kunterefona ambwira ibibazo yabaga afite, maze nkamufasha gusobanukirwa amahame y’ibanze yo muri Bibiliya. Louise amaze imyaka runaka avutse, nanjye narwaye indwara ifata imyakura n’indi ituma umuntu agira ububabare mu mikaya, mu magufwa no mu ngingo. Gary yagarutse mu rugo avuye muri rya shuri afite imyaka 16. Icyakora, amaso ye yagendaga arushaho guhuma, maze mu mwaka wa 1975 ashyirwa ku rutonde rw’impumyi. Mu mwaka wa 1977, umugabo wanjye yaradutaye.
Gary amaze igihe gito agarutse, twatangiye kwifatanya n’itorero ryarangwaga n’urugwiro, maze mbatizwa mu mwaka wa 1974. Narishimye cyane igihe umusaza w’itorero yafashaga Gary guhangana n’imihindagurikire y’umubiri mu myaka ye y’ubugimbi. Abandi Bahamya bamfashaga imirimo yo mu rugo, kandi amaherezo batanu muri bo bahawe akazi n’abayobozi bo mu gace k’iwacu bari bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, kugira ngo bakomeze kudufasha. Mbega ukuntu byatubereye byiza!
Gary yakomeje kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka maze abatizwa mu mwaka wa 1982. Yifuzaga gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Ku bw’ibyo, niyemeje gukora uwo murimo kugira ngo njye muherekeza, kandi namaze imyaka runaka nywukora. Umuhungu wanjye yarishimye
cyane igihe nyuma yaho umugenzuzi usura amatorero yamubazaga ati “Gary, kuki utaba umupayiniya w’igihe cyose?” Icyo ni cyo rwose Gary yari akeneye; mu mwaka wa 1990 yabaye umupayiniya w’igihe cyose.Gary yabazwe itako incuro ebyiri, mu mwaka wa 1999 no mu mwaka wa 2008, bamushyiramo icyuma gisimbura igufwa. Icyakora, Louise ni we wari urwaye cyane kurushaho. Yavutse ari impumyi, kandi igihe nabonaga afite akaregeya ku kirenge, nahise menya ko na we afite indwara ya Bardet na Biedl. Ibizamini byo kwa muganga byakozwe nyuma yaho byagaragaje ko yari anafite ibibazo bikomeye by’inyama zo mu nda. Mu myaka yakurikiyeho, yabazwe incuro nyinshi, ndetse abagwa impyiko incuro eshanu. Kimwe na Gary, na we arwaye diyabete.
Kubera ko Louise azi ibibazo bishobora kuvuka mu gihe cyo kubagwa, avugana mbere y’igihe n’abaganga bashinzwe kubaga, abatera ikinya n’abayobozi b’ibitaro, akabasobanurira impamvu atemera guterwa amaraso. Ibyo bituma yumvikana n’abashinzwe kumuvura bose.
UBUZIMA BWACU BUFITE INTEGO
Iwacu tuhakorera ibikorwa byinshi bifitanye isano no gusenga Yehova. Mbere y’uko ibikoresho bya elegitoroniki biboneka, namaraga amasaha menshi nsomera Gary na Louise. Muri iki gihe, za CD, za DVD n’ibyo tuvana ku rubuga rwa www.isa4310.com bituma buri wese muri twe agira gahunda ye yo kwiga Bibiliya buri cyumweru, bityo tugashobora gutanga ibisubizo bifatika mu materaniro ya gikristo.
Rimwe na rimwe, Gary afata ibisubizo mu mutwe, kandi iyo ari butange ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, agitanga mu magambo ye. Mu mwaka wa 1995 yabaye umukozi w’itorero, kandi buri gihe aba afite byinshi byo gukora ku Nzu y’Ubwami, yakira abaza mu materaniro, agafasha no mu birebana n’indangururamajwi.
Abandi Bahamya bafasha Gary mu murimo wo kubwiriza, akenshi bakamusunika mu igare agendamo kubera ko arwaye rubagimpande. Hari Umuhamya wamufashije kwigisha Bibiliya umuntu wari ushimishijwe. Gary yanafashije Umukristo wari umaze imyaka 25 yarakonje. Ubu bombi baza mu materaniro ya gikristo.
Igihe Louise yari afite imyaka icyenda, nyirakuru yamwigishije kuboha imyenda, kandi jye n’umwe mu bamwitaho twamwigishije gufuma. Kubera ko agikunda cyane kuboha, abohera abana n’abantu bageze mu za bukuru bo mu itorero ibiringiti bifite amabara meza cyane. Nanone kandi, akora amakarita yo kwandikiraho abantu mu mpapuro bomekaho udushusho. Abo yoherereza ayo makarita barayishimira cyane. Louise akiri umwangavu yize kwandikisha imashini. Muri iki gihe, ashyikirana buri gihe n’incuti ze kuri interineti akoresheje orudinateri yihariye isoma umwandiko. Yabatijwe afite imyaka 17. Iyo hari gahunda zihariye zo kubwiriza, dukorana umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Kimwe na Gary, Louise na we afata mu mutwe imirongo y’Ibyanditswe akoresha agaragariza abantu ko yizera amasezerano y’Imana y’uko hazabaho isi nshya, aho “amaso y’impumyi azahumuka,” ntihagire n’‘umuturage uvuga ati “ndarwaye.”’—Yes 33:24; 35:5.
Twishimira cyane ko twamenye inyigisho z’agaciro kenshi zo mu Ijambo rya Yehova ryahumetswe! Dushimishwa cyane n’ubufasha duhabwa n’abagize itorero ryacu, kuko tutabafite nta kintu kigaragara twageraho. Ikindi kandi, ubuzima bwacu bufite intego, ahanini bitewe n’ubufasha Yehova aduha.
^ par. 5 Iyo ndwara yitiriwe abaganga bane bayivumbuye ari bo Laurence, Moon, Bardet na Biedl (LMBB). Umuntu arwara iyo ndwara iyo ibice bigize ingirabuzima fatizo bigena uko umuntu azaba ateye by’ababyeyi be bombi bifite iyo ndwara. Muri iki gihe, ikunze kwitwa indwara ya Bardet na Biedl. Iyo ndwara ntikira.