UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Werurwe 2013

Iyi gazeti yibutsa Abakristo bose uko baguma mu isiganwa ry’ubuzima. Inatuma dusobanukirwa uko twamenya imitima yacu n’Imana yacu Yehova.

Abakunda Yehova “ntibagira igisitaza”

Ni mu buhe buryo abakunda amategeko ya Yehova batagira igisitaza? Reba icyadufasha kuguma mu isiganwa ry’ubuzima.

Ese ufite “umutima wo kumenya” Yehova?

Amagambo y’umuhanuzi Yeremiya ashobora kudufasha kugira umutima w’ikigereranyo muzima kandi tugakomeza kuwugira.

Ese ko ‘wamenye Imana,’ ni iki kindi wakora?

Menya impamvu ari ngombwa guhora usuzuma ko ugifite ukwizera gukomeye kandi ko ugikunda Yehova Imana.

Turahumurizwa natwe tugahumuriza abandi

Twese turarwara kandi bamwe bagiye barwara indwara zikomeye. Mu gihe duhuye n’ibibazo nk’ibyo, twahangana na byo dute?

Yehova ni we buturo bwacu

Nubwo turi mu isi mbi, ni iki cyatwizeza ko Yehova ashobora kurinda ubwoko bwe?

Jya wubaha izina rikomeye rya Yehova

Ubona ute imigisha ufite yo gukoresha izina ry’Imana? Kumenya izina ry’Imana no kurigenderamo bisobanura iki?

Ese koko ni Josèphe wabyanditse?

Ese umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwaga Flavius Josèphe ni we wanditse amagambo yiswe Testimonium Flavianum?

Ntugatakaze icyizere!

Ntiwagombye kureka kwizera ko mu gihe runaka umuntu azemera ukuri. Isomere uko byagenze kuri bamwe n’impamvu zabiteye.