Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wagira icyo ugeraho by’ukuri

Uko wagira icyo ugeraho by’ukuri

‘Uzatunganirwa mu nzira yawe, ugaragaze ubwenge mu byo ukora.’—YOS 1:8.

1, 2. (a) Abantu benshi babona ko ari nde wagize icyo ageraho? (b) Ni iki cyagufasha kumenya uko wowe ubibona?

NI RYARI wavuga ko umuntu yagize icyo ageraho? Ugize abantu ubaza icyo kibazo, baguha ibisubizo bitandukanye cyane. Urugero, abenshi bumva ko umuntu wagize icyo ageraho ari ufite amafaranga menshi, akazi keza, cyangwa yarize cyane. Abandi bo bumva ko umuntu wagize icyo ageraho ari ubana neza n’abagize umuryango we, incuti ze n’abo bakorana. Ukorera Imana we ashobora kumva ko umuntu wagize icyo ageraho ari ufite inshingano mu itorero cyangwa ugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza.

2 Kugira ngo umenye uko wowe ubibona, ushobora kwandika amazina y’abantu wumva ko bagize icyo bageraho, mbese abantu wemera kandi wubaha. Ni ikihe kintu bahuriyeho? Ese ni abakire cyangwa ibyamamare? Ese ni abantu bakomeye? Ibisubizo utanga bishobora guhishura ibikuri ku mutima, kandi bishobora kugira uruhare rukomeye mu birebana n’amahitamo ugira n’intego wishyiriraho.—Luka 6:45.

3. (a) Ni iki Yosuwa yagombaga gukora kugira ngo agire icyo ageraho? (b) Ni iki tugiye gusuzuma?

3 Icy’ingenzi kurushaho ni ukumenya niba Yehova abona ko twagize icyo tugeraho, kuko tugomba kwemerwa na we kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Igihe Yehova yahaga Yosuwa inshingano iremereye yo kuyobora Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano, yamubwiye ko yagombaga kujya asoma Amategeko ya Mose “ku manywa na nijoro” kandi akitondera ibyanditswemo. Imana yaramwijeje iti ‘ni bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora’ (Yos 1:7, 8). Nk’uko ubizi kandi, Yosuwa yaratunganiwe, mu yandi magambo yagize icyo ageraho. Twe se byifashe bite? Twamenya dute ko ibyo dushingiraho tuvuga ko umuntu yagize icyo ageraho bihuje n’uko Imana ibibona? Kugira ngo tubone igisubizo, reka dusuzume imibereho y’abantu babiri bavugwa muri Bibiliya.

ESE SALOMO YAGIZE ICYO AGERAHO?

4. Kuki twavuga ko Salomo yagize icyo ageraho?

4 Salomo yagize icyo ageraho mu bintu byinshi bitandukanye. Kubera iki? Kubera ko yamaze imyaka myinshi atinya Yehova kandi amwumvira, bityo amuha imigisha myinshi. Wibuke ko igihe Yehova yabwiraga Salomo ngo amusabe icyo ashaka cyose, uwo mwami yasabye ubwenge bwo kuyobora abantu. Ibyo byatumye Imana imuha ubwenge n’ubutunzi. (Soma mu 1 Abami 3:10-14.) Ubwenge bwe bwari “bwinshi cyane kurusha ubw’ab’Iburasirazuba bose n’ubw’Abanyegiputa.” Salomo yabaye icyamamare “mu mahanga yose yari amukikije” (1 Abami 4:30, 31). Yari n’umukire cyane. Zahabu yabonaga buri mwaka yapimaga toni zigera kuri 25 (2 Ngoma 9:13). Yari umuhanga mu by’ububanyi n’amahanga, mu bwubatsi no mu bucuruzi. Mu by’ukuri, igihe Salomo yari afitanye imishyikirano myiza n’Imana, yagize icyo ageraho.—2 Ngoma 9:22-24.

5. Salomo yavuze ko ari ba nde bagira icyo bageraho by’ukuri?

5 Ibyo Salomo yanditse mu gitabo cy’Umubwiriza bigaragaza ko atatekerezaga ko abantu bakize cyangwa bakomeye ari bo bagize icyo bageraho kandi ko ari bo bafite ibyishimo. Yaranditse ati “naje kumenya ko nta cyiza cyabarutira kwishima no gukora ibyiza mu gihe bakiriho, kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akabonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete. Ibyo ni impano y’Imana” (Umubw 3:12, 13). Yanabonye ko ibyo bintu byiza bihesha umuntu ibyishimo nyakuri ari uko gusa yemerwa n’Imana, mbese akaba afitanye na yo imishyikirano myiza. Salomo yabigaragaje neza agira ati “kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.”—Umubw 12:13.

6. Urugero rwa Salomo rudufasha rute kumenya uwagize icyo ageraho by’ukuri?

6 Salomo yamaze imyaka myinshi atinya Imana. Bibiliya ivuga ko ‘yakomeje gukunda Yehova yumvira amategeko ya se Dawidi’ (1 Abami 3:3). Ese ntidukwiriye kuvuga ko yari yaragize icyo ageraho? Salomo ayobowe n’Imana yubatse urusengero ruhambaye rwakoreshwaga mu gusenga k’ukuri, kandi yandika ibitabo bitatu bya Bibiliya. Nubwo tutakwitega gukora nk’ibyo Salomo yakoze, urugero yatanze igihe yari indahemuka ku Mana rwagombye kutwereka icyo twashingiraho tuvuga ko umuntu yagize icyo ageraho, n’icyo twakora kugira ngo natwe tugire icyo tugeraho. Ku birebana n’ibyo, wibuke ko Salomo yahumekewe akandika ko ibyo abenshi babona ko ari byo biranga umuntu wagize icyo ageraho, ni ukuvuga ubutunzi, ubwenge, kuba icyamamare no kugira ububasha, ari ubusa. Mu by’ukuri, ibyo byose nta cyo bimaze, ‘ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.’ Ese ntiwiboneye ko abantu bakunda amafaranga bahora bifuza kugira menshi? Bahangayikishwa cyane no kumva ko ayo bafite ashobora gushira, kandi byatinda byatebuka, ubutunzi bwabo buba buzasigarana abandi!—Soma mu Mubwiriza 2:8-11, 17; 5:10-12.

7, 8. Ni mu buhe buryo Salomo atakomeje kuba indahemuka, kandi se byagize izihe ngaruka?

7 Nanone kandi, uzi ko amaherezo Salomo atakomeje kumvira Imana. Ijambo ry’Imana rigira riti “Salomo yageze mu za bukuru abagore be baramaze kumuyobya umutima, akurikira izindi mana; umutima we ntiwari ugitunganiye Yehova Imana ye nk’uko uwa se Dawidi wari umeze. . . . Atangira gukora ibyo Yehova yanga.”—1 Abami 11:4-6.

8 Yehova yarababaye cyane, maze abwira Salomo ati ‘bitewe n’uko utakomeje isezerano ryanjye n’amategeko nagutegetse, nzakwambura ubwami mbuhe umugaragu wawe’ (1 Abami 11:11). Mbega ibintu bibabaje! Nubwo Salomo yari yaragize icyo ageraho mu bintu byinshi, nyuma yaho yahemukiye Yehova. Salomo ntiyakomeje kubera Imana indahemuka kandi ari byo byari iby’ingenzi cyane. Buri wese muri twe akwiriye kwibaza ati “ese isomo mvanye ku mibereho ya Salomo rizamfasha kugira icyo ngeraho?”

KUGIRA ICYO UGERAHO BY’UKURI

9. Ese abantu babonaga ko hari icyo Pawulo yagezeho? Sobanura.

9 Imibereho y’intumwa Pawulo yari itandukanye cyane n’iy’Umwami Salomo. Pawulo ntiyigeze yicara ku ntebe ya cyami ikozwe mu mahembe y’inzovu cyangwa ngo asangire n’abami. Ahubwo, hari igihe yasonzaga, akagira inyota, akicwa n’imbeho kandi akambara ubusa (2 Kor 11:24-27). Igihe yari amaze kwemera ko Yesu ari Mesiya, ntiyongeye kubahwa mu idini rya kiyahudi. Ahubwo abayobozi b’idini rya kiyahudi baramwanze. Yarafunzwe, arakubitwa kandi aterwa amabuye. Pawulo yavuze ko we n’Abakristo bagenzi be batukwaga, bagatotezwa, kandi abantu bakabasebya. Yagize ati “twahindutse ibishingwe by’isi, tuba imyanda y’ibintu byose kugeza n’ubu.”—1 Kor 4:11-13.

Abantu babonaga ko Sawuli yari kugira icyo ageraho

10. Kuki abantu bashobora kuba baratekerezaga ko Pawulo yitesheje uburyo bwo kugira icyo ageraho?

10 Igihe intumwa Pawulo yari akiri muto, acyitwa Sawuli, abantu babonaga ko yari kuzagira icyo ageraho. Kubera ko Pawulo asa n’uwavukiye mu muryango ukomeye, yigishijwe na Gamaliyeli wari umwarimu wubahwaga cyane, kandi yaje kwandika ati “narushaga abenshi b’urungano rwanjye bo mu bwoko bwanjye kugira amajyambere mu idini rya kiyahudi” (Gal 1:14). Kuba Sawuli yaravugaga igiheburayo n’ikigiriki neza byatumye abona ubwenegihugu bw’Abaroma, ibyo bikaba byaramuheshaga uburenganzira runaka abandi bifuzaga cyane. Iyo aza gukurikirana ibyo bintu by’isi, yashoboraga kuba umuntu ukomeye kandi akagira amafaranga menshi. Ariko kandi, yahisemo imibereho abandi, ndetse wenda na bamwe muri bene wabo, babonaga ko ari ubusazi. Kubera iki?

11. Ni ibihe bintu Pawulo yahaga agaciro, kandi se ni iyihe ntego yari afite? Kubera iki?

11 Pawulo yakundaga Yehova kandi yabonaga ko kwemerwa na we ari byo byari bifite agaciro kurusha kugira ubutunzi no kuba umuntu ukomeye. Amaze kugira ubumenyi nyakuri, yahaye agaciro incungu, umurimo wo kubwiriza n’ibyiringiro by’ijuru, ibyo akaba ari ibintu abantu bo mu isi batazi kandi batitaho. Yamenye ko hari ikibazo cyagombaga gukemurwa. Satani yari yaravuze ko yashoboraga gutuma abantu bareka gukorera Imana (Yobu 1:9-11; 2:3-5). Pawulo yari yariyemeje gukomeza kubera Imana indahemuka no kuguma mu gusenga k’ukuri, uko ibigeragezo yari guhura na byo byari kuba biri kose. Iyo ni intego abantu b’isi bifuza kugira icyo bageraho batajya bishyiriraho.

Pawulo yagize icyo ageraho by’ukuri

12. Kuki wahisemo kwiringira Imana?

12 Ese ufite intego nk’iyo Pawulo yari afite? Nubwo gukomeza kuba uwizerwa atari ko buri gihe biba byoroshye, tuzi ko bituma Yehova aduha imigisha akanatwemera, kandi icyo ni cyo gituma umuntu agira icyo ageraho by’ukuri (Imig 10:22). Bitugirira akamaro muri iki gihe, kandi rwose twiringiye ko bizaduhesha imigisha mu gihe kiri imbere. (Soma muri Mariko 10:29, 30.) Ku bw’ibyo, dufite impamvu zo kureka kwiringira ‘ubutunzi butiringirwa, ahubwo tukiringira Imana, yo iduha ibintu byose ikadukungahaza kugira ngo tubyishimire.’ ‘Twibikira ubutunzi ahantu hari umutekano, ubutunzi buzatubera urufatiro rwiza rw’igihe kizaza, kugira ngo dushobore kugundira ubuzima nyakuri’ (1 Tim 6:17-19). Dushobora rwose kwizera tudashidikanya ko mu myaka ibarirwa mu magana uhereye ubu, ndetse ibarirwa mu bihumbi cyangwa irenga, buri wese muri twe azasubiza amaso inyuma maze akavuga ati “rwose nagize icyo ngeraho mu mibereho yanjye.”

AHO UBUTUNZI BWAWE BURI

13. Ni iyihe nama Yesu yatanze ku birebana no kwibikira ubutunzi?

13 Yesu yavuze ibirebana n’ubutunzi agira ati “nimureke kwibikira ubutunzi mu isi, aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho udukoko n’ingese bitaburya, n’abajura ntibapfumure ngo babwibe. Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari na ho umutima wawe uzaba.”—Mat 6:19-21.

14. Kuki gushaka ubutunzi bw’iyi si bidahuje n’ubwenge?

14 Ubutunzi umuntu ashobora kugira ku isi si amafaranga gusa. Bushobora kuba bukubiyemo bimwe mu byo Salomo yavuze ko abantu bo mu isi baheraho bavuga ko umuntu yagize icyo ageraho, urugero nk’icyubahiro, kuba icyamamare no kugira ububasha. Yesu yavuze ibintu bihuje n’ibyo Salomo yavuze mu gitabo cy’Umubwiriza, ubwo yavugaga ko ubutunzi bw’isi butaramba. Nk’uko ushobora kuba warabyiboneye, ubwo butunzi bwose burangirika kandi bushobora kuyoyoka mu kanya nk’ako guhumbya. Umwarimu wo muri kaminuza witwa F. Dale Bruner yagize icyo avuga ku birebana n’ubutunzi nk’ubwo, agira ati ‘kuba icyamamare ntibimara kabiri. Umuntu w’icyamamare uyu munsi, ejo ashobora kuba yibagiranye. Umuntu ufite amafaranga menshi muri uyu mwaka, mu mwaka utaha ashobora kuba atakiyafite. Kubera ko Yesu akunda abantu, abaha umuburo w’uko umuntu ashobora gutakaza icyubahiro mu kanya gato maze agasigara yihebye. Yesu ntiyifuza ko abigishwa be bamanjirwa. “Iby’isi ni gatebe gatoki.”’ Nubwo abantu benshi bashobora kwemeranya n’ayo magambo, ni bangahe bemera kubaho mu buryo buhuje na yo? Ese wowe uzakora ibihuje na yo?

15. Ni iki twagombye guhatanira kugeraho?

15 Hari abayobozi b’amadini bagiye bigisha ko umuntu atagombye gushyiraho imihati kugira ngo agire icyo ageraho. Ariko kandi, uzirikane ko Yesu atashakaga kuvuga ko imihati yose umuntu ashyiraho ashaka kugira icyo ageraho ari imfabusa. Ahubwo yabwiraga abigishwa be ko bagombaga guhatanira kugera ku bintu bikwiriye. Yabateye inkunga yo kwibikira “ubutunzi” butangirika “mu ijuru.” Icyo twifuza mbere na mbere ni uko Yehova abona ko twagize icyo tugeraho. Amagambo ya Yesu atwibutsa ko ari twe duhitamo ibyo twifuza kugeraho. Mu by’ukuri, ibiri mu mutima wacu, ni ukuvuga ibyo duha agaciro cyane, ni byo tuzahatanira kugeraho.

16. Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya?

16 Niba mu mutima wacu twifuza gushimisha Yehova, dushobora kwiringira ko azatuma tubona ibyo dukeneye. Ashobora kutureka tukagira inzara n’inyota mu gihe runaka, nk’uko byagendekeye intumwa Pawulo (1 Kor 4:11). Ariko kandi, dushobora kwiringira inama ihuje n’ubwenge Yesu yatanze, igira iti “ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’ Ibyo byose ni byo abantu b’isi bamaranira, kandi so wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose. Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.”—Mat 6:31-33.

ESE IMANA IBONA KO WAGIZE ICYO UGERAHO?

17, 18. (a) Kugira icyo umuntu ageraho by’ukuri bishingira ku ki? (b) Ni iki bidashingiraho?

17 Icyo dukwiriye kuzirikana ni iki: ibyo tugeraho muri iyi si cyangwa umwanya dufite, si byo bigaragaza ko twagize icyo tugeraho by’ukuri. Byongeye kandi, kugira inshingano mu itorero rya gikristo si byo byerekana ko twagize icyo tugeraho. Icyakora, bifitanye isano no kumvira Imana no kuyibera indahemuka, akaba ari byo bituma umuntu agira icyo ageraho by’ukuri. Imana igira iti “ibisonga biba byitezweho ko biba indahemuka” (1 Kor 4:2). Kandi tugomba gukomeza kuba indahemuka. Yesu yaravuze ati “uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa” (Mat 10:22). Ese ntiwemera ko umuntu nakizwa bizaba bigaragaza ko yagize icyo ageraho?

18 Gutekereza ku byo tumaze kubona bishobora gutuma wibonera ko kuba indahemuka ku Mana bidafitanye isano no gukomera, amashuri, ubukungu cyangwa urwego rw’imibereho umuntu arimo. Nta n’ubwo bishingira ku bwenge, ubuhanga n’ubushobozi umuntu afite. Mu mimerere iyo ari yo yose twaba turimo, dushobora kubera Imana indahemuka. Mu bari bagize ubwoko bw’Imana mu kinyejana cya mbere, bamwe bari abakire, abandi ari abakene. Inama Pawulo yahaye abo bakire yo ‘gukora ibyiza, bakaba abakire ku mirimo myiza, bagatanga batitangiriye itama, biteguye gusangira n’abandi,’ yari ikwiriye. Ari abakire ari n’abakene, bose bashoboraga “kugundira ubuzima nyakuri” (1 Tim 6:17-19). Ni na ko bimeze muri iki gihe. Twese dushobora gukomeza kubera Imana indahemuka, kandi twese dufite inshingano yo kuba “abakire ku mirimo myiza.” Nitubigenza dutyo, Umuremyi wacu azabona ko twagize icyo tugeraho kandi tuzagira ibyishimo byo kumenya ko tumushimisha.—Imig 27:11.

19. Ni iki uzakora kugira ngo ugire icyo ugeraho?

19 Dushobora kudahindura uko isi itubona, ariko dushobora guhindura uburyo tubona imimerere turimo. Jya wihatira kuba indahemuka uko imimerere urimo yaba iri kose. Iyo mihati si imfabusa. Jya wiringira udashidikanya ko Yehova azaguhundagazaho imigisha ubu ndetse n’iteka ryose. Ntuzigere wibagirwa amagambo Yesu yabwiye Abakristo basutsweho umwuka, agira ati ‘mujye muba abizerwa kugeza ku gupfa, nanjye nzabaha ikamba ry’ubuzima’ (Ibyah 2:10). Uko ni ko kugira icyo umuntu ageraho by’ukuri!