UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ugushyingo 2012
Iyi gazeti igaragaza agaciro k’izina Yehova, umugambi n’amategeko yayo. Nanone igaragaza impamvu Abakristo b’ukuri bagombye kwihatira kwicisha bugufi no kubabarira.
“Unyigishe gukora ibyo ushaka”
Twakwigana dute Dawidi kandi tukamenya uko Yehova abona ibintu?
Ibibasagutse biziba icyuho
Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagira icyo bashyira ku ruhande kugira ngo bafashe abakene. Twabigana dute?
Yesu yaduhaye icyitegererezo mu birebana no kwicisha bugufi
Kuba Yesu yaricishaga bugufi byatumariye iki?
Jya witoza kuba nk’umuto
Twagaragaza dute umuco wo kwicisha bugufi mu mishyikirano tugirana n’abandi?
Ibibazo by’abasomyi
Amagambo Yesu yavuze yerekeza ku mpano y’ubuseribateri asobanura iki?
Kuba Yehova ababarira bigufitiye akahe kamaro?
Uko Yehova yagiye afata abanyabyaha mu bihe byahise bishobora kutwigisha byinshi ku kuntu aba yiteguye kubabarira.
Mubabarirane rwose
Reba ukuntu twakwigana umuco wa Yehova wʼuko ahora yiteguye kubabarira.
‘Ni bwo butumwa bwiza cyane kurusha ubundi bwose bumvise’
Mu mwaka wa 1926, Abigishwa ba Bibiliya icyo gihe akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga bari bafite radiyo zabo bwite mu migi ine ya Kanada.