Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Ni ryari Satani yirukanywe mu ijuru?—Ibyah 12:1-9.
Nubwo igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe kitavuga igihe nyacyo Satani yirukaniwe mu ijuru, kivuga uruhererekane rw’ibintu byabaye bishobora kudufasha kugenekereza tukamenya igihe yirukaniwe. Ikintu cya mbere, ni ishyirwaho ry’Ubwami bwa Mesiya. Nyuma yaho, ‘mu ijuru habaye intambara’ yatumye Satani atsindwa, maze akirukanwa mu ijuru.
Ibyanditswe bigaragaza neza ko mu mwaka wa 1914, ari bwo “ibihe byagenwe by’amahanga” byarangiye, maze Ubwami bukimikwa * (Luka 21:24). None se intambara yabereye mu ijuru igatuma Satani ahirukanwa, yabaye hashize igihe kingana iki ubwo Bwami bwimitswe?
Mu Byahishuwe 12:4, hagira hati “icyo kiyoka [Satani] gikomeza guhagarara imbere ya wa mugore wari ugiye kubyara, kugira ngo nabyara gihite giconshomera umwana we.” Ibyo bigaragaza ko Satani yashakaga gukora ibishoboka byose kugira ngo ahite akuraho ubwo Bwami bukimara gushyirwaho. Nubwo Yehova yatumye Satani atagera kuri uwo mugambi mubisha, Satani yari yariyemeje gukora uko ashoboye kose kugira ngo agirire nabi Ubwami bwari bukimara gushyirwaho. Ni yo mpamvu “Mikayeli n’abamarayika be” bahise bafata ingamba zo kwirukana mu ijuru ‘cya kiyoka n’abamarayika bacyo,’ kugira ngo ubwo Bwami bugire umutekano. Ibyo byumvikanisha ko Satani yatsinzwe kandi akirukanwa mu ijuru nyuma gato y’uko Ubwami bwimikwa mu mwaka wa 1914.
Ikindi cyakwitabwaho, ni umuzuko w’Abakristo basutsweho umwuka. Ibyanditswe bigaragaza ko uwo muzuko watangiye nyuma gato y’uko Ubwami bw’Imana bwimikwa * (Ibyah 20:6). Kubera ko nta n’umwe mu bavandimwe ba Kristo wasutsweho umwuka wavuzweho kuba yari kumwe na Yesu mu ntambara yarwanye na Satani n’abadayimoni be akabirukana mu ijuru, abavandimwe ba Kristo bashobora kuba baratangiye kuzuka iyo ntambara yararangiye.
Ku bw’ibyo rero, Bibiliya ntivuga igihe nyacyo Satani n’abadayimoni be birukaniwe mu ijuru. Nubwo bimeze bityo ariko, biragaragara ko ibyo byabaye nyuma gato y’uko Yesu Kristo yimikwa mu ijuru mu mwaka wa 1914.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 6 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2007, ku ipaji ya 27-28, paragarafu ya 9-13.