Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Birakwiriye ko twese dusingiza Yehova

Birakwiriye ko twese dusingiza Yehova

Birakwiriye ko twese dusingiza Yehova

“Haleluya.”—ZAB 111:1.

1, 2. Ijambo “Haleluya” risobanura iki, kandi se rikoreshwa rite mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo?

“HALELUYA!” Iryo jambo rikunda gukoreshwa n’abiyita Abakristo iyo bari aho basengera. Bamwe bakunze kurikoresha mu biganiro byabo bya buri munsi bagamije gutsindagiriza ibyo bavuga. Icyakora, bake ni bo bazi ibisobanuro byaryo byera, kandi abenshi mu barikoresha bafite imibereho itubahisha Imana (Tito 1:16). Hari inkoranyamagambo ya Bibiliya yasobanuye ko “Haleluya” ari “ijambo ryakoreshejwe n’abanditsi ba za zaburi zinyuranye, kugira ngo batumirire abantu bose kwifatanya na bo gusingiza Yehova.” Mu by’ukuri, intiti nyinshi mu bya Bibiliya zivuga ko ijambo “Haleluya” risobanura ngo “‘nimusingize Yah,’ [ni ukuvuga] Yehova.”

2 Mu buryo bwumvikana rero, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ihindura iryo jambo riboneka muri Zaburi ya 111:1 igira iti “nimusingize Yah!” Mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ayo magambo aboneka incuro enye mu Byahishuwe 19:1-6 mu gihe cyo kwishimira iherezo ry’idini ry’ikinyoma. Igihe ibyo bizaba biba, abasenga Imana by’ukuri bazaba bafite impamvu zihariye zo gukoresha ijambo “Haleluya” mu buryo bukwiriye.

Imirimo ye ikomeye

3. Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma duteranira hamwe buri gihe?

3 Umwanditsi wa Zaburi ya 111 avuga ibintu byinshi byerekana impamvu bikwiriye ko twese dusingiza Yehova. Umurongo wa mbere ugira uti “nzasingiza Yehova n’umutima wanjye wose musingirize mu itsinda ry’inkoramutima z’abakiranutsi no mu iteraniro” (NW). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova na bo babibona batyo. Impamvu y’ibanze ituma tujya mu materaniro buri gihe, haba mu matorero yacu ndetse no mu makoraniro, ni ugusingiza Yehova.

4. Ni gute abantu bashobora kurondora imirimo ya Yehova?

4“Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, irondorwa n’abayishimira bose” (Zab 111:2). Zirikana ijambo ngo “irondorwa.” Dukurikije igitabo kimwe gitanga ibisobanuro, uwo murongo ushobora kwerekezwa ku bantu “batekereza ku [mirimo y’Imana] kandi bakayiga, ibyo byose bakabikora babikuye ku mutima kandi bamaramaje.” Ibyo Yehova yaremye bigaragaza mu buryo bwinshi ko yabiremye afite umugambi uhebuje. Yashyize izuba, isi n’ukwezi mu myanya yabyo, kandi ashyira intera ikwiriye hagati yabyo kugira ngo isi igire ubushyuhe n’urumuri, amanywa n’ijoro ndetse habeho ibihe n’imiraba y’inyanja.

5. Ibintu byinshi abantu basobanukiwe ku bihereranye n’isanzure, byagaragaje iki?

5 Abahanga mu bya siyansi bavumbuye ibintu byinshi ku birebana n’umwanya isi irimo mu mibumbe igaragiye izuba, no ku birebana n’ukuntu inzira ukwezi kunyuramo kuzenguruka isi, ingano yako n’ubunini bwako bikwiriye kugira ngo isi yacu ibone ibyo ikeneye. Imyanya isi n’ukwezi birimo hamwe n’ukuntu bikorana hagati yabyo, bituma ibihe bisimburana mu buryo bwiza kandi budahindagurika. Nanone kandi, bamenye byinshi ku birebana n’ukuntu ingufu kamere z’isanzure ry’ikirere ziri mu rugero rukwiriye. Bityo, mu ngingo yagiraga iti “Isanzure ryarahanzwe rwose!” umwarimu muri kaminuza wigisha ibyo guhanga no gukora ubwoko butandukanye bw’amamashini na za moteri, yagize ati “biroroshye kwiyumvisha impamvu mu gihe cy’imyaka 30 ishize, abahanga benshi mu bya siyansi bagiye bahindura uko bumvaga ibintu, maze bakemera ko bigoye cyane ko umuntu yapfa kwemera ko isanzure ry’ikirere ryabayeho mu buryo bw’impanuka gusa. Uko tugenda tumenya ukuntu isi yacu ikoranywe ubuhanga kandi mu buryo bwitondewe, ni na ko turushaho kubona ibintu bihamya ko hari uwayihanze w’umunyabwenge.”

6. Wumva umeze ute iyo utekereje uburyo Imana yaremyemo umuntu?

6 Undi murimo ukomeye w’irema, ni uburyo Imana yaturemye (Zab 139:14). Igihe Imana yaremaga abantu, yabahaye ubwenge, umubiri ufite ingingo zose ukeneye kugira ngo ukore neza kandi ibaha ubushobozi bwo gukora. Urugero, ubushobozi Imana yaduhaye bwo kuvuga no kumva kimwe n’ubwo gusoma no kwandika, buratangaje. Abantu benshi bafite ubwo bushobozi. Nanone kandi, kuba umubiri wawe ufite ubushobozi bwo guhagarara wemye, na byo biratangaje. Koko rero, imiterere y’umubiri wawe, ubushobozi ufite bwo kugenda wemye n’ubwo gukora hamwe n’imirimo yo mu rwego rwa shimi umubiri wawe ukora, urugero nko gukura ibiwubeshaho mu byo turya, biratangaje! Ibirenze ibyo, nta kintu na kimwe mu byo abahanga mu bya siyansi bakoze cyagereranywa n’urusobekerane rw’imyakura rutuma ubwenge bwawe n’ibyumviro byawe bikora. Mu by’ukuri, ibyo abantu bageraho, babikesha ubwenge n’ibyumviro baremanywe. Ndetse na injenyeri ufite ubushobozi kandi watojwe kurusha abandi, nta kintu cyiza kandi cy’ingirakamaro ashobora gukora cyaruta intoki zawe icumi zaremwe mu buryo butangaje. Ngaho ibaze uti ‘ese iyo abantu bataza gukoresha intoki bahawe n’Imana babigiranye ubuhanga, bari gushobora gukora ibihangano n’inyubako bitangaje?’

Imirimo ikomeye y’Imana n’imico yayo

7. Kuki twagombye kubona ko Bibiliya na yo ibarirwa mu mirimo ikomeye y’Imana?

7 Imirimo ikomeye ya Yehova ikubiyemo ibindi bintu bitangaje yakoreye abantu, nk’uko bigaragara muri Bibiliya. Icyo gitabo ubwacyo, kigizwe n’ibitabo bigenda byuzuzanya mu buryo butangaje. Koko rero, mu buryo butandukanye n’ikindi gitabo icyo ari cyo cyose, Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana, kandi ifite akamaro ko kwigisha’ (2 Tim 3:16). Urugero, igitabo cya mbere cya Bibiliya, ari cyo cy’Itangiriro, gisobanura ukuntu Imana yavanye ububi ku isi mu gihe cya Nowa. Igitabo cya kabiri, ari cyo cyo Kuva, kigaragaza ukuntu Yehova yagaragaje ko ari we Mana y’ukuri igihe yakuraga Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa. Umwanditsi wa zaburi ashobora kuba yarazirikanaga ibyo igihe yavugaga ati “umurimo [Yehova] akora ni icyubahiro n’ubwiza, gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. Yahaye imirimo ye itangaza urwibutso, Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe” (Zab 111:3, 4). Ese ntiwemera ko ibyo Yehova yagiye akora uko ibihe byagiye bihita, hakubiyemo n’ibyabaye uriho, bitwibutsa “icyubahiro” cye n’“ubwiza” bwe?

8, 9. (a) Ni mu buhe buryo imirimo y’Imana itandukanye cyane n’iy’abantu? (b) Ni iyihe mico y’Imana wishimira?

8 Zirikana nanone ko umwanditsi wa zaburi atsindagiriza imico ihebuje ya Yehova, urugero nko gukiranuka, imbabazi n’ibambe. Uzi ko ari incuro nke cyane ibikorwa by’abantu badatunganye biba bishingiye ku gukiranuka. Incuro nyinshi biba bishingiye ku mururumba, ishyari n’ubwibone. Ibyo bigaragarira mu ntwaro zikoreshwa mu bwicanyi abantu bakora bagamije kuzikoresha mu ntambara bashoza, kandi bagamije kwironkera amafaranga. Ibyo bituma abantu babarirwa muri za miriyoni b’inzirakarengane babaho bafite ubwoba n’agahinda bitavugwa. Nanone kandi, ibintu byinshi abantu bakoze babigezeho ari uko bakandamije abakene. Urugero abantu benshi bashobora gutanga, ni urwo kuba harakoreshejwe abacakara mu kubaka za piramide. Ahanini izo piramide bazishyinguragamo abami b’abibone ba Egiputa. Byongeye kandi, ibintu byinshi abantu bakora muri iki gihe ntibikandamiza abantu gusa, ahubwo ‘binarimbura isi.’—Soma mu Byahishuwe 11:18.

9 Mbega ukuntu ibyo bikorwa bitandukanye n’ibya Yehova, byo buri gihe biba bikwiriye! Mu byo yakoze hakubiyemo no kuba yarateganyije uburyo bwo gukiza abantu badatunganye abigiranye ibambe cyangwa impuhwe. Igihe Imana yatangaga incungu, ‘yagaragaje gukiranuka kwayo’ (Rom 3:25, 26). Koko rero, ‘gukiranuka kwayo guhoraho iteka ryose’! Naho imbabazi z’Imana zagaragariye mu kuntu yagiye yihangana igihe yashyikiranaga n’abantu badatunganye. Ndetse rimwe na rimwe Imana yagiye yinginga abantu ibigiranye ubugwaneza mu gihe yabasabaga kureka inzira zabo mbi maze bagakora ibikwiriye.—Soma muri Ezekiyeli 18:25.

Isohoza amasezerano yayo

10. Ni uruhe rugero rw’ubudahemuka Yehova yatanze ku birebana n’isezerano yagiranye na Aburahamu?

10“Yagaburiye abamwubaha, azajya yibuka isezerano rye” (Zab 111:5). Bisa n’aho muri uwo murongo umwanditsi wa zaburi yerekezaga ku isezerano Imana yagiranye na Aburahamu. Yehova yasezeranyije ko yari guha umugisha urubyaro rwa Aburahamu, kandi avuga ko rwari guhindura cyangwa kwigarurira amarembo y’ababisha barwo (Itang 22:17, 18; Zab 105:8, 9). Mu isohozwa rya mbere ry’ayo masezerano, urubyaro rwa Aburahamu rwabaye ishyanga rya Isirayeli. Abagize iryo shyanga babaye abacakara igihe kirekire muri Egiputa, ariko amaherezo Imana ‘yibutse isezerano yasezeranye na Aburahamu’ maze ibakurayo (Kuva 2:24). Ukuntu Yehova yabitayeho nyuma yaho, bigaragaza ko agira ubuntu bwinshi. Yabahaye ibyokurya bibatungira imibiri n’ibyo kubatunga mu buryo bw’umwuka (Guteg 6:1-3; 8:4; Neh 9:21). Mu binyejana byakurikiyeho, incuro nyinshi abagize iryo shyanga ntibagiye bumvira Imana nubwo yabohererezaga abahanuzi bo kubatera inkunga yo kuyihindukirira. Nyuma y’imyaka irenga 1.500 Imana ibohoye Abisirayeli ikabavana muri Egiputa, yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi. Abenshi mu Bayahudi banze Yesu, kandi bemera ko yicwa. Hanyuma Yehova yashyizeho ishyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo “Isirayeli y’Imana.” Kristo hamwe n’abagize iryo shyanga, bagize urubyaro rwa Aburahamu rwo mu buryo bw’umwuka, urwo Yehova yahanuye ko yari gukoresha kugira ngo ahe abantu imigisha.—Gal 3:16, 29; 6:16.

11. Ni gute Yehova akomeza ‘kwibuka isezerano’ yagiranye na Aburahamu?

11 Yehova akomeza ‘kwibuka isezerano rye’ n’imigisha yasezeranyije binyuze kuri ryo. Muri iki gihe, atanga ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka mu ndimi zirenga 400. Nanone akomeje gusubiza amasengesho tumutura tumusaba ibyo dukeneye byo mu buryo bw’umubiri, mu buryo buhuje n’amagambo agira ati “uduhe ibyokurya by’uyu munsi, uhuje n’ibyo dukeneye uyu munsi.”—Luka 11:3; Zab 72:16, 17; Yes 25:6-8.

Imbaraga za Yehova zitangaje

12. Ni mu buhe buryo ishyanga rya Isirayeli ryahawe “umwandu w’abanyamahanga”?

12“Yeretse ubwoko bwe imirimo ye uburyo ikomeye, ubwo yabahaga umwandu w’abanyamahanga” (Zab 111:6). Kimwe mu bintu bitangaje cyabayeho mu mateka y’Abisirayeli uwo mwanditsi wa zaburi ashobora kuba yaratekerezaga, ni ukuba bararokowe mu buryo bw’igitangaza bakavanwa muri Egiputa. Ubwo amaherezo Yehova yatumaga Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, bashoboye kwigarurira ibihugu byo hakurya no hakuno y’Uruzi rwa Yorodani. (Soma muri Nehemiya 9:22-25.) Koko rero, Yehova yahaye Isirayeli “umwandu w’abanyamahanga.” Mbega ukuntu Imana yagaragaje imbaraga zayo!

13, 14. (a) Ni ibihe bintu bifitanye isano na Babuloni bigaragaza imbaraga z’Imana umwanditsi wa zaburi ashobora kuba yaratekerezagaho? (b) Ni ibihe bikorwa bindi bikomeye kurushaho byo kurokora abantu Yehova yakoze?

13 Icyakora, tuzi neza ko nubwo Yehova yakoreye Abisirayeli ibyo byose, batigeze bamwubaha cyangwa ngo bubahe ba sekuruza babo ari bo Aburahamu, Isaka na Yakobo. Bakomeje kwigomeka kugeza ubwo Imana yabateje Babuloni ikabakura mu gihugu cyabo, ikabajyana mu bunyage (2 Ngoma 36:15-17; Neh 9:28-30). Dukurikije uko intiti zimwe na zimwe mu bya Bibiliya zibivuga, niba umwanditsi wa Zaburi ya 111 yarabayeho nyuma y’aho Abisirayeli baviriye mu bunyage i Babuloni, yari afite indi mpamvu yumvikana yo gushimira Yehova kubera ubudahemuka bwe n’imbaraga ze. Imana yagaragaje iyo mico ivana Abayahudi mu bubata bwa Babuloni, icyo gihugu kikaba cyari kizwiho kutarekura abo cyabaga cyarajyanyeho iminyago.—Yes 14:4, 17.

14 Hashize ibinyejana bitanu ibyo bibaye, Yehova yakoresheje imbaraga ze mu buryo bukomeye cyane kurushaho avana abantu bihana mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Rom 5:12). Kimwe mu bintu byagezweho kubera icyo gikorwa, ni uko habonetse uburyo bwo gutuma abantu 144.000 baba abigishwa ba Kristo basutsweho umwuka. Mu mwaka wa 1919, Yehova yakoresheje imbaraga ze kugira ngo arokore itsinda rito ry’abo Bakristo basutsweho umwuka arivane mu bubata bw’idini ry’ikinyoma. Ibyo bagezeho muri iyi minsi y’imperuka babikesha imbaraga z’Imana gusa. Nibamara kugaragaza ko ari abizerwa kugeza ku gupfa, bazafatanya na Yesu Kristo gutegeka isi bari mu ijuru, ku bw’inyungu z’abantu bihana (Ibyah 2:26, 27; 5:9, 10). Bazaragwa isi mu rugero rwagutse kurusha uko byagenze kuri Isirayeli ya kera.—Mat 5:5.

Amahame ahoraho kandi yiringirwa

15, 16. (a) Ni iki gikubiye mu mirimo y’intoki z’Imana? (b) Ni ayahe mategeko Imana yahaye Isirayeli ya kera?

15‘Imirimo y’intoki ze ni umurava no kutabera, amategeko ye yose arahamye. Yakomerejwe guhama iteka ryose, yategekeshejwe umurava no gutungana’ (Zab 111:7, 8). Mu ‘mirimo y’intoki za [Yehova]’ harimo ibisate bibiri by’amabuye byari byanditsweho amategeko y’ingenzi y’Abisirayeli (Kuva 31:18). Ayo mategeko hamwe n’andi yose yaje kuba kimwe mu byari bigize isezerano ry’Amategeko ya Mose, ashingiye ku mahame y’iteka kandi yiringirwa.

16 Urugero, rimwe muri ayo mategeko yari ku bisate by’amabuye ryagiraga riti “Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha.” Rikomeza rivuga ko Yehova ‘ababarira abamukunda bakitondera amategeko ye, akageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.’ Nanone kandi, ibyo bisate by’amabuye byariho amahame y’ingirakamaro mu bihe byose, urugero nk’irigira riti “wubahe so na nyoko” n’irindi ngo “ntukibe,” kimwe n’itegeko rirangwa n’ubwenge ryo kwirinda kwifuza iby’abandi.—Kuva 20:5, 6, 12, 15, 17.

Ni umucunguzi wacu wera kandi wo kubahwa

17. Ni ibihe bintu byagombye kuba byaratumye Abisirayeli babona ko izina ry’Imana ari iryera?

17“Yoherereje ubwoko bwe gucungurwa, yategetse isezerano rye kuba iry’iteka, izina rye ni iryera n’iryo kubahwa” (Zab 111:9). Aha nanone, umwanditsi wa zaburi ashobora kuba yaratekerezaga ku birebana n’ubudahemuka bwa Yehova mu gusohoza isezerano yagiranye na Aburahamu. Mu buryo buhuje na ryo, Yehova ntiyigeze areka abari bagize ubwoko bwe, mbere na mbere igihe bari mu bubata muri Egiputa, na nyuma yaho ubwo bari abanyagano i Babuloni. Muri ibyo bihe byombi, Imana yacunguye ubwoko bwayo. Ndetse n’iyo Imana iza kuba yarakoreye Abisirayeli ibyo bikorwa byombi gusa, byagombye kuba byarabateye kubona ko izina ryayo ari iryera.—Soma mu Kuva 20:7 no mu Baroma 2:23, 24.

18. Kuki wumva ko kwitirirwa izina ry’Imana ari igikundiro?

18 Ibyo ni na ko bimeze ku Bakristo b’ukuri muri iki gihe bari barihebye bari mu bubata bw’icyaha n’urupfu, ariko ubu bakaba baracunguwe. Twagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo tubeho mu buryo buhuje n’ibyo Yesu yabanje kuvuga mu isengesho ntangarugero, aho yagize ati “izina ryawe niryezwe” (Mat 6:9). Gutekereza kuri iryo zina rifite ikuzo byagombye gutuma twubaha Imana. Umwanditsi wa Zaburi ya 111 yubahaga Imana kuko yagize ati “kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, abakora ibyo [bakurikiza amategeko ye] bafite ubwenge nyakuri.”Zab 111:10.

19. Ni iki tuzasuzuma mu gice kizakurikiraho?

19 Kubaha Imana bizadufasha kwanga ikibi. Nanone kandi bizadufasha kwigana imico ihebuje y’Imana, nk’uko bigaragara muri Zaburi ya 112 tuzasuzuma mu gice gikurikira. Iyo zaburi igaragaza ukuntu twakuzuza ibisabwa kugira ngo tube mu bantu babarirwa muri za miriyoni bazasingiza Imana iteka ryose. Nta kindi Imana ikwiriye kitari icyo. Bibiliya igira iti “ishimwe rye rihoraho iteka ryose.”Zab 111:10.

Ibibazo byo gutekerezaho

• Kuki bikwiriye ko twese dusingiza Yehova?

• Ni iyihe mico ya Yehova igaragarira mu mirimo ye?

• Ubona ute igikundiro ufite cyo kwitirirwa izina ry’Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ikintu cy’ingenzi gituma duteranira hamwe buri gihe ni ugusingiza Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Amategeko ya Yehova yose ashingiye ku mahame ahoraho kandi yiringirwa