Abakiranutsi bazasingiza Imana iteka ryose
Abakiranutsi bazasingiza Imana iteka ryose
“Umukiranutsi azibukwa . . . Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”—ZAB 112:6, 9.
1. (a) Ni ikihe gihe kizaza gishimishije gihishiwe abantu bose Imana ibona ko ari abakiranutsi? (b) Ni ikihe kibazo kivuka?
MBEGA igihe kizaza gishimishije gihishiwe abo Imana ibona ko ari abakiranutsi! Bazishimira iteka kwiga byinshi kurushaho ku bihereranye n’imico ihebuje ya Yehova. Uko bazagenda barushaho kumenya byinshi ku birebana n’imirimo y’Imana y’irema, ni na ko imitima yabo izasabwa n’ishimwe. Kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bisabwa kugira ngo umuntu azabeho muri icyo gihe gishimishije, ni umuco wo “gukiranuka,” utsindagirizwa muri Zaburi ya 112. Ariko se, bishoboka bite ko Yehova Imana ikiranuka kandi yera abona ko abantu badatunganye ari abakiranutsi? Uko imihati dushyiraho tugerageza gukora ibyiza yaba ingana kose, dukora amakosa, ndetse rimwe na rimwe akaba akomeye.—Rom 3:23; Yak 3:2.
2. Ni ibihe bitangaza bibiri Yehova yakoze abitewe n’urukundo?
2 Yehova abigiranye urukundo, yashubije icyo kibazo mu buryo bwiza cyane. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, yakoze igitangaza cyo kwimurira ubuzima bw’Umwana we akunda cyane mu nda y’umwari, kugira ngo avuke ari umuntu utunganye (Luka 1:30-35). Hanyuma, abanzi ba Yesu bamaze kumwica, Yehova yakoze ikindi gitangaza gihebuje. Imana yazuye Yesu ari ikiremwa cy’umwuka gifite ikuzo.—1 Pet 3:18.
3. Kuki Imana yashimishijwe no kugororera Umwana wayo imuha ubuzima bwo mu ijuru?
3 Yehova yagororeye Yesu, amuha ikintu atari afite mbere y’uko aba umuntu. Icyo kintu ni Heb 7:15-17, 28). Yehova yishimiye kubigenza atyo, kubera ko Yesu yakomeje kuba uwizerwa mu gihe cy’ibigeragezo bikaze. Bityo rero, Yesu yatumye Se abona igisubizo cyiza cyane kandi kidasubirwaho cy’ikinyoma Satani yazamuye, avuga ko abantu bakorera Imana babitewe n’ubwikunde aho kuba urukundo rudacogora.—Imig 27:11.
ukuba mu ijuru afite ubuzima budashobora kurimburwa (4. (a) Ni iki Yesu yakoze ku bw’inyungu zacu amaze gusubira mu ijuru, kandi se Yehova yabyakiriye ate? (b) Wumva umeze ute iyo utekereje ku byo Yehova na Yesu bagukoreye?
4 Yesu ageze mu ijuru yakoze byinshi kurushaho. ‘Yahagaze imbere y’Imana ku bwacu’ kugira ngo ayimurikire agaciro k’“amaraso ye bwite.” Data wo mu ijuru wuje urukundo yemeye mu bugwaneza igitambo cya Yesu cy’igiciro cyinshi, kugira ngo kibe “impongano y’ibyaha byacu.” Ku bw’ibyo, dushobora ‘gukorera Imana nzima umurimo wera’ dufite “imitimanama” yejejwe. Mbega ukuntu ibyo biduha impamvu yo kwemeranya n’amagambo abimburira Zaburi ya 112 agira ati “Haleluya”!—Heb 9:12-14, 24; 1 Yoh 2:2.
5. (a) Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kuba abantu bakiranuka mu maso y’Imana? (b) Ni mu buhe buryo Zaburi ya 111 na 112 zitondetse?
5 Kugira ngo dukomeze kuba abakiranutsi mu maso y’Imana, tugomba gukomeza kwizera amaraso ya Yesu yamenwe. Nta munsi wagombye guhita tudashimiye Yehova kuba yaradukunze cyane (Yoh 3:16). Nanone kandi, dukeneye gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana no gukora uko dushoboye kugira ngo duhuze imibereho yacu n’ubutumwa burikubiyemo. Zaburi ya 112 irimo inama nziza ku bantu bose bifuza gukomeza kugira umutimanama ukeye mu maso y’Imana. Iyo zaburi yuzuzanya na Zaburi ya 111. Zombi zibimburirwa n’ijambo rigira riti “Haleluya!” risobanurwa ngo “nimusingize Yah!” Iryo jambo rikurikiwe n’imikarago 22. Mu rurimi rw’Igiheburayo buri mukarago utangirwa n’imwe mu nyuguti 22 zigize urwo rurimi. *
Igituma abagaragu b’Imana bagira ibyishimo
6. Ni gute umuntu ‘wubaha’ Imana uvugwa muri Zaburi ya 112 ahabwa imigisha?
6“Hahirwa uwubaha Uwiteka, akishimira cyane amategeko ye. Urubyaro rw’uwo ruzagira amaboko mu isi, umuryango w’abatunganye uzahabwa umugisha” (Zab 112:1, 2). Zirikana ko uwo mwanditsi wa zaburi yabanje kuvuga ngo “uwubaha uwiteka” yerekeza ku muntu umwe, hanyuma mu gice cya nyuma cy’umurongo wa 2, akerekeza ku bantu benshi abita “abatunganye.” Ibyo byumvikanisha ko Zaburi ya112 ishobora kwerekeza ku itsinda rigizwe n’abantu benshi. Birashishikaje kuba intumwa Pawulo yarahumekewe maze akavuga amagambo ari muri Zaburi ya 112:9, ayerekeza ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. (Soma mu 2 Abakorinto 9:8, 9.) Mbega ukuntu iyo zaburi igaragaza neza uko abigishwa ba Yesu bari ku isi muri iki gihe bashobora kugira ibyishimo!
7. Kuki ari ngombwa ko abagaragu ba Yehova bamwubaha, kandi se wagombye kubona ute amategeko ye?
7 Nk’uko bigaragazwa muri Zaburi ya 112:1, abo Bakristo b’ukuri bagira ibyishimo byinshi kubera ko ‘bubaha Uwiteka.’ Kuba bafite uwo muco wo kubaha utuma batinya kubabaza Imana, bibafasha kunesha umwuka w’isi ya Satani. ‘Bishimira cyane’ kwiga Ijambo ry’Imana no kumvira amategeko yayo. Muri ayo mategeko harimo n’iryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose. Bihatira guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, ari na ko bageza ku bantu babi umuburo urebana no kuza k’umunsi w’urubanza rw’Imana.—Ezek 3:17, 18; Mat 28:19, 20.
8. (a) Muri iki gihe, ni gute abagaragu b’Imana bayiyeguriye bagororewe bitewe n’ishyaka ryabo? (b) Ni iyihe migisha abafite ibyiringiro byo kuba ku isi bazabona?
8 Kubera ko abagaragu b’Imana bari ku isi bumvira ayo mategeko, ubu bageze hafi kuri miriyoni zirindwi. Ni nde ushobora guhakana ko abagaragu b’Imana ‘bagize amaboko mu isi’ (Yoh 10:16; Ibyah 7:9, 14)? Kandi se mbega ukuntu bazahabwa “umugisha” igihe Imana izasohoza umugambi wayo! Mu rwego rw’itsinda, abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bazarindwa mu gihe cy’‘umubabaro ukomeye’ ugiye kuza, kugira ngo babe mu bagize “isi nshya,” iyo “gukiranuka kuzabamo.” Mu gihe runaka, abazarokoka Harimagedoni ‘bazahabwa umugisha’ kurushaho. Bazaba biteguye kwakira za miriyoni z’abantu bazaba bazutse. Mbega ibyiringiro bihebuje! Amaherezo, ‘abishimira cyane’ amategeko y’Imana bazagera ku butungane maze bishimire “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” iteka ryose.—2 Pet 3:13; Rom 8:21.
Uko dukoresha neza ubutunzi bwacu
9, 10. Ni gute Abakristo b’ukuri bagiye bakoresha ubutunzi bwabo bwo mu buryo bw’umwuka, kandi se ni gute gukiranuka kwabo kuzahoraho iteka ryose?
9“Ibintu by’agaciro n’ubutunzi biri mu nzu ye; kandi gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. Yamurikiye mu mwijima aba urumuri rw’abakiranutsi; agira impuhwe n’imbabazi kandi arakiranuka.” (Zab 112:3, 4, NW). Mu bihe bya Bibiliya, bamwe mu bagaragu b’Imana bari abakire cyane. Nanone kandi, abo Imana yemera baba abakire by’ukuri mu bundi buryo, nubwo baba badakize ku by’umubiri. Icyo tudashidikanyaho cyo, ni uko abenshi mu bahitamo kwicisha bugufi imbere y’Imana bashobora kuba bakennye kandi batubashywe, nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yesu (Luka 4:18; 7:22; Yoh 7:49). Ariko nubwo umuntu yaba akize cyangwa akennye, ashobora kuba umukire mu by’umwuka.—Mat 6:20; 1 Tim 6:18, 19; soma muri Yakobo 2:5.
10 Abakristo basutsweho umwuka na bagenzi babo ntibihererana ubutunzi bwabo bwo mu buryo bw’umwuka. Ahubwo bagiye ‘bamurikira’ mu isi ya Satani y’umwijima, bakaba “urumuri rw’abakiranutsi.” Babigenza batyo bafasha abandi kungukirwa n’ubwenge bw’Imana n’ubumenyi ku biyerekeyeho, ibyo bikaba ari iby’agaciro kenshi. Abaturwanya bagerageje guhagarika umurimo wo kubwiriza Ubwami ariko birabananira. Ibinyuranye n’ibyo, imbuto z’uwo murimo wo gukiranuka ‘zizahoraho iteka ryose.’ Abagaragu b’Imana nibakomeza kuba abakiranutsi mu gihe bahuye n’ibigeragezo, bashobora kwiringira ko bazakomeza kubaho, mu yandi magambo ko ‘bazahoraho iteka ryose.’
11, 12. Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe abagize ubwoko bw’Imana bakoreshamo umutungo wabo?
11 Abagize ubwoko bw’Imana, ni ukuvuga abasutsweho umwuka bagize itsinda ry’umugaragu n’abagize “imbaga y’abantu benshi,” bagaragaje ko bagira ubuntu ku birebana n’ubutunzi. Zaburi ya 112:9 igira iti “yaranyanyagije yahaye abakene.” Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bakunze gutanga impano z’ibintu bakaziha Abakristo bagenzi babo, ndetse bakaziha n’abaturanyi bakeneye ubufasha. Nanone kandi, bakoresha ubutunzi bwabo kugira ngo bashyigikire ibikorwa by’ubutabazi igihe habaye amakuba. Nk’uko Yesu yari yarabigaragaje, ibikorwa nk’ibyo na byo bihesha ibyishimo.—Soma mu Byakozwe 20:35; no mu 2 Abakorinto 9:7.
12 Byongeye kandi, tekereza ku mafaranga atangwa kugira ngo iyi gazeti isohoke mu ndimi 172, kandi urebye, inyinshi muri zo zikaba zivugwa n’abantu b’abakene. Tekereza nanone ukuntu iyi gazeti iboneka mu ndimi zitandukanye z’amarenga zikoreshwa n’abantu b’ibipfamatwi ndetse no mu nyandiko isomwa n’impumyi.
Imbabazi n’ubutabera
13. Ni ba nde batanga urugero rwiza ku bihereranye no gutanga babigiranye imbabazi cyangwa impuhwe, kandi se ni gute dushobora kwigana urugero rwabo?
13“Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi” (Zab 112:5). Nta gushidikanya ko wabonye ko abantu bafasha abandi atari ko buri gihe baba babitewe n’imbabazi. Bamwe batanga bashaka kugaragaza ko bafite byinshi kurusha abandi cyangwa bagatanga batabishaka. Gufashwa n’umuntu utuma wumva ko nta gaciro ufite cyangwa wumva ko umubereye umutwaro, ntibishimisha. Ibinyuranye n’ibyo se, mbega ukuntu gufashwa n’umuntu ugira imbabazi cyangwa impuhwe bishimisha! Yehova ni urugero ruhebuje ku bihereranye no gutanga yishimye kandi abigiranye imbabazi cyangwa impuhwe (1 Tim 1:11; Yak 1:5, 17). Yesu Kristo yakurikije neza neza urugero rwa Se rwo kugaragaza imbabazi cyangwa impuhwe (Mar 1:40-42). Bityo, kugira ngo tube abakiranutsi mu maso y’Imana, dutanga tutitangiriye itama kandi tubigiranye imbabazi, cyane cyane mu murimo wo kubwiriza dukora dufasha abandi kumenya Yehova.
14. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe ‘dukorana imirimo yacu ubutabera’?
14“Ibye byose abikorana ubutabera” (Zab 112:5, NW). Nk’uko byahanuwe, itsinda ry’igisonga cyizerwa ryita ku nyungu za Shebuja mu buryo buhuje n’ubutabera bwa Yehova. (Soma muri Luka 12:42-44.) Ibyo bigaragarira mu buyobozi bushingiye ku Byanditswe buhabwa abasaza, baba rimwe na rimwe bagomba gukemura ibibazo bifitanye isano n’ibyaha bikomeye mu itorero. Nanone kandi, ubutabera bw’umugaragu bugaragarira mu buyobozi bushingiye kuri Bibiliya iryo tsinda ritanga ku birebana n’uko amatorero, amazu y’abamisiyonari na za Beteli byagombye gukora. Abasaza si bo bonyine bagomba kugaragaza ubutabera, ahubwo n’abandi Bakristo bagomba kubugaragaza mu mishyikirano bagirana hagati yabo n’iyo bagirana n’abantu batizera, ndetse no mu bibazo by’ubucuruzi.—Soma muri Mika 6:8, 11.
Imigisha y’abakiranutsi
15, 16. (a) Bigenda bite iyo abakiranutsi bumvise amakuru mabi? (b) Ni iki abagaragu b’Imana biyemeje gukomeza gukora?
15“Kuko atazanyeganyezwa iteka, umukiranutsi azibukwa iteka ryose. Ntazatinya inkuru mbi, umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka. Umutima we urahamye ntazatinya, kugeza aho azabonera ibyo ashakira abanzi be” (Zab 112:6-8). Nta kindi gihe mu mateka higeze habaho amakuru mabi menshi, urugero nk’intambara, iterabwoba, indwara z’ibyorezo z’inzaduka ndetse n’iza kera zigenda zigaruka, ubugome, ubukene no kwangiza ibidukikije. Abantu Imana ibona ko ari abakiranutsi na bo bagerwaho n’ingaruka z’ayo makuru mabi, ariko ibyo ntibituma bashya ubwoba. Ahubwo, imitima yabo ‘irakomeye’ kandi ‘irahamye’ kubera ko babona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere, bazi ko isi nshya ikiranuka y’Imana iri bugufi. Iyo habayeho amakuba, baba biteguye neza guhangana n’iyo mimerere kubera ko bishingikiriza kuri Yehova kugira ngo abafashe. Nta na rimwe Yehova ajya yemera ko abakiranutsi be ‘banyeganyezwa.’ Ibinyuranye n’ibyo arabafasha kandi akabaha imbaraga zo kwihangana.—Fili 4:13.
16 Nanone kandi, abantu b’abakiranutsi mu maso y’Imana bagomba kwihanganira urwango n’ibinyoma bikwirakwizwa n’ababarwanya. Ariko ibyo ntibizacecekesha Abakristo b’ukuri, kandi nta cyo bizageraho. Ibinyuranye n’ibyo, abagaragu b’Imana bazakomeza gukomera kandi batanyeganyezwa mu murimo Yehova yabahaye wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no guhindura abigishwa abantu bose babwitabira. Nta gushidikanya ko uko imperuka igenda yegereza, abakiranutsi bazarushaho kurwanywa. Urwo rwango ruzagera ku ndunduro mu gihe cy’igitero kizakwira isi yose gitejwe na Satani, ubwo azaba ari Gogi wa Magogi. Icyo gihe noneho, ‘tuzabona abanzi bacu’ batsindwa mu buryo bukojeje isoni. Mbega ukuntu bizaba bishimishije kwibonera izina rya Yehova ryezwa mu buryo bwuzuye!—Ezek 38:18, 22, 23, gereranya na NW.
“Rizashyiranwa hejuru icyubahiro”
17. Ni gute umukiranutsi ‘azashyiranwa hejuru icyubahiro’?
17 Mbega ukuntu bizaba bishimishije gusingiza Yehova twunze ubumwe kandi Satani n’isi ye bataturwanya! Ibyo byishimo bizaba umugabane uhoraho ku bantu bose bakomeza kuba abakiranutsi mu maso y’Imana. Ntibazigera batsindwa kubera ko Yehova anasezeranya ko “ihembe” ry’umukiranutsi we “rizashyiranwa hejuru icyubahiro” (Zab 112:9). Umukiranutsi wa Yehova azishimira kunesha nabona abanzi bose barwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova batsinzwe.
18. Ni gute amagambo asoza Zaburi ya 112 azasohora?
18“Umunyabyaha azabireba ababare, ahekenye amenyo, ayage, icyo umunyabyaha yifuza kizabura” (Zab 112:10). Vuba aha, abakomeza kurwanya abagize ubwoko bw’Imana ‘bazayaga’ cyangwa bazashongera mu ishyari ryabo n’urwango rwabo. Mu gihe cy’“umubabaro ukomeye” uri hafi kubaho, bazarimbukana n’icyifuzo cyabo cyo kubona umurimo wacu udakomeza gukorwa.—Mat 24:21.
19. Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya?
19 Ese uzaba uri mu bantu barokotse bazishimira uko kunesha gukomeye? Cyangwa se nanone, nuramuka upfuye mbere y’uko isi ya Satani irimburwa uzize uburwayi cyangwa iza bukuru, uzaba uri mu ‘bakiranutsi’ bazazuka (Ibyak 24:15)? Ushobora gusubiza ibyo bibazo wemeza niba ukomeza kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu, kandi ukigana Yehova nk’uko abantu bagereranywa n’umukiranutsi uvugwa muri Zaburi ya 112 babigenza. (Soma mu Befeso 5:1, 2.) Yehova azakora ibishoboka byose kugira ngo abo bakiranutsi bahore ‘bibukwa,’ kandi ibikorwa byabo birangwa no gukiranuka bye kwirengagizwa. Yehova azabibuka kandi abakunde iteka n’iteka.—Zab 112:3, 6, 9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 5 Kuba izo zaburi zombi zuzuzanya bigaragarira mu buryo zanditsemo no mu bikubiyemo. Imico y’Imana ivugwa muri Zaburi ya 111, yiganwa n’umuntu wubaha Imana uvugwa muri Zaburi ya 112 nk’uko ushobora kubibona ugereranyije Zaburi ya 111:3, 4 na Zaburi ya 112:3, 4.
Ibibazo byo gutekerezaho
• Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe dufite zituma tuvuga tuti “Haleluya”?
• Ni ibihe bintu byagezweho muri iki gihe bituma Abakristo b’ukuri bishima?
• Yehova akunda umuntu utanga ameze ate?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Kugira ngo dukomeze kuba abantu bakiranuka mu maso y’Imana, tugomba kwizera amaraso ya Yesu yamenwe
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Impano zitanzwe ku bushake zikoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi no mu gukwirakwiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya