Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Rwanya Satani’ nk’uko Yesu yabigenje

‘Rwanya Satani’ nk’uko Yesu yabigenje

‘Rwanya Satani’ nk’uko Yesu yabigenje

“Murwanye Satani, na we azabahunga.”—YAK 4:7.

1. Yesu yari azi ko ari nde wari kumurwanya igihe yari kuba ari ku isi, kandi se amaherezo byari kugenda bite?

YESU KRISTO yari azi ko yari kurwanywa na Satani. Ibyo byagaragariye neza mu magambo Imana yabwiye inzoka, mu by’ukuri ayo magambo akaba yarabwirwaga ikiremwa kibi cy’umwuka cyigometse cyayivugiragamo. Ayo magambo agira ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore [igice cyo mu ijuru cy’umuteguro wa Yehova kigereranywa n’umugore we], no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe [Yesu Kristo], ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itang 3:14, 15; Ibyah 12:9). Kuba Yesu yari gukomeretswa agatsinsino byumvikanisha ko igihe yari kuba ari ku isi, yari kubabara ubwo yari kwicwa. Ibyo byari kumugiraho ingaruka igihe gito gusa kubera ko Yehova yari kumuzura kugira ngo ahabwe ikuzo mu ijuru. Ariko kuba Satani yari kumenagurwa umutwe byumvikanisha ko yari kuzicwa akavaho burundu.—Soma mu Byakozwe 2:31, 32; no mu Baheburayo 2:14.

2. Kuki Yehova yari yizeye ko Yesu yari kurwanya Satani kandi akamunesha?

2 Yehova yari yizeye ko igihe Yesu yari kuba ari ku isi yari gusohoza neza inshingano ye akarwanya Satani. Kuki Yehova yashoboraga kugira icyizere kingana gityo? Impamvu ni uko yari yararemeye Yesu mu ijuru imyaka myinshi mbere yaho, akaba yari yaramwitegereje kandi akaba yari azi ko uwo ‘mukozi w’umuhanga’ wari n’“imfura mu byaremwe byose” yumviraga kandi akaba yari uwizerwa (Imig 8:22-31; Kolo 1:15). Ku bw’ibyo, igihe Yesu yoherezwaga ku isi kandi Satani akemererwa kumugerageza kugeza ku gupfa, Imana yari yizeye ko Umwana wayo w’ikinege yari kurwanya Satani kandi akamunesha.—Yoh 3:16.

Yehova arinda abagaragu be

3. Ni iki Satani akorera abagaragu ba Yehova?

3 Yesu yerekeje kuri Satani avuga ko ari “umutware w’iyi si” kandi yaburiye abigishwa be ko bari kurwanywa, nk’uko na we yari yararwanyijwe (Yoh 12:31; 15:20). Isi itegekwa na Satani yanga Abakristo b’ukuri kubera ko bakorera Yehova, kandi bakaba ari ababwiriza bo gukiranuka (Mat 24:9; 1 Yoh 5:19). Satani yibasira by’umwihariko abasigaye basutsweho umwuka amaherezo bazategekana na Kristo mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Nanone kandi, Satani yibasira Abahamya ba Yehova benshi bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Ijambo ry’Imana riduha umuburo rigira riti “Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.”—1 Pet 5:8.

4. Ni iki kigaragaza ko muri iki gihe abagize ubwoko bw’Imana barwanyije Satani bakamunesha?

4 Turwanya Satani kandi tukamunesha kubera ko turi umuteguro ushyigikiwe na Yehova Imana. Zirikana ibi bintu byabayeho: mu myaka 100 ishize, bumwe mu butegetsi bw’igitugu kandi burangwa n’ubugome bukabije kurusha ubundi bwabayeho mu mateka, bwagerageje gutsembaho Abahamya ba Yehova. Ariko bakomeje kwiyongera, ubu bageze hafi kuri 7.000.000 kandi bari mu matorero arenga 100.000 hirya no hino ku isi. Bwa butegetsi bw’igitugu bwatotezaga abagize ubwoko bw’Imana ni bwo butakiriho!

5. Ni gute abagaragu ba Yehova biboneye ko amagambo yo muri Yesaya 54:17 ari ukuri?

5 Imana yasezeranyije iteraniro rya Isirayeli ya kera iti ‘nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzahagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi’ (Yes 54:17). Abagize ubwoko bwa Yehova ku isi hose bagiye bibonera ko iryo sezerano ari ukuri muri iki gihe cy’‘iminsi y’imperuka’ (2 Tim 3:1-5, 13). Dukomeje kurwanya Satani, kandi intwaro iyo ari yo yose agerageza gukoresha kugira ngo atsembeho ubwoko bw’Imana nta cyo igeraho, kuko Yehova ari mu ruhande rwacu.—Zab 118:6, 7.

6. Ubuhanuzi bwa Daniyeli butubwira ko bizagendekera bite ubutegetsi bwa Satani?

6 Mu gihe cy’iherezo rigenda ryegereza cyane ry’iyi si mbi yose uko yakabaye, ibice byose bigize ubutegetsi bwa Satani bizakurwaho. Umuhanuzi Daniyeli yarahumekewe maze arandika ati “ku ngoma z’abo bami [bariho muri iki gihe], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami [mu ijuru] butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose [buriho muri iki gihe] bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose” (Dan 2:44). Ubwo buhanuzi nibusohora, ubutegetsi bwa Satani n’ubw’abantu badatunganye buzakurwaho. Buri gice cyose kigize isi ya Satani kizaba cyarakuweho burundu, kandi Ubwami bw’Imana buzategeka ku isi hose nta wuburwanya.—Soma mu 2 Petero 3:7, 13.

7. Tuzi dute ko buri mugaragu wa Yehova ashobora kurwanya Satani akamunesha?

7 Nta gushidikanya ko umuteguro wa Yehova uzarindwa kandi ugakomeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Zaburi ya 125:1, 2.) Ariko se bite kuri buri wese muri twe? Bibiliya igaragaza ko dushobora kunesha Satani, nk’uko Yesu yabigenje. Koko rero, ubuhanuzi Kristo yatanze binyuze ku ntumwa Yohana, bugaragaza ko nubwo Satani arwanya ‘imbaga y’abantu benshi’ bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bazarokoka iherezo ry’iyi si mbi. Dukurikije uko Ibyanditswe bibivuga, barangurura amajwi yabo bati “agakiza tugakesha Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami n’Umwana w’intama [Yesu Kristo]” (Ibyah 7:9-14). Abasutsweho umwuka bavugwaho ko banesheje Satani kandi bagenzi babo bagize “izindi ntama,” na bo baramurwanya bakamunesha (Yoh 10:16; Ibyah 12:10, 11). Ariko kandi, ibyo bisaba ko umuntu ashyiraho imihati kandi agasengana umwete kugira ngo ‘akizwe umubi.’—Mat 6:13.

Urugero ruhebuje mu kurwanya Satani

8. Ni ikihe kigeragezo cya mbere Satani yateje Yesu mu butayu, kandi se Kristo yabyifashemo ate?

8 Satani yagerageje gutuma Yesu adakomeza kuba indahemuka. Igihe Yesu yari mu butayu, Satani yaramugerageje kugira ngo atume areka kumvira Yehova. Icyakora, Yesu yatanze urugero ruhebuje mu kurwanya Satani. Igihe yari amaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya, uko bigaragara yari ashonje cyane. Satani yaramubwiye ati “niba uri umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati.” Ariko Yesu yanze gukoresha imbaraga yari yarahawe n’Imana mu nyungu ze bwite. Ahubwo Yesu yabwiye Satani ati “handitswe ngo ‘umuntu ntagomba gutungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.’”—Mat 4:1-4; Guteg 8:3.

9. Kuki tugomba kurwanya ibigeragezo Satani aduteza yuririye ku byifuzo byacu bisanzwe by’umubiri?

9 Muri iki gihe, Satani ashaka uburyo yakuririra ku byifuzo bisanzwe by’umubiri abagaragu ba Yehova bagira. Ku bw’ibyo, tugomba kwiyemeza kurwanya tumaramaje ibishuko by’ubusambanyi byogeye muri iyi si yataye umuco. Ijambo ry’Imana ribitsindagiriza rigira riti “ni ko ye, ntimuzi ko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimuyobe: abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Kor 6:9, 10). Biragaragara rero ko abantu biyandarika kandi bakanga guhinduka, batazemererwa kuba mu isi nshya y’Imana.

10. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 4:5, 6, ni ikihe kigeragezo kindi Satani yateje Yesu kugira ngo atume adakomeza kuba indahemuka?

10 Ibyanditswe bivuga ibihereranye na kimwe mu bigeragezo Satani yateje Yesu mu butayu bigira biti “Satani amujyana mu murwa wera, maze amuhagarika hejuru y’urukuta rukikije urusengero, aramubwira ati ‘niba uri umwana w’Imana ijugunye hasi; kuko handitswe ngo “izagutegekera abamarayika, kandi bazagutwara mu maboko yabo kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye”’” (Mat 4:5, 6). Satani yumvikanishaga ko ibyo byari gutuma Yesu agaragaza ko ari Mesiya mu buryo bw’igitangaza. Ariko mu by’ukuri, icyo cyari kuba ari igikorwa kidakwiriye kirangwa n’ubwibone, kitari kwemerwa n’Imana cyangwa ngo igishyigikire. Aha na ho, Yesu yakomeje kubera Yehova indahemuka kandi asubiza akoresheje umurongo w’Ibyanditswe. Yagize ati “nanone handitswe ngo ‘ntugomba kugerageza Yehova Imana yawe.’”—Mat 4:7; Guteg 6:16.

11. Ni gute Satani ashobora kutugerageza, kandi se ibyo bishobora kugira izihe ngaruka?

11 Satani ashobora kudushuka kugira ngo twishakire icyubahiro akoresheje uburyo bwinshi. Ashobora kugerageza gutuma twigana imideri y’isi mu bihereranye no kwambara no kwirimbisha cyangwa agatuma twifatanya mu myidagaduro ikemangwa. Ariko se turamutse twirengagije inama za Bibiliya maze tukigana isi, twakwitega ko abamarayika bazaturinda ingaruka mbi z’iyo myifatire? Nubwo Umwami Dawidi yihannye icyaha yakoranye na Batisheba, ntiyabuze kugerwaho n’ingaruka mbi z’ibikorwa bye (2 Sam 12:9-12). Nimucyo ntitukajye tugerageza Yehova mu buryo budakwiriye, wenda tugirana ubucuti n’isi.—Soma muri Yakobo 4:4 no mu 1 Yohana 2:15-17.

12. Ni ikihe kigeragezo kivugwa muri Matayo 4:8, 9, kandi se ni gute Umwana w’Imana yacyitwayemo?

12 Ikindi kigeragezo Satani yateje Yesu mu butayu, cyari icyo kumusaba kumuha ubutegetsi bwa gipolitiki. Satani yeretse Yesu ubwami bwose bwo ku isi n’icyubahiro cyabwo, nuko aramubwira ati “ibi byose ndabiguha niwikubita imbere yanjye ukandamya” (Mat 4:8, 9). Mbega igikorwa kirangwa n’uburiganya cyo kugerageza gutuma Yesu atabera Imana indahemuka no gushaka gusengwa kandi ari Yehova wenyine ubikwiriye! Uwo mumarayika wahoze ari indahemuka yaje kugwa mu cyaha bitewe no kwifuza gusengwa maze bituma aba Satani (Yak 1:14, 15). Ariko kandi, mu buryo butandukanye cyane n’ubwo, Yesu yari yiyemeje gukomeza kubera Se wo mu ijuru indahemuka, kandi kubera iyo mpamvu yagize ati “genda Satani! Kuko handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’” Ku bw’ibyo, Yesu yongeye kwamagana Satani akoresheje amagambo asobanutse neza kandi adaca ku ruhande. Umwana w’Imana ntiyifuzaga igice na kimwe cy’isi ya Satani. Bityo, ntiyari kwigera na rimwe asenga icyo kiremwa kibi!—Mat 4:10; Guteg 6:13; 10:20.

“Murwanye Satani, na we azabahunga”

13, 14. (a) Ni iki Satani yashakaga guha Yesu igihe yamwerekaga ubwami bwose bwo ku isi? (b) Ni gute Satani agerageza kutuyobya?

13 Igihe Satani yerekaga Yesu ubwami bwose bw’isi yashakaga kumuha ubutware umuntu uwo ari we wese atari yarigeze agira. Satani yari yizeye ko ibyo Yesu yari kubona byari kumukurura maze bikamwemeza ko yashoboraga kuba umutegetsi wa gipolitiki wo ku isi ukomeye kurusha abandi bose. Muri iki gihe, Satani ntatwizeza kuduha ubwami ariko kandi agerageza kudushuka binyuriye ku byo tubona, ibyo twumva n’ibyo dutekereza.

14 Satani ategeka iyi si. Ku bw’ibyo, agenzura itangazamakuru ryayo. Bityo rero, ntibitangaje ko ibintu byo muri iyi si abantu bareba, bumva kandi basoma, byiganjemo ubwiyandarike n’urugomo. Amatangazo yo kwamamaza yo muri iyi si, adushishikariza kugura ibintu byinshi tudakeneye. Satani akoresheje ubwo buryo, ntahwema kutugerageresha irari ry’ubutunzi rishobora kunogera amaso yacu, amatwi yacu ndetse n’ubwenge bwacu. Ariko kandi, iyo twanze kureba ibintu Ibyanditswe biciraho iteka, ntitubitegere amatwi kandi ntitubisome, mu by’ukuri tuba tuvuga tuti “genda Satani!” Ku bw’ibyo, twigana Yesu mu gihe twamagana isi ya Satani yanduye tumaramaje kandi dukomeje. Kuba tutari ab’isi ya Satani bigaragarira nanone mu kuntu tumenyekanisha tubigiranye ubutwari ko turi Abahamya ba Yehova n’abigishwa ba Kristo, haba ku kazi, ku ishuri, aho dutuye ndetse no muri bene wacu.—Soma muri Mariko 8:38.

15. Kuki kurwanya Satani bisobanura gukomeza kuba maso?

15 Nyuma y’uko Satani agerageje gushuka Yesu bwa gatatu kugira ngo adakomeza kubera Imana indahemuka ariko ntagire icyo ageraho, ‘Satani yaramuretse’ (Mat 4:11). Icyakora, Satani ntiyari agambiriye kureka gushuka Yesu, kubera ko Bibiliya ikomeza igira iti “Satani arangije ibyo bigeragezo byose [mu butayu], amusiga aho ategereza ikindi gihe yari kubonera uburyo” (Luka 4:13). Twagombye gushimira Yehova mu gihe turwanyije Satani tukamunesha. Ariko kandi, twagombye no gushaka uko Imana yakomeza kudufasha kuko Satani azongera kutugerageza mu kindi gihe abona ko gikwiriye, kandi akabikora mu gihe dushobora kuba tutabyiteze byanze bikunze. Ku bw’ibyo, tugomba guhora turi maso, twiteguye kwihangana mu murimo wera dukorera Yehova, uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose.

16. Ni izihe mbaraga ziruta izindi Yehova aduha, kandi se kuki twagombye gusenga tuzisaba?

16 Twagombye gusenga dusaba umwuka wera w’Imana, wo mbaraga ziruta izindi zose mu ijuru no mu isi, kugira ngo udufashe mu mihati dushyiraho turwanya Satani kandi tuzawubona. Uzatuma dushobora gukora ibintu tutari gushobora gukora twishingikirije ku mbaraga zacu bwite. Yesu yijeje abigishwa be ko bazabona umwuka wera igihe yagiraga ati “niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi [mudatunganye bityo mu rugero runaka mukaba] muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?” (Luka 11:13). Nimucyo dukomeze gusenga Yehova tumusaba umwuka wera we. Izo mbaraga ziruta izindi zose nizidufasha mu cyemezo twafashe cyo kurwanya Satani, tuzashobora kumunesha. Uretse gusenga buri gihe kandi dushyizeho umwete, dukeneye no kwambara intwaro zuzuye zo mu buryo bw’umwuka ziva ku Mana, kugira ngo ‘dushobore kurwanya amayeri ya Satani dushikamye.’—Efe 6:11-18.

17. Ni ibihe byishimo byafashije Yesu kurwanya Satani?

17 Hari ikindi kintu cyafashije Yesu kurwanya Satani, kandi kikaba gishobora kudufasha natwe. Bibiliya igira iti “kubera ibyishimo byamushyizwe imbere [Yesu], yihanganiye igiti cy’umubabaro ntiyita ku isoni, yicara iburyo bw’intebe y’ubwami y’Imana” (Heb 12:2). Dushobora kugira ibyishimo nk’ibyo dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, duhesha ikuzo izina rye ryera, kandi dukomeza guhanga amaso ingororano y’ubuzima bw’iteka. Mbega ibyishimo tuzagira igihe Satani n’imirimo ye bizakurwaho burundu maze ‘abagwaneza bakaragwa igihugu, bakishimira amahoro menshi’ (Zab 37:11)! Ku bw’ibyo rero, komeza kurwanya Satani nk’uko Yesu yabigenje.—Soma muri Yakobo 4:7, 8.

Ni gute wasubiza?

• Ni iki kigaragaza ko Yehova arinda abagize ubwoko bwe?

• Ni gute Yesu yatanze urugero rwiza mu kurwanya Satani?

• Ni ubuhe buryo ushobora kurwanyamo Satani?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Kugirana ubucuti n’isi bituma twangwa n’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Yesu yanze ubwami bwose bw’isi Satani yashakaga kumuha