Mbese uribuka?
Mbese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Ni ibihe bibazo bikomeye Abakristo bamwe bagiye bahangana na byo bamaze gushyingiranwa, kandi se bagombye kwihatira gukora iki?
Abakristo bamwe bagiye babona ko badakwiranye n’abo bashakanye. Kubera ko bazi ko gutana bidatewe n’impamvu zishingiye ku Byanditswe atari uburyo bwemewe bwo gukemura ibibazo, bagomba gukora uko bashoboye kose kugira ngo bakomeze kubumbatira ishyingiranwa ryabo.—15/4, ipaji ya 17.
• Ni ibihe bibazo Umukristo uri mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru ashobora guhura na byo?
Ashobora kuba ataziranye n’abagize itorero riri mu ifasi icyo kigo kirimo. Abenshi mu bantu babana muri icyo kigo bashobora kuba bafite imyizerere itandukanye n’iye, kandi bashobora kugerageza gutuma yifatanya mu bikorwa by’idini. Bene wabo b’Abakristo hamwe n’abagize itorero ryo muri ako gace ikigo kirimo, bagombye kumenya ibyo bibazo maze bakamushyigikira kandi bakamwitaho.—15/4, ipaji ya 25-27.
• Ni izihe ntambwe enye abashakanye batera, zikaba zabafasha gukemura ibibazo byabo?
Mujye mushaka umwanya wo kuganira ku bibazo mufite (Umubw 3:1, 7). Jya utanga igitekerezo cyawe nta buryarya kandi mu kinyabupfura (Efe 4:25). Jya utega amatwi uwo mwashakanye kandi nakubwira uko amerewe ubyemere (Mat 7:12). Mujye mwumvikana ku muti w’ikibazo, kandi mufatanye gushyira mu bikorwa ibyo mwemeranyijeho (Umubw 4:9, 10).—1/5, ipaji ya 10-12.
• Igihe Yesu yaduteraga inkunga yo gusenga dusaba imbabazi z’imyenda yacu, ni iyihe myenda yavugaga?
Kugereranya amagambo ari muri Matayo 6:12 n’ari muri Luka 11:4, bigaragaza neza ko Yesu atavugaga imyenda y’amafaranga. Ahubwo yerekezaga ku byaha. Tugomba kwigana Imana, tugahora twiteguye kubabarira.—15/5, ipaji ya 9.
• Ni izihe komite abagize Inteko Nyobozi bakoreramo?
Komite y’Abahuzabikorwa, Komite Ishinzwe Abakozi, Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo, Komite Ishinzwe Umurimo, Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha na Komite Ishinzwe Ubwanditsi.—15/5, ipaji ya 29.
• Ni iki cyatwemeza ko Umwuzure wo mu gihe cya Nowa wakwiriye isi yose?
Yesu yemeraga ko Umwuzure wabayeho kandi ugakwira isi yose. Imiburo Bibiliya itanga ishingiye ku nkuru nyakuri y’uko Umwuzure wakwiriye isi yose.—1/6, ipaji ya 8.
• Ese imyifatire ivugwa mu Baroma 1:24-32, yerekeza ku Bayahudi, cyangwa ni ku Banyamahanga?
Nubwo ibivugwamo bishobora kwerekezwa kuri buri tsinda, aha Pawulo yerekezaga gusa ku Bisirayeli bo mu gihe cya kera bananiwe gukurikiza Amategeko mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Nubwo bari bazi amategeko akiranuka y’Imana, ntibahuje imibereho yabo na yo.—15/6, ipaji ya 29.
• Tel Arad iherereye he, kandi se kuki idufitiye akamaro?
Ako gasozi gato ko muri Isirayeli kagaragaza aho umugi wa kera witwa Arada wari uri, kari mu burengerazuba bw’Inyanja y’Umunyu. Abashakashatsi b’ibyataburuwe mu matongo babonye kuri ako gasozi umubare munini w’ibibumbano abantu bandikagaho. Kuri bimwe muri ibyo bibumbano, hari handitseho amazina aboneka muri Bibiliya, kandi ibyo bibumbano byerekana ko izina bwite ry’Imana ryakoreshwaga mu nyandiko zitari iza Bibiliya.—1/7, ipaji ya 23-24.
• Kuki kwitega ibintu bishyize mu gaciro bituma turushaho kugira ibyishimo?
Iyo twihatiye kugera ku ntego zidashyize mu gaciro tutitaye ku cyo bidusaba, twikururira imihangayiko itari ngombwa. Icyakora, ntitwagombye gukabya kumva ko nta cyo dushoboye, maze ngo ibyo tubona ko byatubera inzitizi tubigire urwitwazo rwo gukora bike mu murimo wacu wa gikristo.—15/7, ipaji ya 29.
• Ni ibiki bishobora kubera ababyeyi inzitizi mu gihe bashyikirana n’abana babo b’ingimbi n’abangavu?
Zimwe mu nzitizi zikubiyemo kuba umwana w’umwangavu cyangwa ingimbi agira amasonisoni, yifuza kwigenga cyangwa se kuba ari wenyine. Ababyeyi bashobora kugerageza gushyikirana n’abo bana mu buryo bufatiweho kandi bakihatira gutahura icyihishe inyuma y’ibyo abo bana babo bavuga.—1/8, ipaji ya 10-11.