Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishuri rya 124 rya Galeedi abamisiyonari bagereranywa n’inzige

Ishuri rya 124 rya Galeedi abamisiyonari bagereranywa n’inzige

Abarangije mu Ishuri rya 124

Ishuri rya 124 rya Galeedi abamisiyonari bagereranywa n’inzige

BURI mezi atandatu, Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi rigira porogaramu yo gutanga impamyabumenyi. Icyo gihe, abagize umuryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bose baratumirwa. Ku itariki ya 8 Werurwe 2008, abashyitsi baturutse mu bihugu bisaga 30 bifatanyije n’abagize umuryango wa Beteli mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu ishuri rya 124 rya Galeedi. Hari hakoraniye abantu 6.411, baje kwishimana n’abo banyeshuri kuri uwo munsi wabo udasanzwe.

Stephen Lett, umwe mu bagize Inteko Nyobozi akaba ari na we wari uhagarariye iyo porogaramu, yatangije disikuru igira iti “Mugendane n’inzige z’ikigereranyo za Yehova.” Mu Byahishuwe 9:1-4, hagereranya itsinda rito ry’Abakristo basutsweho umwuka bongeye gukora umurimo wa Yehova mu mwaka wa 1919, n’umutwe munini w’inzige zitangiye ibikorwa byazo. Abo banyeshuri bibukijwe ko kuba ari bamwe mu bagize “izindi ntama,” bifatanyije n’uwo mutwe munini w’inzige z’ikigereranyo.—Yoh 10:16.

Lon Schilling, umwe mu bagize Komite y’Ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakurikiyeho, atanga disikuru igira iti “Mujye mwuzuzanya.” Yari ishingiye ku rugero rwo muri Bibiliya rwa Akwila na Purisikila, bakaba ari Abakristo bashakanye babayeho mu kinyejana cya mbere (Rom 16:3, 4). Iryo shuri rya Galeedi ryari rigizwe n’abagabo 28 n’abagore babo. Bibukijwe ko kugira ngo bagire icyo bageraho mu murimo wabo w’ubumisiyonari, bagomba gukomeza imirunga y’ishyingiranwa ryabo. Bibiliya ntiyigera na rimwe ivuga Akwira isize umugore we Purisikila. Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo n’abari bagize itorero babonaga ko ari umugabo n’umugore bunze ubumwe. Muri iki gihe, abamisiyonari bashakanye na bo bagombye gukorera hamwe, bagasengera hamwe kandi bagafatanya guhangana n’ingorane zihariye bahura na zo mu gihe bakorera umurimo mu kindi gihugu. Muri ubwo buryo, buri wese akabera undi icyuzuzo.—Itang 2:18.

Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Jya witabira ineza ya Yehova ukora ibyiza,” ikaba yaratanzwe na Guy Pierce wo mu Nteko Nyobozi. Uwo muvandimwe yasobanuye ko kuba umuntu mwiza bikubiyemo ibirenze kwirinda gukora ikibi. Umuntu mwiza akora ibintu byiza kugira ngo abandi bungukirwe na byo. Yehova Imana ni mwiza mu rugero ruhebuje (Zek 9:16, 17). Ineza y’Imana n’urukundo rwayo bishobora gutuma natwe dukorera abandi ibyiza. Mu gusoza, Umuvandimwe Pierce yashimiye abo banyeshuri agira ati “musanzwe mukora ibyiza. Twizeye ko muzakomeza kwitabira ineza y’Imana mukora ibyiza mu nshingano izo ari zo zose Yehova Imana azabaha.”

Hakurikiyeho Michael Burnett wahoze ari umumisiyonari, akaba aherutse guhabwa inshingano yo kuba umwarimu mu ishuri rya Galeedi, maze atanga disikuru igira iti “Muzambare nk’agatambaro kambarwa mu ruhanga hagati y’amaso.” Abisirayeli bagombaga kwibuka ukuntu Yehova yabarokoye akabakura muri Egiputa mu buryo bw’igitangaza, bikamera nko kwambara ‘agatambaro bambaraga mu ruhanga’ hagati y’amaso yabo (Kuva 13:16NW). Abanyeshuri bagiriwe inama yo guhora bibuka inyigisho nyinshi baherewe mu Ishuri rya Galeedi, mbese nk’aho baba bazambaye nk’agatambaro hagati y’amaso yabo. Uwo muvandimwe Burnett yatsindagirije akamaro ko kwicisha bugufi no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu gihe bakemura ibyo batumvikanaho na bagenzi babo b’abamisiyonari hamwe n’abandi.—Mat 5:23, 24.

Mark Noumair, umaze igihe kirekire ari umwarimu mu Ishuri ry’i Galeedi yatanze disikuru ivuga ngo “Ni iyihe ndirimbo izavuga ibigwi byanyu?” Mu bihe bya kera, byari bimenyerewe ko abantu bishimira gutsinda baririmba. Imwe mu ndirimbo nk’izo, igaragaza uko imiryango ya Rubeni, Dani na Asheri, itashatse kugaragaza umwuka w’ubwitange, ariko uwa Zebuluni wo ukawugaragaza (Abac 5:16-18). Kimwe n’uko bimeze ku magambo aba agize indirimbo, abandi bantu bageraho bakamenya ibikorwa bya buri Mukristo. Ishyaka umuntu agira mu murimo w’Imana no kwihangana akaba indahemuka mu gihe akurikiza ubuyobozi bw’umuteguro wa Yehova, bizashimisha Yehova kandi bibere abavandimwe be urugero rwiza. Uko abagize itorero bagenda bumva indirimbo y’ikigereranyo ivuga iby’ibikorwa byacu, bibatera kwigana urugero rwacu rwiza.

Kubera ko umurimo wo kubwiriza ari kimwe mu bigize imyitozo abanyeshuri bo mu Ishuri rya Galeedi bahabwa, abo mu ishuri rya 124 bamaze amasaha agera ku 3.000 babwiriza. Umuvandimwe Sam Roberson ukora mu Rwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Gukurikiza ubuyobozi bw’umwuka wera.” Muri iyo disikuru, abanyeshuri bamubwiye inkuru nyinshi z’ibintu bahuye na byo mu murimo wo kubwiriza, maze igihe bavugaga zimwe muri zo, berekana uko byagenze. Izo nkuru ziteye inkunga zakurikiwe n’ikiganiro cyo kugira icyo babaza abize mu Ishuri rya Galeedi ubu bakaba bakorera mu bihugu binyuranye. Icyo kiganiro cyari gihagarariwe n’umuvandimwe Patrick LaFranca wo muri Komite y’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abo banyeshuri bishimiye inama z’ingirakamaro bahawe n’abo bavandimwe.

Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru isoza yari ifite umutwe ugira uti “Mwibuke ko ibintu biboneka ari iby’akanya gato.” Ibyanditswe biduha inama yo kwita ku migisha tuzahabwa na Yehova, aho kwita ku mibabaro iyo ari yose y’igihe gito dushobora guhura na yo (2 Kor 4:16-18). Ubukene bukabije, akarengane, gukandamizwa, uburwayi no gupfusha ni ibintu twese tubona muri iki gihe. Abamisiyonari bashobora kugerwaho n’imwe muri iyo mimerere ibabaje. Ariko kwibuka ko ibyo bintu ari iby’igihe gito, bizadufasha gukomeza gushyira Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, no gukomeza kugira ibyiringiro.

Iyo gahunda yashojwe n’inama za nyuma umuvandimwe Lett yahaye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi, bakaba barazitegeye amatwi bicaye imbere. Yabateye inkunga yo kudacogora, maze arababwira ati “nitwishingikiriza kuri Yehova, nta kintu na kimwe kizatuma tudakomeza gushikama.” Yateye abo bamisiyonari bashya inkunga yo kumera nk’inzige, bagakomeza kujya mbere mu murimo wa Yehova kandi bagakomeza kugira ishyaka, kuba indahemuka no kumvira.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 7

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 16

Umubare w’abanyeshuri: 56

Mwayeni y’imyaka yabo: 33,8

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 18,2

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,8

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 124 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Nicholson, T.; Main, H.; Senge, Y.; Snape, L.; Vanegas, C.; Pou, L. (2) Santana, S.; Oh, K.; Lemaitre, C.; Williams, N.; Alexander, L. (3) Woods, B.; Stainton, L.; Huntley, E.; Alvarez, G.; Cruz, J.; Bennett, J. (4) Williamson, A.; González, N.; Zuroski, J.; Degandt, I.; May, J.; Diemmi, C.; Tavener, L. (5) Lemaitre, W.; Harris, A.; Wells, C.; Rodgers, S.; Durrant, M.; Senge, J. (6) Huntley, T.; Vanegas, A.; Pou, A.; Santana, M.; Bennett, V.; Tavener, D.; Oh, M. (7) Zuroski, M.; Rodgers, G.; Diemmi, D.; Nicholson, L.; Alvarez, C.; Snape, J. (8) Harris, M.; González, P.; Main, S.; Woods, S.; Stainton, B.; Williamson, D.; Durrant, J. (9) Cruz, P.; Degandt, B.; Williams, D.; Wells, S.; Alexander, D.; May, M.

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Ishuri rya Galeedi riri mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha