Tuvane amasomo ku makosa y’Abisirayeli
Tuvane amasomo ku makosa y’Abisirayeli
ABISIRAYELI bari bazi icyo Yehova yari abitezeho igihe bari kuba bageze mu Gihugu cy’Isezerano. Binyuriye kuri Mose, Imana yari yarabategetse iti “muzirukane bene igihugu bose bari imbere yanyu, mutsembe ibibuye byabo byabajweho ibishushanyo, kandi mutsembe ibishushanyo byabo byayagijwe byose, musenye amasengero yabo yose yo mu mpinga z’imisozi.”—Kub 33:52.
Abisirayeli ntibagombaga kugirana isezerano n’abaturage bo muri icyo gihugu, kandi ntibari gushyingirana na bo (Guteg 7:2, 3). Koko rero, ubwoko Imana yari yarahisemo bwari bwarahawe umuburo ugira uti “wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo, rye kuba nk’umutego hagati muri mwe” (Kuva 34:12). Icyakora, Abisirayeli basuzuguye Imana, maze bagushwa mu mutego. Ni iki cyatumye bibagendekera bityo? Ni ayahe masomo atubera umuburo twakura ku byababayeho?—1 Kor 10:11.
Imishyikirano ihinduka gusenga ibigirwamana
Kugira ngo Abisirayeli bigarurire Igihugu cy’Isezerano, babanje gutsinda abaturage baho. Icyakora, Abisirayeli bananiwe kumvira amategeko y’Imana mu buryo bwuzuye. Ntibarimbuye abanzi babo (Abac 1:1–2:10). Mu buryo bunyuranye n’uko Yehova yari yarategetse, Abisirayeli babanye n’“amahanga arindwi” yari atuye muri icyo gihugu, bityo guhorana n’abaturage baho bituma bagirana ubucuti (Guteg 7:1). Ni gute ibyo byabagizeho ingaruka? Bibiliya igira iti “barashyingirana kandi bakorera imana zabo. Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bāli na Asheroti” (Abac 3:5-7). Imishyikirano Abisirayeli bagiranye n’abaturage b’icyo gihugu, yatumye bashyingirana kandi basenga ibigirwamana byabo. Igihe Abisirayeli bari bamaze gushyingirana n’abapagani, kubirukana muri icyo gihugu ntibyari bigishobotse. Abisirayeli banduje ugusenga k’ukuri, maze batangira gukorera imana z’ibinyoma.
Kuba abaturage bo mu Gihugu cy’Isezerano barabaye incuti z’Abisirayeli, byabakururiye akaga ko mu buryo bw’umwuka karuta ako bari kugira iyo baza kuba ari abanzi babo. Reka tureba ubundi buryo ugusenga k’ukuri gushobora kuba kwaranduye.
Ubuhinzi bwatumye basenga Baali
Abisirayeli bageze mu Gihugu cy’Isezerano, baretse guhora bimuka maze abenshi baba abahinzi. Uburyo bwo guhinga bakoresheje, bushobora kuba bwarasaga n’ubwo abaturage bahingaga icyo gihugu mbere yabo bakoreshaga. Uko bigaragara, Abisirayeli ntibiganye gusa uburyo bwo guhinga bw’Abanyakanaani. Gushyikirana n’abaturage b’aho hantu byanatumye Abisirayeli bemera imyizerere yabo ijyaniranye n’iby’ubuhinzi.
Abanyakanani basengaga Baali nyinshi, imana babonaga ko zituma ubutaka bwera. Uretse kuba Abisirayeli barahingaga icyo gihugu kandi bagasarura ibyo bahinze, amaherezo bifatanyije mu gusenga imana z’Abanyakanani bavuga ko zitanga umusaruro utubutse. Ku bw’ibyo, abantu benshi muri Isirayeli basaga n’abagaragaza ko basenga Yehova, ariko mu by’ukuri bari barishoye mu buhakanyi nyabwo.
Imiburo ikomeye itureba muri iki gihe
Igihe Abisirayeli bahuraga bwa mbere n’abaturage bari batuye mu Gihugu cy’Isezerano, birashoboka ko batari bagambiriye kwishora mu gusenga Baali ndetse n’ibikorwa by’ubusambanyi byajyaniranaga. Ariko kandi, imishyikirano bagiranye yatumye bishora mu gusenga Baali. Ese ntitwagombye kwitega akaga nk’ako, turamutse tugiranye imishyikirano ya bugufi n’abantu bashobora kuba ari incuti zacu, ariko tukaba tudahuje imyizerere kandi batagendera ku mahame mbwirizamuco tugenderaho? Birumvikana ko hari igihe biba ngombwa ko dushyikirana n’abatizera ku kazi, ku ishuri cyangwa wenda mu rugo. Icyakora, ibyabaye ku Bisirayeli bitubera umuburo utwereka ko kugirana imishyikirano n’abantu nk’abo ari ukwikururira akaga. Bibiliya itubwira uku kuri kudakuka igira iti “ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.”—1 Kor 15:33.
Muri iki gihe, duhanganye n’ibigeragezo byinshi bisa n’ibyo Abisirayeli bahanganye na byo. Abantu bo muri iki gihe bafite ibigirwamana byabo. Muri ibyo harimo amafaranga, ibyamamare mu myidagaduro, abahanga muri siporo, gahunda za gipolitiki, bamwe mu bayobozi b’amadini, ndetse na bamwe muri bene wabo. Kimwe muri ibyo gishobora gufata umwanya wa mbere mu buzima bwacu. Kugirana ubucuti bwihariye n’abantu badakunda Yehova bishobora gutuma twangirika mu buryo bw’umwuka.
Ubusambanyi bwari ikintu cy’ingenzi mu gusenga Baali, kandi ibyo byagushije Abisirayeli benshi. Imitego nk’iyo iracyagusha bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana. Urugero, umuntu ugira amatsiko cyangwa utaba maso ashobora kwangiza umutimanama we igihe yaba yiherereye agakoresha interineti kuri orudinateri ye, nuko agahita agera ku mashusho ya porunogarafiya akayareba. Mbega ukuntu byaba bibabaje Umukristo aramutse akuruwe na porunogarafiya iboneka kuri interineti!
“Hahirwa abitondera ibyo yahamije”
Kumvira Yehova cyangwa kutamwumvira mu gihe duhitamo incuti twifatanya na zo, ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye (Guteg 30:19, 20). Ku bw’ibyo, dukeneye kwibaza tuti ‘ni ba nde nifatanya na bo mu gihe ndimo nidagadura? Babona bate amategeko y’Imana? Ese basenga Yehova? Ese kwifatanya na bo bizantera inkunga yo kuba Umukristo mwiza?’
Umwanditsi wa zaburi yararimbye ati “hahirwa abagenda batunganye, bakagendera mu mategeko y’Uwiteka. Hahirwa abitondera ibyo yahamije, bakamushakisha umutima wose” (Zab 119:1, 2). Koko rero, “hahirwa uwubaha Uwiteka wese, akagenda mu nzira ze” (Zab 128:1). Mu gihe tugiye guhitamo abo twifatanya na bo, nimucyo tujye dukura amasomo ku makosa yakozwe n’Abisirayeli kandi twumvire Yehova mu buryo bwuzuye.—Imig 13:20.
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Kwifatanya n’abantu badakunda Yehova bishobora gutuma dusenga ibigirwamana