Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Umubwiriza

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Umubwiriza

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Umubwiriza

UMUKURAMBERE Yobu yaravuze ati “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho” (Yobu 14:1). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twirinda gupfusha ubusa ubuzima bwacu bugufi mu bikorwa bitagira umumaro cyangwa duhatanira kugira ibyo tugeraho! Ni ibihe bintu twagombye gukurikirana tukemera ko bidutwara imbaraga, igihe n’ubutunzi bwacu? Ni ibihe bintu twagombye kwirinda gutaho igihe? Amagambo y’ubwenge yanditse mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Umubwiriza aduha ubuyobozi bwiringirwa kuri iyo ngingo. Ubutumwa buyakubiyemo bufite imbaraga zo “kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira” kandi bushobora gutuma tugira ubuzima bufite ireme.—Abaheburayo 4:12.

Salomo, umwami wa Isirayeli ya kera wanditse igitabo cy’Umubwiriza yari yaramamaye kubera ubwenge bwe, akaba ari yo mpamvu icyo gitabo gikubiyemo inama zifatika, zigaragaza ibintu bifite akamaro mu buzima n’ibidafite akamaro. Kubera ko Salomo avuga iby’imwe mu mishinga y’ubwubatsi yakoze, agomba kuba yaranditse igitabo cy’Umubwiriza nyuma y’uko iyo mishinga irangira ariko mbere y’uko ayobywa akareka ugusenga k’ukuri (Nehemiya 13:26). Ibyo bituma tuvuga ko iki gitabo cyanditswe mbere y’umwaka wa 1000 Mbere ya Yesu, ahagana ku iherezo ry’imyaka 40 Salomo yamaze ku ngoma.

NI IKI KITARI UBUSA?

(Umubwiriza 1:1–6:12)

Umubwiriza yaravuze ati “nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y’ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 1:14). Ayo magambo ngo “ubusa” ndetse na “munsi y’ijuru” aboneka incuro nyinshi mu gitabo cy’Umubwiriza. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ubusa” rifashwe uko ryakabaye risobanura “umwuka duhumeka” cyangwa “umwuka ucucumba uva mu mazi,” kandi ryumvikanisha ikintu kitagira umumaro, kitaramba cyangwa kidafite agaciro kamara igihe. Amagambo ngo “munsi y’ijuru” asobanurwa ngo “muri iyi isi.” Ubwo rero ibintu byose, ni ukuvuga ibyo abantu bahatanira kugeraho byose batitaye ku mugambi w’Imana, ni ubusa.

Salomo yaravuze ati ‘nujya mu nzu y’Imana ujye urinda ikirenge cyawe, wegere wumve’ (Umubwiriza 4:17). Gusenga Yehova Imana by’ukuri si ubusa. Ni koko, guha agaciro imishyikirano dufitanye na we bituma tugira ubuzima bufite ireme.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:4-10—Ni mu buhe buryo ibintu kamere bigenda byisubiramo bitera “umuruho”? Umubwiriza avuga ibintu bitatu gusa by’ingenzi bituma ubuzima ku isi bushoboka ari byo: izuba, umuyaga, n’umwikubo w’amazi. Mu by’ukuri, ibintu kamere bigenda byisubiramo ni byinshi kandi kubisobanukirwa birakomeye. Umuntu ashatse kubyiga yazarangiza ubuzima bwe atarabisobanukirwa mu buryo bwuzuye. Birumvikana ko ibyo bishobora kuba “umuruho.” Ntibyaba ari iby’ubwenge kandi kugereranya igihe gito tumara ku isi n’uruhererekane rutarangira rw’ibyo bintu bigenda byisubiramo. Ndetse n’imihati abantu bashyiraho kugira ngo bagerageze kuvumbura ibintu bishya na yo ni umuruho. N’ubundi kandi, ibintu bivumburwa nta gishya kiba kirimo usibye kwigana amahame yo mu rwego rwa siyansi Imana y’ukuri yashyizeho kandi ikaba yarayakoresheje mu irema.

2:1, 2—Kuki ibitwenge bivugwa ko ari “ubusazi”? Ibitwenge bishobora kudufasha kwiyibagiza ibibazo byacu akanya gato kandi ibikorwa byo kwinezeza bishobora kudufasha kumva turuhutse ibibazo akanya gato. Ariko kandi, ibitwenge ntibidukuriraho bya bibazo tuba duhanganye na byo. Ni yo mpamvu gushakishiriza ibyishimo mu bitwenge bivugwa ko ari “ubusazi.”

3:11—Ni ibihe bintu Imana yakoze ‘ari byiza mu gihe cyabyo’? Bimwe mu bintu ‘byiza’ cyangwa bikwiriye kandi by’ingirakamaro Yehova Imana yakoze mu gihe cyabyo ni ukurema Adamu na Eva, isezerano ry’umukororombya, isezerano yagiranye na Aburahamu, isezerano yagiranye na Dawidi, kuza kwa Mesiya, no kwimika Yesu Kristo ngo abe Umwami w’Ubwami bw’Imana. Ariko kandi, hari ikindi kintu Yehova agiye kuzagira “cyiza” vuba aha. Dushobora kwiringira ko isi nshya ikiranuka izashyirwaho igihe Imana yateganyije nikigera.—2 Petero 3:13.

5:8—Ni mu buhe buryo ‘uburumbuke bw’igihugu ari ubwa bose’? Abatuye isi bose batunzwe n’“uburumbuke bw’igihugu”, ni ukuvuga ibiva mu butaka. Umwami na we ni uko. Kugira ngo abone umusaruro uturuka mu isambu ye, abagaragu be baba bagomba kumuvunikira, bakamuhingira iyo sambu.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:15. Kwirirwa uta igihe cyawe n’imbaraga zawe ngo urakosora akarengane n’ikandamiza tubona muri iyi minsi nta cyo bimaze. Ubwami bw’Imana bwonyine ni bwo bushobora gukuraho ububi.—Daniyeli 2:44.

2:4-11. Ibikorwa bigaragaza umuco, urugero nk’imyubakire, kwitunganyiriza ubusitani, umuzika ndetse n’imibereho yo kwinezeza, byose ni “ukwiruka inyuma y’umuyaga” kuko byose bidatuma umuntu agira imibereho ifite ireme cyangwa se ngo bimuheshe ibyishimo by’igihe kirekire.

2:12-16. Ubwenge buruta ubupfapfa mu buryo bw’uko bushobora kudufasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe. Ariko kandi iyo urupfu ruje, ubwenge bw’abantu nta mumaro buba bugifite. Ndetse n’iyo umuntu yaba yari icyamamare kubera ubwo bwenge, ahita yibagirana.

2:24; 3:12, 13, 22. Kunezezwa n’ibiturutse mu mihati dushyiraho dukora akazi kacu nta kibi kirimo.

2:26. Ubwenge buturuka ku Mana ari bwo butera ibyishimo, buhabwa umuntu “unezeza Imana.” Umuntu ntashobora kugira ubwo bwenge adafitanye imishyikirano myiza n’Imana.

3:16, 17. Kwibwira ko hashobora kubaho ubutabera mu bintu byose abantu bakora byaba ari ukudashyira mu gaciro. Aho kugira ngo tubuzwe amahwemo n’ibintu bibera ku isi muri iyi minsi, tugomba gutegereza igihe Yehova azasubiriza ibintu mu buryo.

4:4. Gukorana umwete n’ubuhanga bishobora gutuma tunyurwa. Gukorana umwete kugira ngo turushe abandi gusa bituma habaho umwuka wo kurushanwa kandi bishobora gutera kwifuza kubi n’ishyari. Uburyo dukorana umwete umurimo wa gikristo bigomba kuba bishingiye ku ntego nziza.

4:7-12. Imishyikirano abantu bagirana ni iy’agaciro kenshi kurusha ubutunzi kandi nta wayigurana kwiruka inyuma y’ubutunzi.

4:13. Urwego rw’ubuzima turimo n’imyaka dufite si ko buri gihe bituma duhabwa icyubahiro. Ubwo rero abantu bafite inshingano runaka bagombye kugira ubwenge mu byo bakora.

4:15, 16. ‘Umusore wazunguye umwami,’ ni ukuvuga uwamusimbuye ku ngoma, mu mizo ya mbere ashobora gukundwa n’‘abantu bose ategeka’ ariko ‘abazakurikiraho ntibamwishimire.’ Ni koko, gushimwa n’abantu ntibimara kabiri.

5:1. Amasengesho yacu twagombye kuba twayatekerejeho neza kandi akaba arangwa no kubaha Imana; ntitugomba kuvuga amagambo menshi.

5:2-6. Gukomeza guhangayikishwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi bishobora gutuma turarikira cyane inyungu z’ubwikunde. Bishobora kandi gutuma umuntu adatuza, akajya arara abunza imitima, bikamubuza kwisinzirira. Umuntu ugira amagambo menshi, abandi bashobora kumufata nk’umupfapfa kandi amagambo menshi ashobora gutuma yihutira guhigira Imana umuhigo atatekerejeho. ‘Kubaha Imana’ y’ukuri biturinda gukora ibintu nk’ibyo.

6:1-9. Ubukire, ikuzo, kurama, ndetse no kugira umuryango mugari byaba bimaze iki niba imimerere turimo ituma tutishimira ibyo byose? “Kubonesha amaso” cyangwa kubona ibintu uko biri biruta “kuzerereza umutima,” ni ukuvuga guhatanira guhaza ibyifuzo by’ibintu udashobora kuzapfa ugezeho. Uburyo bwiza bwo kubaho rero ni ukunyurwa n’uko “dufite ibyo kurya n’imyambaro,” ubundi tukanezezwa n’ibintu byiza byo mu buzima ari na ko dukomeza kubumbatira imishyikirano myiza dufitanye na Yehova.—1 Timoteyo 6:8.

INAMA ZIGIRWA UMUNYABWENGE

(Umubwiriza 7:1–12:8)

Ni gute dushobora kurinda izina ryiza twihesha cyangwa icyubahiro dufite? Ni iyihe mitekerereze tugira ku byerekeye abatware b’abantu n’akarengane dushobora kuba tubona? Bitewe n’uko abapfuye nta bwimenye bafite, ni iyihe mibereho twari dukwiriye kugira muri iki gihe? Ni gute abakiri bato bashobora gukoresha neza igihe cyabo n’imbaraga zabo? Inama z’ubwenge zitangwa n’umubwiriza kuri izo ngingo ndetse n’izindi, ziboneka mu gice cya 7 kugeza ku cya 12 cy’Igitabo cy’Umubwiriza.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

7:19—Ni gute ubwenge bukomeye kuruta “abatware icumi”? Mu mvugo y’ikigereranyo ikoreshwa muri Bibiliya, umubare icumi usobanura ibintu byuzuye. Salomo yashakaga kuvuga ko ubushobozi ubwenge bufite bwo kurinda abantu buruta ubw’umubare wuzuye w’abarwanyi bose barinda umudugudu.

10:2—Kuba umutima w’umuntu uri “iburyo bwe” cyangwa “ibumoso bwe” bisobanura iki? Kubera ko kuba iburyo bw’umuntu bigereranya imimerere yo gutoneshwa, kuba umutima w’umuntu uri iburyo bwe byumvikanisha ko umushishikariza gukora ibyiza. Niba umutima we umushishikariza gukora ibintu bibi rero, ni ukuvuga ko uba uri ibumoso bwe.

10:15—Ni gute ‘imirimo y’abapfapfa ibananiza’? Iyo umuntu adashyira mu gaciro, imihati ashyiraho mu byo akora nta cyo igeraho kigaragara. Ntibituma anyurwa. Uko guhatana ubudatuza bituma ananirwa gusa.

11:7, 8—Iyi nteruro ngo “umucyo uranezeza kandi kureba izuba bishimisha amaso” isobanura iki? Umucyo n’izuba ni ibintu bituma ubuzima bushimisha. Aya magambo ya Salomo yumvikanisha ko ubuzima ari bwiza kandi ko dukwiriye “kwishima” iminsi y’umwijima itaraza ni ukuvuga iza bukuru, imbaraga za gisore zitarakendera!

11:10—Kuki “ubuto n’ubusore” ari ubusa? Mu gihe ubuto n’ubusore bidakoreshejwe neza, biba ari ubusa kuko nk’uko umwuka utumuka, iminsi yo kugira imbaraga za gisore na yo ishira vuba.

Icyo ibyo bitwigisha:

7:6. Guseka mu gihe kidakwiriye birakaza abandi kandi nta cyo bimarira umuntu, bimeze nk’amahwa aturagurikira munsi y’inkono. Dukwiriye kubyirinda.

7:21, 22. Tugomba kwirinda guhangayikishwa birenze urugero n’ibyo abandi batuvugaho.

8:2, 3; 10:4. Mu gihe umukoresha wacu cyangwa umugenzuzi w’imirimo anenze ibyo dukora cyangwa akadukosora, ni iby’ubwenge ko dutuza. Birafasha cyane kuruta ‘kugira ubwira bwo kumusezeraho,’ ni ukuvuga kwihutira kuva ku kazi.

8:8; 9:5-10, 12. Ubuzima bwacu buba bushobora kurangira mu gihe tutari tubyiteze nk’uko amafi afatwa mu rushundura cyangwa inyoni zifatwa mu mutego. Ikindi kandi, nta muntu wakwimira urupfu kimwe n’uko nta wushobora kurokoka intambara urupfu rushoza ku bantu. Ni yo mpamvu tugomba kwirinda gutakaza igihe cyacu. Yehova ashaka ko duha agaciro ubuzima kandi tukabwishimira mu buryo bukwiriye. Kugira ngo tubigereho, tugomba gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu.

8:16, 17. Ntidushobora gusobanukirwa ibintu byose Imana yaremye n’ibyo ireka bikabaho mu bantu, ndetse n’iyo twarara amajoro tukiyima ibitotsi. Guhangayikishwa n’ibintu bibi byose abantu bakora bishobora gutuma tutishimira ubuzima.

9:16-18. Ubwenge bukomeza kugira agaciro kabwo n’iyo abantu benshi baba batabuha agaciro. Abantu bishimira amagambo umunyabwenge avuga atuje kuruta amagambo umupfapfa avugana ubukana.

10:1. Tugomba kwitondera ibyo tuvuga n’ibyo dukora. Agakosa gato gatewe n’uburangare, wenda nko gutombokera umuntu ubigiranye umujinya, gusinda incuro imwe, cyangwa igikorwa kimwe cyo kwiyandarika, birahagije kugira ngo biteshe umuntu icyubahiro yari afite.

10:5-11. Nta muntu n’umwe wifuza ko umuntu udashoboye yahabwa inshingano iremereye. Iyo umuntu udashoboye ahawe inshingano n’aho yaba yoroheje, bishobora kugira ingaruka mbi. Ahubwo, kwihatira gukoresha “ubwenge” kugira ngo tugere ku ntego ni byo bifite akamaro. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twitoza kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa!

11:1, 2. Tugomba kugira ubuntu tubivanye ku mutima. Bituma natwe tugirirwa ubuntu.—Luka 6:38.

11:3-6. Kutamenya ibizaba mu buzima ntibigomba kutubuza gukora ibyo tugomba gukora.

11:9; 12:1-7. Yehova afite ibyo azabaza abakiri bato. Ni yo mpamvu baba bagomba gukoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo mu murimo w’Imana mbere y’uko iza bukuru ziza zikabatwara imbaraga za gisore.

“AMAGAMBO Y’ABANYABWENGE” ARATUYOBORA

(Umubwiriza 12:9-14)

Ni gute tubona “amagambo akwiriye” umubwiriza yakusanyije akayandika? Mu buryo butandukanye n’“ibitabo byinshi” birimo ubwenge bw’abantu, “amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho, n’amagambo y’abakuru b’amateraniro ameze nk’imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n’umwungeri umwe” (Umubwiriza 12:10-12). Amagambo y’ubwenge yatanzwe n’“umwungeri umwe” ari we Yehova, atuma tugira ubuzima buhamye.

Koko rero, gushyira mu bikorwa inama zirangwa n’ubwenge ziboneka mu gitabo cy’Umubwiriza bizadufasha kugira imibereho myiza kandi y’ibyishimo. Ikindi kandi, duhabwa ihumure rivuga ko “abubaha Imana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza.” Nimucyo rero, twe kunamuka ku cyemezo twafashe cyo ‘kubaha Imana kandi tugakomeza amategeko yayo.’—Umubwiriza 8:12; 12:13.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Umwe mu mirimo y’Imana urusha iyindi kuba myiza uzagaragara igihe yagennye nikigera

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Mu mpano z’Imana hakubiyemo n’ibyokurya, ibinyobwa, no kubona ibyiza by’umurimo wose dukoresheje amaboko yacu