Ni gute wamenya Imana?
Ni gute wamenya Imana?
Hari abantu bashidikanya ko Imana ishishikazwa no kwihishurira abantu. none se niba biyishishikaza, ibihishurira ite?
JOHN CALVIN, Umuporotesitanti wo mu kinyejana cya 16 waharaniraga ko ibintu bihinduka, yavuze ukuri ubwo yavugaga ko abantu ubwabo badashobora kumenya Imana itabihishuriye. Icyakora, hari bamwe bashobora kwibaza niba koko Imana ishishikazwa no kwihishurira abantu. None se niba ibihishurira, ibikora ite?
Ibintu byose Yehova “Umuremyi” Ukomeye akora, biba bifite impamvu. Nanone, kuko ari “Imana Ishoborabyose,” afite ubushobozi bwose bwo gusohoza imigambi ye (Umubwiriza 12:1; Kuva 6:3). Tuzi neza ko kuva na kera yifuza guhishurira abantu imigambi ye, kuko umuhanuzi we Amosi yahumekewe akandika ati “Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora, itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.” Icyakora, uzirikane ko Imana yavuzweho kuba yarahishuriye imigambi yayo abagaragu bayo gusa, ni ukuvuga abantu bayikundaga nta buryarya. Ese ibyo si ibintu byumvikana? Ni nde ubwira amabanga yawe? Ni umuntu uwo ari we wese, cyangwa ahubwo ni incuti zawe magara?—Amosi 3:7; Yesaya 40:13, 25, 26.
Ubwenge bw’Imana n’ubumenyi bwayo bituma abantu bicisha bugufi bumva batinye, kandi ni mu gihe. Ariko kandi, kugira ngo twungukirwe n’ubwenge n’ubumenyi bitangwa na Yehova, dusabwa ibirenze gutinya. Bibiliya itsindagiriza ko kugira ngo tumenye ibitekerezo by’Imana tugomba kugira umutima wicisha bugufi. Igira iti ‘komeza amategeko yanjye. Tegera ubwenge amatwi. Hugurira umutima wawe kujijuka. Ririra ubwenge bwo guhitamo, ijwi ryawe urirangurure urihamagaza kujijuka. Ubushake nk’ifeza.’—Imigani 2:1-4.
Umuntu wicisha bugufi agashyiraho imihati nk’iyo, azamenya Imana nta kabuza. Icyo gitabo cy’Imigani gikomeza kigira kiti “Uwiteka ni we utanga ubwenge, mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.” Koko rero, abantu bashaka ukuri nta buryarya bashobora ‘kumenya gukiranuka n’imanza zitabera, no gutungana ndetse n’inzira zose zitunganye.’—Imigani 2:6-9.
Barashaka ukuri
Hari inkoranyamagambo igira iti “ubuzima bw’umuntu burangwa no kwifuza gutandukanya ikintu cy’ukuri n’ikitari icy’ukuri, igifite imbaraga n’ikitazifite, icya nyacyo n’ikitari icya nyacyo, ikintu kitanduye n’icyanduye, icyumvikana n’igiteye urujijo kandi bakifuza kumenya urugero bitandukanyemo” (The Encyclopedia of Religion). Kugira ngo abantu babigereho, bamaze igihe kinini bashakisha ukuri. Urugero abantu bagiye bagezamo bashaka ubumenyi ku bihereranye na Yehova, uwo umwanditsi wa zaburi yita “Imana y’ukuri,” ni rwo bagiye bamenyamo ukuri.—Zaburi 31:6, gereranya na NW.
Izina Yehova rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “Ituma bibaho” (Yeremiya 16:21). Bityo rero, ibisobanuro by’izina ry’Imana ubwabyo bigaragaza ko Imana ari Umuremyi, bikanagaragaza umugambi ifite. Mu by’ukuri, kumenya izina rya Yehova no kurikoresha ni byo biranga idini ry’ukuri. Ibyo na Yesu yarabyemeraga. Yesu yerekeje ku bigishwa be maze asenga Imana agira ati “nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.”—Yohana 17:26.
Igihe Yozefu, Umuheburayo wabayeho kera, yasabwaga gukora umurimo utoroshye wo kurotora inzozi, yishingikirije ku bucuti yari afitanye n’Imana avugana icyizere ati “gusobanura si ukw’Imana se?”—Itangiriro 40:8; 41:15, 16.
Imyaka amagana nyuma yaho, Nebukadinezari Umwami w’i Babuloni yarose inzozi, abanyabwenge be bose bananirwa kuzisobanura. Umuhanuzi Daniyeli yabwiye uwo mwami ati “mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza.”—Daniyeli 2:28.
Ingero z’ibyabaye kuri Yozefu na Daniyeli zigaragaza ko abantu bakorera Yehova Imana ari bo gusa bagira ubwenge n’ubumenyi ku bihereranye na yo. Ariko birumvikana ko kugira ngo twemerwe n’Imana bishobora gusaba ko tureka uko twari dusanzwe twumva ibintu. Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bahindutse Abakristo ni cyo basabwaga gukora. Kubera ko bari barakuze batozwa kubaha no gukurikiza amategeko y’Abayahudi, bari bakeneye igihe kugira ngo bemere ko Yesu yari Mesiya. Yaje gusohoza Amategeko ya Mose, ayo akaba yari “igicucu cy’ibyiza bizaza” (Abaheburayo 10:1; Matayo 5:17; Luka 24:44, 45). Yasimbuwe n’“amategeko ya Kristo,” asumba kure Amategeko ya Mose.—Abagalatiya 6:2; Abaroma 13:10; Yakobo 2:8.
Twese twavukiye mu isi yateye Imana umugongo. Kubera icyaha twarazwe n’umugabo n’umugore ba mbere, twavutse turi abanzi b’Imana, tudafite ubumenyi nyakuri ku birebana n’imigambi yayo. Nanone kandi, twavukanye umutima ushukana (Yeremiya 17:9; Abefeso 2:12; 4:18; Abakolosayi 1:21). Kugira ngo tube incuti z’Imana, tugomba guhuza imitekerereze yacu n’inzira z’Imana. Ibyo ariko si ibintu byoroshye.
Kureka inyigisho cyangwa ibikorwa by’idini ry’ikinyoma bishobora kutugora, cyane cyane niba twarabyigishijwe kuva tukiri abana. Ariko se kuguma mu nzira mbi ni bwo bwenge? Oya rwose! Ni iby’ubwenge rwose guhindura uburyo umuntu yabonaga ibintu, bityo akemerwa n’Imana.
Kumenya abo Imana ikoresha itwigisha
Ni gute twasobanukirwa Ijambo ry’ukuri, hanyuma tukabaho mu buryo buhuje na Matayo 24:45-47; Abakolosayi 1:18). Ariko se umuntu yabwirwa n’iki abo Imana ikoresha yigisha abantu?
ryo? Muri Isirayeli ya kera, Imana yayoboraga abantu binyuze ku bantu biringirwa kandi b’indahemuka bari bafite inshingano y’ubuyobozi. Muri iki gihe, Umutwe w’itorero rya gikristo, ari we Kristo, na we ayobora abantu bifuza nta buryarya kumenya ukuri. Abikora binyuze ku bigishwa be biringirwa kandi b’indahemuka bagize itsinda ryahawe inshingano yo kuyobora no kurinda abantu bashaka ukuri babigiranye umwete (Abigishwa b’ukuri ba Yesu Kristo bahatanira kugira imico nk’iyo yari afite igihe yari umuntu. Muri iyi si igenda irushaho kuba mbi, kumenya abo bigishwa biroroshye kuko ari bo bonyine bagaragaza imico yo mu buryo bw’umwuka nk’iyo. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 6.) Ese iyo mico yaba iranga abayoboke b’idini ryawe cyangwa iry’abaturanyi bawe? Gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo wifashishije Bibiliya bizakugirira akamaro cyane.
Turagutumirira kubikora ushyiraho gahunda yo kwiga Bibiliya. Umwaka ushize, mu bihugu 235, abantu basaga 6.000.000 ugereranyije, hakubiyemo n’imiryango, bari barishyiriyeho iyo gahunda yo kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Kugira ubwenge n’ubumenyi ku birebana n’Imana ni ikintu kitagira iherezo, gituma umuntu anyurwa kandi kigahesha ingororano. Kuki utatangira icyo gikorwa twagereranya n’urugendo rugamije kugufasha kugira ubwenge n’ubumenyi ku birebana n’Imana? Kurukora ntibizigera bituma wicuza. Koko rero, dushobora rwose kumenya Imana!
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
ABAKORA IBIHUJE N’IBYO IMANA ISHAKA . . .
ntibagira aho babogamira mu bushyamirane bushingiye kuri politiki.—Yesaya 2:4.
bera imbuto nziza bakora ibyo Imana ishaka.—Matayo 7:13-23.
bakundana urukundo nyarukundo.—Yohana 13:35; 1 Yohana 4:20.
bavuga rumwe aho baba bari hose.—Mika 2:12.
ntibigana imyifatire n’imyitwarire mibi biranga iyi si ibakikije.—Yohana 17:16.
bahamya ukuri kandi bahindura abantu abigishwa.—Matayo 24:14; 28:19, 20.
bakunda guteranira hamwe buri gihe kugira ngo baterane inkunga.—Abaheburayo 10:25.
basingiza Imana bagize umuryango umwe ku isi hose.—Ibyahishuwe 7:9, 10.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Abantu biga ibyerekeye Imana umuntu ku giti cye, mu rwego rw’umuryango no mu rwego rw’itorero