Agaciro k’ikiremwamuntu—Uburenganzira budakunze kubahirizwa
Agaciro k’ikiremwamuntu—Uburenganzira budakunze kubahirizwa
“Buri kintu cyose mu byarangaga ubuzima bwo mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa cyabaga kigamije kurushaho kudutesha agaciro no kudukoza isoni.”—MAGDALENA KUSSEROW REUTER, WAROKOKEYE MU BIGO ABANAZI BAKORANYIRIZAGAMO IMFUNGWA.
IBIKORWA by’agahomamunwa byakorewe mu bigo by’Abanazi byakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, byari biteye ubwoba. Ariko kandi, ntibyari ibya mbere cyangwa ibya nyuma bikozwe n’abantu bagamije gutesha agaciro ikiremwamuntu. Iyo dusuzumye ibyabaye mu gihe cya kera cyangwa ibiba muri iki gihe, hari ikintu gihita cyigaragaza: hashize igihe kirekire abantu benshi bakorerwa ‘ibikorwa bigamije kubatesha agaciro no kubakoza isoni.’
Ariko kandi, gutesha abantu agaciro ntibigarukira gusa ku bikorwa bya kinyamaswa byaranze amateka y’abantu. Incuro nyinshi, abantu bajya bateshwa agaciro mu buryo bufifitse. Tekereza nk’umwana abandi babuza amahwemo bitewe n’uko ateye. Cyangwa se utekereze nk’umuntu wimukiye mu kindi gihugu, abandi bagakunda kumugira urw’amenyo bamuziza imigenzo runaka “y’abanyamahanga” afite. Tekereza nanone umuntu ukunze kwibasirwa bitewe n’ibara ry’uruhu rwe cyangwa igihugu akomokamo. Ababikora bashobora kumva ko biba ari ugutera urwenya gusa, ariko agahinda n’ikimwaro abo bajujubywa bagira, nta gisekeje kirimo.—Imigani 26:18, 19.
Guha umuntu agaciro bisoranura iki?
Hari inkoranyamagambo isobanura ko agaciro k’umuntu ari ‘imimerere yo kumva hari icyo amaze, yubashywe cyangwa afite ishema.’ Bityo
rero, ibyo bikubiyemo agaciro twe ubwacu twiha ndetse n’uko abandi badufata. Nubwo hari ibintu byinshi bishobora kugira ingaruka ku gaciro twe tubona ko dufite, uko abandi batubona cyangwa uko badufata bigira uruhare runini ku gaciro twumva dufite mu buzima bwacu bwa buri munsi.Nta hantu utasanga abakene, abantu batagira kivurira ndetse n’abatishoboye. Ariko kuba umuntu ari muri iyo mimerere ntibishatse kuvuga ko bimugabanyiriza agaciro. Uko abandi batubona n’uko batwitwaraho ni byo bishobora kudutesha agaciro. Ikibabaje ni uko incuro nyinshi uburenganzira bw’abantu baciye bugufi butubahirizwa, ugasanga bumvishwa ko nta cyo bari cyo cyangwa bagateshwa agaciro. Akenshi tujya twumva abageze mu za bukuru, abakene, abamugaye n’abarwaye indwara zo mu mutwe babwirwa amagambo yo kubatesha agaciro nk’aya ngo “imburamumaro,” “ikiburaburyo” cyangwa “icyontazi.”
Kuki abantu batesha abandi agaciro? Mbese hari igihe uburenganzira bw’ibanze abantu bafite bwo guhabwa agaciro buzubahirizwa? Ingingo ikurikira iraduha ibisubizo bitunyuze kandi bishingiye ku Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya.