Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Inyandiko ya kera cyane irimo imirongo yo muri Bibiliya”

“Inyandiko ya kera cyane irimo imirongo yo muri Bibiliya”

“Inyandiko ya kera cyane irimo imirongo yo muri Bibiliya”

HASHIZE imyaka 25 abahanga mu bucukumbuzi bw’ibyataburuwe mu matongo b’Abisiraheli bavumbuye ikintu gishishikaje cyane. Mu irimbi ryari mu buvumo buri mu mabanga y’igikombe cya Hinomu kiri i Yerusalemu, bahavumbuye imizingo ibiri mito ikozwe mu muringa yari yanditseho imirongo yo muri Bibiliya. Iyo mizingo yanditswe kera mbere y’uko Yerusalemu irimburwa n’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 M.Y. Izo nyandiko zasubiragamo imwe mu migisha ivugwa mu Kubara 6:24-26. Izina bwite ry’Imana ari ryo Yehova, ryagaragaraga muri iyo mizingo yombi incuro nyinshi. Abahanga bavuze ko izo nyandiko “ari byo bihangano bya kera cyane byanditseho imirongo yo mu Byanditswe bya Giheburayo.”

Icyakora, hari intiti zimwe zitemeye ibirebana n’igihe izo nyandiko zandikiwe, zivuga ko iyo mizingo yanditswe mu kinyejana cya kabiri M.Y. Imwe mu mpamvu yatumaga zitemera igihe iyo mizingo yandikiwe, ni uko amafoto ya mbere bafotoye iyo mizingo mito cyane atashoboraga kugaragaza utuntu twose turi kuri iyo mizingo. Kugira ngo bakemure icyo kibazo cyo kumenya igihe iyo mizingo yandikiwe, hashyizweho itsinda ry’intiti kugira ngo zibikoreho ubundi bushakashatsi. Bakoresheje ubuhanga bugezweho bwo gufotora no kunyuza amafoto muri orudinateri kugira ngo babone amafoto agaragaza n’utuntu duto cyane turi kuri iyo mizingo. Vuba aha, baherutse gutangaza ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bushya bwakozwe. Iryo tsinda ry’intiti ryageze ku wuhe mwanzuro?

Mbere na mbere izo ntiti zavuze ko ahantu iyo mizingo yavumbuwe hagaragaza ko yanditswe mbere y’uko Abisirayeli bajyanwa mu bunyage i Babuloni. Banakoze ubushakashatsi bakurikije uko inyandiko za kera zandikwaga, ni ukuvuga uko inyuguti zigize izo nyandiko ziteye, uko zanditse, umwanya buri nyuguti irimo, uko zikurikirana n’icyerekezo uzandika aganishamo ikiganza. Ibyo na byo byagaragaje ko iyo mizingo yanditswe mu mpera z’ikinyejana cya karindwi M.Y. Nyuma abari bagize iryo tsinda basuzumye imyandikire, bagera ku mwanzuro w’uko “bakurikije uko amagambo yo muri iyo mizingo yanditse, igihe iyo mizingo yandikiwe gihuza neza n’icyo mu bushakashatsi bwakozwe kuri iyo mizingo hakurikijwe ahantu yavumbuwe n’uko inyandiko za kera zandikwaga.”

Hari ikinyamakuru cyavuze muri make ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuri iyo mizingo ikoze mu muringa, nanone yitwa inyandiko y’i Ketef Hinnom. Cyagize kiti “dushobora kongera kwemeza umwanzuro intiti nyinshi zari zaragezeho w’uko inyandiko yanditse kuri iyo mizingo, ari yo nyandiko ya kera cyane yanditseho imirongo yo muri Bibiliya.”—Bulletin of the American Schools of Oriental Research.

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Cave: Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.; inscriptions: Photograph © Israel Museum, Jerusalem; courtesy of Israel Antiquities Authority