Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Urukundo rwanyu mwese rurasaze’

‘Urukundo rwanyu mwese rurasaze’

‘Urukundo rwanyu mwese rurasaze’

UBUYAPANI bwagiye buhura n’impanuka kamere nyinshi mu mwaka wa 2004. Izo mpanuka zari zikubiyemo inkubi z’imiyaga, imyuzure n’imitingito y’isi. Zagize ingaruka zibabaje ku buzima bw’abantu benshi harimo n’Abahamya ba Yehova (Umubwiriza 9:11). Icyakora, ayo makuba yatumye Abahamya ba Yehova babona uburyo bwo kugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe.—1 Petero 1:22.

Urugero, kubera ko muri Nyakanga haguye imvura nyinshi cyane, uruzi ruri mu Buyapani rwagati rwaruzuye, amazi arenga inkombe. Uwo mwuzure wangije amazu asaga 20 y’Abahamya ba Yehova. Hari Inzu y’Ubwami yinjiyemo amazi aradendeza, maze arazamuka agera kuri metero yose uvuye ku butaka! Icyo gihe Abahamya bo mu matorero yo hafi aho bahise batabara. Ababarirwa mu magana bitangiye gusukura amazu yari yuzuye ibyondo. Mu byumweru bibiri gusa, iyo Nzu y’Ubwami yari imaze gusukurwa no gusanwa.

Ku itariki ya 23 Ukwakira, ako karere kongeye kwibasirwa n’umutingito ufite ubukana bwa 6,8 dukurikije igipimo cya Richter. Abantu bagera kuri 40 barapfuye, abasaga 100.000 bakurwa mu byabo; amazi, gazi n’amashanyarazi birabura. Nubwo uwo mutingito watangiriye ku birometero 50 uturutse kuri ya Nzu y’Ubwami yari iherutse gusanwa, ntiyigeze yangirika. Aho ni ho hahise haba ahantu hatangirwa ubufasha by’agateganyo. Abagenzuzi b’Abakristo bihutiye kumenya niba Abakristo bagenzi babo ari bazima, kandi bahumurijwe no kumenya ko nta n’umwe wari wakomeretse cyangwa ngo apfe. Bukeye bwaho mu gitondo kare, Abahamya 6 bari baragezweho na wa mwuzure wo muri Nyakanga bitangiye kujyana ibyokurya n’amazi muri ako karere kari kibasiwe n’amakuba babishishikariye. Mu masaha make yakurikiye uwo mutingito, imfashanyo zari zahageze.

Hari umugenzuzi wavuze ko “abari baribasiwe n’umwuzure babonaga ko gutabara abibasiwe n’umutingito bwari uburyo bwo gushimira kubera ubufasha na bo bari barahawe. Bakoranaga umwete kuva mu gitondo cya kare kugeza mu gicuku. Mbega ukuntu bari bishimye!”

Yaba imyuzure, yaba imitingito, nta na kimwe gishobora kudohora imirunga y’urukundo ihuza abagize umuryango mpuzamahanga w’Abahamya ba Yehova. Ahubwo, iyo habaye amakuba nk’ayo, Abakristo basohorerwaho n’amagambo intumwa Pawulo yabwiye bagenzi be bahuje ukwizera b’i Tesalonike agira ati ‘urukundo rw’umuntu wese muri mwe mukundana rurasāze.’—2 Abatesalonike 1:3.