Ibitangaza biboneka mu byaremwe bihesha Yehova ikuzo
Ibitangaza biboneka mu byaremwe bihesha Yehova ikuzo
YEHOVA IMANA ahabwa ikuzo ryinshi rirenze kure iryo abantu badatunganye bashobora kwiyumvisha. Ibintu yaremye byo ku isi n’ibyo mu ijuru bimuhesha icyubahiro kandi natwe biradutangaza.—Zaburi 19:2-5.
Kubera ko Yehova ari Umuremyi akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga, abantu bakwiriye rwose kumutega amatwi mu gihe avuga. Mbega ukuntu byadutangaza aramutse atuvugishije twebwe abantu buntu turi hano ku isi! Reka tuvuge ko akuvugishije, wenda abinyujije ku mumarayika. Nta gushidikanya ko wamutega amatwi. Umugabo w’indahemuka witwaga Yobu agomba kuba yarateze amatwi yitonze cyane igihe Imana yamuvugishaga, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 3.500. Amagambo Imana yabwiye Yobu ku birebana n’isi ndetse n’ibintu biri mu kirere atwigisha iki?
Ni nde washinze imfatiro z’isi, kandi se ni nde utegeka inyanja?
Imana yabarije Yobu muri serwakira ibibazo birebana n’isi n’inyanja (Yobu 38:1-11). Nta muntu w’umuhanga mu byo gukora ibishushanyo mbonera wigeze afata umwanzuro w’uko isi yagombaga kungana kandi ngo agire uruhare mu kuyirema. Imana yagereranyije isi n’inzu maze ibaza Yobu iti ‘ni nde wayishyiriyeho ibuye ryo ku mfuruka?’ Si umuntu wabikoze! Igihe Yehova yaremaga iyi si, abana be b’abamarayika barabirebaga bakishima cyane.
Ugereranyije inyanja n’Imana, inyanja imeze nk’uruhinja; mu buryo bw’ikigereranyo Imana ikaba ari yo iyambika umwambaro. Inyanja igitangira kubaho yari imeze nk’‘ivuye mu nda.’ Ni nk’aho Imana yayifungiranye ikoresheje imyugariro n’amarembo, kandi imbaraga rukuruzi z’ukwezi n’izuba ni zo zituma amazi yayo yigira hirya cyangwa akagaruka ku nkombe.
Hari igitabo kigira kiti “umuyaga ni wo utuma habaho imiraba y’inyanja hafi ya yose, yaba iyoroheje cyangwa iminini cyane ifite metero zirenga 30 z’ubutumburuke. . . . Iyo umuyaga utuje, imiraba ikomeza kugenda hejuru y’inyanja kandi ishobora kugera kure cyane uhereye aho yaturutse. Igenda igabanya ubukana kandi ikaba migari. Amaherezo iyo miraba igera ku nkombe, ikihura ku mataza maze igahinduka urufuro” (The World Book Encyclopedia). Inyanja yumvira itegeko ry’Imana rigira riti “garukira aha ntuharenge, aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone izagarukira.”
Ni nde utambikisha umuseke?
Imana yakomeje ibaza Yobu ibirebana n’imikorere y’umucyo ndetse n’ibindi bintu (Yobu 38:12-18). Nta muntu n’umwe ushobora gutegeka ko habaho isimburana ry’ijoro n’amanywa. Mu mvugo y’ikigereranyo, umucyo wa mu gitondo ufata impera z’isi ukazikunkumuramo abanyabyaha. Abanyabyaha bashobora gukora ibibi ‘bwije’ (Yobu 24:15, 16). Ariko iyo umuseke utambitse, abanyabyaha benshi bakwira imishwaro.
Umucyo wa mu gitondo umeze nka kashe Imana itera ku isi ikayisigira ubwiza. Umucyo w’izuba utuma tubona amabara menshi, ku buryo ubona isi isa n’iyambaye imyenda myiza cyane. Yobu nta ruhare na ruto yabigizemo kandi ntiyigeze agera mu kuzimu kw’imuhengeri ngo abarure ubukungu buriyo. Ndetse kugeza n’ubu abashakashatsi bazi bike cyane ku binyabuzima byo mu nyanja!
Ni nde ufite ububiko bwa shelegi n’urubura?
Nta muntu wigeze aherekeza umucyo cyangwa umwijima ugiye mu buturo bwawo, cyangwa ngo yinjire mu bubiko bwa shelegi n’urubura Imana yabikiye “umunsi w’intambara no kurwana” (Yobu 38:19-23). Igihe Yehova yakoreshaga urubura arwanya abanzi be i Gibeyoni, “abishwe n’urubura barutaga abo Abisirayeli bicishije inkota” (Yosuwa 10:11). Yehova ashobora kuzakoresha urubura rufite ubunini butavuzwe arimbura abantu babi bazaba bayobowe na Gogi ari we Satani.—Ezekiyeli 38:18, 22.
Muri Nyakanga 2002, urubura rwanganaga n’amagi rwishe abantu 25, rukomeretsa abandi 200 mu ntara ya Henani iri hagati mu Bushinwa. Umunyabugeni w’Umutaliyani witwa Benvenuto Cellini yanditse ibirebana n’urubura rwaguye mu mwaka wa 1545 agira ati “hari igihe twari kure ya Lyons . . . maze inkuba zitangira gukubita cyane. . . . Nyuma y’izo nkuba, mu kirere habaye urusaku rwinshi cyane kandi ruteye ubwoba ku buryo natekereje ko imperuka yari igeze; mu gihe hagwaga urubura gusa nta gatonyanga na kamwe k’imvura, nabaye mpagaritse ifarashi. . . . Ubwo noneho hatangiye kugwa urubura rungana n’indimu nini. . . . Urwo rubura rwamaze umwanya ruca ibintu, hanyuma ruratuza . . . Twatangiye kwerekana inguma n’imibyimba urwo rubura rwari rwadusigiye; icyakora, muri kirometero imwe na metero 600 uturutse aho twari turi, ho twasanze habereye akaga umuntu atabona uko avuga. Ibiti byose byari byakokotse kandi byavunaguritse; inyamaswa zari mu gasozi zari zapfuye, abashumba benshi bahaguye, ndetse twahabonye n’urubura rwinshi cyane kandi runini umuntu adashobora gupfumbatiza mu biganza byombi.”—Autobiography (igitabo cya II, 50), Harvard Classics, umubumbe wa 31, ipaji ya 352-253.
Ariko se, umunsi Yehova azafungura ububiko bwa shelegi n’urubura bikiroha ku banzi be, ubwo bizagenda bite? Nakoresha urubura na shelegi kugira ngo asohoze umugambi we nta n’umwe mu banzi be uzarokoka.
Ni nde waremye imvura, ikime na barafu?
Yehova yakomeje abaza Yobu iby’imvura, ikime na barafu (Yobu 38:24-30). Imana ni yo yaremye imvura, n’‘ubutayu budaturwa’ ibuha imigisha. Imvura, ikime na barafu ntibigira se w’umuntu.
Hari ikinyamakuru kigira kiti “ikintu kidasanzwe kandi wenda gihambaye [cya barafu], ni uko uko amazi agenda akonja kandi agafatana, ari na ko umubyimba wayo wiyongera. . . . Mu
gihe cy’itumba, barafu itwikira amazi igatuma ibimera n’inyamaswa biyabamo (amafi n’izindi nyamaswa) bishobora gukomeza kubaho. Amazi . . . aramutse ahindutse barafu akagabanya umubyimba, ireme bwite ryayo rikiyongera, barafu yaremera kurusha amazi, maze ikibira ikajya ku ndiba. Amazi yo hejuru na yo yakonja maze yose akaba barafu. . . . Mu duce dukonja two hirya no hino ku isi, imigezi, ibizenga, ibiyaga ndetse n’inyanja byahinduka barafu.”––Nature Bulletin.Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba amazi yose adahinduka barafu! Nta gushidikanya kandi ko dushimira Yehova kubera ko yaduhaye imvura n’ikime bituma ibimera byo ku isi bitohagira.
Ni nde washyizeho amategeko agenga ijuru?
Imana yakomeje ibaza Yobu iby’ijuru (Yobu 38:31-33). Ubukaga bwa Kilimiya, ari ryo tsinda rigizwe n’inyenyeri ndwi nini cyane n’izindi ntoya nyinshi, buri ku ntera ingana n’iyo urumuri rwakora mu myaka 380 ruturutse ku zuba. Umuntu ntashobora “guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya,” ngo atume inyenyeri zo muri iryo tsinda ziguma hamwe. Nta muntu ushobora “kudohora iminyururu ya Oriyoni.” Nubwo muri iki gihe tutazi ubukaga Yehova yise Mazaroti na Arukuturo, umuntu ntashobora kubutegeka no kubuyobora. Abantu ntibashobora guhindura “amategeko ayobora ijuru,” cyangwa amategeko ayobora isanzure ry’ikirere.
Imana yashyizeho amategeko ayobora ibintu biba mu kirere, akaba agira ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe, ku kuntu amazi y’inyanja yigira hirya cyangwa akagaruka ku nkombe, ku kirere, kandi ayo mategeko atuma ibinyabuzima biri kuri uyu mubumbe bibaho. Reka dufate urugero rw’izuba. Hari igitabo cyarivuzeho kigira kiti “imirasire y’izuba ituma isi ibona ubushyuhe n’urumuri, igatuma ibimera bikura, amazi yo mu nyanja n’andi yose agahinduka umwuka, igatuma habaho imiyaga n’ibindi bintu bitandukanye bituma ibinyabuzima biri ku isi bishobora kubaho.” Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “kugira ngo wumve neza ubwinshi bw’imbaraga z’urumuri ruturuka ku zuba, ukwiriye kuzirikana ko imbaraga zose
z’imiyaga, iz’ingomero n’imigezi, n’ingufu zose ziri mu bicanwa urugero nk’inkwi, nyiramugengeri na peteroli, zituruka ku ngufu z’urumuri rw’izuba zabitswe n’uyu mubumbe muto [w’isi] uri ku birometero miriyoni 150 uturutse ku zuba.”—The Encyclopedia Americana (cyasohotse mu mwaka wa 1996).Ni nde washyize ubwenge mu bicu?
Yehova yasabye Yobu gutekereza ku bicu (Yobu 38:34-38). Nta muntu ushobora guhamagara igicu ngo kize gitange amazi. Nubwo bimeze bityo ariko, abantu ntibashobora kubaho hatariho umwikubo w’amazi Umuremyi yashyizeho.
Umwikubo w’amazi ni iki? Hari igitabo kivuga kiti “umwikubo w’amazi ugizwe n’ibyiciro bine: arireka, agahinduka umwuka, akagwa hanyuma agatemba. Amazi ashobora kumara igihe yiretse mu butaka, mu nyanja, mu biyaga, mu migezi, muri barafu no mu bimanyu bya shelegi. Nyuma ahinduka umwuka akava ku butaka, akireka mu bicu, akongera akagwa ku isi ari imvura cyangwa shelegi, nuko agatemba ajya mu nyanja, cyangwa akongera agahinduka umwuka akajya mu kirere. Amazi ari ku isi hafi ya yose aba yaranyuze muri uwo mwikubo incuro zitabarika.”—Microsoft Encarta Reference Library 2005.
Ibicu byuzuye amazi bimeze nk’intango zo mu ijuru. Iyo Yehova azisutse, hashobora kugwa imvura nyinshi cyane maze umukungugu ugahinduka ibyondo n’ubutaka bugahinduka ibinonko. Imana ishobora gutuma imvura igwa cyangwa ntigwe.—Yakobo 5:17, 18.
Akenshi imvura iba irimo imirabyo, ariko nta muntu ushobora gukoresha imirabyo ngo agere ku byo yifuza. Iyo imirabyo irabije ni nk’aho iba ibwira Imana iti “turi hano.” Hari igitabo kivuga kiti “imirabyo ituma mu kirere habaho ihinduka rikomeye ryo mu rwego rwa shimi. Iyo umurabyo urabirije mu kirere, ubyara ubushyuhe bwinshi cyane buhuza nitorojeni na ogisijeni, bikabyara imyunyu-ngugu yitwa nitarate n’indi myunyu. Iyo myunyu ishongera mu mazi y’imvura ikagwa ku butaka. Muri ubwo buryo, ikirere gishobora guhora cyongerera ubutaka ifumbire buba bukeneye kugira ngo ibihingwa bikure” (Compton’s Encyclopedia). Icyakora, kugeza ubu abantu ntibarasobanukirwa neza ibyerekeye umurabyo; ariko Imana yo irabizi.
Ibitangaza biboneka mu byaremwe bihesha Imana ikuzo
Mu by’ukuri, ibitangaza biboneka mu byaremwe bihesha Umuremyi wa byose ikuzo (Ibyahishuwe 4:11). Mbega ukuntu amagambo Yehova yavuze arebana n’isi ndetse n’ibiremwa byo mu kirere agomba kuba yarakoze Yobu ku mutima!
Ibi bitangaza biboneka mu byaremwe tumaze kubona, si byo byonyine biri mu bibazo Yobu yabajijwe no mu bisobanuro yahawe. Ariko kandi n’ibyo tumaze gusuzuma byonyine, bituma twiyamirira tuti “dore Imana irakomeye kandi ntituyizi.”—Yobu 36:26.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 14 yavuye]
Snowflake: snowcrystals.net
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 15 yavuye]
Pleiades: NASA, ESA and AURA/Caltech; fish: U.S. Fish & Wildlife Service, Washington, D.C./William W. Hartley