Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impano zisusurutsa umutima w’Imana

Impano zisusurutsa umutima w’Imana

Impano zisusurutsa umutima w’Imana

IYI nkuru irababaje. Umwamikazi Ataliya yari yarigaruriye ubwami bw’u Buyuda akoresheje uburiganya n’ubwicanyi. Yibwiraga yibeshya ko abagombaga kuba abaragwa b’ubwo bwami bose bari barishwe, maze ariyimika. Undi mugore wari igikomangoma witwaga Yehosheba wakundaga Yehova n’Amategeko ye cyane, yagize ubutwari ahisha Yowasi, umwe mu bana b’umwami. Yehosheba n’umugabo we Yehoyada wari Umutambyi Mukuru, bahishe umwana w’umwami aho babaga mu rusengero, bamuhisha imyaka itandatu yose.​—2 Abami 11:1-3.

Yowasi amaze kugira imyaka irindwi, Umutambyi Mukuru Yehoyada yari yiteguye gusohoza umugambi yari afite wo guhirika uwo mwamikazi wari wariyimitse. Yakuye uwo mwana w’umuhungu aho yari yaramuhishe maze amwambika ikamba kuko ari we wari ufite uburenganzira bwo kwima ingoma. Abasirikare barindaga umwami bafashe Umwamikazi w’umugome Ataliya bamusohora mu rusengero baramwica, rubanda bariruhutsa kandi barishima. Yehoyada na Yehosheba batanze umusanzu ukomeye mu gusubizaho ugusenga k’ukuri mu gihugu cy’u Buyuda. Ariko icy’ingenzi kurushaho, bagize uruhare rukomeye mu kurinda igisekuru cy’umuryango w’umwami Dawidi, ari wo Mesiya yari kuzakomokamo.—2 Abami 11:4-21.

Umwami wari ukimara kwimikwa na we yari gutanga impano igasusurutsa umutima w’Imana. Inzu ya Yehova yari ikeneye cyane gusanwa. Inyota Ataliya yari afite yo kwikubira ubutegetsi bw’u Buyuda ntiyatumye atita ku rusengero gusa, ahubwo yanatumye rusahurwa. Ku bw’ibyo, Yowasi yiyemeje kongera kubaka urusengero. Bidatinze, yatanze itegeko ryo gukusanya amafaranga yari akenewe kugira ngo inzu ya Yehova isanwe. Yaravuze ati “impiya zose z’ibintu byejejwe zizanwe mu nzu y’Uwiteka zigakoreshwa, n’izo umuntu wese aciwe, n’impiya zose umuntu wese agambiriye mu mutima we kuzana mu nzu y’Uwiteka, izo zose abatambyi bazende, umutambyi wese azatse uwo baziranye, bahereko basane ahasenyutse, aho bazasanga ku nzu hose.”—2 Abami 12:5, 6.

Abantu batanze impano n’umutima ukunze. Icyakora, abatambyi ntibagize ubushake bwo gusohoza inshingano bari bafite yo gusana urusengero. Ibyo byatumye umwami afata umwanzuro wo kwita kuri icyo kibazo we ubwe, maze atanga itegeko ry’uko impano zose zihita zishyirwa mu isanduku yindi yihariye. Yahaye Yehoyada inshingano yo guhagararira iyo mirimo, kandi iyo nkuru ikomeza ivuga iti “maze umutambyi Yehoyada yenda isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayitereka bugufi bw’icyotero, mu ruhande rw’iburyo aho umuntu yinjirira mu nzu y’Uwiteka. Nuko abatambyi barinda urugi bakajya bashyiramo impiya zose zazanwaga mu nzu y’Uwiteka. Bukeye babonye ko impiya zigwiriye muri iyo sanduku, umwanditsi w’umwami n’umutambyi mukuru barazamuka, bashyira mu masaho impiya zibonetse mu nzu y’Uwiteka barayabara. Bamaze gupima impiya baziha abategetswe gukoresha imirimo y’inzu y’Uwiteka na bo baziha ababaji n’abubatsi bubakaga inzu y’Uwiteka, n’abubakishaga amabuye n’abayabazaga. Kandi izindi bazigura imbaho n’amabuye abaje byo gusana ahasenyutse ku nzu y’Uwiteka, izindi bazitanga ku bindi byari bikwiriye gusana iyo nzu.”—2 Abami 12:10-13.

Abantu babyitabiriye n’umutima wabo wose. Urusengero rwa Yehova rwarasanwe, kugira ngo abantu bakomeze kumusenga mu buryo bwiyubashye. Ku bw’ibyo rero, impano zose zakoreshejwe uko bikwiriye. Umwami Yowasi yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibyo bigerweho!

Muri iki gihe, umuteguro wa Yehova hano ku isi ukora ibishoboka byose kugira ngo impano zose zitangwa zikoreshwe mu guteza imbere gahunda yo kuyoboka Yehova, kandi kimwe n’Abisirayeli bo mu bihe bya kera, Abakristo b’ukuri bitabira iyo gahunda n’umutima wabo wose. Ushobora kuba uri umwe mu batanze impano zo guteza imbere inyungu z’Ubwami mu mwaka w’umurimo ushize. Reka turebe bumwe mu buryo impano watanze zakoreshejwe.

KWANDIKA IBITABO

Mu isi yose, ibitabo bikurikira byaracapwe kugira ngo bikoreshwe mu kwiyigisha kandi bihabwe n’abandi bantu:

• Ibitabo: 47.490.247

• Udutabo duto: 6.834.740

• Udutabo: 167.854.462

• Kalendari: 5.405.955

• Amagazeti: 1.179.266.348

• Inkuru z’Ubwami: 440.995.740

• Kaseti videwo: 3.168.611

Icapa rikorerwa muri Afurika, muri Amerika y’Epfo, iyo Hagati, iya Ruguru, muri Aziya, mu Burayi no mu birwa bya Pasifika, ni ukuvuga mu bihugu 19.

“Nitwa Katelyn May. Mfite imyaka umunani. Mfite amadolari 28 (hafi Frw 16.000), none nifuzaga kuyabaha ngo muzayakoreshe mu mirimo yo gucapa. Mushiki wanyu ukiri muto, Katelyn.”

“Twakoze akanama mu muryango wacu tuvuga ku bihereranye n’imashini nshya zo gucapa. Umwana wacu w’imyaka 11 n’uw’imyaka 9 bafashe umwanzuro wo gufata ku dufaranga bari barizigamiye bagatanga impano. Twishimiye kuboherereza impano batanze hamwe n’izacu.”

UBWUBATSI

Dore imwe mu mishinga y’ubwubatsi irimo ikorwa muri iki gihe mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’Abahamya ba Yehova:

Amazu y’Ubwami yubakwa mu bihugu bifite amikoro make: 2.180

• Amazu y’Amakoraniro: 15

• Amazu y’Amashami: 10

• Abubatsi mpuzamahanga bari mu murimo w’igihe cyose: 2.342

“Mu mpera z’icyumweru gishize twateraniye ku ncuro ya mbere mu Nzu y’Ubwami yacu nshya. Twishimira cyane kuba dufite ahantu hakwiriye ho gusingiriza Data, Yehova Imana. Dushimira Yehova hamwe namwe kuko mwitaye ku kibazo twari dufite mukatwubakira Amazu y’Ubwami. Mu by’ukuri, Inzu y’Ubwami yacu iri mu byiza bitatse aka karere.”—Chili.

“Abavandimwe na bashiki bacu bishimira cyane ubufasha bahabwa n’umuteguro wa Yehova. Kugeza n’uyu munsi turacyibuka ibihe bishimishije twamaranye n’abavandimwe bitangiye umurimo w’ubwubatsi.”—Moldavie.

“Vuba aha jye n’umugore wanjye twijihije isabukuru y’imyaka 35 tumaranye. Mu gihe twatekerezaga ku mpano buri wese yari guha undi, twafashe umwanzuro wo kugira ikintu duha Yehova n’umuteguro we, kuko uko bigaragara iyo tutagira ubufasha bwe tutari kugira ishyingiranwa ryiza. Turifuza ko aya mafaranga tuboherereje yazakoreshwa mu bwubatsi bw’Inzu y’Ubwami muri kimwe mu bihugu bikennye.”

“Vuba aha nahawe umurage wanjye; kubera ko ibintu ‘nifuza’ ari bike, kandi ibyo ‘nkeneye’ bikaba bike kurushaho, nifuzaga ko aya mafaranga mboherereje yazakoreshwa mu kubaka Amazu y’Ubwami, akenewe cyane mu bihugu byinshi.”

IMFASHANYO ZITANGWA MU GIHE CY’AMAKUBA

Muri iyi minsi y’imperuka, amakuba akunze kugwirira abantu mu buryo butunguranye. Abahamya ba Yehova benshi bongera impano batanga, kugira ngo bafashe abavandimwe babo bari mu duce twagwiririwe n’amakuba. Turabibutsa ko impano zigenewe kugoboka abagwiririwe n’impanuka zishyirwa mu mpano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi yose. Dore tumwe mu duce Abahamya ba Yehova bafashije bagenzi babo bagwiririwe n’amakuba:

• Afurika

• Aziya

• Akarere ka Karayibe

• Ibirwa bya Pasifika

“Jye n’umugabo wanjye turabashimira cyane kubera ubufasha mwaduhaye igihe twibasirwaga n’inkubi z’imiyaga. Twashoboye gusakara inzu yacu bundi bushya. Twishimira rwose ukuntu mwahise mudutabara.”

“Nitwa Connor, mfite imyaka 11. Igihe nabonaga impanuka zatejwe n’umutingito bise Tsunami, nifuje kugira icyo ntanga. Ndizera ko ubu bufasha ntanze buzagira icyo bumarira abavandimwe na bashiki bacu.”

ABABWIRIZA BARI MU MURIMO WIHARIYE W’IGIHE CYOSE

Hari Abakristo benshi bakora umurimo w’igihe cyose wo kubwiriza ubutumwa bwiza cyangwa bakora kuri za Beteli. Bamwe muri abo bitangiye gukora umurimo w’igihe cyose bafashwa n’impano zitangwa ku bushake. Bamwe muri abo ni aba:

• Abamisiyonari: 2.635

• Abagenzuzi basura amatorero: 5.325

• Abakozi ba Beteli: 20.092

“Kubera ko ubu ntashobora kujya gukora kuri Beteli [agahungu k’imyaka itanu], nifuzaga kuboherereza iyi mpano iherekejwe n’intashyo zuje urukundo. Nimara gukura, nanjye nzajya gukora imirimo ivunanye yo kuri Beteli.”

Guteza imbere gahunda yo kwigisha Bibiliya

Yesu Kristo yategetse abigishwa be ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19). Abahamya ba Yehova bumviye iryo tegeko, none ubu barabwirizanya umwete ubutumwa bwo muri Bibiliya mu bihugu 235. Bandika kandi bagakwirakwiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi 413.

Koko rero, impano y’agaciro cyane Umukristo ashobora gutanga kugira ngo afashe abandi kumenya Imana n’imigambi yayo ni igihe cye. Abahamya ba Yehova bagiye batanga igihe cyabo n’imbaraga zabo batizigamye kugira ngo bafashe abaturanyi babo. Banagiye bakora ku mafaranga yabo bagatanga impano zitubutse, kandi impano zabo zose zagiye zikoreshwa mu buryo butandukanye kugira ngo izina rya Yehova n’imigambi ye bimenyekane mu isi yose. Twifuza ko Yehova yakomeza kuduha imigisha kubera iyo mihati yose dushyiraho kugira ngo n’abandi bamumenye (Imigani 19:17). Iyo Yehova abona abantu biteguye gufasha abandi muri ubwo buryo bimususurutsa umutima.—Abaheburayo 13:15, 16.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 28-30]

Uburyo bamwe bahitamo gukoresha mu kugira icyo batanga

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari abantu benshi bazigama cyangwa bakagena mu ngengo y’imari yabo umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano, tuba twanditsweho ngo “Impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose—Matayo 24:14.”

Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu bihugu arimo. Impano z’amafaranga mutanga ku bushake, zishobora no guhita zohererezwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, Attention Treasurer’s Office, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu gihugu cyanyu. Sheki zoherezwa kuri izo aderesi ziri hejuru, zigomba kwandikwaho ko zizabikuzwa na “Watch Tower.” Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Amafaranga ashobora guhabwa umuryango wa Watch Tower ikayakoresha mu murimo ukorerwa ku isi hose. Icyakora, iyo uwayatanze abisabye arayasubizwa. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.

GUTEGANYA KU BW’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANDI

Uretse impano z’amafaranga atanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Bumwe muri bwo ni ubu:

Ubwishingizi: Watch Tower ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru ikazaba ari yo ihabwa amafaranga ajyana na byo.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga yunguka, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe Watch Tower,” ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower mu buryo bw’impano itanzwe burundu.

Imitungo itimukanwa: imitungo itimukanwa ishobora kugurishwa, ishobora gutangwa burundu; mu gihe ari isambu umuntu atuyemo, ashobora gusigarana agapande kazakomeza kumutunga igihe cyose azaba akiriho. Mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu, banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bikorera mu gihugu utuyemo.

Impano za buri mwaka: Muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha umwe mu miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu ushyizweho na we, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga Watch Tower amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Watch Tower ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma umuntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Nk’uko amagambo ngo “guteganya ku bw’imibereho myiza y’abandi” abyumvikanisha, abatanga izo mpano bagomba kubanza kugira icyo bateganya. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Igihisipaniya gafite umutwe uvuga ngo Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide, kugira ngo kunganire abantu bifuza gutera inkunga umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo guteganya gutanga ku bw’inyungu z’abandi. Ako gatabo kanditswe kugira ngo gatange ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano haba muri iki gihe, cyangwa mu gihe cyo kuraga. Abantu benshi bamaze gusoma ako gatabo no kuganira n’abajyanama babo mu by’amategeko n’imisoro, bashoboye gushyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Ushobora kubona ako gatabo uramutse ugatumije ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, ukoresheje inyandiko cyangwa telefoni kuri aderesi iri muri paragarafu ya kabiri, cyangwa ukabariza ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu gihugu cyanyu.

Abahamya ba Yehova

B.P. 529, Kigali-Rwanda

Telefoni: (250) 589936

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 27 yavuye]

Faithful video: Stalin: U.S. Army photo