Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko hari ushobora guhindura isi?

Ese koko hari ushobora guhindura isi?

Ese koko hari ushobora guhindura isi?

“Abakene batubwira ko icyo bifuza mbere na mbere ari amahoro n’umutekano, ubundi bakabona icyatuma barushaho kugira imibereho myiza. Bifuza ko politiki y’ibihugu byabo na politiki mpuzamahanga byarangwa n’ubutabera, kugira ngo imihati yabo itaburizwamo n’ibihugu by’ibihangange bikize n’amasosiyete akomeye.”

NGUKO uko umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga utanga imfashanyo yasobanuye ibyiringiro n’ibyifuzo by’abakene. Koko rero, amagambo ye agaragaza neza ibyifuzo by’abantu bose bibasiwe n’ibyago n’akarengane ko muri iyi si. Bose bifuza kuba mu isi irangwa n’amahoro n’umutekano nyakuri. Mbese hari igihe isi imeze ityo izigera ibaho? Ese koko hari umuntu ufite imbaraga n’ubushobozi bwo guhindura iyi si yuzuye akarengane?

Imihati yo guhindura ibintu

Hari benshi bagiye bagerageza guhindura ibintu. Urugero, Umwongerezakazi witwaga Florence Nightingale wabayeho mu kinyejana cya 19, yitangiye kwita ku barwayi, abakorera isuku n’ibindi bikorwa birangwa n’impuhwe. Mu gihe cye, mbere y’uko imiti yica udukoko n’iyica za mikorobe ivumburwa, imikorere y’ibitaro ntiyari imeze nk’uko imeze ubu. Hari igitabo kigira kiti “abaforomo babaga batarize, ari abanyamwanda, abasinzi n’indaya ruharwa.” Mbese hari icyo Florence Nightingale yagezeho mu mihati ye yo guhindura imikorere y’abaforomo? Yakigezeho rwose. Mu buryo nk’ubwo, hari abantu benshi batagira ubwikunde kandi bita ku bandi, bagiye bateza imbere imibereho y’abantu mu buryo bwinshi, urugero nko kwigisha gusoma no kwandika, uburezi, ubuvuzi, imiturire, gutanga ibiribwa n’ibindi. Ibyo byatumye hakorwa byinshi mu kuzahura imibereho y’abaturage babarirwa muri za miriyoni bari barasigaye inyuma.

Ariko kandi, ntitugomba kwirengagiza ibintu bibabaje biriho: hari abantu babarirwa muri miriyoni amagana bagihanganye n’intambara, ubugizi bwa nabi, indwara, inzara n’andi makuba. Umuryango utanga imfashanyo wo muri Irilande witwa Concern uvuga ko “ubukene buhitana abantu 30.000 buri munsi.” Ndetse n’ubucakara bumaze ibinyejana byinshi burwanywa n’abantu benshi baharanira ko ibintu bihinduka, na n’ubu burogeye. Hari igitabo cyavuze kiti “abacakara bariho muri iki gihe baruta cyane abantu bose bibwe muri Afurika mu gihe cy’icuruzwa ry’abacakara banyuzwaga mu nyanja ya Atalantika.”—Disposable People—New Slavery in the Global Economy.

Ni iki cyatumye abantu bagerageje guhindura ibintu mu buryo bwuzuye kandi burambye batagira icyo bageraho? Ese byatewe n’ububasha bukomeye bw’abantu bakize kandi b’ibikomerezwa gusa, cyangwa hari ikindi kintu cyihishe inyuma yabyo?

Inzitizi zituma hatabaho ihinduka

Ijambo ry’Imana rivuga ko Satani Umwanzi ari we nzitizi ikomeye ituma imihati y’abantu igamije kuzana umutekano n’amahoro mu isi itagira icyo igeraho. Intumwa Yohana itubwira ko “ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Muri iki gihe, Satani ‘ayobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9). Igihe cyose Satani azaba ataravanwaho, hari abantu bazakomeza kwibasirwa n’ikibi n’akarengane. Iyo mimerere mibi yazanywe n’iki?

Ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva, bahawe isi yari yarateganyirijwe kuba paradizo itunganye, abantu bose bakayituramo; iyo si yari ‘nziza cyane’ (Itangiriro 1:31). Ni iki cyatumye ibintu bihinduka? Ni Satani wabiteye. Yashidikanyije ku burenganzira Imana ifite bwo gushyiriraho abagabo n’abagore amategeko bagomba gukurikiza. Yavuze mu buryo buziguye ko Imana itegekesha igitugu. Yatumye Adamu na Eva bahitamo kwigenga kugira ngo bajye bihitiramo icyiza n’ikibi (Itangiriro 3:1-6). Ibyo byabyaye inzitizi ya kabiri ituma abantu bagerageza kuzana ubutabera ku isi batagira icyo bageraho. Iyo nzitizi ni icyaha no kudatungana.—Abaroma 5:12.

Kuki Imana yabyemeye?

Hari abashobora kwibaza bati ‘ariko se, kuki Imana yaretse icyaha no kudatungana bikabaho? Kuki itakoresheje ububasha bwayo butagira imipaka ngo irimbure ibyo byigomeke, maze yongere ireme bundi bushya?’ Udatekereje neza wakwibwira ko uwo mwanzuro uhwitse. Ariko kandi, gukoresha imbaraga bikurura ibindi bibazo bikomeye. Ese gukoresha nabi ububasha si kimwe mu bintu bibabaza cyane abantu bo muri iyi si bakennye n’abakandamizwa kurusha ibindi? Ese iyo abanyagitugu bamwe na bamwe bakoresheje ububasha bwabo kugira ngo bikize abatavuga rumwe na bo, ntibituma abantu b’imitima itaryarya babashidikanyaho?

Kugira ngo Imana yereke abafite imitima itaryarya ko idategekesha igitugu, yemeye ko Satani n’abantu b’ibyigomeke bamara igihe runaka batayoborwa n’amategeko ndetse n’amahame yayo. Igihe ni cyo cyari kugaragaza ko Imana ari yo yonyine itegeka neza. Ni na cyo cyari kugaragaza ko imipaka yadushyiriyeho ari twe igirira akamaro. Koko rero, ingaruka zibabaje zaturutse ku kutumvira ubutegetsi bw’Imana zagaragaje ko ibyo ari ukuri. Izo ngaruka zanagaragaje ko Imana iba ifite impamvu zumvikana, iyo ikoresheje imbaraga zayo ivanaho ububi igihe ibonye ari ngombwa. Ni na ko izabigenza vuba aha.––Itangiriro 18:23-32; Gutegeka 32:4; Zaburi 37:9, 10, 38.

Mbere y’uko Imana igira icyo ikora, tuzakomeza guhangana n’iyi si yuzuye akarengane ‘tunihira hamwe tukaramukirwa hamwe’ (Abaroma 8:22). Icyo twakora cyose ngo duhindure iyi si, ntidushobora kuvanaho Satani, kandi ntidushobora guhindura burundu kamere yacu yo kudatungana, ari na yo ntandaro y’ibanze y’imibabaro yose duhura na yo. Ntidushobora kuvanaho ingaruka z’icyaha twarazwe na Adamu.—Zaburi 49:8-10.

Yesu Kristo azahindura ibintu mu buryo burambye

Mbese ibyo bishatse kuvuga ko imimerere itazigera ihinduka burundu? Oya rwose! Hari umuntu ufite ubushobozi burenze kure ubw’abantu buntu wahawe inshingano yo guhindura iyi si mu buryo burambye. Uwo ni nde? Ni Yesu Kristo. Bibiliya ivuga ko ari we Imana yagize Umukiza Ukomeye w’abantu.—Ibyakozwe 5:31.

Ubu ategereje ko igihe Imana yagennye kigera maze akagira icyo akora (Ibyahishuwe 11:18). Ariko se ubundi azakora iki? Azahindura ‘ibintu byose byongere gutunganywa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose uhereye kera kose’ (Ibyakozwe 3:21). Urugero, Yesu “azakiza umukene ubwo azataka, n’umunyamubabaro utagira gitabara. . . . Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo” (Zaburi 72:12-16). Imana idusezeranya ko izakoresha Yesu Kristo ‘agakuraho intambara kugeza ku mpera y’isi’ (Zaburi 46:10). Imana idusezeranya ko nimara gusukura isi “nta muturage waho uzataka indwara.” Impumyi, ibipfamatwi, ibirema, mbese abantu bose bafite ubumuga n’uburwayi bazagira amagara mazima (Yesaya 33:24; 35:5, 6; Ibyahishuwe 21:3, 4). Ndetse n’abapfuye mu bihe byashize bazungukirwa. Imana isezeranya ko abapfuye bazize akarengane no gukandamizwa bazongera kubaho.—Yohana 5:28, 29.

Yesu Kristo ntazahindura ibintu bimwe ngo ibindi bisigare kandi azabihindura mu buryo burambye. Azavanaho burundu inzitizi zose zituma ku isi hataba ubutabera nyakuri. Azavanaho icyaha, ukudatungana, kandi arimbure Satani Umwanzi n’abandi bose bafatanya na we kwigomeka (Ibyahishuwe 19:19, 20; 20:1-3, 10). Agahinda n’umubabaro Imana yabaye iretse ugakomeza kubaho ‘ntabwo uzongera guhaguruka ubwa kabiri’ (Nahumu 1:9). Ibyo ni byo Yesu yerekezagaho igihe yatwigishaga gusenga dusaba ngo Ubwami bw’Imana buze, n’ibyo ishaka bibeho ‘mu isi nk’uko biba mu ijuru.’—Matayo 6:10.

Ushobora guhakana uvuga uti “ariko se, Yesu Kristo ntiyivugiye ko ‘abakene turi kumwe na bo iteka?’ Ese ibyo ntibivuga ko akarengane n’ubukene bizahoraho” (Matayo 26:11)? Ni koko, Yesu yavuze ko abakene bazahoraho. Ariko kandi, imimerere yavuzemo ayo magambo n’amasezerano ari mu ijambo ry’Imana, bigaragaza ko yashakaga kuvuga ko igihe cyose iyi si mbi izaba ikiriho, abakene bazakomeza kubaho. Yari azi ko nta muntu buntu ushobora kuzigera avana ubukene n’akarengane mu isi. Yari azi kandi ko ibyo byose azabikuraho. Vuba aha, azahindura ibintu byose ashyireho “ijuru rishya n’isi nshya” itarangwamo imibabaro, indwara, ubukene n’urupfu.—2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1.

‘Kugira neza ntimukabyibagirwe’

None se, ibyo bishaka kuvuga ko kugerageza gufasha abandi nta cyo bimaze? Oya rwose. Bibiliya idutera inkunga yo gufasha abandi mu gihe bahuye n’ibigeragezo cyangwa amakuba. Salomo, Umwami wa kera, yaranditse ati “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera” (Imigani 3:27). Intumwa Pawulo na we yaduteye inkunga ati “kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe.”—Abaheburayo 13:16.

Yesu ubwe yaduteye inkunga yo gukora uko dushoboye tugafasha abandi. Yaciye umugani w’Umusamariya wahuye n’umuntu wari wakubiswe akanamburwa. Yesu yavuze ko uwo Musamariya ‘yagize impuhwe’ maze agakora ku mutungo we akavuza uwo mugabo bari bakubise, akamufasha kwijajara (Luka 10:29-37). Uwo Musamariya w’umunyampuhwe ntiyigeze ahindura isi, ariko yahinduye ikintu gikomeye mu buzima bw’undi muntu. Natwe dushobora kubigenza dutyo.

Icyakora, Yesu Kristo ashobora gukora ibirenze gufasha abantu. Ashobora rwose guhindura ibintu, kandi azabikora vuba aha. Igihe azaba amaze kubikora, abibasiwe n’akarengane ko muri iyi si bazarushaho kugira ubuzima bwiza kandi bazagira amahoro n’umutekano nyakuri.—Zaburi 4:9; 37:10, 11.

Mu gihe tugitegereje ko abikora, nimucyo tujye dukora ibishoboka byose, haba mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, kugira ngo ‘tugirire neza’ abantu bose bagerwaho n’akarengane ko muri iyi si.—Abagalatiya 6:10.

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Florence Nightingale yahinduye byinshi mu mikorere y’abaforomo

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy National Library of Medicine

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abigishwa ba Kristo bagirira abandi neza

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

The Star, Johannesburg, S.A.