Bageza ubutumwa bwiza ku bipfamatwi
Bageza ubutumwa bwiza ku bipfamatwi
“BABAZANIRA ubutumwa bwo mu Ijambo ry’Imana.” Ayo ni amagambo umuyobozi w’ikigo cyita ku bageze mu za bukuru cy’i Navalcarnero mu mujyi wa Madrid ho muri Hisipaniya aherutse kuvuga ku Bahamya ba Yehova bakunda gusura icyo kigo ayobora. Ni iki cyatumye avuga ayo magambo?
Abenshi mu bantu baba muri icyo kigo cyitwa Rosas del Camino ni ibipfamatwi. Icyakora, kubera ko Abahamya ba Yehova bihatiye kwiga Ururimi rw’Amarenga rw’Igihisipaniya, bashobora kuganira n’ababa muri icyo kigo. Umuyobozi w’icyo kigo yashimye Abahamya kubera ko bigomwa igihe cyabo kugira ngo bigishe Bibiliya ababyifuza. Yiboneye ukuntu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwagize ingaruka nziza ku baba muri icyo kigo. Ababa muri icyo kigo na bo, cyane cyane abafite ikibazo cyo kutumva no kutareba, bishimira cyane ukuntu Abahamya bakunda kubasura.
Umwe mu baba muri icyo kigo witwa Eulogio, akaba ari impumyi n’igipfamatwi, ubu yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Umunsi umwe, igihe yarimo yiga Bibiliya, umugabo ugeze mu za bukuru yaraje ahereza Umuhamya umuvugo ababa muri icyo kigo bari barahimbiye Abahamya ba Yehova babashimira. Uwo muvugo wari ufite umutwe uvuga ngo “Kuba Umuhamya.” Hari igice cyawo cyavugaga ngo “babaho neza, barangwa n’ikinyabupfura kandi Yehova abaha ubwenge bubatera ibyishimo. Basura abantu kenshi mu ngo zabo babitewe n’uko biringira Yehova.”
Koko rero kwiringira Yehova ni byo byagiye bituma Abahamya bo hirya no hino ku isi biga ururimi rw’amarenga rukoreshwa n’abantu b’ibipfamatwi bo mu bihugu byabo. Ibyo rero bituma bageza kuri abo bantu ubutumwa bwiza bw’ibyiringiro bwo muri Bibiliya.