Ni nde ufite ubushobozi bwo kugenga ibizakubaho?
Ni nde ufite ubushobozi bwo kugenga ibizakubaho?
HARI umuhanga ushyigikira inyigisho y’ubwihindurize witwa John Gray wagize ati “nk’uko inyamaswa zidashobora kugira icyo zihindura ku bizazibaho, n’abantu na bo ni uko.” Umwanditsi witwa Shmuley Boteach we yavuze ibinyuranye n’ibyo mu gitabo cye. Yagize ati “umuntu si inyamaswa. Ku bw’ibyo, buri gihe aba afite ubushobozi bwo kugenga ibizamubaho.”—An Intelligent Person’s Guide to Judaism.
Hari abantu benshi bemera ibyo John Gray yavuze kandi bakemera ko hari imbaraga kamere umuntu adashobora kugira icyo akoraho, zifite ubushobozi bwo kugenga ibizaba ku bantu bose. Abandi bo bumva ko umuntu yaremwe n’Imana kandi ikaba yaramuhaye ubushobozi bwo kugenga imibereho ye y’igihe kizaza.
Hari bamwe bumva ko igihe cyabo kizaza kigengwa n’abantu bakomeye bafite imbaraga. Dukurikije ibyo umwanditsi witwa Roy Weatherford yanditse, “abenshi mu bantu bo ku isi, cyane cyane abenshi mu bagore babayeho bose, . . . nta bushobozi bafite bwo kugenga ubuzima bwabo kubera impamvu zumvikana: abandi bantu barabakandamiza kandi bakabanyunyuza imitsi” (The Implications of Determinism). Hari benshi babonye ibyiringiro byabo by’igihe kizaza gishimishije biyoyoka bitewe n’abategetsi ba gisivili cyangwa aba gisirikare babaga bamaranira ubutegetsi.
Uko amateka yagiye akurikirana, hari abandi bagiye bumva baratereranywe kubera ko batekerezaga ko hari imbaraga ndengakamere zagengaga ibyari kuzababaho. Boteach yagize ati “Abagiriki ba kera bahangayikishwaga cyane n’igitekerezo cy’uko kugira ibyiringiro nta cyo byari bimaze, kubera ko umuntu atashoboraga kugira icyo ahindura ku byari kuzamubaho byari byaranditswe.” Bumvaga ko hariho
imanakazi zahinduraga ibintu uko zishakiye, zabaga zaramaze kugena ibintu byose byari kuzaba ku muntu uwo ari we wese. Bemeraga ko izo manakazi ari zo zagenaga igihe umuntu azapfira ndetse zikagena neza neza uko imibabaro azahura na yo mu buzima bwe bwose izaba ingana.Muri iki gihe, abantu benshi biringira ko hari imbaraga ndengakamere zigenga ibizaba ku muntu. Urugero, hari abantu benshi bemera ko Imana yagennye mbere y’igihe ibyo abantu bose bazakora ndetse n’igihe buri muntu azapfira. Abandi bo bemera ko Imana Ishoborabyose ‘yarangije kwandikira buri muntu wese niba azarokoka cyangwa azarimbuka.’ Hari abantu benshi biyita Abakristo bemera izo nyigisho.
Wowe urabitekerezaho iki? Ese haba hari imbaraga ndengakamere zaba zaramaze kugena ibizakubaho, ku buryo nta kintu na kimwe wabikoraho? Cyangwa se umwanditsi w’amakinamico w’Umwongereza witwa William Shakespeare yaba yaravuze ukuri, igihe yandikaga ati “rimwe na rimwe abantu ni bo bagenga ibizababaho”? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.