Twese dukeneye gushimwa
Twese dukeneye gushimwa
AKANA gato k’agakobwa kari kagize umunsi mwiza rwose. Nubwo rimwe na rimwe byajyaga biba ngombwa ko gacyahwa, kuri uwo munsi nyir’izina kitwaye neza. Ariko kandi, muri iryo joro bamaze kukaryamisha, nyina yagize atya yumva kararize. Igihe bakabazaga icyari kikababaje, kavuganye amarira n’ikiniga kati “uyu munsi se sinabaye umukobwa mwiza?”
Icyo gisubizo cyashegeshe nyina cyane. Buri gihe, yabangukirwaga no gucyaha agakobwa ke. Ariko noneho, ntiyigeze akabwira ijambo ryo kugashimira, nubwo yari yabonye ukuntu kagerageje kwitwara neza.
Utwana tw’udukobwa si two twonyine dukeneye gushimwa no kugaragarizwa icyizere. Twese turabikeneye, kimwe n’uko dukenera inama no gucyahwa.
Ni gute twumva tumeze iyo badushimiye nta buryarya? Mbese, ntitwumva dufite ibyishimo n’akanyamuneza? Wenda bituma twiyumvisha ko hari umuntu runaka utwitaho. Biduha icyizere cy’uko imihati yacu itabaye imfabusa, bikanadushishikariza gukomereza aho. Ntibitangaje rero kuba iyo umuntu adushimiye nta buryarya, akenshi bituma dukunda uwo muntu uvuga amagambo atera inkunga.—Imigani 15:23.
Yesu Kristo yari azi akamaro ko gushimira abandi. Mu mugani w’italanto, shebuja (wagereranyaga Yesu ubwe) yashimiye abivanye ku mutima buri wese mu bagaragu be babiri b’indahemuka, agira ati ‘nuko nuko, mugaragu mwiza ukiranuka.’ Mbega ukuntu ayo magambo asusurutsa umutima! Nubwo bombi batari bafite ubushobozi bungana kandi ibyo bagezeho bikaba byari bitandukanye, bashimwe kimwe.—Matayo 25:19-23.
Nimucyo tujye twibuka nyina wa ka gakobwa. Si ngombwa gutegereza ko abandi babogoza ngo tubone kubashimira. Ahubwo, dushobora kubashimira uko uburyo bubonetse kose. Mu by’ukuri, dufite impamvu nziza zo gushimira abandi tubivanye ku mutima, igihe cyose tubonye uburyo.