Abasore n’inkumi bameze nk’ikime kizana amafu
“Nimuze munsange, ndabaruhura”
Abasore n’inkumi bameze nk’ikime kizana amafu
IGIHE Yesu Kristo yavugaga ati “nimuze munsange, ndabaruhura,” nta gushidikanya ko mu bo yabwiraga hari hakubiyemo n’abigishwa be bakiri bato (Matayo 11:28). Igihe abantu bamuzaniraga abana babo bato, abigishwa be bashatse kubabuza. Ariko Yesu yarababwiye ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze.” Ndetse Yesu ‘yarabakikiye, abaha umugisha’ (Mariko 10:14-16). Rwose, Yesu yahaga agaciro abakiri bato.
Bibiliya ivuga ibihereranye n’abasore n’inkumi bizerwa, hamwe n’urubyiruko n’abana bato batanze urugero ruhebuje mu gukorera Imana. Muri Zaburi hari harahanuwe ko “abasore” bari kugarurira abandi ubuyanja, nk’uko ikime gituma habaho amafu. Nanone havuga iby’ ‘abasore n’inkumi’ basingiza izina rya Yehova.—Zaburi 110:3; 148:12, 13.
Ahantu abakiri bato bumva bamerewe neza
Kugereranya abakiri bato n’ikime birakwiriye, kuko ikime kigereranya imigisha n’uburumbuke (Itangiriro 27:28). Ikime gituma habaho amafu, kigatuma ibimera bitohagira. Muri iki gihe cyo kuhaba kwa Kristo, Abakristo benshi bakiri bato bitanga babikunze kandi babishishikariye. Kimwe n’ikime gituma habaho amafu, abasore n’inkumi benshi bakorera Imana babigiranye ibyishimo, kandi bagafasha bagenzi babo bahuje ukwizera.—Zaburi 71:17.
Abakristo bakiri bato bagarurira abandi ubuyanja, ariko na bo ubwabo babonera uburuhukiro mu murimo bakorera Imana. Umuteguro w’Imana ni ahantu hashobora gutuma bamererwa neza. Mu gihe abasore n’inkumi bakomeje gukurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru, bagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana (Zaburi 119:9). Nanone kandi, bakora imirimo myiza mu itorero kandi bakahabonera incuti nziza, ibyo bikaba bituma bagira imibereho ishimishije kandi ifite intego.
Bituma ‘umubiri uba mutaraga’
Mbese koko, Abakristo bakiri bato bumva bameze nk’ “ikime”? Reka turebe urugero rw’umukobwa witwa Tania, wifatanya n’itorero mu buryo bugaragara, kandi akaba yishimira kumara amasaha asaga 70 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza. Ni gute yumva ameze? Yaravuze ati “numva ngaruye ubuyanja kandi nguwe neza. Kuba mfite Yehova ho Imana yanjye kandi nkaba nifatanya n’umuteguro we wo ku isi, byatumye ngira ‘umubiri mutaraga.’ ”—Imigani 3:8.
Uwitwa Ariel na we ni inkumi ikora umurimo w’igihe cyose, akaba yishimira ibyokurya agaburirwa mu itorero. Yagize ati “iyo ngiye mu materaniro ya Gikristo Yakobo 2:23.
no mu makoraniro maze nkagaburirwa ku meza yo mu buryo bw’umwuka ya Yehova, bituma ngarura ubuyanja. Kandi numva nguwe neza iyo menye ko mfite bagenzi banjye hirya no hino ku isi dufatanyije umurimo.” Yerekeje ku isoko ihebuje y’inkunga abona, agira ati “kuba mfite Yehova ho incuti yanjye bituma ngarura ubuyanja, cyane cyane iyo numvise cyangwa nkabona ukuntu iyi si inegekaza abantu.”—Umusore ufite imyaka 20 witwa Abishai ni umubwiriza w’igihe cyose n’umukozi w’imirimo mu itorero rye. Yavuze ibye muri aya magambo ngo “numva merewe neza kuko nzi ukuntu nahangana n’ibibazo byinshi abakiri bato bahura na byo muri iki gihe. Ukuri kwa Bibiliya kwatumye nkomeza guhanga amaso ku byo ngomba gukora kugira ngo nkorere Yehova mbigiranye ubugingo bwanjye bwose.”
Antoine yari inkomwahato igihe yari ageze mu kigero cy’ubugimbi. Igihe kimwe yigeze gufata intebe ayikubita umunyeshuri umwe biganaga, undi amujomba ikaramu. Antoine ntiyari umuntu watumaga abandi bagarura ubuyanja! Ariko inyigisho za Bibiliya zatumye agira ihinduka. Ubu afite imyaka 19, akaba ari umukozi w’imirimo n’umubwiriza w’igihe cyose mu itorero rye. Yagize ati “nshimira Yehova ku bwo kuba yaratumye mumenya kandi akamfasha kugira ngo nshobore kubona akamaro ko kugaragaza umuco wo kwirinda no guhindura imyifatire yanjye. Ibyo byatumye nikinga ibibazo byinshi byashoboraga kungeraho.”
Kuba Abakristo bakiri bato batuma abandi bagarura ubuyanja, ntibyisoba abantu. Matteo ni Umuhamya ukiri muto wo mu Butaliyani. Umwarimu umwigisha yategetse ko umwana uwo ari we wese wari kuvuga ijambo riteye isoni yagombaga gucibwa amande. Nyuma y’aho gato, abana basabye ko bavanirwaho iryo tegeko, bagira bati “ntidushobora rwose kureka kuvuga amagambo mabi.” Matteo agira ati “ariko mwarimu yababwiye ko atari uko byari bimeze, maze abaha urugero rwanjye, jyewe Umuhamya wa Yehova, anshimagiza imbere y’abanyeshuri bose ko mvuga amagambo yiyubashye.”
Mu rindi shuri ryo muri Tayilande ryigamo abanyeshuri b’indakoreka, umwarimu yahamagaye agahungu k’imyaka 11 kitwa Racha ngo kaze imbere y’abandi. Yagashimiye imyifatire yako myiza, agira ati “kuki mutakurikiza urugero rwe? Ni umunyeshuri w’umunyamwete, kandi agira ikinyabupfura.” Hanyuma yabwiye abanyeshuri ati “ndumva mugomba kuba Abahamya ba Yehova kimwe na Racha kugira ngo mujye mwitwara neza.”
Birashimishije kubona Abakristo bakiri bato benshi bakomeza kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova kandi bagakora ibyo ashaka. Abo basore n’inkumi beza bagaragaza ubwenge nk’ubw’abantu bakuru. Imana ishobora kubafasha kugira ngo bagire imibereho myiza muri iki gihe, kandi ikazatuma babaho mu gihe kizaza cy’agahebuzo mu isi nshya yegereje (1 Timoteyo 4:8). Bagarurira abandi ubuyanja, muri iyi si ya none yakakaye mu buryo bw’umwuka, yuzuyemo urubyiruko rwamanjiriwe.