Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kumenya iby’igihe kizaza!

Ushobora kumenya iby’igihe kizaza!

Ushobora kumenya iby’igihe kizaza!

Abantu benshi batekereza ku byerekeye igihe kizaza babigiranye ubwitonzi. Bakunda guteganya, gushora imari mu mishinga babigiranye ubwenge, hamwe no kumva bafite umutekano. Ariko se, haba hari uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kumenya neza icyo umunsi w’ejo uhatse?

MU MIHATI abantu bashyiraho kugira ngo batahure icyo igihe kizaza kibahishiye, bagiye bagerageza ibintu by’uburyo bwose. Abahanga mu bya siyansi yita ku mibereho y’abantu, bitwa futurologues (abahanga biga imiterere y’iby’igihe kizaza), basesengura uko ibintu byifashe muri iki gihe, maze bakavuga ibyo bateganya ko bishobora kuzabaho bafatiye kuri ibyo. Abahanga mu by’ubukungu na bo babigenza batyo mu rwego rwabo. Abapfumu baraguza inyenyeri hamwe n’abandi bapfumu biyambaza iraguzanyenyeri, utubuyenge tw’udusarabwayi hamwe n’ibintu bifitanye isano n’ubumaji, kandi usanga bafite abayoboke benshi. Urugero, umupfumu w’Umufaransa waraguzaga inyenyeri witwaga Nostradamus, akomeje kuba ikirangirire, n’ubwo hashize ibinyejana byinshi apfuye.

Abo bantu bose bihandagazaga bavuga ko bari abahanuzi bagiye bagaragara ko babeshya cyane, kandi ko batuma abantu bamanjirwa. Kubera iki? Kubera ko birengagiza Yehova Imana hamwe n’Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Kubera iyo mpamvu, ntibashobora gutanga ibisubizo by’ibibazo by’ibanze, urugero nk’ibi bikurikira: ‘kuki nshobora kwiringira ntashidikanya ko ibintu byahanuwe muri Bibiliya bigiye kuzabaho? Ni gute bihuza n’umugambi Imana ifitiye abantu? Ni gute jye n’umuryango wanjye twakungukirwa n’ubwo buhanuzi?’ Bibiliya isubiza ibyo bibazo.

Nanone kandi, ubuhanuzi bwa Bibiliya busumba ubuhanuzi bwabo mu bundi buryo bwinshi. Mu buryo bunyuranye n’indagu z’abapfumu baraguza inyenyeri, bwo butuma umuntu agumana umudendezo wo kwihitiramo ibimunogeye. Ku bw’ibyo rero, nta muntu n’umwe wandikiwe ibizamubaho mbere y’igihe (Gutegeka 30:19). Inyandiko zimwe, urugero nk’iza Nostradamus zifite icyuho mu birebana n’umuco, kandi icyo cyuho zikiziba zikoresheje ibintu by’amayobera hamwe n’ibikangura irari ry’ibyiyumvo. Ariko ubuhanuzi bwa Bibiliya bwo bufite urufatiro ruhamye mu by’umuco. Busobanura impamvu Imana igiye kuzakora ibintu nk’uko yabigambiriye (2 Ngoma 36:15). Kandi ubuhanuzi bwa Yehova ntibuhinyuka, kubera ko “Imana itabasha kubeshya” (Tito 1:2). Ku bw’ibyo, usanga abantu bayoborwa n’Ijambo ry’Imana bajijutse mu mibereho yabo, bafite imibereho ifite intego kandi ishimishije, badapfusha ubusa igihe cyabo cy’agaciro hamwe n’umutungo wabo biruka inyuma y’ibitagira umumaro.—Zaburi 25:12, 13.

Izo ngingo hamwe n’izindi nyinshi, zasuzumwe mu Makoraniro y’Intara y’Abahamya ba Yehova yari afite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi,” yabereye hirya no hino ku isi mu mwaka wa 1999/2000. Za disikuru, ibiganiro bikorwa mu buryo bwo kubaza ibibazo, ibyerekanwa hamwe na darame yari ishingiye kuri Bibiliya, byatumye abari bateze amatwi berekeza ibitekerezo ku murage uhebuje wo mu buryo bw’umwuka ufitwe n’abiga ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi kandi bakarishyira mu bikorwa. Igice gikurikira, kiri busubiremo ingingo z’ingenzi zimwe na zimwe zishishikaje zavuzwe mu ikoraniro.