Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | DAWIDI

‘Intambara ni iya Yehova’

‘Intambara ni iya Yehova’

DAWIDI ari kumwe n’abasirikare bahiye ubwoba. Abo basirikare baragenda bihuta, bahunga urugamba. Kuki bagize ubwoba bigeze aho? Dawidi agomba kuba yari yabumvise basubiramo kenshi izina ry’umuntu, bikamutera umujinya. Uwo muntu wigize igihangange ahagaze hakurya, n’agasuzuguro kenshi. Kandi kuva Dawidi yabaho, ubanza ari bwo yari abonye umuntu ureshya atyo!

Uwo muntu ni Goliyati. Dawidi yahise abona impamvu ba basirikare bari badagazwe! Goliyati uwo yari umugabo w’ibigango kandi muremure cyane. Uretse no kuba yari afite intwaro zikomeye, yarutaga abagabo babiri, na bo b’ibigango. Yari afite intwaro zihambaye, kandi ari umusirikare w’intwari, umenyereye urugamba! Ngaho sa n’umureba akangaranya ingabo z’Abisirayeli n’umwami wabo Sawuli, abatuka maze ijwi rye rikirangira, ari na ko za nyiramubande zungikanya amajwi yazo! Abasabye kwitoranyamo umugabo w’intwari ngo yiharahare, aze bahangane rimwe risa.—1 Samweli 17:4-10.

Baba Abisirayeli, yaba Umwami Sawuli, bose ubwoba bwari bwabatashye. Dawidi yari amaze kumenya ko hari hashize ukwezi kose, ndetse kurenga, ari uko bimeze. Ingabo z’Abafilisitiya n’iz’Abisirayeli zari zikomeje kurebana ay’ingwe, ari na ko Goliyati akomeza gutuka Abisirayeli uko bwije n’uko bukeye. Dawidi na we yari ahangayitse. Byari biteye isoni kubona Umwami wa Isirayeli n’ingabo ze, harimo na bakuru ba Dawidi, bahiye ubwoba. Dawidi yabonaga ko uwo mupagani Goliyati atasuzuguye ingabo za Isirayeli gusa, ahubwo yanasuzuguye Yehova, Imana ya Isirayeli. Ariko se Dawidi wari ukiri umwana yari kubikoraho iki, kandi se ukwizera kwe kutwigisha iki muri iki gihe?—1 Samweli 17:11-14.

“NI UYU, HAGURUKA UMUSUKEHO AMAVUTA!”

Reka tugaruke ku byabaye mbere yaho. Hari nimugoroba, Dawidi aragiye intama za se mu misozi yo hafi y’i Betelehemu. Yari umuhungu w’uburanga, ugeze mu gihe cy’ubugimbi, kandi uzi ubwenge. Iyo yabaga aruhuka, yacurangaga inanga. Ibyiza nyaburanga Imana yaremye byaramushimishaga, maze agakora mu nganzo. Uko yagendaga amara igihe acuranga, ni ko yagendaga arushaho kugira ubuhanga. Ariko umugoroba umwe se yamutumyeho, amusaba guhita ataha.—1 Samweli 16:12.

Ageze mu rugo, yasanze se Yesayi aganira n’umusaza rukukuri. Uwo musaza yari Samweli umuhanuzi w’indahemuka. Yehova yari yamusabye gusuka amavuta kuri umwe mu bahungu ba Yesayi, ngo azabe umwami wa Isirayeli. Samweli yari yamaze kubona bakuru ba Dawidi barindwi, ariko Yehova yamweretse ko nta n’umwe muri bo yatoranyije. Ariko Dawidi ahageze, Yehova yabwiye Samweli ati “ni uyu, haguruka umusukeho amavuta!” Samweli yafashe ihembe ryarimo amavuta yihariye ayasuka Dawidi ku mutwe, ari imbere ya bene se bose. Ubuzima bwa Dawidi bwahise buhinduka kuva icyo gihe. Bibiliya igira iti “kuva uwo munsi umwuka wa Yehova uza kuri Dawidi.”—1 Samweli 16:1, 5-11, 13.

Dawidi yemeraga yicishije bugufi ko Yehova ari we watumye yica inyamaswa z’inkazi

Ese Dawidi yahise ararikira ubwami? Oya. Yategereje ko umwuka wa Yehova umuyobora kugeza igihe yari gutangirira gusohoza iyo nshingano itoroshye. Hagati aho yakomeje kwikorera umurimo woroheje wo kuragira intama za se. Wari umurimo usaba ubwitange n’ubutwari. Imikumbi ya se yari yaratewe incuro ebyiri zose. Ubwa mbere yatewe n’intare, ubwa kabiri iterwa n’idubu. Dawidi yarwanye n’izo nyamaswa z’inkazi, kugira ngo arengere intama za se, kandi zombi yarazishe.—1 Samweli 17:34-36; Yesaya 31:4.

Ayo makuru yari yarageze ku Mwami Sawuli, hanyuma atuma kuri Dawidi. Nubwo Sawuli yari intwari mu ntambara, ntiyari acyemerwa na Yehova bitewe n’uko atumviraga amabwiriza yamuhaga. Icyo gihe Yehova yari yaramukuyeho umwuka we, atangira guhangwaho n’imyuka mibi, maze akajya agira umujinya n’urugomo kandi akajya akeka abandi amababa. Iyo imyuka mibi yageraga kuri Sawuli, nta kindi cyamucururutsaga uretse umuziki. Abantu ba Sawuli bari baramenye ko Dawidi yari umucuranzi w’umuhanga kandi ko yari intwari ku rugamba. Ni yo mpamvu Sawuli yatumyeho Dawidi, maze bidatinze, akajya acurangira Sawuli kandi akamutwaza intwaro.—1 Samweli 15:26-29; 16: 14-23.

Abakiri bato by’umwihariko bashobora kuvana amasomo ku kwizera kwa Dawidi. Zirikana ko iyo yabaga aruhuka, yakoraga ibintu byari gutuma arushaho kugirana ubucuti na Yehova. Nanone kandi, yakomeje kugira ubuhanga bwari kumufasha gukora akazi ke neza. Igishimishije kuruta byose, ni uko yemeye kuyoborwa n’umwuka wa Yehova. Iryo ni isomo ry’ingenzi twese twagombye kumwigiraho.—Umubwiriza 12:1.

“NTIHAGIRE UMUNTU UKUKA UMUTIMA”

Igihe Dawidi yakoreraga Sawuli, yanyuzagamo agasubira iwabo akaragira intama, ndetse akahamara igihe. Igihe yari iwabo, ni bwo Yesayi yohereje Dawidi kujya kureba bakuru be batatu babaga mu ngabo za Sawuli. Dawidi yumviye se, ajya kureba bakuru be mu kibaya cya Ela, abagemuriye. Ahageze yatangajwe no kubona ingabo zitava mu byimbo nk’uko twabivuze tugitangira. Izo ngabo zari ziteganye, hagati haciyemo umubande.—1 Samweli 17:1-3, 15-19.

Dawidi yumvaga atabyihanganira. Yaribajije ati “bishoboka bite ko ingabo za Yehova Imana nzima, ziterwa ubwoba n’umuntu nk’uyu w’umupagani?” Dawidi yumvaga uko Goliyati yatukaga Abisirayeli, akumva ari nko gutuka Yehova. Nguko uko yatangiye kuvugana n’abandi basirikare uko babigenza ngo batsinde Goliyati. Bidatinze, Eliyabu yumvise ibyo Dawidi yarimo avuga. Yamucyashye abigiranye ubukana, amubwira ko nta kindi cyamuzanye uretse kureba urugamba. Ariko Dawidi yaramushubije ati “hari ikibi nkoze se ko nibarizaga gusa?” Yahise amuva iruhande, asanga abandi bantu ababaza mu ibanga uko yatsinda Goliyati. Amaherezo iyo nkuru yageze ku mwami Sawuli, nuko atuma abantu ngo bamuzanire Dawidi.—1 Samweli 17:23-31.

Dawidi yabwiye umwami amagambo atera akanyabugabo, avuga ko Goliyati atagomba ‘kubakura umutima.’ Kandi koko, Sawuli n’abantu be bari bakutse umutima. Birashoboka ko bakoze ikosa umuntu wese yakora, ryo kwigereranya n’uwo mugabo w’ibigango, bakumva ko batamutsinda, kuko bamugeraga mu rukenyerero cyangwa mu gituza. Batekerezaga ko uwo musirikare wari igihanyaswa, yari kubatsinda atiriwe arwana. Icyakora Dawidi si uko yabitekerezaga. Nk’uko turi bubibone, we yabibonaga mu buryo butandukanye cyane n’ubwo. Ni yo mpamvu yiyemeje kurwana na Goliyati.—1 Samweli 17:32.

Sawuli yaramubwiye ati “ntiwashobora kurwana n’uriya Mufilisitiya. Dore uracyari muto, ariko we yabaye umurwanyi kuva mu busore bwe.” Ese koko Dawidi yari akiri umwana? Oya, ariko yari akiri muto cyane ku buryo atari kujya mu ngabo. Uretse n’ibyo, isura ye yagaragazaga ko yari umwana. Icyakora Dawidi yari amaze kumenyekana ko ari umuntu uzi kurwana kandi ashobora kuba yari hafi kugira imyaka 20.—1 Samweli 16:18; 17:33.

Dawidi yijeje Sawuli ko azabishobora, amubwira ukuntu yarwanyije intare n’idubu. Ese ubwo ntibyari ukwiyemera? Oya. Dawidi yari azi neza uko yarwanye n’izo nyamaswa. Yaravuze ati “Yehova wankuye mu nzara z’intare n’iz’idubu, ni we uzankiza amaboko y’uriya Mufilisitiya.” Sawuli yaje kuva ku izima, maze abwira Dawidi ati “genda, Yehova abane nawe.”—1 Samweli 17:37.

Ese waba wifuza kugira ukwizera nk’ukwa Dawidi? Zirikana ko icyizere Dawidi yari afite, kitari cya kindi kiraza amasinde. Yizeraga Imana kubera ko yari ayizi neza, ahereye no ku byamubayeho. Yari azi ko Yehova ari Imana yuje urukundo, yiteguye kumurinda kandi ko asohoza amasezerano. Niba twifuza kugira ukwizera nk’uko, twagombye gukomeza kumenya byinshi ku Mana. Nidukurikiza ibyo twiga, bizatugirira akamaro, kuko tuzagira ukwizera gukomeye nk’ukwa Dawidi.—Abaheburayo 11:1.

“YEHOVA ARAKUNGABIZA”

Sawuli yahaye Dawidi ibyo yari gukenera ku rugamba, kandi byari bimeze nk’ibya Goliyati. Mu byo yamuhaye harimo intwaro zikozwe mu muringa, ingofero n’ikoti rikozwe mu byuma bigerekeranye. Dawidi yagerageje gutambuka yambaye ibyo bintu byose biramunanira. Kandi ni mu gihe, kuko atari yarahawe imyitozo ya gisirikare. Tekereza noneho ko yari yambaye ibyo Sawuli yambaraga, kandi Sawuli yasumbaga abantu bose mu gihugu cya Isirayeli (1 Samweli 9:2)! Yabikuyemo byose maze yambara umwenda we yari amenyereye, afata n’ibikoresho yajyanaga kurinda umukumbi.—1 Samweli 17:38-40.

Dawidi yahise afata inkoni ye, ashyira uruhago rwe ku rutugu hamwe n’umuhumetso. Nubwo umuhumetso usa n’aho usuzuguritse, yari intwaro ikomeye. Yari igizwe n’agahago bashyiragaho imigozi ibiri y’uruhu, iyo ikaba yari intwaro ikomeye ku mwungeri. Yashyiraga ibuye mu gahago akarizunguza, maze akarirekurana imbaraga nyinshi ku buryo adahusha, mbese nk’uko barashisha itopito. Nanone uwo muhumetso wari intwaro ikomeye kuko abasirikare bajyaga bawifashisha.

Iyo ntwaro ni yo Dawidi yitwaje ajya kurwanya umwanzi. Ntidushobora kwiyumvisha amasengesho Dawidi yasenze, igihe yahagararaga ahantu hanyuraga akagezi maze agatoragura utubuye dutanu. Nyuma yaho yagiye ku rugamba yiruka cyane.

Igihe Goliyati yabonaga uwo bari bagiye guhangana yatekereje iki? Bibiliya igira iti “aramusuzugura kuko yari umusore w’uburanga kandi ugifite itoto mu maso.” Goliyati yaramubwiye ati “ni ko sha, ndi imbwa kugira ngo uze kurwana nanjye witwaje inkoni?” Uko bigaragara yari yabonye inkoni ya Dawidi, ariko ntiyari yabonye umuhumetso. Uwo mufilisitiya yamututse mu izina ry’imana ye, maze aramubwira ati “ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, nkugabize inyamaswa zo mu gasozi.”—1 Samweli 17:41-44.

Ibyo Dawidi yamushubije bigaragaza ko yari afite ukwizera. Ngaho tekereza uwo musore abwira Goliyati ati “unteye witwaje inkota n’icumu n’agacumu, ariko jye nguteye mu izina rya Yehova nyir’ingabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.” Dawidi yari azi ko imbaraga z’uwo muntu n’ubwinshi bw’intwaro yari afite nta cyo byari bivuze. Goliyati yasuzuguye Yehova Imana, kandi Yehova na we yagombaga kugira icyo akora. Ni yo mpamvu Dawidi yavuze ati ‘intambara ni iya Yehova.’—1 Samweli 17:45-47.

Dawidi ntiyirengagije ukuntu Goliyati yari munini n’intwaro yari afite. Ariko ntiyemeye ko ibyo bintu bimuca intege. Ntiyigeze akora ikosa nk’iryo Sawuli n’ingabo ze bari bakoze. Dawidi ntiyigeze yigereranya na Goliyati, ahubwo yagereranyije Goliyati na Yehova. Goliyati yari afite uburebure bwa metero 2,9, mbese asumba abandi bantu bose. Ariko se yanganaga iki, umugereranyije n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi? Koko rero, kimwe n’undi muntu wese, Goliyati yari ubusa imbere y’Imana. Yehova yari yiyemeje kurimbura Goliyati.

Dawidi yarirutse agenda asatira umwanzi we, maze akura ibuye mu ruhago. Yarishyize mu muhumetso maze agenda yiruka awuzunguza, uvuza ubuhuha. Goliyati na we yagiye asatira Dawidi, wenda ari inyuma y’uwamutwazaga ingabo. Uburebure bwa Goliyati bwamubereye inzitizi, kuko uwamutwazaga ingabo wari umuntu usanzwe, atashoboraga kumukingira ngo ageze ku mutwe. Nguko uko Dawidi yabyungukiyemo.—1 Samweli 17:41.

Dawidi yabonaga ko umuntu wese, nubwo yaba ari igihangange, ari ubusa imbere ya Yehova Imana

Amaherezo Dawidi yarekuye ibuye. Sa n’ureba ukuntu ryagiye rivuza ubuhuha rigahamya intego. Nta gushidikanya ko Yehova yamufashije ku buryo atari kwirirwa yohereza irya kabiri. Iryo buye ryahamije Goliyati rimwinjira mu gahanga rirakamena, riteberamo. Cya gihangange cyituye hasi kibanje umutwe! Abari bamurinze bahiye ubwoba bakizwa n’amaguru. Dawidi yegereye Goliyati afata inkota Goliyati yari yitwaje, aba ari yo amucisha umutwe.—1 Samweli 17:48-51.

Sawuli n’ingabo ze bongeye kugira akanyabugabo. Bashushubikanyije Abafilisitiya bavuza induru. Intambara yahise ihindura isura nk’uko Dawidi yari yabibwiye Goliyati ati “Yehova arabahana mu maboko yacu nta kabuza.”—1 Samweli 17:47, 52, 53.

Muri iki gihe, abagaragu b’Imana ntibivanga mu ntambara. Icyo gihe cyararangiye (Matayo 26:52). Icyakora ukwizera kwa Dawidi kutwigisha byinshi. Kimwe na Dawidi, twagombye kubona ko Yehova ariho, ko ari we wenyine twagombye gukorera kandi tukamwubaha. Hari igihe dushobora gutekereza ko ibibazo dufite biturenze, ariko burya ibyo bibazo nta cyo bivuze ubigereranyije n’imbaraga za Yehova. Nitwemera ko Yehova atubera Imana kandi tukamwizera, kimwe na Dawidi, nta ngorane cyangwa ikibazo kizadutera ubwoba. Mu by’ukuri, nta kintu na kimwe cyananira Yehova.