INGINGO Y’IBANZE | ICYO TWAMENYA KU BIREMWA BYO MU IJURU
Ibiremwa byo mu ijuru biteye bite?
Bibiliya itubwira ibintu bitangaje abantu beretswe, bidufasha gusa n’abareba ibibera mu ijuru. Turagusaba kubisuzuma witonze. Nubwo ibyo abantu beretswe byose bitafatwa uko byakabaye, kubisuzuma bizatuma dusobanukirwa neza ibirebana n’ibiremwa by’umwuka ndetse n’uruhare bigira mu mibereho yacu.
YEHOVA NI UMUTEGETSI W’IKIRENGA
Bibiliya igira iti “nuko mbona intebe y’ubwami iri mu mwanya wayo mu ijuru, kandi hari n’uwari wicaye kuri iyo ntebe y’ubwami. Uwo wari uyicayeho yasaga n’ibuye rya yasipi, n’ibuye ry’agaciro ritukura, kandi iyo ntebe y’ubwami yari igoswe n’umukororombya wasaga n’ibuye rya emerode.”—Ibyahishuwe 4:2, 3.
“Yari agoswe n’umucyo mwinshi. Hari ikimeze nk’umuheto uboneka mu gicu ku munsi w’imvura. Uko ni ko umucyo nabonye impande zose wari umeze. Wari umeze nk’ikuzo rya Yehova.”—Ezekiyeli 1:27, 28.
Intumwa Yohana n’umuhanuzi Ezekiyeli bifashishije ibintu dushobora kumva kugira ngo badusobanurire ikuzo rya Yehova Imana Ishoborabyose, urugero nk’amabuye y’agaciro abengerana, umukororombya n’intebe y’ubwami ihambaye. Ibyo bavuze bitwereka ko Yehova afite ubwiza buhebuje, ikuzo n’icyubahiro.
Ibyo bintu babonye bihuje n’ibyo umwanditsi wa zaburi yanditse agira ati ‘Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane. Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose. Kuko imana zose z’abanyamahanga ari imana zitagira umumaro; ariko Yehova we yaremye ijuru. Icyubahiro n’ikuzo biri imbere ye; imbaraga n’ubwiza biri mu rusengero rwe.’—Zaburi 96:4-6.
Nubwo Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga, adusaba kumusenga kandi atwizeza ko azatwumva (Zaburi 65:2). Intumwa Yohana yagaragaje ko Imana idukunda kandi ikatwitaho. Yagize ati ‘Imana ni urukundo.’—1 Yohana 4:8.
YESU ARI KUMWE N’IMANA
“[Umwigishwa Sitefano], yuzuye umwuka wera, atumbira mu ijuru maze abona ikuzo ry’Imana, na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana, aravuga ati ‘dore mbonye ijuru rikingutse n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.’”—Ibyakozwe 7:55, 56.
Ibyo bintu Sitefano yabyeretswe Yesu amaze igihe gito apfuye, yishwe n’abayobozi b’idini ry’Abayahudi ari na bo Sitefano yabwiraga. Iryo yerekwa ryari gihamya y’uko Yesu yazutse kandi akaba yarahawe ikuzo. Intumwa Pawulo yabihamije Abefeso 1:20, 21.
agira ati ‘[Yehova] yazuye [Yesu] mu bapfuye, amwicaza iburyo bwe ahantu ho mu ijuru, hasumba cyane ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’imbaraga zose n’ubwami bwose n’izina ryose rivugwa, atari muri iyi si ya none gusa, ahubwo no muri ya yindi izaza.’—Uretse kuba Ibyanditswe bigaragaza umwanya wo hejuru Yehova na Yesu bafite, binagaragaza ko bita cyane ku bantu. Igihe Yesu yari hano ku isi, yakijije abarwayi n’abamugaye kandi azura abapfuye. Urupfu rwa Yesu rw’igitambo rwagaragaje ko akunda Imana n’abantu (Abefeso 2:4, 5). Ubu Yesu ari iburyo bw’Imana, kandi vuba aha azakoresha ububasha bwe, maze aheshe imigisha abantu bo hirya no hino ku isi bumvira.
ABAMARAYIKA BAKORERA IMANA
Umuhanuzi Daniyeli yaravuze ati “nuko nkomeza kwitegereza kugeza igihe intebe z’ubwami zishyiriweho, maze Umukuru Nyir’ibihe byose [Yehova] aricara. . . . Ibihumbi incuro ibihumbi baramukoreraga kandi ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye.”—Daniyeli 7:9, 10.
Muri iryo yerekwa, Daniyeli yabonye abamarayika benshi. Ibyo yabonye bigomba kuba byari bishishikaje! Abamarayika ni ibiremwa by’umwuka bifite ikuzo, ubwenge n’imbaraga nyinshi. Muri bo harimo abaserafi n’abakerubi. Bibiliya ivuga iby’abamarayika incuro zirenga 250.
Abamarayika si abantu bahoze batuye ku isi. Imana yabaremye mbere cyane y’uko irema umuntu. Igihe Imana yaremaga isi, abamarayika barabirebaga kandi baranguruye ijwi ry’ibyishimo.—Yobu 38:4-7.
Imwe mu mirimo y’ingenzi ikorerwa ku isi abamarayika b’indahemuka bagiramo uruhare, ni ugutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Uruhare bagira muri uwo murimo rugaragazwa n’ibyo intumwa Yohana yeretswe. Yaravuze ati “nuko mbona undi mumarayika aguruka aringanije ijuru, kandi yari afite ubutumwa bwiza bw’iteka kugira ngo abutangaze bube inkuru ishimishije ku batuye ku isi, n’amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose” (Ibyahishuwe 14:6). Nubwo abamarayika batakivugana n’abantu, bayobora ababwiriza ku bantu biteguye kwakira ubutumwa bwiza.
SATANI AYOBYA ABANTU BENSHI
“Mu ijuru habaho intambara: Mikayeli n’abamarayika be barwana na cya kiyoka, cya kiyoka na cyo kibarwanya kiri kumwe n’abamarayika bacyo ariko nticyanesha, kandi umwanya wabo ntiwongera kuboneka ukundi mu ijuru. Icyo kiyoka kinini kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na cyo kiyobya isi yose ituwe. Nuko kijugunywa ku isi, abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo.”—Ibyahishuwe 12:7-9.
Hari igihe mu ijuru hatari amahoro. Abantu bakiremwa, umwe mu bamarayika yararikiye gusengwa maze yigomeka kuri Yehova, ahinduka Satani bisobanurwa ngo “Urwanya.” Nyuma y’aho hari abandi bamarayika bifatanyije na we, bitwa abadayimoni. Bamaze kwigomeka, barwanyije Yehova cyane kandi bayobya abantu benshi bituma badakomeza kumvira Yehova.
Satani n’abadayimoni be ni abagome kandi ni abicanyi. Banga abantu urunuka kandi bagira uruhare rukomeye mu bintu bibabaje bibera ku isi. Urugero, Satani yishe amatungo y’umugaragu w’Imana w’indahemuka witwaga Yobu yica n’abagaragu be. Nyuma yaho yishe abana bose ba Yobu uko ari icumi, abateje “umuyaga ukaze” maze usenya inzu bari barimo. Nyuma yaho Satani yateje Yobu “ibibyimba bibi cyane, bihera mu bworo bw’ikirenge bigera mu gitwariro.”—Yobu 1:7-19; 2:7.
Icyakora Satani azakurwaho burundu. Yajugunywe ku isi, kandi azi ko “ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Ari hafi kurimbuka, kandi iyo ni inkuru nziza.
ABAZAJYA MU IJURU BAVUYE KU ISI
‘[Yesu] yacunguye abantu bo mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’amahanga yose abacunguje amaraso ye, abahindura abami n’abatambyi b’Imana yacu, kandi bazategeka isi.’—Ibyahishuwe 5:9, 10.
Yesu yarazutse ajya mu ijuru kandi hari n’abandi bazazuka bakajyayo. Yabwiye intumwa ze zizerwa ati “ngiye kubategurira umwanya, . . . nzagaruka kandi nzabakira iwanjye, kugira ngo aho ndi abe ari ho namwe muba.”—Yohana 14:2, 3.
Abajya mu ijuru baba bafite impamvu ibajyanye. Bazafatanya na Yesu gutegeka mu Bwami bw’Imana, bayobore abazaba batuye ku isi bose kandi babaheshe imigisha. Ubwo bwami ni bwo Yesu yabwiye abigishwa be gusenga basaba, muri rya sengesho ntangarugero rigira riti “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”—ICYO ABAJYA MU IJURU BAZAKORA
Intumwa Yohana yagize ati “numva ijwi riturutse kuri ya ntebe y’ubwami, rirangurura rigira riti ‘dore ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu, . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.’”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Ubuhanuzi buvugwa muri iryo yerekwa, bwerekeza ku gihe Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu n’abazukira kujya mu ijuru, buzaba butegeka. Ubwo bwami buzarimbura ubutegetsi bwa Satani, buhindure isi paradizo. Ibintu byose bibabaza abantu hakubiyemo n’urupfu, ntibizabaho ukundi.
None se bizagendekera bite abantu benshi bapfuye, ariko batazajya mu ijuru? Bazazuka bature ku isi izaba yahindutse Paradizo.—Luka 23:43.
Ibintu byose abantu babonye mu iyerekwa, bitwizeza ko Yehova Imana, Umwana we Yesu Kristo, abamarayika bizerwa hamwe n’abazajya mu ijuru, batwitaho kandi ko batwifuriza ibyiza. Niba wifuza kumenya ibindi bintu bazakora, uzaganire n’Abahamya ba Yehova cyangwa ujye ku rubuga rwacu rwa www.isa4310.com/rw, maze uvaneho igitabo kivuga ngo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?