Amasomo tuvana ku nyoni
“Baza, . . . ibiguruka byo mu kirere bizakubwira. Ni ikihe muri ibyo byose kitazi neza ko ukuboko kwa Yehova ari ko kwabikoze?”—Yobu 12:7, 9.
HASHIZE imyaka irenga 3.000 umukurambere Yobu avuze ko inyoni zo mu kirere zishobora kutwigisha byinshi ku birebana n’ibyo Imana yaremye. Abantu bitegereje uko zibaho maze batanga ingero cyangwa imigani ifite icyo yigisha. Imirongo yo muri Bibiliya igira ibyo ivuga ku nyoni, itwigisha amasomo y’ingenzi mu mibereho yacu no mu mishyikirano dufitanye na Yehova. Reka turebe ingero nke.
AHO INTASHYA YARIKA
Abaturage b’i Yerusalemu bari bamenyereye kubona intashya kuko zikunda kwarika mu bisenge by’amazu. Hari n’izari zararitse mu rusengero rwubatswe na Salomo. Buri mwaka intashya zarikaga mu rusengero, kuko zabaga zizeye ko ibyana byazo bizaba bifite umutekano.
Umwanditsi wa Zaburi ya 84 wari umwe mu bahungu ba Kora, akaba yarakoraga mu rusengero icyumweru kimwe mu mezi atandatu, yajyaga abona ibyo byari mu rusengero. Yifuzaga kumera nk’intashya, akibera mu nzu ya Yehova iminsi yose. Yaranditse ati “Yehova Nyir’ingabo, mbega ukuntu ihema ryawe rihebuje ari iry’igikundiro! Ubugingo bwanjye bwifuje cyane kwibera mu bikari bya Yehova, ndetse ibyo birabuzonga. Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza impundu Imana nzima. Yemwe n’inyoni yabonye inzu, intashya na yo ibona icyari, aho yashyize ibyana byayo hafi y’igicaniro cyawe gikomeye, Yehova nyir’ingabo, Mwami wanjye kandi Mana yanjye!” (Zaburi 84:1-3). Ese twe n’abana bacu, tugaragaza ko twifuza cyane kuba hamwe n’abagize itorero, kandi ko tubyishimira?—Zaburi 26:8, 12.
IGISHONDABAGABO KIMENYA IGIHE CYACYO
Umuhanuzi Yeremiya yaranditse ati “igishondabagabo kiguruka mu kirere kimenya neza igihe cyacyo.” Yari azi neza igihe ibishondabagabo byo mu Gihugu cy’Isezerano bitangirira kwimuka. Mu gihe cy’urugaryi, ibishondabagabo by’umweru bisaga 300.000 bifata urugendo bikava muri Afurika bikimukira mu Majyaruguru y’u Burayi binyuze mu kibaya cya Yorodani. Ibishondabagabo bimenya ko igihe cy’icyi kigeze, bikagaruka aho byavuye, bigatera amagi. Kimwe n’izindi nyoni zikunda kwimuka, na byo “bimenya igihe bizagarukira.”—Yeremiya 8:7.
Hari igitabo cyavuze ko “ikintu gitangaje gifasha inyoni kwimuka ari ubugenge bwazo” (Collins Atlas of Bird Migration). Yehova Imana yahaye inyoni ubugenge bwo kumenya igihe zigomba kwimukira, naho abantu abaha ubushobozi bwo gusobanukirwa ibihe n’ibihe byagenwe (Luka 12:54-56). Ubumenyi buturuka ku Mana, ni ubw’ingenzi kuko budufasha gusobanukirwa neza ibihe turimo. Ibyo bikaba bitandukanye n’uko igishondabagabo kimeze kuko cyo kigendera ku bugenge. Abisirayeli bo mu gihe cya Yeremiya ntibitaga ku bihe barimo. Imana yasobanuye neza ikibazo cyabo igira iti “banze ijambo rya Yehova; none se ubwenge bwabo ni ubwenge nyabaki?”—Yeremiya 8:9.
Muri iki gihe twibonera ibimenyetso bigaragaza ko turi mu ‘minsi y’imperuka’ nk’uko Bibiliya yabivuze (2 Timoteyo 3:1-5). Ese uzigana igishondabagabo, maze wite ku ‘bihe’ turimo?
KAGOMA IREBA IBIRI KURE
Kagoma ivugwa incuro nyinshi muri Bibiliya, kandi abantu bo mu Gihugu cy’Isezerano bari bamenyereye kubona icyo gisiga. Bibiliya ivuga ko kagoma yarika hejuru mu rutare, akaba ari ho iva ikajya ‘gushaka ibyokurya,’ kandi “amaso yayo akomeza kureba ibiri kure” (Yobu 39:27-29). Kagoma yitegereza ibiri kure ku buryo ishobora kubona n’urukwavu ruri mu ntera ireshya na kilometero.
Nk’uko kagoma ishobora “kureba ibiri kure cyane,” Yehova na we areba kure akamenya ibizaba mu gihe kizaza. Ni yo mpamvu Yehova agira ati “ni jye uhera mu ntangiriro nkavuga iherezo, ngahera mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa” (Yesaya 46:10). Nitwumvira inama Yehova aduha, ubwenge bwe no kuba areba kure bizatugirira akamaro.—Yesaya 48:17, 18.
Nanone Bibiliya igereranya kagoma n’abantu biringira Imana, igira iti “abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga. Bazatumbagira bagurukisha amababa nka kagoma” (Yesaya 40:31). Kugira ngo kagoma itumbagire yifashisha umwuka ushyushye. Iyo imaze kugera muri uwo mwuka, itanda amababa maze ikagenda izenguruka aho uwo mwuka ushyushye uri, ikagenda irushaho gutumbagira. Imbaraga kagoma ikoresha iguruka kandi ikagera kure, si izayo. Kimwe na kagoma, abiringira Yehova bagombye kumwishingikirizaho, kuko abasezeranya ko azabaha “imbaraga zirenze izisanzwe.”—2 Abakorinto 4:7, 8.
“INKOKO IBUNDIKIRA IMISHWI YAYO”
Mbere gato y’uko Yesu apfa, yafashe akanya yitegereza umurwa mukuru w’Abayahudi. Yavuganye agahinda ati “Yerusalemu, Yerusalemu wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse gukoranyiriza abana bawe hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo! Ariko ntimwabishatse.”—Matayo 23:37.
Bumwe mu bugenge buhambaye cyane inyoni zifite ni ubuhanga zikoresha zirinda ibyana byazo. Zimwe mu nyoni zitarika mu biti, urugero nk’inkoko, iba igomba kuba maso kugira ngo umwanzi atayihekura. Iyo irabutswe agaca mu kirere ihita ihamagara imishwi yayo, na yo igahita yirukira mu mababa ya nyina. Muri ayo mababa ni na ho udushwi twugama izuba ryinshi n’imvura. Yesu na we yifuzaga ko abaturage b’i Yerusalemu bamuhungiraho kugira ngo abarinde. Muri iki gihe, Yesu adusaba kumusanga ngo aturuhure imitwaro n’imihangayiko y’ubuzima, kandi adusezeranya ko azaturinda.—Matayo 11:28, 29.
Dushobora kuvana amasomo menshi ku nyoni. Niwitegereza inyoni, ujye ugerageza kwibuka ingero zo muri Bibiliya zigira icyo zizivugaho. Intashya izajya ikwibutsa ko ugomba gukunda urusengero rwa Yehova. Jya wiringira isezerano ry’Imana ry’uko izaduha imbaraga tukaguruka nka kagoma. Jya ukurikira Yesu kugira ngo umenye ukuri, kuko kuzakurinda nk’uko inkoko irindira imishwi yayo mu mababa. Igishondabagabo cyo, kitwibutsa ko tugomba kuba maso kugira ngo dusobanukirwe ibibera mu isi byari byarahanuwe.