Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | ESE KOKO ABAMARAYIKA BABAHO?

Ese ufite marayika murinzi?

Ese ufite marayika murinzi?

Bibiliya ntiyigisha ko buri muntu agira marayika murinzi. Ni byo koko Yesu yigeze kuvuga ati: “Mwirinde mutagira uwo muri aba bato musuzugura, kuko ndababwira ko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data uri mu ijuru” (Matayo 18:10). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko buri muntu afite umumarayika umurinda; ahubwo yashakaga kuvuga ko abamarayika bita kuri buri mwigishwa we. Ni yo mpamvu abasenga Yehova by’ukuri batishora mu bintu biteje akaga, bibwira ko Imana iboherereza abamarayika bo kubarinda.

None se ibyo bishatse kuvuga ko abamarayika badafasha abantu? Oya (Zaburi 91:11). Hari abantu bumva ko Imana yabageneye umumarayika wo kubarinda no kubayobora. Kenneth twigeze kuvuga, na we ni uko abyumva. Nubwo tutakwemeza ijana ku ijana ko ibyo yavuze ari ukuri, birashoboka. Abahamya ba Yehova bakunze kubona ibimenyetso bigaragaza ko abamarayika babafasha mu murimo wo kubwiriza. Ntitwagaragaza neza uko Imana ikoresha abamarayika mu gufasha abantu mu bikorwa bitandukanye, kuko batagaragara. Ariko kandi turamutse dushimiye Imana ibyo yadukoreye byose yifashishije abamarayika, ntitwaba twibeshye.—Abakolosayi 3:15; Yakobo 1:17, 18.