INGINGO Y’IBANZE | WAKORA IKI MU GIHE UPFUSHIJE UWAWE?
Ese kugira agahinda wapfushije ni bibi?
Ese wigeze kurwara? Ushobora kuba warahise ukira ku buryo utanibuka ko byakubayeho. Icyakora bavuga ko “agahinda gatinda mu nda kakazica n’umwuzukuru.” Dogiteri Alan Wolfelt yaravuze ati “nta kintu gitinda gushira nk’agahinda. Icyakora, amaherezo abandi baraduhumuriza kakagabanuka, ntikaduherane burundu.”—Healing a Spouse’s Grieving Heart.
Urugero, zirikana uko umukurambere Aburahamu yumvise ameze igihe yapfushaga umugore we. Bibiliya igira iti “Aburahamu aborogera Sara, aramuririra cyane.” Ibyo bigaragaza ko Aburahamu yamaze igihe kirekire ababajwe n’urupfu rw’umugore we. * Urundi rugero ni urwa Yakobo wabwiwe ko umuhungu we Yozefu yari yishwe n’inyamaswa. Yamaze “iminsi myinshi” aborogera umwana we, kandi abagize umuryango bagerageje kumuhumuriza biba iby’ubusa. Ako gahinda yakamaranye imyaka myinshi.—Intangiriro 23:2; 37:34, 35; 42:36; 45:28.
Muri iki gihe nabwo, hari abantu benshi bababazwa cyane no gupfusha ababo. Dore ingero za bamwe muri bo:
-
“Umugabo wanjye witwa Robert yapfuye ku itariki 9 Nyakanga 2008. Mu gitondo cy’uwo munsi yagiriyeho impanuka, twari twaramutse neza. Nk’uko twari dusanzwe tubigenza nyuma y’ifunguro rya mu gitondo, twarahoberanye arambwira ati ‘ndagukunda,’ ndamusubiza nti ‘nanjye ndagukunda,’ maze ajya ku kazi. Ubu hashize imyaka itandatu apfuye, ariko agahinda ntikarashira. Sinzi niba nzashira agahinda ka Robert wanjye.”—Gail, ufite imyaka 60.
-
“Nubwo hashize imyaka 18 umugore wanjye apfuye, ndacyamukumbura cyane kandi ndacyafite agahinda. Iyo mbonye ikintu cyiza cyane mu byaremwe, mpita ntekereza nti ‘iyaba yari ahari, nkakimwereka!’”—Etienne, ufite imyaka 84.
Biragaragara ko kugira agahinda gaterwa no gupfusha, ari ibintu bisanzwe. Iyo abantu bapfushije, babyakira mu buryo butandukanye, kandi nta wagombye gucira undi urubanza. Nanone mu gihe dupfushije tukagira agahinda kenshi, ntitwagombye kumva ko twakoze ishyano. Twahangana dute n’ako gahinda?
^ par. 4 Umuhungu wa Aburahamu witwa Isaka na we yigeze kumara igihe yarishwe n’agahinda. Ingingo ivuga ngo “Twigane ukwizera kwabo” iri muri iyi gazeti, ivuga ko nyuma y’imyaka itatu Isaka apfushije nyina witwaga Sara, yari agifite agahinda kenshi.—Intangiriro 24:67.