Wakora iki ngo Imana yumve amasengesho yawe?
Yehova ni Imana ‘yumva amasengesho’ (Zaburi 65:2). Dushobora kumusenga igihe icyo ari cyo cyose n’aho twaba turi hose. Twaba tuvuga mu ijwi ryumvikana cyangwa bucece. Yehova ashaka ko tumusenga kandi tukamufata nka “Data.” Ibyo birakwiye kuko ari we Mubyeyi mwiza uruta abandi (Matayo 6:9). Yehova atwigisha uko twamusenga kugira ngo atwumve kandi ibyo abikorana urukundo.
JYA USENGA YEHOVA MU IZINA RYA YESU
“Ikintu cyose muzasaba Data mu izina ryanjye azakibaha.”—Yohana 16:23.
Amagambo ya Yesu agaragaza neza ko Yehova adashaka ko tumusenga twifashishije amashusho, cyangwa ngo amasengesho yacu tuyanyuze ku batagatifu, abamarayika cyangwa abakurambere. Ahubwo ashaka ko tumusenga mu izina rya Yesu Kristo. Iyo tubigenje dutyo, tuba twizeye ko Imana yumva amasengesho yacu kuko tuba tugaragaje ko duha agaciro ibyo Yesu yadukoreye. Yesu yaravuze ati: “Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”—Yohana 14:6.
JYA UBWIRA IMANA IBIKURI KU MUTIMA
“Mujye musuka imbere yayo ibiri mu mitima yanyu.”—Zaburi 62:8.
Mu gihe usenga Yehova, jya umubwira uko wiyumva nk’ubwira umubyeyi we umukunda. Aho kugira ngo usome amasengesho cyangwa usubiremo ayo wafashe mu mutwe, jya ubwira Imana ibikuvuye ku mutima kandi uyubashye.
JYA USENGA UHUJE N’IBYO IMANA ISHAKA
“Iratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”—1 Yohana 5:14.
Bibiliya itubwira icyo Yehova azadukorera n’icyo yifuza ko natwe dukora. Niba dushaka ko Imana yumva amasengesho yacu, tugomba kuyisenga ‘duhuje n’ibyo ishaka.’ Ubwo rero tugomba kwiga Bibiliya kugira ngo tumenye Imana neza. Nitubigenza dutyo, Imana izumva amasengesho yacu.
NI IBIKI TWAVUGA MU ISENGESHO?
Jya usenga usaba ibyo ukeneye. Dushobora gusenga Imana tuyisaba ibintu dukenera buri munsi, urugero nk’ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Nanone dushobora gusenga dusaba ubwenge kugira ngo dushobore gufata imyanzuro myiza, kandi tugasenga dusaba imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo. Ikindi kandi dushobora gusenga dusaba ukwizera, imbabazi cyangwa tugasaba Imana ngo idufashe.—Luka 11:3, 4, 13; Yakobo 1:5, 17.
Jya usenga usabira abandi. Ababyeyi beza bashimishwa n’uko abana babo bakundana. Yehova na we yifuza ko abana be bakundana. Bityo rero dukwiriye gusenga dusabira abo twashakanye, abana bacu, bene wacu n’inshuti zacu. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati: “Musenge musabirana.”—Yakobo 5:16.
Jya usenga Imana uyishimira. Imana ni Umuremyi wacu kandi Bibiliya ivuga ko ‘itugirira neza, ikatuvubira imvura yo mu ijuru, ikaduha ibihe n’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yacu umunezero’ (Ibyakozwe 14:17). Iyo dutekereje ibyo Imana idukorera, bituma twifuza kuyishimira mu gihe dusenga. Nanone iyo dukora ibyo ishaka, tuba tugaragaza ko tuyishimira.—Abakolosayi 3:15.
JYA UTEGEREZA KANDI UKOMEZE GUSENGA
Hari igihe tuba twumva tubabaye kubera ko Imana itahise isubiza amasengesho yacu. Ese ibyo biba bishatse kuvuga ko Imana itatwitaho? Oya rwose! Ingero zikurikira ziratwereka impamvu twagombye gukomeza gusenga.
Steve twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo ntakomeza gusenga na n’ubu mba ngifite agahinda kenshi.” Ni iki cyamufashije? Yatangiye kwiga Bibiliya amenya akamaro ko gusenga ubudacogora. Akomeza agira ati: “Nsenga Imana nyishimira ko yamfashije ikoresheje inshuti zange. Ubu ndishimye cyane!”
Reka dufate urundi rugero rwa Jenny, wumvaga ko Imana itakumva amasengesho ye. Yaravuze ati: “Hari igihe nari mbabaye cyane maze ninginga Imana ngo imfashe kumenya impamvu numva nta gaciro mfite.” Ese iryo sengesho ryaramufashije? Akomeza agira ati: “Kubwira Imana uko niyumva byatumye mbona ko impa agaciro, bityo sinakomeza kumva ko nta cyo maze. Byamfashije kubona ko Yehova ari Umubyeyi wuje urukundo kandi wita ku bantu. Nanone nabonye ko ninkomeza gukora ibyo ashaka azakomeza kumfasha.”
Reka noneho turebe ibyabaye kuri Isabel. Igihe yari atwite, abaganga bamubwiye ko umwana we azavukana ubumuga. Iyo nkuru yamushenguye umutima. Hari n’abamugiriye inama yo gukuramo iyo nda. Yaravuze ati: “Numvaga mfite agahinda kenda kunyica.” Ni iki cyamufashije? Akomeza agira ati: “Ninginze Imana ngo imfashe. Naje kubyara umuhungu mwita Gerard, kandi koko yavukanye ubumuga.” Ese Isabel yumva ko Imana yashubije amasengesho ye? Yayashubije ite? Agira ati: “Yehova yashubije amasengesho yange kuko umuhungu wange, ubu ufite imyaka 14 yishimiye ubuzima nubwo yamugaye. Mbona nta yindi mpano yaruta iyo.”
Ayo magambo akora ku mutima Isabel yavuze, atuma dutekereza ku byo umwanditsi wa zaburi yavuze agira ati: “Yehova, uzumva ibyifuzo by’abicisha bugufi. Uzategura imitima yabo. Uzabatega amatwi” (Zaburi 10:17). Ibyo bitwereka impamvu tugomba gusenga ubudacogora.
Bibiliya irimo amasengesho menshi Yesu yavuze. Irizwi cyane ni iryo yigishije abigishwa be. Iryo sengesho ritwigisha iki?