Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Itegeko riboneka mu Balewi 19:16 rivuga ngo: “Ntugahagurukire kumena amaraso ya mugenzi wawe” risobanura iki, kandi se ritwigisha iki?

Yehova yasabye Abisirayeli kuba abantu bera. Ni yo mpamvu yababwiye ati: “Ntukazererezwe mu bwoko bwawe no gusebanya. Ntugahagurukire kumena amaraso ya mugenzi wawe. Ndi Yehova.”—Lewi 19:2, 16.

Ijambo ngo: “Ntugahagurukire,” rihinduye nezaneza nk’uko umwandiko w’Igiheburayo umeze. None se iryo jambo risobanura iki? Hari igitabo cy’Abayahudi gisobanura ibikubiye mu gitabo cy’Abalewi, cyagize kiti: “Biragoye kumenya icyo iryo jambo risobanura kuko tutazi neza icyo ryerekezaho mu rurimi rw’Igiheburayo. Urihinduye uko ryakabaye mu rurimi rw’umwimerere, ryahindurwamo ngo: ‘Ntuhagarare iruhande rwa, ntuhagarare hafi ya . . . ’”

Hari intiti zivuga ko iryo jambo rifitanye isano n’ibivugwa mu murongo wa 15 ugira uti: “Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza. Ntukabere umukene cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye. Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera” (Lewi 19:15). Niba ari uko bimeze, itegeko rivugwa mu murongo wa 16 ryabuzaga umuntu ‘guhagurukira’ mugenzi we, ryaba risobanura ko Abisirayeli bagombaga kwirinda guhemukira bagenzi babo igihe bari mu manza, mu bijyanye n’ubucuruzi cyangwa mu bibazo bifitanye isano n’umuryango. Nanone ntibagombaga kuriganya bagenzi babo kugira ngo bibonere inyungu. Birumvikana ko tudakwiriye gukora ibintu nk’ibyo. Icyakora iryo jambo ngo: “Ntugahagurukire,” rishobora no gusobanurwa mu bundi buryo.

Reka tubanze dusuzume igice kibanza cy’uwo murongo. Imana yategetse ubwoko bwayo kwirinda gusebanya. Twibuke ko gusebanya birenze ibyo kuvuga umuntu nabi, nubwo na byo bishobora guteza ibibazo (Imig 10:19; Umubw 10:12-14; 1 Tim 5:11-15; Yak 3:6). Inshuro nyinshi, umuntu usebanya avuga ibinyoma ku bandi, agamije kubaharabika. Ashobora no gushinja ibinyoma mugenzi we, nubwo aba azi ko bishobora kumwicisha. Urugero, hari abagabo bashinje Naboti ibinyoma, bituma aterwa amabuye, apfa azira akarengane (1 Abami 21:8-13). Biragaragara rero ko umuntu usebanya ashobora guhagurukira kumena amaraso ya mugenzi we, nk’uko umurongo wo mu Balewi 19:16 usoza ubivuga.

Nanone umuntu ashobora gusebya mugenzi we bitewe n’uko amwanga. Muri 1 Yohana 3:15 hagira hati: “Umuntu wese wanga umuvandimwe we ni umwicanyi, kandi muzi ko nta mwicanyi ufite ubuzima bw’iteka muri we.” Ntibitangaje rero kuba Imana imaze kuvuga ngo: “Ntugahagurukire kumena amaraso ya mugenzi wawe,” yarongeyeho iti: “Ntukangire umuvandimwe wawe mu mutima.”—Lewi 19:17.

Ubwo rero, hari isomo ry’ingenzi Abakristo bavana ku bivugwa mu Balewi 19:16. Tugomba kwirinda ibitekerezo bibi kandi tukirinda no gusebya bagenzi bacu. Muri make rero, iyo ‘duhagurukiye’ mugenzi wacu tugatangira kumusebya bitewe n’uko tumufitiye ishyari, bishobora kuba ari ikimenyetso kigaragaza ko tumwanga. Abakristo b’ukuri bagomba kubyirinda rwose.—Mat 12:36, 37.