Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 39

INDIRIMBO YA 125 “Hahirwa abanyambabazi”

Gutanga bizaguhesha ibyishimo

Gutanga bizaguhesha ibyishimo

“Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—IBYAK. 20:35.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice, turi burebe ibintu bitandukanye twakora dufasha abandi, turebe n’impamvu ibyo bituma tugira ibyishimo.

1-2. Kuki kuba twararemanywe ubushobozi bwo kwishimira gutanga, aho guhabwa, bitugirira akamaro?

 IGIHE Yehova yaremaga abantu, yabahaye ubushobozi bwo gukorera abandi ibyiza, kandi iyo babikoze birabashimisha (Ibyak 20:35). Ese ibyo bishatse kuvuga ko iyo umuntu agize icyo aduha bitadushimisha? Oya rwose. Twiboneye ko iyo umuntu aduhaye impano bidushimisha. Ariko kandi, iyo ari twe twagize icyo duha abandi, birushaho kudushimisha. Rwose kuba Yehova yaraturemye atyo, ni twe bigirira akamaro. Kubera iki?

2 Kuba Yehova yaraturemye atyo, bituma tugira icyo dukora kugira ngo turusheho kugira ibyishimo. Ibyo dushobora kubigeraho, tugiye dushakisha uko twakorera abandi ibyiza. Ese ibyo ntibigaragaza ko twaremwe mu buryo butangaje?—Zab. 139:14.

3. Kuki Bibiliya ivuga ko Yehova ari “Imana igira ibyishimo”?

3 Ibyanditswe bitwizeza ko gutanga bihesha ibyishimo. Bibiliya ivuga ko Yehova, ari “Imana igira ibyishimo” (1 Tim. 1:11). Kubera iki? Ni ukubera ko ari we wabaye uwa mbere wagize icyo aha abandi kandi nta wundi uratanga ibintu byinshi kumurusha. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, ni we utuma “tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho” (Ibyak. 17:28). Mu by’ukuri, “impano nziza yose n’impano yose itunganye” ituruka mu ijuru kuri Yehova.—Yak. 1:17.

4. Ni iki cyadufasha kurushaho kugira ibyishimo?

4 Birashoboka ko twese twifuza kubona ibyishimo bizanwa no gutanga. Ibyo twabigeraho tubaye abantu bagira ubuntu nka Yehova (Efe. 5:1). Muri iki gice, turi burebe ukuntu twakwigana umuco mwiza wa Yehova wo gutanga, turebe n’icyo twakora mu gihe abantu batadushimiye ibyiza twabakoreye. Ibyo bizatuma dukomeza kugira icyo duha abandi, bityo turusheho kugira ibyishimo.

JYA WIGANA YEHOVA UGIRE UBUNTU

5. Ni ibihe bintu Yehova aduha?

5 Yehova agaragaza ate umuco wo kugira ubuntu? Reka turebe ingero nke zibigaragaza. Yehova aduha ibyo dukeneye. Nubwo tudafite ibintu bihambaye, ariko abenshi muri twe aradufasha tukabona ibintu dukeneye. Urugero, Yehova aradufasha tukabona ibyokurya, imyambaro n’aho kuba (Zab. 4:8; Mat. 6:31-33; 1 Tim. 6:6-8). Ese Yehova aduha ibyo byose, bitewe n’uko ategetswe kubiduha? Oya rwose. None se kuki abiduha?

6. Muri Matayo 6:25, 26 hatwigisha iki?

6 Yehova aduha ibyo dukeneye kubera ko adukunda. Reka turebe ibyo Yesu yavuze muri Matayo 6:25, 26. (Hasome.) Muri iyo mirongo, Yesu yatanze ingero z’ibyaremwe. Yavuze ku nyoni agira ati: “Ntizitera imbuto ngo zisarure cyangwa ngo zibikire ibizazitunga.” Zirikana amagambo yongeyeho agira ati: “Papa wanyu wo mu ijuru arazigaburira.” Hanyuma yabajije abari bamuteze amatwi ati: “None se ntimuzirusha agaciro?” Isomo rirumvikana. Yehova abona ko abamusenga bafite agaciro, kuruta inyamaswa yaremye. Niba Yehova yita kuri izo nyamaswa, dukwiriye kwizera tudashidikanya ko natwe azatwitaho. Kimwe n’uko umugabo yita ku bagize umuryango we, Yehova na we yita ku bagize umuryango we abitewe n’urukundo.—Zab. 145:16; Mat. 6:32.

7. Vuga kimwe mu bintu twakora tukigana umuco wa Yehova wo kugira ubuntu. (Reba n’ifoto.)

7 Kimwe na Yehova, urukundo dukunda abandi, ruzatuma tubafasha. Urugero, ese hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu uzi, ukeneye ibyokurya cyangwa imyambaro? Yehova ashobora kugukoresha, ukamuha ibyo akeneye. Abahamya ba Yehova, bazwiho ko bafasha abandi iyo habaye ibiza. Urugero, mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, abavandimwe na bashiki bacu batanze imfashanyo y’ibyokurya, imyambaro n’ibindi bikoresho, babiha bagenzi babo bari babikeneye. Nanone abenshi batanze impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Ibyo byatumye haboneka amafaranga yo kugura imfashanyo zari zikenewe hirya no hino ku isi. Bakurikiza ibivugwa mu Baheburayo 13:16 hagira hati: “Ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.”

Twese dushobora kwigana Yehova, tukagira ubuntu (Reba paragarafu ya 7)


8. Imbaraga Yehova aduha zitugirira akahe kamaro? (Abafilipi 2:13)

8 Yehova atanga imbaraga. Yehova yishimira guha abagaragu be b’indahemuka imbaraga ze zitagira imipaka. (Soma mu Bafilipi 2:13.) Ese wigeze usenga Yehova umusaba imbaraga zo kunanira igishuko cyangwa izo kwihanganira ikigeragezo gikomeye? Biranashoboka ko wigeze kumusenga umusaba imbaraga zo gukomeza gukora akazi kawe ka buri munsi. Iyo ubonye ukuntu Yehova asubiza amasengesho yawe, ushobora kumva umeze nk’intumwa Pawulo wavuze ati: “Ibintu byose mbishobora bitewe n’uko Imana imfasha, ikampa imbaraga.”—Fili. 4:13.

9. Kimwe na Yehova, twakoresha dute imbaraga zacu? (Reba n’ifoto.)

9 Nubwo turi abantu badatunganye, dushobora kwigana Yehova, tukagaragaza ubuntu mu gihe dukoresha imbaraga zacu. Birumvikana ko tudashobora guha abandi imbaraga. Ariko kandi dushobora kuzikoresha tubafasha. Urugero, dushobora gufasha umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu zabukuru cyangwa urwaye, tukajya kumuhahira cyangwa tukamufasha indi mirimo yo mu rugo. Niba imimerere turimo ibitwemerera, dushobora kwitangira gukora isuku ku Nzu y’Ubwami, cyangwa indi mirimo yo kuyitaho. Iyo dukoresheje imbaraga zacu muri ibyo bintu, bigirira akamaro abagaragu ba Yehova.

Dushobora gukoresha imbaraga zacu dufasha abandi (Reba paragarafu ya 9)


10. Twakoresha dute amagambo yacu dutera inkunga abandi?

10 Nanone ntukibagirwe ko ibyo tuvuga bishobora gutera abandi inkunga. Ese hari umuntu utekereje waba ukeneye ko umubwira amagambo yo kumushimira akuvuye ku mutima? Ese hari umuntu uzi ukeneye ko umuhumuriza? Niba ari ko bimeze, gira icyo ukora kugira ngo uwo muntu abone ko umwitaho. Ushobora kujya kumusura, ukamuhamagara kuri terefone, ukamwandikira agakarita, ukamwandikira ubutumwa kuri imeri cyangwa ukamwoherereza mesaje. Ntugahangayikishwe cyane n’amagambo uzakoresha. Amagambo make uzavuga akuvuye ku mutima, ashobora kuba ari yo uwo Mukristo mugenzi wawe akeneye, kugira ngo akomeze kubera Yehova indahemuka cyangwa ashobore kwihanganira ikigeragezo arimo.—Imig. 12:25; Efe. 4:29.

11. Yehova akoresha ate ubwenge bwe?

11 Yehova atanga ubwenge. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati: “Niba rero muri mwe hari umuntu ukeneye ubwenge, ajye akomeza abusabe Imana kandi izabumuha, kuko Imana iha abantu bose ibigiranye ubuntu kandi nta we ijya icyurira” (Yak. 1:5; ibisobanuro). Nk’uko ayo magambo abigaragaza, Yehova nta we yima ubwenge. Aba yifuza kubuha abandi. Kandi wibuke ko Yakobo yavuze ko iyo Yehova atanga ubwenge, nta we ajya “arakarira” cyangwa ngo “amucyurire.” Ntashobora gutuma twumva tugize ipfunwe bitewe n’uko twamusabye ngo atuyobore. Ahubwo adushishikariza kumusaba ubwo bwenge.—Imig. 2:1-6.

12. Ni iki twakora ngo twigishe abandi ibyo tuzi?

12 None se twe twakoresha dute ubwenge bwacu? Tujye twigana Yehova twigishe abandi ibyo tuzi (Zab. 32:8). Abagaragu ba Yehova hari ibintu byinshi bakora kugira ngo bigishe abandi ibyo bazi. Urugero, dushobora gutoza abakiri bashya uko bakora umurimo wo kubwiriza. Nanone abasaza b’itorero bashobora gufasha abakozi b’itorero cyangwa abavandimwe bamaze igihe gito babatijwe, bakabatoza uko basohoza inshingano zitandukanye zo mu itorero. Ikindi kandi, abamaze igihe mu mirimo yo kubaka no kwita ku mazu y’umuryango wacu, bashobora gutoza abakiri bashya.

13. Twakwigana dute Yehova mu gihe dutoza abandi?

13 Jya wigana Yehova mu gihe utoza abandi, wibuke ko atanga ubwenge bwe abigiranye ubuntu. Natwe twifuza gutanga ubwenge bwacu, tukigisha abandi ibyo tuzi. Iyo tubigisha, twirinda kugira ibyo tubahisha, dutinya ko bazadusimbura. Nta nubwo tuvuga ngo: “Ubundi se njye ni nde wanyigishije! Na we azabyishakire.” Imitekerereze nk’iyo, ntikwiriye mu bagaragu ba Yehova. Ahubwo tuba twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo tuzi byose na bo babimenye (1 Tes. 2:8). Tuba twizeye ko na bo bazuzuza ibisabwa, ‘kugira ngo bigishe abandi’ (2 Tim. 2:1, 2). Twese nitugira ubuntu kandi tukigisha abandi, tuzagira ibyishimo bizanwa no gutanga.

BYAGENDA BITE DUKOREYE ABANTU IBYIZA ARIKO BAGASA N’ABATADUSHIMIYE

14. Iyo dukoreye abantu ibyiza, akenshi bigenda bite?

14 Iyo dukoreye abantu ibyiza, cyane cyane abavandimwe na bashiki bacu, akenshi baradushimira. Bashobora kutwandikira ibaruwa bakadushimira cyangwa bakadushimira mu bundi buryo (Kolo. 3:15). Iyo tubwiwe amagambo nk’ayo yo kudushimira, birushaho kudushimisha.

15. Ni iki tugomba kwibuka mu gihe abantu batagaragaje ko bishimiye ibyo twabakoreye?

15 Tuvugishije ukuri, hari abantu ushobora gukorera ibintu byiza, ntibagaragaze ko bashimira. Hari ubwo dukora ibintu byinshi kugira ngo tugaragaze ko twita ku muntu, ariko we agasa n’utabibona. None se mu gihe bigenze bityo, twakora iki ngo tutababara cyangwa ngo tutaba abarakare? Zirikana umurongo iki gice gishingiyeho wo mu Byakozwe 20:35. Uko abantu bakiriye ibyo twabakoreye, si byo bituma tugira ibyishimo. Dushobora guhitamo kugira ibyishimo nubwo baba basa n’abatishimiye ibyo twakoze. Twabikora dute? Reka turebe ibintu twakora.

16. Ni iki cyadufasha gukomeza gukorera abandi ibyiza?

16 Jya uzirikana ko iyo ugize icyo uha abandi, uba wigana Yehova. Akorera abantu ibyiza byinshi, babyishimira cyangwa batabyishimira (Mat. 5:43-48). Yehova adusezeranya ko nidukorera abandi ibyiza ‘tutiteze ko bazabitwishyura, tuzabona imigisha myinshi’ (Luka 6:35). Muri ibyo bashobora ‘kutwishyura,’ hashobora kuba hakubiyemo n’amagambo yo kudushimira. Ubwo rero, badushimira cyangwa batadushimira, Yehova azaduha imigisha kubera ibyiza dukorera abandi, kuko akunda ‘utanga yishimye.’—Imig. 19:17; 2 Kor. 9:7.

17. Ni iyihe mpamvu yindi y’ingenzi ituma tugira icyo duha abandi? (Luka 14:12-14)

17 Ikindi kintu cyadufasha kwigana Yehova mu gihe dukorera abandi ibyiza, ni ugukurikiza ibivugwa muri Luka 14:12-14. (Hasome.) Gutumira abantu cyangwa kubagirira neza tuzi ko na bo bashobora kuzabidukorera, nta cyo bitwaye. Ariko se twakora iki niba dusanze akenshi tugirira abandi neza, twiteze ko na bo hari icyo bazaduha nyuma yaho? Byaba byiza dukurikije inama Yesu yatugiriye. Dushobora no gutumira umuntu tuzi neza ko adafite ubushobozi bwo kudutumira. Ibyo bizatuma tugira ibyishimo, kuko tuzaba tuzi ko twigana Yehova. Nanone bizatuma dukomeza kurangwa n’ibyishimo no mu gihe abo twakoreye ibyiza batagaragaje ko badushimira.

18. Ni iki tugomba kwirinda kandi kuki?

18 Ntugashidikanye ku mpamvu zituma abandi bakora ibintu (1 Kor. 13:7). Iyo dukoreye abandi ibyiza ntibagaragaze ko badushimira, dushobora kwibaza tuti: “Ese koko ni indashima cyangwa ni uko bibagiwe kudushimira?” Hashobora kuba hari impamvu zatumye batagaragaza ko badushimiye. Bamwe bashobora kumva bishimye cyane, ariko bakabura uko babigaragaza. Hari ubwo muri iki gihe baba bafite isoni zo kuba bahawe ubufasha, cyane cyane niba mu gihe cyashize ari bo bafashaga abandi. Ariko niba dukunda abavandimwe na bashiki bacu by’ukuri, ntituzabatekerezaho ibintu bibi, ahubwo tuzakomeza kubagirira neza twishimye.—Efe. 4:2.

19-20. Ni iki kindi cyadufasha kugira ibyishimo mu gihe dukoreye abandi ibyiza? (Reba n’ifoto.)

19 Jya wihangana. Umwami w’umunyabwenge Salomo, yagize icyo avuga ku birebana no kugira ubuntu agira ati: “Jya unaga umugati wawe hejuru y’amazi, kuko nyuma y’iminsi myinshi uzongera kuwubona” (Umubw. 11:1). Nk’uko ayo magambo abigaragaza, hari abashobora kuzadushimira “nyuma y’iminsi myinshi.” Reka turebe inkuru ibigaragaza.

20 Mu myaka myinshi ishize, hari umugore w’umugenzuzi usura amatorero, wandikiye ibaruwa mushiki wacu wari uherutse kubatizwa. Muri iyo baruwa yamugiriye inama yo gukomeza gukorera Yehova ari indahemuka. Hashize imyaka igera ku munani, ni bwo uwo mushiki wacu yasubije iyo baruwa, agira ati: “Nkwandikiye ngira ngo ngushimire ukuntu wamfashije cyane, nubwo ushobora kuba utabyibuka kubera ko hashize imyaka myinshi. Wanyandikiye amagambo meza, kandi sinzigera nibagirwa umurongo wo muri Bibiliya wari urimo.” a Nyuma yo kuvuga ibibazo yahuye na byo, yabwiye uwo mugore w’umugenzuzi ati: “Hari igihe cyageze, numva nahagarika ibintu byose, nkareka no gukorera Yehova. Ariko nahitaga nibuka wa murongo wo muri Bibiliya wanyandikiye, maze nkongera kugira imbaraga. Muri iyi myaka umunani yose, navuga ko nta kindi kintu cyamfashije, uretse ibaruwa yawe n’umurongo wo muri Bibiliya wari urimo.” Tekereza uko uwo mugore w’umugenzuzi yumvise ameze igihe yakiraga ibaruwa nyuma y’icyo gihe yose. Natwe dushobora kubona abantu badushimira, nubwo haba hashize imyaka myinshi, tubagiriye neza.

Abantu bashobora kudushimira nubwo haba hashize igihe kirekire tubagiriye neza (Reba paragarafu ya 20) b


21. Kuki twiyemeje gukomeza kugira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu?

21 Nk’uko twabibonye tugitangira, Yehova yaturemanye ubushobozi bwihariye. Nubwo iyo hagize uduha ikintu twishima, turushaho kugira ibyishimo iyo tugize icyo duha abandi. Iyo dufashije Abakristo bagenzi bacu, twumva tumerewe neza. Nanone iyo abandi badushimiye biradushimisha cyane. Icyakora abandi badushimira cyangwa batadushimira, dushobora gushimishwa n’uko twakoze ibikwiriye. Jya uzirikana ko ibintu byose watanga, “Yehova afite ubushobozi bwo kuguha ibirenze ibyo” (2 Ngoma 25:9). Nta kintu na kimwe twatanga cyaruta imigisha Yehova aduha. None se hari ibyiza byaruta guhabwa umugisha na Yehova? Ubwo rero, nimucyo dukomeze kwigana Papa wacu wo mu ijuru ugira neza.

INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu

a Umurongo wari muri iyo baruwa ni 2 Yohana 8, ugira uti: “Mwirinde kugira ngo mudatakaza ibyo twakoreye, ahubwo muzahabwe igihembo cyuzuye.”

b IBISOBANURO BY’IFOTO: Aya mafoto agaragaza ibyo umugore uvugwa muri paragarafu ya 20 yakoze. Yandikiye mushiki wacu ibaruwa yo kumutera inkunga. Nyuma y’imyaka myinshi, ni bwo uwo mushiki wacu yamwandikiye ibaruwa yo kumushimira.